Igice cya 13
Gura Zahabu Yatunganyirijwe mu Ruganda
LAODIKIA
1, 2. Itorero rya nyuma muri arindwi ryahawe ubutumwa na Yesu wahawe ikuzo ryari riherereye hehe, kandi ni ibihe bintu byihariye byarangaga uwo mugi?
ITORERO ry’i Laodikia ni ryo rya nyuma muri arindwi ryakiriye ubutumwa bwa Yesu wazutse. Hakubiyemo ubumenyi bukangura kandi butera inkunga!
2 Muri iki gihe amatongo ya Laodikia aboneka hafi ya Denzili, ku bilometero 88 mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Alasehiri. Mu kinyejana cya mbere, Laodikia yari umugi ukungahaye cyane. Kubera ko wahurirwagamo n’amayira aturutse imihanda yose, wari warabaye ihuriro ry’amabanki n’ubucuruzi bukomeye. Nanone ubutunzi bwawo bwavaga mu icuruzwa ry’umuti w’amaso wari waramamaye cyane, kandi Laodikia yari izwi cyane kubera imyenda ihambaye yahakorerwaga hakoreshejwe ubwoya bwiza bw’umukara. Ikibazo cyo kubura amazi cyari gikomereye uwo mujyi cyari cyarakemuwe hakoreshejwe umugende wazanaga amazi aturutse mu mashyuza yari kure y’aho gato. Ku bw’ibyo, amazi yashoboraga kugera mu mugi akiri akazuyazi.
3. Ni gute Yesu yatangiye ubutumwa bwe yoherereje itorero ry’i Laodikia?
3 Laodikia yari bugufi bwa Kolosai. Yandikira Abakolosai, intumwa Paulo yavuze iby’urwandiko yari yaroherereje ab’i Laodikia (Abakolosai 4:15, 16). Ntituzi ibyari bikubiye muri urwo rwandiko Paulo yanditse, ariko noneho ubutumwa Yesu yoherereje ab’i Laodikia bugaragaza ko bari mu mimerere y’umwuka iteye agahinda. Ariko kandi nk’uko asanzwe abigenza, Yesu yabanje kwivuga uwo ari we agira ati “Wandikire marayika w’itorero ry’i Laodikia, uti: Uwiyita Amen, umuhamya ukiranuka kandi w’ukuri, intangiriro y’iby’ Imana yaremye.”—Ibyahishuwe 3:14, MN.
4. Ni mu buhe buryo Yesu ari “Amen”?
4 Kuki Yesu yiyita “Amen”? Iryo zina rihesha ubutumwa bwe ububasha. [Izina] Amen rifite inkomoko mu ijambo ry’Igiheburayo risobanura ngo “rwose pe,” “bibe bityo”; rivugwa nyuma y’isengesho kugira ngo bibe ikimenyetso cyo kwifatanya mu bitekerezo bimaze kuvugwa (1 Abakorinto 14:16). Yesu ni “Amen” kubera ko ugushikama kwe kuzuye, n’urupfu rwe rw’igitambo, byemeza kandi bigahamya ko amasezerano ahebuje ya Yehova azasohozwa uko yakabaye (2 Abakorinto 1:20). Ku bw’ibyo, birakwiriye ko amasengesho yose aturwa Yehova binyuriye kuri Yesu.—Yohana 15:16; 16:23, 24.
