Igice cya 8
Bihatira Kunesha
SIMURUNA
1. (a) Ni irihe torero ryakurikiyeho mu kwakira ubutumwa buturutse kuri Yesu wahawe ikuzo? (b) Mu kwiyita ubwe “Uwa mbere, ari na we w’imperuka,” Yesu yibutsaga iki Abakristo b’iryo torero?
MURI IKI GIHE, umudugudu wa kera wa Efeso ni itongo. Ariko aho ubutumwa bwa kabiri bwa Yesu bwoherejwe ho na n’ubu haracyari umudugudu uhinda. Ku birometero 55 mu majyaruguru y’amatongo ya Efeso hari umujyi wo muri Turukia witwa Izmir na n’ubu hakaba harangwa itorero ry’Abahamya ba Yehova bafite ishyaka. Aho ni ho Simuruna yari iri mu kinyajana cya mbere. Turebe noneho amagambo ya Yesu akurikira: “Wandikire maraika w’Itorero ry’i Simuruna, uti: Uwa mbere, ari nawe w’imperuka, uwari warapfuye, non’ akab’ari muzima, aravug’ aya magamb’ ati” (Ibyahishuwe 2:8). Uko ni ko Yesu yibutsa Abakristo b’i Simuruna ko ari we muntu wa mbere warinze byuzuye ubudahemuka bwe ku buryo Yehova yahise amuzurira ubuzima bw’umwuka bufite kudapfa, kandi ko ari na we wanyuma wazuwe atyo. Ahasigaye Yesu ubwe ni we wari kuzura Abakristo bandi bose basizwe. Birumvikana rero ko akwiriye rwose kuba yagira inama abavandimwe be biringiye guhabwa ubuzima budapfa mu ijuru kimwe na we.
2. Kuki Abakristo bose bahumurizwa n’amagambo y’ “Uwari warapfuye, non’ akab’ari muzima”?
2 Yesu yatanze urugero igihe yihanganiraga ibitotezo azira ugukiranuka, bityo yegukana ingororano yari imukwiriye. Ubudahemuka bwe kugeza ku gupfa n’ukuzuka kwe kwakurikiyeho ni urufatiro rw’ibyiringiro ku Bakristo bose (Ibyakozwe 17:31). Kuba Yesu yari yarapfuye none akaba ari muzima ni ubuhamya bw’uko iby’umuntu yaba agomba kwihanganira byose azira ukuri bitaba impfabusa. Ukuzuka kwa Yesu ni isoko ndende y’inkunga ku Bakristo bose, cyane cyane iyo barenganyirizwa ukwizera kwabo. Mbese nawe waba uri mu mimerere nk’iyo? Rero, ushobora kuvana inkunga muri aya magambo akurikira Yesu yabwiye itorero ry’i Simuruna.
3. (a) Ni iyihe nkunga Yesu yateye Abakristo b’i Simuruna? (b) Ko Abakristo b’i Simuruna bari abakene, ni kuki Yesu avuga ko ari “[a]batunzi”?
3 “Nz’ amakuba yawe n’ubukene bgawe, (ariko rer’ ur’ umutunzi), n’uk’ utukwa n’abiyit’ Abayuda nyamar’ atari bo, ahubg’ ar’ ab’isinagogi ya Satani” (Ibyahishuwe 2:9). Ntacyo Yesu anenga ku bavandimwe b’i Simuruna, ahubwo arabashimagizanya igishyuhirane. Bihanganiye imibabaro myinshi bazira ukwizera kwabo. Ni abakene mu by’umubiri, uko bigaragara bitewe n’ubudahemuka bwabo (Abaheburayo 10:34). Ariko rero, bo iby’umwuka nibyo bimirije imbere, kandi birundanyirije ubutunzi mu ijuru, bahuje n’inama Yesu yatanze (Matayo 6:19, 20). Ni yo mpamvu Umwungeri Mukuru ababona nk’aho ari ‘abatunzi.’—Gereranya na Yakobo 2:5.
4. Ni bande barwanyije cyane Abakristo b’i Simuruna, kandi Yesu ababona ate?
4 Ibyo Yesu yibandaho cyane ni uko Abakristo b’i Simuruna barwanyijwe n’Abayahudi b’umubiri. Mu mizo ya mbere, abenshi mu bayoboke b’idini y’Abayahudi bahuje umugambi wo kurwanya Ubukristo kugira ngo butamamara (Ibyakozwe 13:44, 45; 14:19). Nyuma y’ukugwa kwa Yerusalemu, ubwo hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo, abo Bayahudi bacyuzuye wa mwuka wa Satani. Nta gitangaje kuba Yesu abita “ab’isinagogi ya Satani”!a
