Igice cya 14
Uburyo bwo Kumenya Idini ry’Ukuli
1. Kuki bihuje n’ugutekereza k’ubwenge hamwe n’Ibyanditswe kwemeza ko idini y’ukuli ali imwe gusa?
MU BURYO buhuje n’ugutekereza k’ubwenge ni ibyumvikana ko idini y’ukuli ali imwe gusa. Ibyo bihuje n’uko Imana y’ukuli ‘atar’Imana y’umuvurungano, ahubg’iy’amahoro.’ (1 Abakorinto 14:33) Ikindi kandi, Yesu Kristo yavuze yuko abakulikiza iyo dini y’ukuli bagomba kuba basengera Imana “mu mwuka no mu kuri;” kandi ukuli ntikwivuguruza na limwe. (Yohana 4:23, 24) Aliko se muli iki gihe cyacu, abo “basenga by’ukuri” ni bande? Washobora ute kumenya abo ali bo n’ uko gusenga bakulikiza kwemerwa rwose n’Imana?
2. Mbese, abiyita bose abakristo bakulikiza idini y’ukuli? (b) Ni ubuhe buryo Yesu yatanze bwo gutandukanya abagaragu b’ukuli b’Imana n’abagaragu b’ibinyoma?
2 Ibyo ntiwashobora kubisubiza ufatiye gusa ku byo abantu cyangwa mu amadini bemeza. Mu Kibwiriza cye cyo mu mpinga y’umusozi, Yesu yerekanye yuko benshi bali kuzamwita: “Mwami, Mwami,” bemeza ko bakoze ibintu by’igitangaza mw’izina rye. Nyamara we, akazabasubiza, ngo: “Sinigeze kubamenya, nimumv’imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.” Si amagambo gusa, ahubwo ni ishusho ishobora gushukana. Yesu yatuburiye avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bazaza mu myambaro y’intama, aliko imbere bameze nk’ibirura biconshomera. Yaduhaye kandi uburyo bwo gutandukanya abagaragu b’ukuli b’Imana n’abagaragu b’ibinyoma. Yaravuze, ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Kristo yagaragaje aho yuko kuba usenga Imana by’ukuli bidashingiye ku byo twemeza ubwacu, cyangwa ndetse ku milimo yacu igaragara kuba myiza, ahubwo bishingiye ku gusohoza by’ukuli ubushake bwa Data wo mw’ ijuru.—Matayo 7:15-23.
3. Intumwa Paulo atwereka ate ko ali ngombwa kwilinda?
3 Umwigishwa wizerwa wa Yesu, intumwa Paulo, nawe yerekanye ko ali ngombwa kwilinda. Yahanuye yuko abantu bamwe bali kuzigaragaza nk’abakozi b’ibyo gukiranuka, aliko mu by’ukuli ali abakristo b’ibinyoma. Inyuma bakaba bafite ishusho nziza, aliko wabegera ufashijwe n’Ijambo ry’Imana, Biblia, bakagaragara ko ali abakozi b’umwanzi w’Imana, Satani, kuko imilimo yabo inyuranye n’ubushake bw’Imana. (2 Abakorinto 11:13-15) Turamutse dukulikije urugero rw’abo Bakristo b’ibinyoma, ntitwazahabwa ubuzima bw’iteka.
DUKULIKIZE AYO AMABWIRIZWA
4. Ni ikihe kimenyetso cy’imena kiranga abasenga Imana by’ukuli?
4 Ni ibihe bimenyetso bimwe rero biranga abasenga Imana by’ukuli? Biblia itubwira yuko “Imana ar’urukundo.” Mu buryo buhuje n’ibyo, Yesu yerekanye ko ikimenyetso cy’imena kizaranga abasenga Imana nka we ali uko bagirirana urukundo hagati yabo. “Ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko mur’abigishwa banjye, ni mukundana. (1 Yohana 4:8; Yohana 13:35) Kugira ngo bibe rwose ikimenyetso kibaranga, bene urwo rukundo ntirushobora kuba ali ineza y’inyuma gusa. Rugomba kuba ali urukundo ruyobora ibice byose by’imibereho ya buli munsi y’umuntu. Rugomba kumuyobora mu byo agirira abo mu rugo rwe, no mu myifatire ye ku byerekeye abantu bo mu moko no mu mahanga yandi. Abasenga Imana by’ukuli ntiberekanira urukundo rwabo mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa. Bashaka mu by’ukuli gukora ibyagirira abandi akamaro.—1 Yohana 3:18.
