Igice cya 13
Umukumbi Munini Imbere y’lntebe y’Ubwami ya Yehova
1. (a) Abakozi b’Imana babayeho mbere y’Ubukristo kimwe na ba bantu 144,000 bagombye cyangwa bagomba kugerwaho n’iki mbere yo guhabwa igihembo cyabo? (b) Ariko se ni ibihe byiringiro bizahabwa umukumbi munini w’abantu bazaba bariho ubwo umubabaro ukomeye uzatangira?
NUBWO bahaye umwanya wa mbere ugusohoza ubushake bw’Imana, abakozi ba Yehova b’indahemuka kuva kuri Abeli kugeza kuri Yohana Umubatiza bose bapfuye bategereje izuka. Ba bantu 144,000 bazafatanya na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru bagomba na bo gupfa mbere yo guhabwa igihembo cyabo. Nyamara ahubwo, intumwa Yohana yeretswe umukumbi munini wari kwambuka ari muzima “umubabaro ukomeye” ugahabwa ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka utagombye kunyura mu rupfu.—Ibyah 7:9-17.
“Umukumbi munini” uramenyekanye
2. Hagombye guterwa izihe ntambwe mbere yo gushobora kumenya neza umukumbi munini uvugwa mu Ibyahishuwe 7:9?
2 Mu binyejana byinshi, imenyekana ry’uwo “mukumbi munini” ryakomeje kuba iyobera. Nyamara ariko urumuri rwazaga buhoro buhoro ku buhanuzi bufitanye isano na wo, rwafunguye inzira izana ku gusobanukirwa neza iyerekwa rya Yohana. Bityo, mu mwaka wa 1923, abantu basobanukiwe ko “intama” zo mu mugani wa Yesu uri muri Matayo 25:31-46 n’“izindi ntama” yavuze muri Yohana 10:16 zashushanyaga abantu bazashobora kubaho iteka hano hano ku isi. Mu 1931 hamenyekanye abantu, nk’uko byanditse muri Ezekieli 9:1-11, bagombaga gushyirwaho ikimenyetso mu ruhanga n’umuntu ufite ihembe ry’umwanditsi ko ari za “ntama” zivugwa muri Matayo igice cya 25. Hanyuma, mu 1935, “imbaga nyamwinshi” cyangwa “umukumbi munini” uvugwa mu Ibyahishuwe 7:9-17 waje kugereranywa n’“intama” Yesu yavuze mu mugani we w’intama n’ihene. Yego “intama” zimwe zari zaramaze kugaragara uhereye 1923, ariko guhera gusa mu 1935 ni ho umubare wazo watangiye kwiyongera vuba vuba. Muri iki gihe, amamiliyoni y’abantu bihatira kuba muri uwo “mukumbi munini” w’ “izindi ntama” ufite ubuntu bw’Imana.
3. Kuki kuba umukumbi munini uhagaze “imbere y’intebe y’ubwami” bitavuga ko ugize itsinda ry’abagomba kuba mu ijuru?
3 Abagize “umukumbi munini” batandukanye na ba bandi 144,000 bagize Isiraeli y’ umwuka, ari bo bavugwa haruguru gato muri icyo gice cy’Ibyahishuwe. Mu iyerekwa rye, Yohana nta bwo yabonye uwo “mukumbi munini” mu ijuru. Niba abantu bagize uwo mukumbi “bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana” e-no’pi-on tou thro’nou, [mu Kigereki: ijambo ku ijambo bivuga ngo munsi y’amaso y’intebe y’ubwami] si ukuvuga ko byanze bikunze bari mu ijuru. Oya, bibereye gusa imbere y’amaso y’Imana, ubwayo itubwira ko ishobora kurebera mu ijuru abana b’abantu. (Ibyah 7:9; Zab 11:4; gereranya Zaburi 100:1, 2, kandi Luka 1:74, 75 n’lbyakozwe 10:33, Kingdom Interlinear.) Muri ubwo buryo, “amahanga yose” ntakeneye kuba mu by’ukuri ari mu ijuru kugira ngo ahagarare imbere y’intebe y’ubwami ya Kristo (ijambo ku ijambo ni “imbere y’amaso ye”), nk’uko biri muri Matayo 25:31, 32. Ari byo ndetse, “umukumbi munini umuntu atashoboraga kubara” ntibashobora kuba abantu bagomba kuba mu ijuru nk’uko bigaragara iyo tugereranyije amasomo awuvuga mu Ibyahishuwe 7:4-8 na 14:1-4, amasomo agaragaza umubare wuzuye w’abavanwa mu isi ngo bajye mu ijuru.