5. Ni ibihe bigeragezo Abakristo b’i Simuruna bari bagiye guhura na byo?
5 Kuba bari bahanganye n’urwango nk’urwo, Abakristo b’i Simuruna bahumurijwe n’aya magambo ya Yesu akurikira: “Ntutiny’ iby’ ugiye kubabazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo [MWE] mugeragezwe, kandi [MWE] muzamar’ iminsi cumi mubabazwa. Arik’ ujy’ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguh’ ikamba ry’ubugingo” (Ibyahishuwe 2:10). Incuro eshatu yikurikiranya, ahangaha Yesu arakoresha mu bwinshi ijambo ry’Ikigiriki ‘mwe[bwe],’ bityo akaba yerekana ko ayo magambo areba itorero muri rusange. Ntashobora kwizeza Abakristo b’i Simuruna ko imibabaro yabo igiye kurangira. Bari kumara “iminsi cumi” bababazwa. Umubare icumi iyo werekejwe ku biri ku isi, ugereranya ibikubiye hamwe cyangwa ibishyitse. Abo Bakristo b’indahemuka kandi bakize mu by’umwuka na bo bazageragezwa mu mubiri ku buryo bwuzuye.
6. (a) Kuki Abakristo b’i Simuruna batagombaga gutinya? (b) Ni ayahe magambo ya Yesu yashojesheje ubutumwa bwe yoherereje itorero ry’i Simuruna?
6 Ariko rero Abakristo b’i Simuruna ntibagomba gutinya cyangwa ngo bagamburure. Nibakomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo, ingororano y’ “ikamba ry’ubugingo” irabateganyirijwe, kandi kuri bo ni ubugingo budapfa mu ijuru (1 Abakorinto 9:25; 2 Timoteo 4:6-8). Intumwa Paulo yabonaga ko iyo ngororano y’igiciro cyinshi ikwiranye n’igitambo cyose umuntu yasabwa gutanga, ndetse n’ubuzima bwe bwo ku isi (Abafilipi 3:8). Uko bigaragara izo ndahemuka z’i Simuruna na zo ni ko zabibonaga. Yesu asoza urwandiko rwe agira ati “Ūfite ugutwi, niyumv’ iby’ Umwuka abgir’ amatorero: Ūnesha, nta cy’ azatwarwa n’urupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 2:11). Unesha abikiwe ubugingo budapfa mu ijuru [kandi] urupfu ntacyo rushobora kumutwara.—1 Abakorinto 15:53, 54.
“Muzamar’ Iminsi Cumi Mubabazwa”
7, 8. Kimwe n’itorero ry’i Simuruna, ni gute itorero rya Gikristo ‘ryageragejwe’ mu wa 1918?
7 Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, abo mu itsinda rya Yohana hamwe na bagenzi babo muri iki gihe bagezweho kandi baracyakomeza kugerwaho n’ ‘ibigeragezo.’ Ubudahemuka bwabo mu mibabaro bubahesha kuba ubwoko bw’Imana (Mariko 13:9, 10). Nyuma y’igihe gito umunsi w’Umwami utangiye, ubutumwa Yesu yoherereje Abakristo b’i Simuruna bwabereye ihumure nyaryo itsinda rito mpuzamahanga rigizwe n’ubwoko bwa Yehova (Ibyahishuwe 1:10). Guhera mu wa 1879, abo Bakristo bavomaga ubutunzi bw’umwuka mu Ijambo ry’Imana maze bakabusangira n’abandi nta kiguzi. Ariko mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, bararwanyijwe cyane banagirirwa urwango rwinshi, ku ruhande rumwe, kuko banze guhururira intambara, ku rundi ruhande, kuko batatinye gushyira ahagaragara amafuti ya Kristendomu. Ibitotezo batejwe na bamwe mu bayobozi ba Kristendomu byageze ahakomeye mu wa 1918 kandi bisa n’ibyageze ku Bakristo b’i Simuruna bitewe n’agatsiko k’Abayahudi bo muri uwo mudugudu.
8 Umuvumba w’ibitotezo wisutse kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze uza kugera aho rukomeye igihe Perezida mushya wa Sosayiti Watch Tower, Joseph F. Rutherford hamwe na barindwi mu bafasha be bafunzwe ku wa 22 Kamena 1918, abenshi bagakatirwa imyaka 20 y’igifungo. Baje kurekurwa nyuma y’amezi icyenda hatanzwe ingwate. Ku wa 14 Gicurasi 1919, urukiko rw’ubujurire rubakuraho ibyo bihano by’akarengane; hari hamaze gutahurwa amakosa 125 yari yarakozwe mu mikirize y’urwo rubanza. Umucamanza Manton, wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma akaba yari yaranahawe umudari w’ishimwe wo mu rwego rwo hejuru utangwa na Kiliziya (Chevalier de l’ordre de Saint Grégoire le Grand), wari waranze ko abo Bakristo batangirwa ingwate, mu wa 1918, na we ubwe yaje gukatirwa, mu wa 1939, imyaka ibiri y’igifungo n’ihazabu y’amadolari 10.000 kubera ibirego bitandatu [by’imanza yari yaraburijemo] no kwakira impongano.
