Zekariya
12 Urubanza:
“Dore ibyo Yehova avuga ku byerekeye Isirayeli,” ni ko Yehova avuga,
We warambuye ijuru,+
Agashyiraho fondasiyo y’isi,+
Kandi agaha abantu umwuka bahumeka.
2 “Ngiye guhindura Yerusalemu nk’igikombe kirimo divayi ituma abantu bakikije Yerusalemu badandabirana. Umwanzi azagota u Buyuda, ndetse na Yerusalemu.+ 3 Kuri uwo munsi nzahindura Yerusalemu nk’ibuye riremerera abantu bose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye.+ Abantu bose bo ku isi bazarirwanya. Ibihugu byose biziyemeza kurirwanya.+ 4 Yehova aravuze ati: “Kuri uwo munsi, nzatuma amafarashi yose agira ubwoba bwinshi, kandi abayagenderaho mbahindure nk’abasazi. Nzahanga amaso yanjye umuryango wa Yuda kandi amafarashi y’abanzi babo nzayatera ubuhumyi. 5 Abayobozi b’u Buyuda bazavuga mu mitima yabo bati: ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo mbaraga zacu zituruka kuri Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.’+ 6 Kuri uwo munsi, nzahindura abayobozi b’u Buyuda nk’umuriro mu biti, mbahindure nk’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazatwika abantu bo mu bihugu byose bibakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mujyi wabo wa Yerusalemu.+
7 “Yehova azabanza gutabara amahema y’u Buyuda kugira ngo icyubahiro cy’abakomoka kuri Dawidi n’icyubahiro cy’abaturage b’i Yerusalemu kitaruta icy’u Buyuda. 8 Kuri uwo munsi, Yehova azarinda abaturage b’i Yerusalemu.+ Kuri uwo munsi, ufite intege nke muri bo azaba intwari nka Dawidi. Abakomoka kuri Dawidi bazagira imbaraga nk’iz’Imana, kandi bamere nk’umumarayika wa Yehova ubagenda imbere.+ 9 Uwo munsi nziyemeza kurimbura ibihugu byose bizaba byaje gutera Yerusalemu.+
10 “Nzasuka umwuka wanjye ku bakomoka kuri Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu. Nzagaragaza ko mbemera kandi nzatega amatwi amasengesho yabo basenga binginga. Bazareba uwo bateye icumu,+ kandi bazamuririra cyane nk’abaririra umwana w’ikinege. Bazamuririra bagire agahinda kenshi nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura. 11 Uwo munsi abaturage b’i Yerusalemu bazagira agahinda kenshi nk’akabaye i Hadadirimoni, mu Kibaya cy’i Megido.+ 12 Abaturage bo mu gihugu bazarira cyane, buri muryango ukwawo. Umuryango w’abakomoka kuri Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Natani+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 13 Umuryango w’abakomoka kuri Lewi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Shimeyi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 14 Imiryango yose isigaye na yo izarira cyane, buri muryango ukwawo n’abagore babo ukwabo.