4. (a) Ni uwuhe mubabaro ukomeye “umukumbi munini” uzarokoka? (b) Dukurikije Ibyahishuwe 7:11, 12, ni nde witegereza umukumbi munini maze agafatanya na wo ngo basenge Imana?
4 Yohana avuga iby’ “umukumbi munini” yaranditse ati “aba n’ abavuye mur’urya mubabaro mwinshi.” Koko rero, bazarokoka umubabaro uruta iyindi yose yabaye kuri iyi si. (Ibyah 7:13, 14; Mat 24:21) Abazarokoka uwo munsi uteye ubwoba wa Yehova ntibazashidikanya ku bazaba babarokoye. Nk’uko Yohana yabyeretswe, igihe uwo mukumbi munini ugaragariza Imana n’Umwana w’intama ishimwe ryawo kuba ari bo ukesha agakiza kawo, ibiremwa byose by’Imana by’indahemuka bituye mu ijuru byunga ijwi ryabyo ku ryawo ngo basenge Imana y’ukuri yonyine bavuga bati “Amen; amahirwe n’icyubahiro n’ubgenge n’ishimwe no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bib’ iby’Imana yac’iteka ryose, Amen.”—Ibyah 7:11, 12.
Igituma barokoka
5. (a) Dushobora dute kumenya ibisabwa kugira ngo tube abo mu mukumbi munini uzarindwa? (b) Mu gusubiza ibibazo bibazwa mu mpera ya paragarafu, sobanura icyo abazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ basabwa.
5 Agakiza k’“umukumbi munini” kabonereye gukiranuka kwa Yehova. Ubuhanuzi bwerekana abantu bazarokorwa busobanura neza ibibaranga. Ubwo rero, abakunda gukiranuka bashobora uhereye ubu gukorera kurokoka kwabo. Twamaze kuvuga amasomo agiye gukurikira. Nyamara kandi, aho tugeze aha mu kiganiro cyacu, byaba byiza uyagenzuye witonze, uyahuza n’andi masomo yatanzwe, utaretse kuzirikana icyo ugomba gukora kugira ngo uhuze n’ibivugwa muri ubwo buhanuzi.
“Izindi ntama“ zivugwa muri Yohana 10:16
Uwumva koko ijwi rya Yesu agomba gukora iki? (Yoh 10:27; Mat 9:9; Ef 4:17-24)
Dushobora kwerekana dute ko tubona ko Yesu Kristo ari we mushumba wacu umwe rukumbi? (Mat 23:10, 11)
“Intama” mu mugani w’intama n’ihene (Mat 25:31-46)
“Abavandimwe” ba Kristo izo “ntama” zigirira neza ni ba nde? (Heb 2:10, 11; 3:1)
Ni mu zihe ngorane basabwa kwifatanya n’abavandimwe ba Kristo bari ku isi? Ni mu wuhe murimo babafashamo mu budahemuka? (Ibyah 12:12, 17; Mat 24:14; 28:19, 20)
Abazarokoka bashyizweho ikimenyetso n’umwanditsi ufite ihembe (Ezek 9:1-11)
Bagaragaza bate ko badashyigikiye na busa ibibi byangwa urunuka bikorerwa muri Kristendomu, ikigereranyo cya none cya Yerusalemu yagomye? (Ibyah 18:4, 5)
“Ikimenyetso” kibatandukanya n’Abakristo ku izina gusa kikanatuma biringira kurokoka kigizwe n’iki? (1 Pet 3:21; Mat 7:21-27; Yoh 13:35)
6 Asobonura iby’ “umukumbi munini” Yohana adufasha ate kumva icyatumye urindwa?
6 Uko “umukumbi munini” uvugwa mu Ibyahishuwe 7:9-15 kutumenyesha ubusobanuro bw’inyongera bushimishije. Koko rero, mu kuvuga uwo “mukumbi munini” uko uboneka nyuma “y’umubabaro ukomeye.” Ibyanditswe bitwerekeza kandi no ku bintu bimwe byatumye urindwa.
