Yesaya
26 Icyo gihe, mu gihugu cy’u Buyuda+ bazaririmba iyi ndirimbo+ bati:
“Dufite umujyi ukomeye.+
Atuma* agakiza kaba inkuta zawo n’ibiwurinda.*+
3 Abantu bakwishingikirazaho mu buryo bwuzuye* uzabarinda,
Uzatuma bagira amahoro ahoraho,+
Kuko ari wowe biringira.+
5 Yashyize hasi abatuye hejuru, mu mujyi washyizwe hejuru.
Awucisha bugufi
Akawugeza ku butaka,
Akawugeza hasi mu mukungugu.
6 Ibirenge by’abababaye bizawunyukanyuka
Kandi aboroheje bazawukandagira.”
7 Inzira y’umukiranutsi iratunganye.
Kubera ko utunganye,
Uzaringaniza inzira y’umukiranutsi.
8 Yehova kuko dukurikiza ibyemezo ufata,
Turakwiringira.
Twifuza* cyane izina ryawe n’urwibutso* rwawe.
Kubera ko iyo ari wowe ucira isi imanza,
Abatuye mu isi biga gukiranuka.+
10 Niyo umuntu mubi yagaragarizwa ineza,
Ntazigera yiga gukiranuka+
Ndetse no mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibintu bibi+
Kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.+
11 Yehova ukuboko kwawe kurazamuye ariko ntibakubona.+
Bazabona urukundo rwinshi* ufitiye abantu bawe bakorwe n’isoni.
Koko rero, umuriro wagenewe abanzi bawe uzabatwika ubamareho.
14 Barapfuye; ntibazongera kubaho.
Nta mbaraga bafite; ntibazahaguruka.+
Warabahagurukiye kugira ngo ubarimbure,
Ubamaraho ntibongera kuvugwa.
15 Yehova wongeye abantu mu gihugu.
Wongeye abantu mu gihugu,
Wihesheje ikuzo.+
Wimuye imipaka yose y’igihugu, uyigeza kure cyane.+
16 Yehova, mu gihe cy’amakuba baragutabaje.
Igihe wabakosoraga, bagusenze bongorera.*+
17 Yehova, bitewe nawe,
Twabaye nk’umugore utwite wenda kubyara,
Ufatwa n’ibise agataka ari ku nda bitewe no kubabara.
18 Twaratwise, dufatwa n’ibise,
Ariko ni nk’aho twabyaye umuyaga.
Nta gakiza twahesheje igihugu
Kandi nta baturage twakibyariye.
19 “Abawe bapfuye bazabaho.
Imirambo y’abantu banjye* izahaguruka.+
Mwa bari mu mukungugu mwe,+
Nimukanguke, musakuze mwishimye.
Mwihishe akanya gato gusa,
Kugeza aho uburakari buzashirira.+
21 Dore Yehova avuye iwe,
Azanywe no guhana abaturage bo mu gihugu bitewe n’ikosa ryabo.
Igihugu kizagaragaza amaraso yakivushirijwemo
Kandi ntikizongera gutwikira abacyo bishwe.”