5. Ni mu buhe buryo Yesu ari ‘umuhamya ukiranuka kandi w’ukuri’?
5 Yesu nanone ni “umuhamya ukiranuka kandi w’ukuri.” Mu buhanuzi, akenshi avugwaho ubudahemuka, ukuri n’ubutabera kuko ari umugaragu wa Yehova Imana wiringirwa rwose (Zaburi 45:4; Yesaya 11:4, 5; Ibyahishuwe 1:5; 19:11). Ni Umuhamya wa Yehova uruta abandi bose. Mu by’ukuri, kuba Yesu ari “intangiriro y’iby’Imana yaremye,” yamamaje ikuzo ry’Imana kuva mu ntangiriro (Imigani 8:22-30). Igihe yari hano ku isi ari umuntu yahamije ukuri (Yohana 18:36, 37; 1 Timoteo 6:13). Amaze kuzuka, yasezeranyije abigishwa be [kuzaboherereza] umwuka wera maze arababwira ati “Muzab’ abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samaria no kugeza ku mpera y’isi.” Kuva kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, Yesu yayoboye abo Bakristo basizwe mu kubwiriza ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.” (Ibyakozwe 1:6-8; Abakolosai 1:23). Mu by’ukuri birakwiriye ko Yesu yitwa umuhamya ukiranuka kandi w’ukuri. Abakristo basizwe b’i Laodikia bari kungukirwa cyane mu kumvira inama ze.
6. (a) Ni mu yahe magambo Yesu avugamo imimerere y’iby’umwuka y’itorero ry’i Laodikia? (b) Ni uruhe rugero rwiza rwa Yesu Abakristo b’i Laodikia baretse gukurikiza?
6 Ni ubuhe butumwa Yesu afitiye ab’i Laodikia? Ntabwo abashima; ababwiza ukuri agira ati “Nz’ imirimo yawe, yuk’ udakonje kandi ntubire. Iyaba war’ukonje cyangwa war’ubize! Nuko rero, kuk’ ur’ akazuyaze, udakonje ntubire, ngiye kukuruka” (Ibyahishuwe 3:15, 16). Ubutumwa nk’ubwo buvuye ku Mwami Yesu Kristo wabwakira ute? Mbese, ntiwabuhagurukira maze ukabwisuzumira ubwawe? Nta gushidikanya ab’i Laodikia bagombaga kwikubita agashyi, kuko babaye ibigwari mu buryo bw’umwuka, uko bigaragara bakaba baribwiraga ko ntacyo bakennye. (Gereranya na 2 Abakorinto 6:1.) Yesu, uwo bagombaga kwigana kubwo kuba bari Abakristo, aracyafitiye ishyaka ryinshi Yehova n’umurimo we (Yohana 2:17). Byongeye kandi, [abantu] bicisha bugufi bagiye babona ko ahora ari uworoheje n’umugwaneza kandi ko ahembura nk’uko amazi afutse amera igihe cy’ubushyuhe bwinshi (Matayo 11:28, 29). Ariko noneho, Abakristo b’i Laodikia ntibabize kandi ntibakonje. Kimwe n’amazi agera mu mujyi wabo, bahindutse akazuyazi, ntibashimishije. Bashoboraga kwangwa rwose na Yesu, maze ‘akabaruka!’ Na ho ku rwacu ruhande, dukurikije urugero rwa Yesu, twihate kandi tugire ishyaka ryo guhora turi isoko ihembura abandi mu by’umwuka.—Matayo 9:35-38.
“Kuk’ Uvug’ Uti: Nd’ Umukire”
7. (a) Ni gute Yesu ahishura umuzi w’ikibi kimunga ab’i Laodikia? (b) Kuki Yesu avuga ko Abakristo b’i Laodikia ari ‘impumyi kandi bambaye ubusa’?
7 Mu by’ukuri, ni uwuhe muzi w’ikibi kimunga ab’i Laodikia? Tubona igitekerezo nyacyo mu magambo Yesu yavuze agira ati “Kuk’ uvug’ uti: Nd’ umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, nta cyo nkennye; utazi yuk’ ur’ umutindi wo kubabarirwa, kand’ ur’ umukene n’impumyi, ndetse wambay’ ubusa.” (Ibyahishuwe 3:17; gereranya na Luka 12:16-21.) Kubera ko ab’i Laodikia babaga mu mujyi ukungahaye, bumvaga nta mpungenge bafite bitewe n’ubutunzi bwabo. Uko bigaragara, imibereho yabo yari yaratwawe n’ibyaberaga mu bibuga n’amazu y’imikino inyuranye, ku buryo bari basigaye “bakund’ ibibanezeza aho gukund’ Imana”a (2 Timoteo 3:4). Ariko kandi abo bakungu b’i Laodikia bari barakennye mu buryo bw’umwuka. Niba wenda hari n’ ‘ubutunzi baba baribikiye mu ijuru,’ bwari bukeya (Matayo 6:19-21). Ntibakomeje kugira ijisho rireba neza ngo bahe Ubwami bw’Imana umwanya wa mbere mu mibereho yabo. Bari mu mwijima rwose, ari impumyi, batabona mu by’umwuka (Matayo 6:22, 23, 33). Byongeye kandi, n’ubwo bambaye imyenda myiza bashoboye kugura bitewe n’ubutunzi bwabo, Yesu abona ko bambaye ubusa. Nta myambaro yo mu by’umwuka bafite iranga Abakristo.—Gereranya n’Ibyahishuwe 16:15.