7. Abagize umukumbi munini bakoraga iki mbere ‘y’umubabaro ukomeye,’ kandi ni iki kibiduciramo amarenga?
7 Nubwo bakomoka mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose n’indimi zose, abo mu mukumbi munini bose barerekanwa bahagaze “imbere y’intebe y’ubwami,” bashimira hamwe bati Yehova, ari We wicaye ku ntebe y’ubwami, ni We Mutegetsi w’ikirenga w’isi yose. Berekanye mu mibereho yabo ko bashyigikiye ubutegetsi bwe mu budahemuka. Kandi “bamesh’ibishura byabo babyejesh’ amaraso y’Umwana w’intama,” ibyo bikaba bigaragaza ko bumvise ko bakeneye inyungu mpanaguracyaha z’igitambo cya Yesu, Umwana w’intama w’Imana. (Yoh 1:29; 1 Yoh 2:2) Baritanze biha Imana mu kwizera bashingiye kuri icyo gitambo, hanyuma bagaragaza icyo cyemezo babatizwa bibijwe mu mazi, ku buryo ubu ari abera mu maso y’Imana, ibyo bikaba bigaragazwa n’ukwera kw’ibishura byabo. Ntibahwemye gutangariza mu ruhame ukwizera [bafitiye] Umwana w’Imana. (Mat 10:32, 33) Kuri iyo ngingo nanone, ukwerekwa kuravuga ko bari mu rusengero rw’umwuka rw’Imana, mu nzu yayo yo ku isi hose yagenewe gusenga [Imana]. Koko rero, abo basenga, bakorera Imana “umurimo wera, ku manywa na nijoro.” Bityo, ubudahemuka bwabo bwarabamenyekanishije, ubudahemuka bagaragaje mu gushyigikira ugusenga k’ukuri no mu kwamamaza Ubwami bw’Imana.—Yes 2:2, 3.
8 Kugira ngo dukure inyungu muri izo nkuru tumenye, tugomba gukora iki?
8 Mbese uteye nk’uko ubwo buhanuzi bubivuga mu buryo burambuye? Mbese ugomba guhindura imibereho yawe mu bintu bimwe kugira ngo ihuze neza kurushaho n’iyo mvugo? Niba ari uko bimeze, ubu nta kindi gihe cyo kubikora kindi uretse iki.
Ubuzima muri paradizo y’umwuka
9. Ni mu yahe magambo Yohana avugamo inyungu z’umwuka “umukumbi munini” ufite uhereye ubu?
9 Mbese wiringiye kuzaba muri uwo “mukumbi munini” w’abazarokoka? Niba waragendeye mu nzira zikiranuka za Yehova, uhereye ubu ugomba gutangira gushimishwa cyane n’imibereho yasezeranijwe ikaba iby’amahirwe yarahiniwe muri iyi mvugo nziza cyane ngo paradizo y’umwuka. Intumwa Yohana yum vise iri sezerano “Ntibazicwa n’inzar’ ukundi kandi ntibazicwa n’inyot’ ukundi, kand’ izuba ntirizabica cyangw’ icyokere cyose, kuk’ Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubgami azabaragira, akabuhir’ amasoko y’amazi y’ubugingo; kand’ Imana izahanagur’ amarira yose ku maso yabo.” (Ibyah 7:16, 17) Ku bikwerekeyeho, ibyo byigaragaza bite?
10. (a) Ku byerekeye iby’umwuka, ni buryo ki “umukumbi munini” “utagisonza cyangwa ngo ugire inyota”? (b) Mbese nawe wabyiyumvisemo?
