Yesaya
46 Ikigirwamana Beli n’ikigirwamana Nebo birunama.+
Ibishushanyo byabyo byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo yikorera imitwaro,+
Biba nk’umutwaro uremerera inyamaswa zinaniwe.
2 Zombi zirunama kandi zikunamira hamwe.
Ntizishobora guhungisha imitwaro yazo,
Ahubwo na zo, zijyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
3 “Nimuntege amatwi abo mu muryango wa Yakobo, namwe mwese abasigaye bo mu muryango wa Isirayeli,+
Mwebwe abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+
4 Ndetse n’igihe muzaba mushaje, nzaba ntarahinduka.+
Ndetse n’igihe muzaba mufite imvi, nzakomeza kubaheka.
Nzabaterura, mbaheke kandi mbakize nk’uko nabikoze.+
5 Ni nde tumeze kimwe, cyangwa se ni nde mwangereranya na we?+
Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+
6 Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,
Bagapima ifeza ku munzani.
Aho bayishyize ntihava.+
Barayitakira ariko ntibasubiza;
Ntishobora gukura umuntu mu byago.+
8 “Mwibuke ibi kandi mugire ubutwari.
Mubizirikane mwa banyabyaha mwe.
9 Mwibuke ibyabaye mu bihe bya kera,
Mwibuke ko ndi Imana kandi ko nta yindi Mana ibaho.
Ndi Imana kandi nta wundi tumeze kimwe.+
10 Iyo ibintu bigitangira, mvuga iherezo ryabyo
Kandi mvuga ibintu bitaraba, nkabivuga mbere cyane y’uko bikorwa.+
11 Mpamagaye igisiga kivuye iburasirazuba,+
Mpamagaye umuntu uvuye mu gihugu cya kure, kugira ngo ashyire mu bikorwa imyanzuro yanjye.+
Narabivuze kandi nzabikora;
Narabitekereje kandi rwose nzabikora.+
12 Mwa bantu mwe mudashaka kumva, nimuntege amatwi,
Mwebwe abadakora ibikwiriye.
Nzatanga agakiza muri Siyoni na Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+