5. Ku byerekeye icyo kimenyetso cy’ingenzi, bimeze bite ku madini yo muli iki gihe no ku bayoboke bayo?
5 Mbese amadini yose uzi afite icyo kimenyetso kiyaranga? Mbese, atera abayoboke bayo urukundo rukomeye cyane ku buryo rutayegayega no mu bihe biruhije? Urugero, ayo madini abigenza ate igihe imibano hagati y’amahanga yerekeza mu ntambara? Iby’ukuli biboneka nuko umugabane munini wayo yagiye yemerera abayalimo kujya kwica abo bahuje ukwizera bo mu lindi shyanga, bakulikije itegeko ry’abatware b’iyi si! Mbese wowe utekereza ko imigirire nk’iyo ihuje n’Ijambo ry’Imana kandi ko yerekana umwuka w’Imana?—1 Yohana 3:10-12; Matayo 5:44.
6. (a) Mbese haliho abakristo bakomeje kwerekana urukundo rw’ukuli, ndetse no mu gihe cy’intambara? (b) Mbese, urukundo rwabo ni urwo kwilinda kugirira abandi nabi gusa?
6 Aliko kandi, nk’uko wenda ubizi, si abantu bose babigenje batyo. Abakristo bamwe bashoboye kuvuga nka Paulo, ngo: “Nubgo tugenda dufit’umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bg’abantu, kukw’intwaro z’intambara yac’atar’iz’abantu?” (2 Abakorinto 10:3, 4) Ntibabayeho bafite uburyarya, bavuga, ngo: “Nkund’Imana,” kandi banga abavandimwe babo bo mu lindi shyanga. (1 Yohana 4:20, 21) Abashaka kwigana rwose Yesu, ntibilinda kugirira abandi nabi gusa; ahubwo berekana urukundo rwabo mu buryo bwinshi. Ni ubuhe? Mu kugirana ubumwe n’abakristo bagenzi babo bo mu bindi bihugu, mu byo bagirira abaturanyi babo, no mu mwete wabo w’urukundo mu kubafasha kumenya Imana.—Abagalatia 6:10.
7. Ni ikihe gitekerezo kuli Biblia idini y’ukuli ikwiliye gutera abantu, kandi Umwana w’Imana yabiduhayemo urugero ate?
7 Ikindi kimenyetso cy’Idini y’ukuli no ku bayikulikiza ni ukubaha Ijambo ry’Imana. Umwana w’Imana yabiduhayemo urugero, kuko lgihe yali kw’isi yerekanye icyubahiro gikomeye yali afitiye Ibyanditswe byayobowe n’umwuka w’Imana. Yajyaga akoresha amagambo yo muli byo, agaragaza ko ali byo bifite ubutware burenze byose. Igihe cyose yerekezaga abamwumva kw’Ijambo ry’Imana, abaralikira kulisoma no kulikulikiza. (Matayo 19:4-6; Luka 24:44, 45) Yerekanye uko yubaha Biblia, abaho buli munsi mu buryo buhuje n’inyigisho zigishwa muli icyo gitabo. Gusohoza Ijambo ry’Imana, kuli we, byali iby’ingenzi cyane kuruta ndetse n’ubuzima bwe. (Matayo 26:53-56) Ntiyigeze ahinyura Biblia, ahubwo yaciriyeho iteka abigisha ibidahuje nayo, abagerageza kuyihinduza ubusa inyigisho zabo ubwabo.—Mariko 7:9-13
8. Ni imvugo bwoko ki y’abayobozi bamwe ba Kristendomu yemeza ko badakulikiza uregero rwa Yesu n’intumwa ze?
8 Kuli ibyo, twavuga iki ku Madini ya Kristendomu? Iyo wumvise cyangwa usomye ibivugwa n’abapadri, yuko ibice bimwe bya Biblia ali “imigani y’ibinyoma” kandi ko bishimira cyane inyigisho z’ubwihindulize (evolution) kurusha inyigisho ya Biblia yerekeye iremwa, mbese utekereza ko batera abantu kubaha Ijambo ry’Imana? Cyangwa se, iyo usomye ko abayobozi bamwe b’ayo madini bemeza yuko kuryamana ku batarashyingiranywe atali bibi rwose, kandi ngo umugabo kurongorana n’undi mugabo, umugore n’undi mugore, limwe na limwe bishobora kuba byiza, mbese wavuga ko batera abantu gushaka Biblia ho umuyobozi? Uko bigaragara, abo bayobozi b’iby’idini ntibakulikiza urugero rw’Umwana w’Imana n’urw’intumwa ze.—Matayo 15:18. 19; Abagalatia 5:19-21; Abaroma 1:24-27