8. (a) Ni iyihe mimerere imeze nk’iy’i Laodikia iriho muri iki gihe? (b) Ni gute Abakristo bamwe bishutse ubwabo muri iyi si yuzuyemo irari?
8 Mbega imimerere ibabaje! Ariko se, ntitujya tubona kenshi imimerere nk’iyo muri iki gihe? Impamvu ni iyihe? Ni icyizere gikabije gishingiye ku butunzi bwa kimuntu. Kimwe n’Abayoboke b’Amadini ya Kristendomu, bamwe mu Bahamya ba Yehova barishutse ubwabo, bibwira ko kujya mu materaniro rimwe na rimwe bihagije kugira ngo bashimishe Imana. Bagerageza gushaka uko babyifatamo ‘bakora iby’iryo jambo’ by’urwiyerurutso (Yakobo 1:22). Barenga ku miburo itangwa kenshi n’itsinda rya Yohana, bakayobora umutima wabo ku myambarire igezweho, ku mamodoka no ku mazu, ubuzima bwabo bukaba bushingiye ku binezeza n’imyidagaduro (1 Timoteo 6:9, 10; 1 Yohana 2:15-17). Ibyo bigira ingaruka yo kudindiza ubushishozi bw’iby’umwuka (Abaheburayo 5:11, 12). Aho gukonja cyangwa kuba akazuyazi, bari bakwiriye guhembera ‘umuriro w’umwuka’ no kugaragaza umwete uhembura mu ‘kubwiriza ijambo.’—1 Abatesalonike 5:19; 2 Timoteo 4:2, 5.
9. (a) Ni ayahe magambo ya Yesu akwiriye gutuma Abakristo b’akazuyazi bikubita agashyi, kandi kuki? (b) Ni gute “intama” zizimira zishobora gufashwa n’itorero?
9 Yesu abona ate Abakristo b’akazuyazi? Bagombye gukangurwa n’aya magambo ataziguye yavuze agira ati ‘Ntuzi ko uri umutindi, wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa?’ Imitimanama yabo iranangiye ku buryo batanazi imimerere iteye agahinda barimo. (Gereranya n’Imigani 16:2; 21:2.) Iyo mimerere ibabaje iri mu itorero ntigomba kwirengagizwa. Baramutse babaye intangarugero ku bw’umwete wabo, bagakorana urukundo umurimo wo kuba abungeri, abasaza hamwe n’abandi bashyizweho na bo wenda bazashobora kubyutsa mu mutima w’izo ‘ntama’ zazimiye ibyishimo bituruka ku murimo ukoranywe umutima wose.—Luka 15:3-7.
Inama yo ‘Kuba Umutunzi’
10. ‘Zahabu’ Abakristo b’i Laodikia basabwa kugura kuri Yesu, isobanura iki?
