Ihumure ku bapfushije
“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse.”—Zaburi 34:18.
UMUNTU wapfushije ashobora kugira ibibazo bikamurenga, akaba igiti, akicwa n’agahinda kandi akaba yakwicira urubanza cyangwa akagira umujinya. Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, abantu bapfushije bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye. Ku bw’ibyo, ushobora kutagerwaho n’ibyo byose, kandi ukagaragaza agahinda mu buryo butandukanye n’abandi. Ariko uramutse wifuje kugaragaza akababaro ufite, wabikora kuko nta cyaha waba ukoze.
“Jya urira”
Wa muganga witwa Heloisa wavuzwe mu ngingo yabanjirije iyi, yariyumanganyije ntiyagaragaza agahinda igihe nyina yapfaga. Yaravuze ati “nabanje kurira, ariko nyuma yaho ndiyumanganya, nk’uko nabigenzaga iyo umurwayi yapfaga. Birashoboka ko ari yo mpamvu nyuma yaho ubuzima bwanjye bwahazahariye cyane. Inama nagira umuntu wese wapfushije ni iyi: jya urira! Jya ugaragaza agahinda kugeza igihe wumva uruhutse. Bizatuma kagabanuka.”
Icyakora uko igihe gihita, ushobora kumva umeze nk’uwitwa Cecília wapfushije umugabo we yishwe na kanseri. Yaravuze ati “mbabazwa n’uko na n’ubu ntarashira agahinda, kandi ari ko abantu bamwe na bamwe bari babyiteze.”
Niba ujya utekereza utyo, ujye wibuka ko nta buryo runaka “bwihariye” bwo kugaragaza agahinda. Hari abantu bibagirwa ibyababayeho bitabagoye, abandi bo bikabananira. Niba agahinda karanze gushira, nta cyo wakora ngo gahite gashira. Ubwo rero, ntukumve ko hari igihe “ntarengwa” wagombye kuba washize agahinda.a
Ariko se byagenda bite mu gihe wumva ufite agahinda kadashira, kandi kakaba karimo kaguherana? Ushobora kuba umeze nk’umugabo w’umukiranutsi witwaga Yakobo ‘wakomeje kwanga guhumurizwa,’ igihe bamubwiraga ko umuhungu we Yozefu yari yapfuye (Intangiriro 37:35). Niba se ari uko wumva umeze, ni ibihe bintu bifatika wakora, kugira ngo udaheranwa n’agahinda?
Jya wiyitaho. Uwitwa Cecília yaravuze ati “hari igihe numva naguye agacuho, nkabona ko nakoze ibirenze ubushobozi bwanjye.” Ayo magambo yavuze, agaragaza ko agahinda gashobora kunaniza umuntu cyane, haba mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko wita cyane ku buzima bwawe. Jya uruhuka bihagije, kandi urye ibyokurya bikungahaye ku ntungamubiri.
Hari igihe uba wumva rwose udashaka kurya, guhaha cyangwa guteka. Icyakora, kwanga kurya bishobora gutuma urwara, kandi ibyo biramutse bikugezeho, byakongerera imihangayiko. Ujye nibura ugerageza kurya duke duke kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza.b
Mu gihe bishoboka, ujye ukora siporo, nubwo wakora iyo kugenda n’amaguru gusa. Kunanura ingingo bishobora gutuma usohoka mu nzu. Uretse n’ibyo, gukora siporo yoroheje bituma ubwonko buvubura imisemburo ituma umuntu yumva amerewe neza.
Jya wemera ubufasha uhawe n’abandi. Ibyo bishobora kukugirira akamaro cyane mu gihe wapfushije uwo mwashakanye. Wenda hari imirimo itandukanye yari asanzwe akora, none ubu ikaba idakorwa. Urugero, niba ari we wakemuraga ibibazo by’amafaranga cyangwa akaba ari we wakoraga imirimo yo mu rugo, gukora iyo mirimo bishobora kubanza kukugora. Mu gihe bimeze bityo, inama nziza uhabwa n’incuti zawe zishobora kukugirira akamaro cyane.—Imigani 25:11.
Bibiliya ivuga ko incuti nyancuti “ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Bityo rero, ntukitarure abandi wibwira ko ushobora kubabera umutwaro. Ahubwo kujya aho abandi bari, bishobora kukubera nk’ikiraro kikwambutsa ibyo bihe bigoye. Umukobwa witwa Sally, na we yiboneye ko kwifatanya n’abandi bigira akamaro cyane. Yaravuze ati “iyo inyinshi mu ncuti zanjye zabaga zagize ibitaramo, zarantumiraga. Byamfashije guhangana n’irungu ryinshi nari mfite icyo gihe. Iyo abantu bambazaga ibibazo byoroheje, urugero nko kumbaza bati ‘ni iki kigufasha kwihanganira urupfu rw’umubyeyi wawe?,’ buri gihe byaranshimishaga. Kugira icyo mvuga kuri mama byaramfashije cyane.”