9. Kuki Imana itemera ugusenga kw’abantu benshi bafite Biblia?
9 Mbese, imbuto zigaragarira mu mibereho y’abagize ayo matorero zerekana koko ko bubaha Ijambo ry’Imana? Ukulikije ibyo wiboneye ubwawe, mbese abenshi bo mu bajya mu rusengero ku cyumweru bakulikiza inyigisho za Biblia mu ngo zabo no mu mibanire yabo n’abandi bantu, ku wa mbere no mu yindi minsi y’icyumweru? Ijambo ry’Imana ryerekana yuko habaho abantu, wenda bafite Biblia ndetse bayisoma, aliko mu bikorwa byabo bihakana Imana kandi bemeza ko bayizi. (Tito 1:16; Yohana 5:39, 40) Uburyo bwo gusenga bakulikiza ntibwemerwa n’Imana, kuko batareka Ijambo ryayo likoresha imbaraga nyakuli mu miberesho yabo.—2 Timoteo 3:5.
10. (a) Dushobora kumenya dute ko imbuto mbi ziterekana umuntu umwe umwe gusa, ahubwo ko itorero ryose ali libi? (b) Ni ukuhe guhitamo gukomeye umuntu agomba kugira niba asanze inyigisho z’itorero rye zidahuje zose na Biblia?
10 Ubwa mbere, wenda umuntu yaterwa gutekereza ko ali abayobozi bamwe b’iby’idini gusa cyangwa “abizera” bamwe gusa badakora neza! AIiko se, iyo uwo muyobozi uhinyura Biblia akomeje icyubahiro cye, n’iyo abo “bizera” bakora nabi bakomeje kwemerwa n’Itorero, wabitekereza ute? Icyo gihe rero ni ukwemera ko izo mbuto mbi ali ikimenyetso cyerekana yuko iyo dini ali mbi. Nta gushidikanya kandi ko uzasanga imyizerere y’iyo dini idahuje yose na Biblia. Niba warasomye ibice bibanza by’iki gitabo kandi ukaba warasuzumye ibice bya Biblia bibonekamo, wenda waba warasanze ibyo aliko bimeze kw’idini yawe. Muli icyo gihe, uba ugomba gusubiza ikibazo gikomeye: icyo guhitamo ali ukwemera ukuli kwa Biblia, cyangwa ali ukukwanga ugakulikiza imyigishilize itemerwa na Biblia. (Ibyakozwe 17:11) Na none, ni wowe ubwawe ugomba kwihitiramo. Aliko kandi, ukwiliye kubitekerezaho witonze, kuko mu guhitamo uzagira, ali ho hashingiye umwanya uhagazemo imbere y’Imana kimwe n’ibyilingiro byawe byo kuzabaho iteka muli gahunda nshya yasezeranije.
11. (a) Idini y’ukuli igenza ite ku byerekeye izina ry’Imana, nk’ uko Yesu Kristo yabitanzemo urugero? (b) Dukwiliye gukora iki rero niba dushaka guhabwa agakiza?
11 Indi ngingo idini y’ukuli igomba kuzuza ni ukweza izina ry’Imana. Kubera iki? Igihe Yesu yigishaga abigishwa uko bakwiliye gusenga, yaberetse ko icyo gikwiliye kuba ikintu cya mbere bagomba kwitaho, avuga, ngo: “Mukwiliye rero gusenga mutya: “Data wa twese uli mw’Ijuru, izina ryawe ryezwe. (Matayo 6:9, MN) Ibyo ni ukuvuga ko ali ukubona ko iryo zina ryatuwe Imana, kulibona nk’iryera. Nta gushidikanya ko na Yesu ali ko yabigenje. Ntabwo yanze gukoresha izina rya se, ngo abone ko ali nta kamaro lifite. Ahubwo mw’isengesho yatuye se, yaravuze, ati: “Nabamenyeshej’izina ryawe kandi nzaribamenyesha.” (Yohana 17:26) Yali azi yuko umugambi w’Imana ali uko izina ryayo likuzwa mw’isi yose, kandi Yesu yatanze urugero mu kwamamaza no kubaha iryo zina. (Yohana 12:28; Yesaya 12:4, 5) Ibyanditswe kandi bitubwira iby’itorero Imana yahamagariye kuva muli iyi si, kugira ngo abaligize babe “ubgoko bgo kubah’izina ryayo.” (Ibyakozwe 15:14) Niba wifuza guhabwa agakiza, ugomba nawe kumenya no kubaha izina ry’Imana.—Abaroma 10:13, 14.
