Ibyakozwe n’intumwa
26 Agiripa+ abwira Pawulo ati: “Wemerewe kwiregura.” Nuko Pawulo arambura ukuboko atangira kwiregura ati:
2 “Mwami Agiripa, ku birebana n’ibintu byose Abayahudi+ bandega, ndumva rwose nishimiye ko uyu munsi ngiye kwiregurira imbere yawe, 3 cyane cyane ko uzi neza imigenzo* yose y’Abayahudi n’impaka zabo. None rero, ndakwinginze ngo untege amatwi wihanganye.
4 “Mu by’ukuri, uko nari mbayeho kuva nkiri muto, mba mu gihugu cyacu ndetse n’i Yerusalemu, Abayahudi bose barabizi.+ 5 Baranzi kuva kera. Niba bakwemera kubihamya, bazi neza ko nari Umufarisayo,+ nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko y’agatsiko k’idini ryacu+ akurikizwa nta guca ku ruhande. 6 Nyamara kuba niringira isezerano Imana yahaye ba sogokuruza,+ ni byo byatumye nshyirwa mu rubanza. 7 N’imiryango 12 y’Abisirayeli yiringira kuzabona iryo sezerano risohora, akaba ari na yo mpamvu yihatira gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro. Mwami, ibyo byiringiro ni byo bituma Abayahudi bandega.+
8 “None se kuki mutekereza ko Imana idashobora kuzura abapfuye? 9 Njye natekerezaga ko rwose ngomba kurwanya cyane Yesu w’i Nazareti. 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi* yose nkabahatira kureka ibyo bizera, kandi kubera ko nari mbarakariye cyane, byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi.
12 “Mwami, ngihugiye muri ibyo, igihe nari mu rugendo njya i Damasiko, mfite ubutware n’ububasha nahawe n’abakuru b’abatambyi, 13 ubwo nari mu nzira ku manywa, nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rumurika cyane kurusha izuba, rurangota njye n’abo twari dufatanyije urugendo.+ 14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Giheburayo riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Uri kurwanya umurimo w’Imana kandi ibyo ni wowe bibabaza.’* 15 Ariko ndavuga nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Umwami aravuga ati: ‘ndi Yesu, uwo utoteza. 16 None rero haguruka. Dore igitumye nkwiyereka: Ni ukugira ngo ngutoranye umbere umukozi, kandi uzahamye ibintu wabonye n’ibyo nzakwereka binyerekeyeho.+ 17 Nzagukiza Abayahudi, ngukize n’abanyamahanga ngiye kugutumaho,+ 18 kugira ngo ubafashe gusobanukirwa*+ kandi ubahindure bave mu mwijima+ bajye mu mucyo.+ Nanone bareke kuyoborwa na Satani+ ahubwo bayoborwe n’Imana, bityo ibababarire ibyaha+ maze ibahe umurage* nk’uko yawuhaye abandi bayizera.’
19 “Kubera iyo mpamvu rero, Mwami Agiripa, sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru, 20 ahubwo nabanje kubwiriza ubutumwa bwiza ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, kugira ngo bihane, bagarukire Imana kandi bakore ibikorwa bigaragaza ko bihannye.+ 21 Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica.+ 22 Icyakora kubera ko Imana yamfashije, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza kubwiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo Abahanuzi na Mose bavuze ko byari kuzabaho.+ 23 Bavuze ko Kristo yagombaga kubabazwa,+ akaba uwa mbere wari kuzurwa+ kandi ko yari agiye gutangariza ubutumwa bwiza Abayahudi n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo babone umucyo.”+
24 Nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati: “Urasaze Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije!” 25 Ariko Pawulo aravuga ati: “Nyakubahwa Fesito, sinsaze! Ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. 26 Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nta bwoba mfite, azi neza ibyo bintu. Nemera ntashidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu ayobewe, kuko bitakorewe mu ibanga.+ 27 Mwami Agiripa, ese wizera ibyavuzwe n’Abahanuzi? Nzi ko ubyizera.” 28 Ariko Agiripa abwira Pawulo ati: “Mu gihe gito tuvuganye, wari ugiye kumpindura Umukristo.” 29 Pawulo na we aravuga ati: “Ndasaba Imana ko haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, yaba wowe, ndetse n’abandi banyumva uyu munsi, bamera nk’uko nanjye meze, ariko bo badafunzwe.”
30 Nuko umwami arahaguruka, maze guverineri na Berenike n’abantu bari bicaranye, na bo barahaguruka. 31 Ariko mu gihe bavaga aho, batangira kuvugana bati: “Uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.”+ 32 Nanone Agiripa abwira Fesito ati: “Uyu muntu yari kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye Kayisari.”+