10 Mbese, hari umuti wavura iyo mimerere ibabaje y’ab’i Laodikia? Yee, [waboneka] abo Bakristo baramutse bakurikije iyi nama ya Yesu ngo “Dore, ndakugir’ inama: ungurehw izahabu yatunganirijwe mu ruganda, ubon’ uk’ ub’ umutunzi” (Ibyahishuwe 3:18a). ‘Zahabu’ nyayo y’Umukristo, yatunganirijwe mu ruganda igakurwaho imyanda yose, izabagira ‘abatunzi muby’Imana’ (Luka 12:21). Ariko se iyo zahabu yagurirwa hehe? Ntabwo ari ku banyamabanki bo muri uwo mujyi, ahubwo ni kuri Yesu! Intumwa Paulo yavuze uko iyo zahabu imeze ubwo yabwiraga Timoteo ngo ategeke Abakristo b’abatunzi kugira ngo “bakore ibyiza, bab’ abatunzi ku mirimo myiza, bab’ abanyabuntu bakunda gutanga, bībīkir’ ubutunzi buzab’ urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babon’ uko basingir’ ubugingo nyakuri.” Mu kwitanga batyo ni bwo bari ‘gusingira ubugingo nyakuri’ (1 Timoteo 6:17-19). Abatunzi b’i Laodikia iyo baza gukurikiza inama ya Paulo, baba barabaye abatunzi muby’umwuka.—Reba nanone Imigani 3:13-18.
11. Ni izihe ngero dufite muri iki gihe z’Abakristo bagura “izahabu yatunganyirijwe mu ruganda”?
11 Mbese, muri iki gihe hari ingero z’Abakristo bagura “izahabu yatunganirijwe mu ruganda”? Yego rwose! Ndetse n’igihe umunsi w’Umwami wari wegereje, itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya ryamenye ko hari inyigisho nyinshi z’ibinyoma za Kristendomu zikomoka i Babuloni nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo, kubabarizwa mu muriro utazima, umubatizo w’impinja no gusenga ibishushanyo (harimo iby’umusaraba hamwe n’ibya Mariya). Mu guharanira ukuri kwa Bibiliya, abo Bakristo bamamazaga ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu bose, kandi ko igitambo cy’ubucunguzi cya Yesu ari cyo shingiro ry’agakiza. Mbere y’imyaka hafi 40, bari baragaragaje ko umwaka wa 1914 washyizweho ikimenyetso n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, cyo kuba iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga, igihe imbaraga z’ubutegetsi n’abayobozi b’amadini zari kunyeganyezwa.—Ibyahishuwe 1:10; Luka 21:24-26.
12. Ni nde wari ku isonga ry’Abakristo bari bamaze gukanguka, kandi ni uruhe rugero rwiza yasize ku bihereranye no kwibikira ubutunzi mu ijuru?
12 Uwari ku isonga ry’abo Bakristo bari bamaze gukanguka yari Charles Taze Russell ari na we watangije itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya mu itangira ry’umwaka wa 1870 muri Alegeni (Allegheny) (ubu muri Pitsiburu [Pittsburgh], Pennsylvania), ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Igihe Russell yatangiraga gushakashaka ukuri, yari afatanije na se [mu by’ubucuruzi] bagamije kugwiza miriyoni nyinshi. Ariko yahise agurisha imigabane yari afite mu maduka bari basangiye, hanyuma akoresha umutungo we wose mu kwamamaza Ubwami bw’Imana ku isi yose. Mu wa 1884, Russell yabaye Perezida wa mbere wa Sosayiti ubu yitwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Mu wa 1916, yapfiriye muri gari ya moshi, hafi ya Pampa, Texas, ubwo yajyaga i New York, uruzinduko rwe rwa nyuma rwo kubwiriza mu burengerazuba bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwari rwamumazemo imbaraga. Yatanze urugero rutangaje rwo kuba yaribikiraga ubutunzi bw’iby’umwuka mu ijuru, urwo rugero rukaba rukurikizwa n’ibihumbi amagana n’amagana by’abakozi b’abapayiniya bafite umutima wo kwitanga muri iyi ndunduro y’ikinyejana cya 20.—Abaheburayo 13:7; Luka 12:33, 34; gereranya na 1 Abakorinto 9:16; 11:1.
Gukoresha Umuti w’Amaso wo mu Buryo bw’Umwuka
13. (a) Ni gute umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka wari gutuma imimerere y’ab’i Laodikia irushaho kuba myiza? (b) Ni iyihe myenda Yesu abasaba kugura, kandi kuki?