12. (a) Umugabane munini w’Amatorero mbese yuzuza iyo ngingo y’ugusenga k’ukuli? (b) Aliko kandi, mbese haliho abakristo bahamya izina ry’lmana?
12 Noneho, uhagarare aho utekereze ku kibazo gikulikira: Ni iyihe dini izwiho cyane kuba yamamaza izina ry’Imana, nk’uko Yesu yabigenzaga? Amadini menshi yilinda gukoresha izina rya Yehova. Ni iby’ukuli koko, amwe muli yo yemeza avuga ko yikundira irya “Yahweh,” aliko n’ubwo, ntalikoresha cyane! Ndetse bamwe bageze n’aho gukura izina ry’Imana muli Biblia zabo. Urugero, Biblia z’igifaransa z’abagatolika, iyahinduwe na Saci n’iya Glaire; Biblia zikoreshwa n’abaprotestanti, iyahinduwe na Segond na Version Synodale, kimwe na Bible du Rabbinat francais (y’abayahudi), zikuramo rwose izina ry’Imana, nubwo iryo zina liboneka inshuro zigeze ku bihumbi bilindwi mu byanditswe bya mbere by’igiheburayo. Mbese, amadini ahisha izina ry’Imana yuzuza ingingo y’ugusenga k’ukuli yavuzwe haruguru? Mu by’ukuli, ni iyihe dini ihamya izina ry’Imana, nk’uko Yesu yabigenzaga? (Ibyahishuwe 1:5; Yesaya 43:10-12) Uramutse uganiliye n’umuturanyi wawe umubwira kenshi izina ryera rya Yehova, ukeka ko yakwita uwo mu yihe dini? Igisubizo kiroroshye. Hali abantu bamwe gusa bazwiho kuba bakulikiza urugero rwa Yesu muli ibyo.
13. (a) Ni ibihe byilingiro rukumbi by’abantu abasenga by’ukuli bagomba kwamamaza? (b) Babyamamaza bate?
13 Abasenga by’ukuli bagomba kwamamaza ko Ubwami bw’Imana ali bwo byilingiro rukumbi by’umuntu, naho ubundi ntibashimwa na Yehova Imana, kuko yavuze ubwe yeruye yuko azategeka iyi si akoresheje Ubwami (Danieli 2:44; 7:13,14) Yesu yatanze urugero ava ku mpera imwe y’igihugu akagera no ku yindi mpera yacyo “abgiriz’ubutumwa bgiza bg’ubgami bg’Imana.” (Luka 8:1) We n’abigishwa be bajyaga bava mu murwa umwe bajya mu wundi no “mu ngo (...) rumwe rumwe.” (Ibyakozwe 20:20) Yesu yahanuye kandi yuko muli iyi “minsi y’imperuka,” “ubutumwa bgiza bg’ubgami” buzabwirizwa mw’isi yose ngo bube ubuhamya.—Matayo 24:14.
14. (a) Icyo abayobozi b’iby’idini bavuganira kandi basabira ni iki, mu kigwi cyo kwamamaza Ubwami bw’Imana? (b) Ni bande baza gukomanga ku rugi rwawe babwiriza yuko Ubwami ali bwo byilingiro rukumbi by’abantu?
14 Muli iki gihe cyacu, ni ibintu bisanzwe kumva abayobozi b’iby’ idini bavuganira imiteguro ya politiki nk’Ubumwe bw’Amahanga (O.N.U.) no kuyisabira. Aliko se, ni bande twumva babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, nk’uko Yesu yabihanuye? Igihe umuntu akomanze ku rugi rwawe cyangwa k’urw’umuturanyi wawe, kandi ukumva avuga yuko Ubwami bw’Imana ali bwo byilingiro rukumbi by’ abantu bose, uwo muntu wamwita uwo mu yihe dini? Nyamara kandi, uwo ni wo mulimo abakulikiza ubushake bwa Data wo mw’ijuru by’ukuli bakwiliye gukora, bakulikiza urugero rwa Yesu.—1 Petero 2:21.
