Indiribo ya 199
Ishusho y’iyi si irimo irahinduka”
(1 Abakorinto 7:31, NW)
1. Abantu bararimbura
Ibyo Imana yaremye.
Ariko izavanaho
Ibyo bikorwa bibi.
Inyikirizo
2. Abanzi bacu bashaka
Kuduca intege twese.
Ariko ntiducogora;
Tuzi ko tuzatsinda.
Inyikirizo
3. N’ubwo abanzi bashaka
Kudukoma mu nkokora,
Tuziyambaza Yehova,
Kandi tuzashikama.
Inyikirizo
4. Ntituzatinye Satani;
Gufungwa kwe kuri hafi.
Dutangaze iyo nkuru
Dufashijwe n’Imana.
Inyikirizo
Ishusho y’iyi si ’rahinduka,
Ariko Imana yacu
Izaturinda twese.