Yesaya
26 Icyo gihe,+ mu gihugu cy’u Buyuda+ bazaririmba+ iyi ndirimbo bati “dufite umugi ukomeye.+ Ashyiraho agakiza kakaba inkuta n’igihome.+ 2 Mukingure amarembo+ kugira ngo ishyanga rikiranuka kandi rikomeza kuba iryizerwa ryinjire.+ 3 Umuntu w’umutima ushikamye uzamurindira mu mahoro ahoraho,+ kuko ari wowe yiringiye.+ 4 Mujye mwiringira Yehova+ ibihe byose, kuko Yah Yehova ari we Gitare+ cy’iteka ryose.
5 “Abatuye hejuru+ mu mugi washyizwe hejuru+ yabashyize hasi. Yawucishije bugufi awugeza ku butaka, awugeza hasi mu mukungugu.+ 6 Ibirenge by’imbabare bizawuribata, kandi aboroheje bazawukandagira.”+
7 Inzira y’umukiranutsi iratunganye.+ Kubera ko utunganye, uzaringaniza inzira y’umukiranutsi.+ 8 Yehova, ni koko twarakwiringiye bitewe n’ukuntu uca imanza.+ Ubugingo bwifuje+ izina ryawe n’urwibutso rwawe.+ 9 Ubugingo bwanjye bwakwifuje nijoro;+ ni koko, umutima wanjye ukomeza kugushaka,+ kuko iyo ari wowe ucira isi imanza,+ abatuye mu isi biga+ gukiranuka.+ 10 Nubwo umuntu mubi yagaragarizwa ineza, ntazigera yiga gukiranuka.+ Azakorera ibyo gukiranirwa+ mu gihugu cyo gukiranuka, kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.+
11 Yehova, ukuboko kwawe kwashyizwe hejuru+ ariko ntibakubona.+ Bazabona ishyaka ufitiye ubwoko bwawe bakorwe n’isoni.+ Koko rero, umuriro+ wagenewe abanzi bawe uzabakongora. 12 Yehova, uzaduha amahoro+ bitewe n’uko imirimo yacu yose ari wowe wayidukoreye.+ 13 Yehova Mana yacu, hari abandi batware baduhatse,+ ariko ni wowe wenyine uzatuma tuvuga izina ryawe.+ 14 Barapfuye, ntibazongera kubaho.+ Ni abapfuye batagira icyo bimarira+ kandi ntibazahaguruka.+ Ni cyo cyatumye ubahindukirana kugira ngo ubarimbure, ubatsembeho ntibazongere kuvugwa ukundi.+
15 Wongereye ishyanga; Yehova, wongereye ishyanga;+ wihesheje ikuzo.+ Waguye imbibi zose z’igihugu uzigeza kure.+ 16 Yehova, mu gihe cy’amakuba barakwiyambaje.+ Igihe wabahanaga,+ bagusenze bongorera, basuka imbere yawe ibiri mu mitima yabo. 17 Yehova, bitewe nawe, twabaye nk’umugore utwite wenda kubyara, ufatwa n’ibise agataka ari ku nda.+ 18 Twaratwise hanyuma dufatwa n’ibise+ maze tubyara umuyaga. Nta gakiza nyakuri twahesheje igihugu+ kandi nta baturage twakibyariye.+
19 “Abawe bapfuye bazabaho.+ Imirambo y’abantu banjye izahaguruka.+ Nimukanguke murangurure ijwi ry’ibyishimo mwa bari mu mukungugu mwe!+ Kuko ikime cyawe+ ari nk’ikime cy’ibyatsi,+ kandi ubutaka buzagarura abapfuye batagira icyo bimarira baburimo.+
20 “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane.+ Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira.+ 21 Dore Yehova avuye iwe, azanywe no kuryoza abaturage bo mu gihugu amakosa bamukoreye;+ igihugu kizagaragaza amaraso yakivushirijwemo,+ kandi ntikizongera gutwikira abacyo bishwe.”+