13 Yesu acyaha ab’i Laodikia yihanukiriye agira ati “Ungureho . . . imyenda yera, kugira ngo wambare, isoni z’ubgambure bgawe zitagaragara; kand’ ungureh’ umuti wo gusīga ku maso yawe, kugira ng’ uhumuke” (Ibyahishuwe 3:18b). Bagombaga gushaka uko bakira ubuhumyi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka bagura umuti wo gusiga ku maso, utari uwo abavuzi b’iwabo keretse ubwoko bw’umuti w’amaso utangwa na Yesu Kristo wenyine. Uwo muti wari kubafasha kugira ubushishozi muby’umwuka, kugira ngo bagendere mu ‘nzira y’abakiranutsi,’ bahanze amaso yabo ku isohozwa ry’ubushake bw’Imana (Imigani 4:18, 25-27). Ku bw’ibyo, ntibagombaga kwambara imyenda ihenda y’ubwoya bw’umukara yakorewe i Laodikia, ahubwo bari kwambara “imyenda [myiza] yera,” iranga umwanya w’igikundiro bafite wo kuba abigishwa ba Yesu Kristo.—Gereranya na 1 Timoteo 2:9, 10; 1 Petero 3:3-5.
14. (a) Ni uwuhe muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka dufite kuva mu wa 1879? (b) Mu by’ukuri, ni hehe Abahamya ba Yehova bagiye bavana inkunga y’amafaranga bakeneye? (c) Ku byerekeye imikoreshereze y’impano zitangwa, ni gute Abahamya ba Yehova batandukanye n’abandi?
14 Mbese, uwo muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka uraboneka muri iki gihe? Rwose! Mu wa 1879, Pasitori Russell, dukurikije uko bamwitaga mu buryo bwa gicuti, yatangiye kwandika igazeti ubu izwi ku isi yose mu izina ry’Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova, kugira ngo aharanire ukuri. Mu igazeti yasohotse ku ncuro ya kabiri, Russell yaravuze ati “[Iyo gazeti] nk’uko tubyiteze, YEHOVA ni we uyishyigikiye, kandi igihe cyose bizakomeza kuba bityo ntabwo izasabiriza cyangwa ngo ikenere ubufasha bwa kimuntu. Igihe uvuga ati ‘Zahabu zose n’ifeza zose byo mu misozi ni ibyanjye’ azaba yahagaritse gutanga inkunga ikenewe, tuzahita twumva ko ari igihe cyo guhagarika icapwa ryayo. Bamwe mu bavugabutumwa bo kuri televiziyo bo muri iki kinyejana cya 20 birundanyirijeho ubutunzi butabarika kandi bakabaho mu mimerere y’isoni nke (ndetse rimwe na rimwe irangwa n’ubusambanyi). (Gereranya n’Ibyahishuwe 18:3.) Ibinyuranye n’ibyo, Abigishwa ba Bibiliya ari bo ubu bitwa Abahamya ba Yehova, bakoresheje impano zose bahawe batazisabirije mu gutunganya no kwihutisha umurimo wo kubwiriza ku isi yose Ubutumwa bw’Ubwami bwa Yehova bwegereje. Itsinda rya Yohana ryayoboye kugeza ubu iyandikwa ry’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! kandi ayo magazeti, yose hamwe yasohotse arenga miriyoni 27 [buri kwezi] mu wa 1990. Umunara w’Umurinzi ushobora kuboneka mu ndimi zirenze ijana. Ni igazeti yemewe y’itorero rigizwe n’Abakristo barenga miriyoni enye, bakoresheje uwo muti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bahumuke ku byerekeye amadini y’ibinyoma n’umurimo wihutirwa wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose.—Mariko 13:10.
