Yobu
37 “Ibyo bituma umutima wanjye utera cyane,
Ugasimbuka ukava mu gitereko.
2 Nimutege amatwi mwitonze, mwumve ijwi ry’Imana riteye ubwoba,
Mwumve ijwi ryayo rimeze nk’iry’inkuba.
4 Nyuma yawo humvikana urusaku rwinshi cyane.
Ihindisha ijwi ryayo ryiza cyane,+
Kandi iyo ijwi ryayo ryumvikanye, nta gihagarika umurabyo.
6 Itegeka urubura kugwa ku isi,’+
Kandi ikabwira imvura nyinshi ngo igwe.+
7 Imana ihagarika ibikorwa byose by’abantu,
Kugira ngo buri wese amenye imirimo yayo.
8 Inyamaswa zijya aho ziba,
Maze zikaguma mu bwihisho bwazo.
12 Biratembera bigakwirakwira hirya no hino aho ibyohereje.
Bikora icyo ibitegetse cyose+ ku isi.
13 Ibicu ni byo Imana ikoresha kugira ngo ihane abakora ibibi,+
Igushe imvura ku isi kandi igaragaze urukundo rudahemuka.+
14 Tega amatwi Yobu we!
Fata akanya maze utekereze ku mirimo itangaje y’Imana.+
15 Ese uzi ukuntu Imana itegeka ibicu,
Cyangwa ukuntu ituma umurabyo ugaragara uturutse mu bicu?
16 Ese uzi ukuntu ibicu bitembera mu kirere?+
Iyo ni imirimo itangaje y’Imana ifite ubwenge butunganye.+
18 Dore yarambuye ijuru+ irarikomeza rimera nk’indorerwamo icuze mu cyuma.
Ese wowe wabishobora?
19 Tubwire icyo dukwiriye kuyibwira.
Twe ntidushobora kuyisubiza kuko hari ibintu byinshi tudasobanukiwe.
20 Ese ni ngombwa kuyibwira ko nshaka kuvuga?
Cyangwa se hari umuntu wavuze ikintu kigomba kumenyeshwa Imana?+
21 Iyo ikirere cyijimye, abantu ntibashobora kubona umucyo nubwo izuba riba rimurika.
Bawubona gusa iyo umuyaga uhushye,
Maze ibicu bikigirayo.
22 Mu majyaruguru haturuka urumuri rwiza rurabagirana nka zahabu.
Icyubahiro cy’Imana+ giteye ubwoba.
23 Gusobanukirwa ibyerekeye Ishoborabyose birenze ubushobozi bwacu.+