Gutegeka kwa Kabiri
27 Mose n’abayobozi b’Abisirayeli baza imbere y’abantu. Mose arababwira ati: “Mujye mwumvira amategeko yose mbategetse uyu munsi. 2 Umunsi mwambutse Yorodani mukajya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muzashinge amabuye manini cyane muyasige ingwa.*+ 3 Nimumara kwambuka, muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose kugira ngo muzabashe kujya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibasezeranyije.+ 4 Nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ayo mabuye ku Musozi wa Ebali,+ nk’uko mbibategetse uyu munsi kandi muyasige ingwa. 5 Nanone aho hantu muzahubakire Yehova Imana yanyu igicaniro cy’amabuye. Ayo mabuye ntimuzayakozeho icyuma.+ 6 Icyo gicaniro* muzubakira Yehova Imana yanyu, muzacyubakishe amabuye adaconze kandi muzagitambireho Yehova Imana yanyu ibitambo bitwikwa n’umuriro. 7 Mujye mutamba ibitambo bisangirwa,*+ mubirire aho,+ mwishimire imbere ya Yehova Imana yanyu.+ 8 Nanone muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose, muyandike ku buryo agaragara neza.”+
9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati: “Mwa Bisirayeli mwe, muceceke mutege amatwi. Dore mwabaye abantu ba Yehova Imana yanyu.+ 10 Mujye mwumvira Yehova Imana yanyu, mukurikize amabwiriza n’amategeko+ mbategetse uyu munsi.”
11 Kuri uwo munsi Mose ategeka abantu ati: 12 “Nimumara kwambuka Yorodani, iyi miryango ni yo izahagarara ku Musozi wa Gerizimu+ kugira ngo ihe abantu umugisha: Uwa Simeyoni, uwa Lewi, uwa Yuda, uwa Isakari, uwa Yozefu n’uwa Benyamini. 13 Iyi ni yo miryango izahagarara ku Musozi wa Ebali+ kugira ngo isabire abantu ibyago: Uwa Rubeni, uwa Gadi, uwa Asheri, uwa Zabuloni, uwa Dani n’uwa Nafutali. 14 Abalewi bazavuge mu ijwi riranguruye babwire buri Mwisirayeli bati:+
15 “‘Umuntu wese ukoresha ubuhanga bwe agakora igishushanyo+ Yehova Imana yanga cyane,+ cyaba ari igikozwe mu giti cyangwa igicuzwe mu cyuma maze akagihisha, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazasubize bati: ‘Amen!’*)
16 “‘Umuntu wese usuzugura papa we cyangwa mama we,’ azagerweho n’ibyago.+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
17 “‘Umuntu wese wimura urubibi*+ rw’umurima wa mugenzi we, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
18 “‘Umuntu wese uyobya umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
19 “‘Umuntu wese urenganya+ umunyamahanga, imfubyi cyangwa umupfakazi+ mu rubanza, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
20 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa we, azagerweho n’ibyago kuko azaba asuzuguje papa we.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
21 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’itungo, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
22 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
23 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na nyirabukwe,* azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
24 “‘Umuntu wese utega mugenzi we akamwica, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
25 “‘Umuntu wese wemera ruswa akica umuntu urengana, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
26 “‘Umuntu wese utazumvira aya Mategeko ngo ayakurikize, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)