15. Vuga indi ngingo idini y’ukuli igomba kuzuza, nk’uko bivugwa muli Yakobo 1:27.
15 Indi ngingo idini y’ukuli igomba kuzuza ni ukuba yitandukanije n’isi n’ibintu byayo. Muli Yakobo 1:27, MN, Biblia itubwira yuko niba dushaka gukulikiza ugusenga kutanduye kandi kwiza mu maso y’Imana, tugomba kwilinda “ikizinga cyose cy’isi.” Icyo ni ikintu cy’ingenzi, kuko “ushaka kub’inshuti y’iby’isi, aba yihinduy’umwanzi w’Imana.” (Yakobo 4:4) Kugira ngo wiyumvishe uko ibyo ali ikintu cyo kwitaho cyane, wibuke yuko Biblia itubwira ko Umutware w’iyi si ali umwanzi mukuru w’Imana, Satani Umwanzi.—Yohana 12:31.
16. Ukulikije ibyo wiboneye ubwawe, mbese umuntu ashobora kuvuga ko Amatorero n’“abayoboke” bayo batali mu “mugabane w’isi”?
16 Mbese, iby’ukuli biboneka byerekana ko amatorero yuzuza iyo ngingo? Mbese dushobora kuvuga yuko abapadri hamwe n’abagize amatorero yabo batali koko, mu “mugabane w’isi,” nk’uko Yesu yavuze ku ntumwa ze z’ukuli? (Yohana 15:19, MN) Cyangwa se ahubwo, bivanga cyane mu bintu by’isi, mw’ikuza ryayo ry’amahanga, muli politiki yayo no mu ndwano zayo z’abantu b’inzego zitandukanye? Si ngombwa kukongorera igisubizo! Ibyo Amatorero akora bizwi neza na bose, nawe ntubiyobewe. Na none kandi, niba mu mujyi utuyemo halimo abantu bilinda ibikorwa nk’ibyo, kubera ukwizera kwabo kw’idini, wenda waba uzi abo ali bo.
17. (a) Ni ingingo zingahe muli izo idini y’ukuli igomba kuzuza? (b) Dukulikije Biblia, haliho amadini y’ukuli angahe?
17 Noneho ubwo tumaze gusuzuma ibimenyetso biranga idini y’ukuli, twarangiza tubivugaho iki? Icy’ingenzi si ukumenya niba idini runaka yuzuza imwe cyangwa ebyili muli izo ngingo, cyangwa niba inyigisho zayo zimwe zihuje na Biblia. Oya, idini y’ukuli igomba kuzuza izo ngingo zose, kandi inyigisho zayo zose zigomba guhuza n’Ijambo ry’Imana. Ubwo gusa, nibwo iyo dini ishobora rwose kwemerwa na Yehova Imana. Amadini yuzuza izo ngingo si menshi. Mu by’ukuli byo, Biblia ivuga yuko haliho “kwizera kumwe” gusa.—Abefeso 4:5.
18. (a) Dukulikije ubuhamya buboneka, ni bande b’abasenga by’ ukuli? Mbese, niko ubyemera koko? (b) Ni ubuhe buryo bwiza bwo kurushaho kumenyana n’abahamya ba Yehova?
18 Ni bande rero, muli iki gihe cyacu, bali mw’itorero ry’abasenga by’ukuli? Dufatiye ku buhamya buzwi cyangwa buboneka mw’isi yose, turasubiza tudashidikanya, ngo: ni abahamya ba , Yehova b’Abakristo. Kugira ngo nawe wemeranywe n’ibyo, ugomba kumenyana nabo kurushaho. Uburyo bwiza ni ukuba uhali mu materaniro yabo abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Muli ubwo buryo, ushobora kwirebera ubwawe uko umuteguro wabo ukora umulimo, n’uko abo muli wo bakulikiza Ijambo ry’Imana mu mibereho yabo ubwabo. Imana idusezeranya yuko gukulikiza idini y’ukuli bizatuzanira umunezero uhereye ubu, kandi bikazadukingurira inzira ijyana mu buzima bw’iteka muli gahunda yayo nshya y’ibintu. Kubw’ibyo, mbese ntibikwiliye gushaka kumenya iyo ali yo? (Gutegeka kwa kabiri 30:19,20) Turakuralikana ibyishimo ngo ubikore. Ese kuki utatangira none?