Igitabo cya kabiri cy’Abami
14 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Yehowashi+ umuhungu wa Yehowahazi umwami wa Isirayeli, Amasiya umuhungu wa Yehowashi umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi. 2 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yehoyadini w’i Yerusalemu.+ 3 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, ariko ntiyakoze nk’ibyo sekuruza Dawidi+ yakoze. Yakoze nk’ibyo papa we Yehowashi yakoze byose.+ 4 Icyakora ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho+ kandi abantu bari bakihatambira ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka.+ 5 Nuko ubwami bwe bumaze gukomera, yica abagaragu be bari barishe papa we wari umwami.+ 6 Icyakora ntiyishe abana b’abo bantu bishe papa we, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Mose, aho Yehova yari yarategetse ati: “Papa w’abana ntakicwe azira abana be kandi abana ntibakicwe bazira ba papa babo. Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.”+ 7 Amasiya yiciye Abedomu+ 10.000 mu Kibaya cy’Umunyu,+ ararwana afata Sela+ nyuma iza kwitwa Yokiteli kugeza n’uyu munsi.*
8 Nuko Amasiya yohereza abantu kuri Yehowashi, umuhungu wa Yehowahazi, umuhungu wa Yehu, umwami wa Isirayeli ngo bamubwire bati: “Ngwino turwane.”+ 9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati: “Igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi cyo muri Libani kiti: ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa. 10 Ni byo koko watsinze Edomu,+ none wishyize hejuru. Wakwishimiye icyo cyubahiro ufite ukigumira iwawe!* Kuki wakwiteza ibibazo wowe n’u Buyuda mukarimbuka?” 11 Ariko Amasiya yanga kumva.+
Nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli arazamuka, arwanira na Amasiya umwami w’u Buyuda i Beti-shemeshi+ mu Buyuda.+ 12 Ingabo z’Abayuda zitsindwa n’Abisirayeli, barahunga buri wese asubira iwe.* 13 Yehowashi umwami wa Isirayeli afata Amasiya umuhungu wa Yehowashi, umuhungu wa Ahaziya, wari umwami w’u Buyuda, amufatira i Beti-shemeshi. Hanyuma bajya i Yerusalemu, nuko asenya urukuta rwa Yerusalemu kuva ku Irembo rya Efurayimu+ kugeza ku Irembo ry’Inguni,+ ahantu hareshya na metero 176.* 14 Atwara zahabu yose n’ifeza n’ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu yabikwagamo ubutunzi* bw’umwami, atwara n’abantu ku ngufu. Nuko asubira i Samariya.
15 Andi mateka ya Yehowashi, ni ukuvuga ibyo yakoze, ibikorwa bye by’ubutwari hamwe n’intambara yarwanye na Amasiya umwami w’u Buyuda, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 16 Hanyuma Yehowashi arapfa,* ashyingurwa i Samariya+ aho abami ba Isirayeli bashyingurwaga. Umuhungu we Yerobowamu*+ aba ari we umusimbura aba umwami.
17 Yehowashi+ umuhungu wa Yehowahazi umwami wa Isirayeli amaze gupfa, Amasiya+ umuhungu wa Yehowashi umwami w’u Buyuda yabayeho indi myaka 15.+ 18 Andi mateka ya Amasiya yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 19 Hashize igihe i Yerusalemu baramugambanira,+ ahungira i Lakishi. Ariko bohereza abantu bamukurikira i Lakishi bamwicirayo. 20 Nuko bamushyira ku igare rikuruwe n’amafarashi, baramugarura bamushyingura i Yerusalemu hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+ 21 Abaturage b’i Buyuda bose bafata Azariya*+ wari ufite imyaka 16+ bamugira umwami, aba ari we usimbura papa we Amasiya.+ 22 Ni we wongeye kubaka Elati+ kandi atuma yongera kuba iy’u Buyuda, umwami* amaze gupfa.*+
23 Mu mwaka wa 15 w’ubutegetsi bwa Amasiya umuhungu wa Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yerobowamu+ umuhungu wa Yehowashi umwami wa Isirayeli yabaye umwami, amara imyaka 41 ategekera i Samariya. 24 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga. Ntiyigeze areka ibyaha byose Yerobowamu umuhungu wa Nebati yakoze agatuma Abisirayeli bakora icyaha.+ 25 Ni we watumye umupaka wa Isirayeli wongera kugera i Lebo-hamati*+ no ku Nyanja ya Araba,*+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabivuze akoresheje umugaragu we Yona+ umuhungu wa Amitayi, umuhanuzi w’i Gati-heferi.+ 26 Yehova yari yarabonye imibabaro myinshi Abisirayeli barimo.+ Nta muntu n’umwe wo gutabara Abisirayeli wari ugihari, nta n’udafite kirengera cyangwa ufite intege nke wari uhasigaye. 27 Ariko Yehova yari yaratanze isezerano rivuga ko atari kwemera ko Abisirayeli bibagirana ku isi.+ Ni yo mpamvu yabatabaye akoresheje Yerobowamu umuhungu wa Yehowashi.+
28 Andi mateka ya Yerobowamu, ni ukuvuga ibintu byose yakoze, ibikorwa bye by’ubutwari, intambara yarwanye n’ukuntu yatumye Damasiko+ na Hamati+ byongera kuyoborwa n’u Buyuda na Isirayeli, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 29 Nuko Yerobowamu arapfa, bamushyingura hamwe na ba sekuruza, ni ukuvuga abami ba Isirayeli. Umuhungu we Zekariya+ aramusimbura aba ari we uba umwami.