Jya wibuka. Kwibuka ibihe byiza wamaranye n’uwawe wapfuye, urugero ureba amafoto ye, bizagufasha. Ni koko, kwibuka ibyo bihe bishobora kubanza kujya bigutera agahinda. Icyakora, nyuma y’igihe bishobora kukugabanyiriza agahinda aho kukagutera.
Ushobora no kugira ibyo wandika. Ushobora kwandika bimwe mu bihe byiza wamaranye n’uwawe wapfuye, ndetse ukaba wakwandika ibintu wumva wagombye kuba waramubwiye uwawe iyo aba akiriho. Gusoma ibyo wanditse, bishobora gutuma urushaho kwiyumvisha uko umerewe. Nanone kandi, kwandika ni uburyo bwiza bwagufasha kugaragaza ibikuri ku mutima.
Bite se ku birebana no kubika ibintu umwibukiraho? Ibyo abantu ntibabyumva kimwe, kandi ni mu gihe, bitewe n’uko abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye. Bamwe bumva ko kubika ibintu uzajya wibukiraho uwawe wapfuye bituma uhorana agahinda, abandi bo bakumva ko bibafasha. Sally twigeze kuvuga, yagize ati “nabitse ibintu bya mama byinshi, kandi ibyo bingabanyiriza agahinda.”c
Jya wishingikiriza ku ‘Mana nyir’ihumure ryose.’ Bibiliya igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zaburi 55:22). Gusenga Imana si igikorwa gituma wumva utuje gusa. Ni ikiganiro nyacyo kandi cy’ingenzi umuntu agirana n’“Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
Ijambo ry’Imana Bibiliya, ritanga ihumure kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Intumwa Pawulo wari Umukristo, yaranditse ati “mfite ibyiringiro ku Mana, . . . ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Gutekereza ku byiringiro Bibiliya itanga by’umuzuko, bishobora guhumuriza cyane umuntu wapfushije kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.d Umugore witwa Lauren yiboneye ko ibyo ari ukuri, ubwo yapfushaga musaza we wari ingimbi azize impanuka. Yaravuze ati “uko agahinda nabaga mfite kabaga kangana kose, nafataga Bibiliya nkayisoma, ndetse no mu gihe nabaga nshoboye gusoma umurongo umwe gusa. Nasomaga imirongo intera inkunga mu buryo bwihariye, kandi nkayisoma kenshi. Urugero, nahumurijwe n’amagambo Yesu yabwiye Marita igihe musaza we Lazaro yari amaze gupfa. Yaramubwiye ati ‘musaza wawe azazuka.’”—Yohana 11:23.
“Ntugaheranwe n’agahinda”
Nubwo kudaheranwa n’agahinda bigoye, bizagufasha bitume ubuzima bukomeza. Ntukicire urubanza ngo wumve ko niwongera kubaho nk’uko byari bisanzwe uzaba uhemukiye uwo wapfushije, cyangwa ngo ube umwibagiwe. Icyo ugomba kumenya ni uko utazigera umwibagirwa. Hari igihe uzajya unyuzamo ukamwibuka, ariko buhoro buhoro ibimenyetso bigaragaza ko ubabaye bizagenda bishira.
Ushobora nanone kuzajya wibuka bimwe mu bintu yakoraga bikagushimisha. Urugero, Ashley wavuzwe mu nkuru yabanjirije iyi, yaravuze ati “ndacyibuka ibyabaye mama araye ari bupfe. Wabonaga yorohewe, kandi yari yavuye mu buriri nyuma y’iminsi myinshi yari amaze yarabuhezemo. Igihe mushiki wanjye yarimo amusokoza, hari ikintu cyatumye twese uko turi batatu duseka, maze mbona na mama aramwenyuye, kandi hari hashize igihe kirekire ntabibona. Yari yishimiye cyane kuba ari kumwe n’abakobwa be.”
Nanone ushobora gutekereza ku bintu by’ingenzi wamwigiyeho. Urugero, Sally yaravuze ati “Mama yari azi kwigisha cyane. Yangiraga inama nziza, ariko ntanyereke ko arimo akugira inama, kandi yanyerekaga uko nakwifatira imyanzuro, atari ugupfa gukora ibyo yambwiraga cyangwa ibyo data yambwiraga.”