9. Mu gihe cy’Ubudage bwa Nazi, ni ibiki Hitileri yagiriye Abahamya ba Yehova, kandi abakuru b’amadini babyakiriye bate?
9 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi (ishyaka ryari ku butegetsi) mu Budage, Hitileri yahagaritse umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kubwiriza. Mu myaka [myinshi], Abahamya ibihumbi n’ibihumbi bajugunywe mu mazu y’imbohe bagirirwa ibya mfura mbi mu bigo birindirwamo imfungwa aho benshi baguye, kandi abasore amagana n’amagana bagiye banga kujya ku rugamba mu ngabo za Hitileri baranyonzwe. Ibyo byemezo byose byashyigikirwaga n’abayobozi ba Kristendomu nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’umupadiri umwe w’umugatolika, yasohotse mu kinyamakuru The German Way (La voie allemande) cyo ku wa 29 Gicurasi 1938. Dore amwe muri ayo magambo. “Ubu noneho agatsiko k’abiyita Abigishwa ba Bibiliya [Abahamya ba Yehova] hari igihugu bamaze gucibwamo. Icyo [gihugu] ni Ubudage! . . . Igihe Adolf Hitileri afata ubutegetsi maze Abepiskopi b’Abagatolika bo mu Budage bakabimusaba, Hitileri yagize ati ‘Izo ngirwa Bigishwa ba Bibiliya [Abahamya ba Yehova] ni abo guhungabanya umutekano. . . . Mbafashe kimwe n’abatekamutwe kandi sinzihanganira ko abagatolika b’abadage banduzwa n’uwo Mucamanza w’Umunyamerika Rutherford. Nciye [Abahamya ba Yehova] mu Budage.’ ” Maze uwo mupadri yungamo ati “Utyoo!”
10. (a) Mu gihe umunsi w’Umwami wakomezaga, ni ibihe bitotezo Abahamya ba Yehova bahuye na byo? (b) Imanza Abakristo bagiye baburana baharanira uburenganzira bw’idini zagiye zigira ngaruka ki?
10 Mu gihe umunsi w’Umwami wari ugikomeza, Ikiyoka n’urubyaro rwacyo ntibyahwemye na rimwe kurwanya Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo. Benshi muri bo barafunzwe kandi baranatotezwa by’agakabyo (Ibyahishuwe 12:17). Abo banzi bakomeje ‘kugira amategeko urwitwazo rw’igomwa,’ ariko ubwoko bwa Yehova intero ni ya yindi ngo “Ibikwiriye n’ ukumvir’ Imana kurut’ abantu” (Zaburi 94:20; Ibyakozwe 5:29). Mu wa 1954, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohoye iyi nyandiko ngo “Mu myaka mirongo ine ishize, ibihugu birenga mirongo irindwi byafashe ibyemezo bibangamiye Abahamya kandi biranabatoteza.” Aho byabaga bishoboka kuregera uburenganzira bw’idini mu nkiko, abo Bakristo barabikoze kandi baratsinda maze uko gutsinda kwabo kwamamara mu bihugu bitari bike. Mu rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine ubwaho, Abahamya ba Yehova bahatsindiye incuro 23.
11. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yesu bwerekeye ku kimenyetso cy’ukuhaba kwe bwasohorejwe ku Bahamya ba Yehova ku munsi w’Umwami?
11 Nta rindi tsinda nk’iryo ryumviye n’umutimanama wose itegeko Yesu yatanze ryo guha Kaisari ibye (Luka 20:25; Abaroma 13:1, 7). Nyamara kandi nta n’irindi nka ryo ryagize abayoboke benshi bafunzwe mu bihugu byinshi biyoborwa n’ubutegetsi bw’uburyo bwose, kandi na n’ubu ibyo bikaba bigikomeza, haba muri Amerika, mu Burayi, muri Afrika no muri Aziya. Ubuhanuzi bukomeye bwa Yesu buhereranye n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe bwari bukubiyemo n’aya magambo ngo “Ubgo ni bgo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica: muzangwa n’amahanga yose, abahor’ izina ryanjye” (Matayo 24:3, 9). Ibyo rwose ni ko byasohoreye ku Bahamya ba Yehova ku munsi w’Umwami.
