Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
12 Hanyuma atangira kubigisha akoresheje imigani. Arababwira ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, atunganya aho azajya yengera imizabibu, yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 2 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. 3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye. 4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo we bamukomeretsa umutwe kandi bamukoza isoni.+ 5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica. 6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku nshuro ya nyuma yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibya databuja byose.+ Nimuze tumwice, maze umurage* we uzabe uwacu.’ 8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya hanze y’uruzabibu.+ 9 None se nyiri uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu aruhe abandi.+ 10 Ese ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?’*+ 11 Ibyo Yehova* ni we wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.”+
12 Abamurwanyaga babyumvise bashaka uko bamufata ariko batinya abaturage, kuko bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo yerekezaho. Nuko bamusiga aho baragenda.+
13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo bamugushe mu mutego bahereye ku byo avuze.+ 14 Bahageze baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma, ahubwo ukigisha ukuri ku byerekeye Imana. None se amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro,* cyangwa ntabyemera? 15 Tuzajye tuwutanga, cyangwa ntitukawutange?” Ariko Yesu amenya uburyarya bwabo, maze arababwira ati: “Kuki mungerageza? Nimunzanire igiceri cy’idenariyo* turebe.” 16 Barakimuzanira. Arababaza ati: “Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 17 Yesu na we arababwira ati: “Ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ Nuko baramutangarira.
18 Abasadukayo baza aho ari, ari bo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ maze baramubaza bati:+ 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umugabo washatse apfuye agasiga umugore ariko agapfa nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.+ 20 Habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. 21 Uwa kabiri ashakana n’uwo mugore, ariko na we apfa nta mwana asize, n’uwa gatatu bigenda bityo. 22 Nuko bose uko ari barindwi bapfa nta mwana babyaye. Amaherezo uwo mugore na we arapfa. 23 None se, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?” 24 Yesu arababwira ati: “Ntimuzi Ibyanditswe kandi ntimuzi n’ubushobozi bw’Imana. Ni yo mpamvu mwayobye.+ 25 Mu by’ukuri abapfuye nibazuka, abagabo ntibazashaka n’abagore ntibazashyingirwa, ahubwo bazamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 26 None se ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibiri mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti: ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’+ 27 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane.”+
28 Nuko umwe mu banditsi wari waje aho akumva bamugisha impaka, yumva ko abashubije neza cyane, maze aramubaza ati: “None se ni irihe tegeko riza imbere* y’ayandi yose?”+ 29 Yesu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa. 30 Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’+ 31 Irya kabiri ni iri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.” 32 Uwo mwanditsi aramubwira ati: “Mwigisha, ibyo uvuze ni byiza kandi byose ni ukuri. ‘Hariho Imana imwe, kandi nta yindi imeze nka yo.’+ 33 Kuyikunda n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bitwikwa n’umuriro.”+ 34 Yesu yumva ko uwo muntu atanze igisubizo kirimo ubwenge, nuko aramubwira ati: “Nturi kure y’Ubwami bw’Imana.” Nyuma yaho nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+
35 Icyakora igihe Yesu yari agikomeje kwigishiriza mu rusengero yarababajije ati: “Kuki abanditsi bavuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 36 Dawidi ubwe yayobowe n’umwuka wera+ maze aravuga ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 37 None se ko Dawidi ubwe amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba ari na we akomokaho?”+
Icyo gihe hari abantu benshi bari bamuteze amatwi bishimye. 38 Akomeza kubigisha ababwira ati: “Mwirinde abanditsi kuko bakunda kugenda bambaye amakanzu maremare kandi bagashaka ko abantu babasuhuriza ahantu hahurira abantu benshi.*+ 39 Nanone baba bashaka kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi bakicara no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori.*+ 40 Ni bo batwara ibyo abapfakazi batunze,* kandi bagasenga amasengesho maremare kugira ngo abantu babemere. Abo bazahabwa igihano gikomeye kurusha abandi.”
41 Nuko yicara ahantu harebana n’aho amasanduku y’amaturo yari ari.+ Atangira kwitegereza uko abantu bashyiraga amafaranga muri ayo masanduku kandi abantu benshi b’abakire bashyiragamo ibiceri byinshi.+ 42 Hanyuma haza umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri* tw’agaciro gake cyane.+ 43 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be ngo bamwegere, maze arababwira ati: “Ni ukuri uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.+ 44 Abandi bose batanze amafaranga basaguye, ariko uyu mugore we nubwo ari umukene yashyizemo ibyo yari afite byose, ari na byo byari kuzamutunga.”+