Hari igihe ibyo bintu bikwibutsa uwawe wapfuye ari byo uba ukeneye kugira ngo ubuzima bukomeze. Umusore witwa Alex yiboneye ko ibyo ari ukuri. Yaravuze ati “data amaze gupfa, nahise numva ko ubuzima bugomba gukomeza, kandi ko ntagomba kwibagirwa kwishimira ubuzima, nk’uko yari yarabingiriyemo inama. Icyo nabwira abapfushije umubyeyi, ni uko mu by’ukuri batazigera babyibagirwa, ariko nanone ko batagombye guheranwa n’agahinda. Mujye mubabara kandi mumuririre mu gihe bibaye ngombwa, ariko ntimuzibagirwe ko ubuzima bugomba gukomeza.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’ibyo, byaba byiza wirinze gufata imyanzuro huti huti, urugero nko kwimuka cyangwa kongera gushaka uwo muzabana. Wagombye gufata imyanzuro nk’iyo ari uko hashize igihe gihagije, umaze kumenyera ubuzima bushya.
b Nubwo inzoga zishobora kugufasha kwibagirwa uwo wapfushije, ibyo bimara igihe gito. Uko igihe kigenda gihita ubona ko zitakumaze agahinda, ahubwo ugasanga warabaswe na zo.
c Kubera ko abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye, incuti n’abavandimwe b’uwapfushije ntibagombye kumuhatira kubona ibintu nk’uko babibona.—Abagalatiya 6:2, 5.
d Niba hari ibindi wifuza kumenya ku birebana n’abapfuye, hamwe n’isezerano ry’Imana ry’umuzuko, reba igice cya 6 n’icya 7, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
“Uko agahinda nabaga mfite kabaga kangana kose nafataga Bibiliya nkayisoma, ndetse no mu gihe nabaga nshoboye gusoma umurongo umwe gusa”—Lauren
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
UKO UMUNTU YATSINDA UMUTIMA WO KWISHINJA ICYAHA
Ushobora kuba wumva ko hari uburangare wagize ku buryo byaba bifite uruhare mu rupfu rw’uwo ukunda. Kumenya ko kwishinja icyaha, byaba bifite ishingiro cyangwa se bitarifite, ari imyifatire isanzwe mu gihe umuntu afite agahinda, ubwabyo bishobora kugufasha. Aho na ho, ntiwumve ko ugomba kwihererana ako gahinda. Kubwira abandi ukuntu wumva wishinja icyaha, bishobora kuguha ubufasha wari ukeneye kugira ngo woroherwe.
Nanone kandi, menya ko urugero waba ukundamo undi muntu uko rwaba rungana kose, udashobora kugenzura ubuzima bwe, cyangwa se ngo ukumire “ibihe n’ibigwirira abantu,” ngo byoye kugera ku bo dukunda (Umubwiriza 9:11). Ku rundi ruhande nanone, nta gushidikanya ko nta bugome wari umufitiye. Urugero, niba utaramujyanye kwa muganga mbere y’igihe, mbese wari ugambiriye ko uwo ukunda arwara ngo apfe? Birumvikana ko atari ko biri! None se ubwo koko ufite uruhare rwo kuba intandaro y’urupfu rw’uwo muntu? Oya rwose.
Umubyeyi umwe w’umugore yaje kumenya uko yahangana no kwishinja icyaha nyuma yo gupfusha umukobwa we wahitanywe n’impanuka y’imodoka. Arasobanura ati “numvaga nishinja kuba naramuretse ngo agende. Nyamara ariko naje kubona ko byari bisekeje kwiyumva ntyo. Nta kibi cyari mu kumwohereza ari kumwe na se kujya guhaha. Ibyamubayeho byari impanuka gusa, ni yo yampekuye, nta kindi.”
Ahari wenda uragira uti “ariko se ko numva hari ibintu byinshi nifuzaga kuba naramubwiye cyangwa se naramukoreye?” Wenda ibyo ni byo, ariko se ni nde muri twe wavuga ko yabaye umubyeyi w’umugabo, w’umugore, cyangwa se umwana utagira inenge? Bibiliya iratwibutsa iti “twese ducumura kenshi. Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye” (Yakobo 3:2; Abaroma 5:12). Nuko rero, emera ko udatunganye. Guhora muri za “iyaba naragize ntya” nta cyo bizahindura ku byabaye, ahubwo bizatuma utinda gushyira umutima hamwe.e
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
e Iyi ngingo yavanywe mu gatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Hari igihe umubyeyi ukuze wapfushije, ahumuriza umwana we na we ubabaye
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Kwandika ibigutera agahinda, kureba amafoto no kwemera ubufasha bw’abandi, ni bumwe mu buryo bwagufasha mu gihe wapfushije