Yesaya
58 “Hamagara n’imbaraga zawe zose; komeza uhamagare!
Zamura ijwi ryawe nk’iry’ihembe.
Bwira abantu banjye ukuntu bigometse,+
Ubwire abo mu muryango wa Yakobo ibyaha byabo.
2 Banshaka buri munsi
Kandi bakavuga ko bishimira kumenya ibikorwa byanjye,
Nk’aho ari abantu bakora ibyo gukiranuka
Kandi batigeze bareka ubutabera bw’Imana yabo.+
Bansaba imanza zitabera,
Nk’aho bishimira kwegera Imana:+
Ni ukubera ko iyo mwigomwe kurya no kunywa muba mwishakira inyungu* zanyu
Kandi mukagirira nabi abakozi banyu.+
4 Iyo mwigomwe kurya no kunywa birangira mutonganye, mukarwana
Kandi mugakubitana ibipfunsi mufite ubugome.
Ntimushobora kwigomwa kurya no kunywa nk’uko mubikora uyu munsi ngo ijwi ryanyu ryumvikane mu ijuru.
5 Ese mugira ngo umunsi wo kwigomwa kurya no kunywa nifuza ni umeze utya?
Ese ni umunsi umuntu yibabaza,*
Akubika umutwe nk’ubwatsi burebure,*
Agasasa ibigunira akaryama mu ivu?
Ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya no kunywa n’umunsi wo gushimisha Yehova?
6 Oya, kwigomwa kurya no kunywa nemera ni uku:
Ni ugukuraho iminyururu y’ubugome,
Guhambura imigozi iziritse ku giti batwaraho imitwaro,*+
Kurekura abababaye bakagenda+
No gucamo kabiri igiti cyose batwaraho imitwaro.
7 Ni ugusangira ibyokurya byawe n’umuntu ushonje,+
Ukazana umuntu ubabaye utagira aho aba ukamushyira mu nzu yawe,
Wabona umuntu udafite imyenda yo kwambara ukayimuha+
Kandi ntiwirengagize mwene wanyu?
Gukiranuka kwawe kuzakugenda imbere
Kandi ikuzo rya Yehova rizakugenda inyuma rikurinze.+
9 Icyo gihe uzahamagara Yehova akwitabe;
Uzatabaza akubwire ati: ‘Ndi hano!’
Nukura iwawe igiti batwaraho imitwaro
Kandi nureka gutunga abandi urutoki, ukirinda amagambo yo gusebanya,+
Ukabiha umuntu ushonje kandi ukagaburira abantu bababaye,*
Icyo gihe umucyo wawe uzamurikira no mu mwijima
Kandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa.+
13 Nureka kwishakira inyungu* zawe ku munsi wanjye wera+ w’Isabato
Kandi ukita umunsi wera wa Yehova w’Isabato ibyishimo byawe, umunsi ukwiriye guhabwa icyubahiro+
Ukawuha icyubahiro aho kwishakira inyungu zawe no kuvuga amagambo adafite akamaro,
14 Ni bwo uzishimira Yehova
Kandi nanjye nzakunyuza ahantu hasumba ahandi ku isi.+