10 Mbere y’uko Yesu Kristo, Umushumba mwiza, agukuyakuya, mbese wari ufite inzara n’inyota byo gukiranuka? (Gereranya Matayo 5:6.) Niba ari byo, wifuzaga ibyo Yehova wenyine yashoboraga kuguha binyuze ku Mwana we. Ariko igihe witozaga kumenya inzira zikiranuka z’Imana—umugambi we wo kurimbura ababi n’ubuntu agaragariza abakomoka kuri Adamu agatuma bashobora kurokoka—icyo gihe rero, nta gushidikanya, ko wumvise unyuzwe ubwa mbere mu buzima bwawe. Ibyokurya n’ibyokunywa by’umwuka umuteguro w’Imana wakugejejeho bivuye mu ijambo ryayo byakomeje kukuzanira umunezero nyakuri. (Yes 65:13, 14) Ikindi kandi, niba wariyeguriye Imana binyuze muri Kristo, ubu ufite impamvu nyakuri yo kubaho. (Gereranya Yohana 4:32-34.) Ikirenze kuri ibyo, ufite imbere yawe ibyiringiro bishimishije byo kuzabaho iteka ryose ku isi ya paradizo, kuko Umwana w’lntama agomba kuyobora “umukumbi munini” “ku mariba y’amazi y’ubugingo.”
11. (a) Ni mu buryo ki “izuba n’ icyokere bitakibica?” (b) Uko ubibona uko koroherezwa gufite gaciro ki?
11 Nk’ “intama” zumvira, abagize “umukumbi munini” bemera kurindwa no kuyoborwa n’Umushumba mwiza nta nkomyi. Ni cyo gituma, mu buryo bw’ikigereranyo, ‘Izuba n’icyokere bitakibica.’ Ntuhere kuri ibyo ngo wibwire ko niba uri uwo mu “mukumbi munini” utazagomba gutotezwa n’isi. Oya, ayo magambo aravuga ahubwo ko utazagerwaho no kutemerwa n’Imana kugereranywa n’icyo cyokere. Ikindi, igihe Umuremyi azarimbura abagome, ntuzaba mu bazicwa. Icyo gikundiro kikazashobora gukomeza iteka ryose.—Ezek 38:22, 23; gereranya Zaburi 11:6; 85:3, 4.
12. Uhereye ubu Imana ihanagura ite amarira ku maso yawe?
12 Bityo rero, niba koko uri uwo mu mukumbi munini, ufite impamvu nyinshi zo kwishima. Niba ari uko biri koko, ufite icyizere gihebuje cyo kuzirebera irimbuka ry’abagome no kuzumva umubiri n’ubwenge byawe bibaturwa burundu ingaruka mbi zose z’ububata bw’icyaha. Nanone kandi, uhereye ubu, ntukigerwaho n’ibibabaza umubare munini w’abantu kubera ko batazi Imana. Yego, ubu ufite ibyishimo byihariwe n’ubwoko bufite Imana ho Yehova. (Zab 144:15b) Ni muri ubwo buryo utangiye kubona iri sezerano rigusohozwaho ngo: “[Imana] izahanagur’ amarira yose ku maso yabo.”
13. Ni iki kizongera ibyishimo bya paradizo y’umwuka mu gihe cy’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bwa Kristo?
13 Paradizo y’umwuka izakomeza igihe iyi gahunda y’ibintu izarangira, kimwe nk’uko “umukumbi munini” uzarokoka. Niba rero uri uwo muri uwo mukumbi, uzakomeza kuryoherwa n’igaburo ry’umwuka ry’ibiryo birunze neza mu gihe cy’imyaka igihumbi Kristo azategeka. Ubumenyi bwawe ku Mana buzashinga imizi uko uzagenda ubona umugambi we uhebuje utera imbere nta nkomyi ugana isohozwa ryawo. Ibyishimo byawe bizikuba kabiri igihe uzakira abazazuka ubwo bazaza bisukiranya ari benshi baje kwifatanya nawe mu gusenga k’ukuri. Abakozi bose b’indahemuka b’Imana bazishimira kurushaho ibyiza by’umubiri bazahabwa ku buryo bazibonamo ibiranga urukundo rukomeye rwa Yehova.—Yes 25:6-9; Yak 1:17.
Isubiramo
● Ni ikihe kintu gikomeye cyabaye Bibiliya ikaba igihererezaho umukumbi munini, kandi ibivuga ite?
● Niba dushaka koko kuba abo muri uwo mukumbi munini ufite igikundiro ku Mana, tugomba gukora iki?
● Ibyiza bya paradizo y’umwuka ubiha gaciro ki?