ISI YUZUYE IBIBAZO
2 | Cunga neza umutungo wawe
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
Abantu benshi biyuha akuya kugira ngo babone ibibatunga. Ariko ibibazo byo kuri iyi si bishobora gutuma kubibona bigorana cyane. Kubera iki?
Iyo mu gace runaka hari ibibazo, usanga ubuzima buhenze. Ibiciro by’amacumbi n’ibiribwa byiyongera umunsi ku wundi.
Ihungabana ry’ubukungu rituma abashomeri biyongera cyangwa umushahara ukagabanuka.
Ibiza bishobora gutuma abacuruzi bahomba cyangwa bagafunga imiryango. Binangiza amazu n’ibindi bikorwa remezo cyangwa bikabisenya burundu, bigashora benshi mu bukene.
Icyo wagombye kumenya
Iyo usanzwe ukoresha neza amafaranga, kuyacunga mu gihe ibintu byifashe nabi birakorohera.
Ibyo utunze ntuzabihorana byanze bikunze. Amafaranga wazigamye, ayo winjiza n’ibindi utunze bishobora gutakaza agaciro.
Hari ibintu amafaranga adashobora kugura, urugero nk’ibyishimo n’ubumwe mu muryango.
Icyo wakora
Bibiliya igira iti: “Niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”—1 Timoteyo 6:8.
Kunyurwa ni ukwifuza bike, twabona ibyo dukeneye uwo munsi tukumva ko bihagije. Ibyo ni iby’ingenzi, cyanecyane mu gihe ubukungu bwifashe nabi.
Kunyurwa bisaba koroshya ubuzima, ugakoresha neza amafaranga make ufite. Kubaho mu buryo burenze ubushobozi ufite byongera ibibazo aho kubikemura.