Ingaruka Nziza Ziva mu Gucyahwa no Guhanwa
15. Kuki Yesu aha Abakristo b’i Laodikia inama zikaze, kandi itorero ryagombye kubyifatamo rite?
15 Reka tugaruke ku b’i Laodikia. Bari kwakira bate inama zikaze za Yesu? Mbese bari gucika intege kandi bagatekereza ko Yesu atagishaka ko baba abigishwa be? Oya rwose si ko biri! Ubutumwa bukomeza muri aya magambo ngo “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahan’ ibihano; nuko rero, gir’ umwete, wihane” (Ibyahishuwe 3:19). Kimwe na Yehova, igihano Yesu atanga ni ikimenyetso cy’urukundo (Abaheburayo 12:4-7). Itorero ry’i Laodikia ryagombaga kutitesha igikundiro ryari rifite cyo kwitabwaho na Yesu maze rigakurikiza inama ze. Ryagombaga kwihana kandi rikemera ko ukuba akazuyazi kwaryo ari kimwe no gukora icyaha (Abaheburayo 3:12, 13; Yakobo 4:17). Abasaza baryo nibareke gutwarwa n’ubutunzi maze ‘bahembere’ impano bahawe n’Imana. Abagize itorero bose nibahemburwe n’umuti w’amaso wo mu buryo bw’umwuka, ubamerere nk’amazi afutse ava mu isoko izana amazi akonje.—2 Timoteo 1:6; Imigani 3:5-8; Luka 21:34.
16. (a) Ni gute Yesu agaragaza urukundo rwe n’ubwuzu? (b) Mu gihe duhawe inama itanonera twagombye kubyifatamo dute?
16 Na ho se kuri twe bimeze bite muri iki gihe? Yesu ntiyahwemye ‘gukunda abe bari mu isi.’ Azakomeza kubakunda “iminsi yose kugeza ku ndunduro ya gahunda y’ibintu” (Yohana 13:1; Matayo 28:20, MN). Agaragaza urukundo rwe n’ubwuzu binyuriye mu itsinda rya Yohana ryo muri iki gihe no ku nyenyeri ari zo basaza b’itorero rya Gikristo (Ibyahishuwe 1:20). Muri ibi bihe biruhije cyane, abasaza bahihibikanira byimazeyo kudufasha twese, abakuru n’abato, kugira ngo tugume mu rugo rwa gitewokarasi, turwanye umwuka wo kwigenga no gukunda ubutunzi ndetse n’imyifatire y’akahebwe y’iyi si. Nituramuka duhawe inama itanonera cyangwa se tugacyahwa, twibuke ko “ibihano byo guhugura ar’ inzira y’ubugingo” (Imigani 6:23). Kubera ko twese tudatunganye, twagombye kwihutira kwihana igihe bibaye ngombwa, kugira ngo dutunganywe kandi tugume mu rukundo rw’Imana.—2 Abakorinto 13:11.
17. Ni mu buhe buryo ubutunzi bushobora kudushyira mu kaga mu buryo bw’umwuka?
17 Ntitugomba kureka ubutunzi n’irari ryabwo cyangwa se ubukene ngo bidutere kuba akazuyazi. Yego nanone ubutunzi bushobora gutuma turushaho kubona uburyo bwo gukora umurimo ariko bushobora no kudushyira mu kaga (Matayo 19:24). Umukristo ufite ubutunzi ashobora gutekereza ko kuri we bitari ngombwa kugira ishyaka mu kubwiriza nk’abandi bavandimwe iyo akunda gutanga impano nyinshi. Cyangwa ashobora kwibwira ko ubutunzi bwe bumuhesha umwanya w’igikundiro. Byongeye kandi, hari ibinezeza byinshi n’imyidagaduro byihariwe n’abantu bafite ubutunzi bonyine. Ariko kandi, iyo myidagaduro itwara igihe kandi ikaba yatuma Umukristo w’umunyamakenga make anamuka ku murimo bityo bikamutera kuba akazuyazi. Nimucyo rero twirinde iyo mitego yose maze ‘dukorane umwete n’umutima wacu wose, duhatana’ duhanze amaso ubuzima bw’ iteka.—1 Timoteo 4:8-10; 6:9-12.