12. Ni gute abo mu itsinda rya Yohana bakomeje ubwoko bw’Imana kugira ngo bushobore guhangana n’ibitotezo?
12 Mu gukomeza ubwoko bw’Imana kugira ngo bushobore guhangana n’imibabaro, abagize itsinda rya Yohana bakomeje kubibutsa iby’ingenzi mu magambo Yesu yabwiye Abakristo b’i Simuruna. Urugero, igihe ibitotezo bya Nazi byadukaga mu wa 1933 na 1934, Umunara w’Umurinzi wasohoye inyandiko nk’izi ngo “Ntimutinye,” yari ishingiye kuri Matayo 10:26-33, “Itanura,” kuri Danieli 3:17, 18, na “Iminwa y’Intare,” kuri Danieli 6:22. Mu wa 1980 na nyuma y’aho gato, ari na cyo gihe Abahamya ba Yehova bagiriyemo ibitotezo bikomeye mu bihugu birenga 40, Umunara w’Umurinzi wakomeje ubwoko bw’Imana binyuriye mu nyandiko zawo nk’izi ngo “Baratotezwa, Ariko Barahirwa”! hamwe na “Abakristo Bihanganira Ibitotezo.”b
13. Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, ni kuki Abakristo b’Abahamya ba Yehova batigeze batinya ibitotezo?
13 Mu by’ukuri koko, Abahamya ba Yehova bahura n’ibitotezo mu by’umubiri hamwe n’ibindi bigeragezo mu minsi cumi y’ikigereranyo. Kimwe n’Abakristo b’i Simuruna, ntibigeze batinya, kandi nta n’umwe muri twe ugomba gukurwa umutima n’ukwiyongera kw’imidugararo hano ku isi. Twiteguye kwihanganira imibabaro ndetse no kwemera ‘kunyagwa ibintu byacu’tunezerewe (Abaheburayo 10:32 kugeza 34). Mu kwiga Ijambo ry’Imana no kurigenderamo rwose ni bwo tuzaba dufite ibidukwiriye byose ngo tube dushikamye mu kwizera. Twizere rwose ko Yehova ashobora kutwunganira no kuzadufasha mu gushikama ku budahemuka bwacu. ‘Tumwikoreze amaganya yacu yose, kuko atwitaho.’—1 Petero 5:6-11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imyaka igera kuri 60 nyuma y’urupfu rwa Yohana, Polikaripo (Polycarpe) wari umaze imyaka 86, yatwikiwe i Simuruna azize ko yanze kwihakana Yesu. Mu gitabo The Martyrdom of Polycarp (Le Martyre de Polycarpe), igitabo batekereza ko cyaba cyaranditswe icyo gihe, dusomamo ko ngo mu gihe inkwi zo kumutwika zakorakoranywaga “Abayuda bo, nk’uko bari barabigize akamenyero, bari bashishikajwe cyane no kugira uruhare mu bintu nk’ibyo”—yemwe n’ubwo ibyo byabaye ari ku “munsi w’Isabato nkuru.”
b Reba Umunara w’Umurinzi [mu Gifaransa] wo ku wa 15 Gashyantare 1934, uwo ku wa 1 Mutarama 1935, ku wa 1 Werurwe 1935, n’uwo ku wa 1 Kanama 1983 cyangwa Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Gicurasi 1984.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 39]
Mu myaka igera kuri 50, abanditsi b’amateka bahamije ubudahemuka bw’Abahamya ba Yehova bo mu Budage igihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi. Igitabo Mothers in the Fatherland, cy’umwanditsi w’amateka Claudia Koonz, cyasohotse mu wa 1986, cyavuze ibi bikurikira: “Umubare munini cyane w’Abadage batari bashyigikiye ishyaka Nazi bashoboye kubaho mu butegetsi batemeraga. . . . Ku rundi ruhande, byaba umubare [w’abantu], byaba n’amatwara, hari Abahamya 20.000 bo, uko bakabaye, bamaramarije kwanga kugandukira Leta ya Nazi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Itsinda ryo mu banze gutezuka ku gihagararo ryarushagaho kugaragaza ubumwe, ryaterwaga imbaraga n’idini [yaryo]. Kuva bigitangira, Abahamya ba Yehova birinze gufatanya na Leta ya Nazi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yemwe na nyuma y’aho Gestapo (umutwe w’abapolisi bari bashinzwe iperereza) ivaniyeho icyicaro cy’ubuyobozi bwabo muri icyo gihugu mu wa 1933 kandi ikanaca iyo dini mu wa 1935 bageze n’aho banga kuvuga ngo ‘Heil Hitler.’ Hafi ya kimwe cya kabiri cy’Abahamya ba Yehova (cyane cyane abagabo) bajyanywe mu bigo birindirwamo imfungwa, abageze ku gihumbi baranyonzwe abandi igihumbi bapfa hagati ya 1933 na 1945. . . . Abagatolika n’Abaporotesitanti bajyaga bumva abayobozi babo babatera inkunga kugira ngo bafatanye na Hitileri. Niba bamwe muri bo barabyanze, byabaye gucisha ukubiri n’amategeko ya kiliziya na leta.”