‘Gusangira Ifunguro rya Nimugoroba’
18. Ni ubuhe buryo Yesu aha Abakristo b’i Laodikia [kugira ngo bave mu mimerere yo kuba akazuyazi]?
18 Yesu akomeza agira ati “Dore, mpagaze ku rugi, ndakomanga. Umuntu ni yumv’ ijwi ryanjye, agakingur’ urugi, nzinjir’ i we, dusangire” (Ibyahishuwe 3:20). Iyaba byibuze Abakristo b’i Laodikia bakiraga Yesu mu itorero ryabo, yabafashije kuva mu mimerere barimo yo kuba akazuyazi!—Matayo 18:20.
19. Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yasezeranyaga Itorero ry’i Laodikia gusangira na ryo ifunguro rya nimugoroba?
19 Nta gushidikanya, amagambo ya Yesu yerekeye ku ifunguro rya nimugoroba, aributsa ab’i Laodikia igihe yajyaga asangira n’abigishwa be (Yohana 12:1-8). Mu bihe nk’ibyo, ababaga batumiwe bahaboneraga inyungu z’iby’umwuka. Ubundi kandi, hari ibihe Yesu yagiye asangira n’abigishwa be nyuma yo kuzuka kwe, kandi ibyo byarabakomeje cyane (Luka 24:28-32; Yohana 21:9-19). Bityo, isezerano rye ryo kuza mu itorero ry’Abakristo b’i Laodikia bagasangira ifunguro rya nimugoroba ryari isezerano ry’imigisha myinshi y’iby’ umwuka kuri bo iyo bamwakira.
20. (a) Ni izihe ngaruka zatewe n’ukuba akazuyazi kwa Kristendomu mu itangira ry’umunsi w’Umwami? (b) Urubanza rwa Yesu rwagize izihe ngaruka kuri Kristendomu?
20 Inkunga yuje urukundo Yesu yateye ab’i Laodikia ni iy’agaciro kanini ku basigaye b’Abakristo basizwe muri iki gihe. Bamwe muri bo baracyibuka ko mu itangira ry’umunsi w’Umwami, abayoboke b’amadini ya Kristendomu bari barabaye ubutita. Aho kugira ngo abayobozi ba Kristendomu bakire Umwami wacu igihe yazaga mu wa 1914, bari barivanze mu bwicanyi bw’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, aho mu bihugu 28 byari bishyamiranye 24 byiyitaga ibya Gikristo. Mbega ngo barishyiraho umwenda munini w’amaraso! Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ahanini, na yo yabereye mu bihugu bya Kristendomu, ibyaha by’amadini y’ibinyoma byongeye ‘kurundanywa bigera mu ijuru’ (Ibyahishuwe 18:5). Byongeye kandi, abayobozi ba Kristendomu bateye umugongo Ubwami bwa Yehova bashyigikira Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, Umuryango w’Abibumbye n’amashyaka ya gipolitiki, ibyo byose bikaba bidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu. Hashize igihe kirekire Yesu yanze abayobozi ba Kristendomu; kandi nyuma yo kubaciraho iteka, yarabajugunye nk’uko umurobyi ajugunya amafi adakeneye yafatiwe mu rushundura rwe. Imimerere ibabaje amadini ya Kristendomu arimo muri iki gihe, ni gihamya cy’uko yamaze gucirwaho iteka nk’iryo. Mbega ukuntu amaherezo yayo yagombye kutubera umuburo!—Matayo 13:47-50.
21. Guhera mu wa 1919, ni gute Abakristo bagize itorero ry’ukuri bitabiriye amagambo Yesu yabwiye Abakristo b’i Laodikia?
21 Ndetse no mu itorero ry’ukuri hagiye habonekamo abantu b’akazuyazi bagereranywa n’icyo kunywa kidashyushye byo gususurutsa ntikibe kinakonje byo kumara inyota. Icyakora Yesu aracyafitiye itorero rye urukundo rw’igishyuhirane. Abakristo bashaka kumwakira iwabo arabibemerera, kandi benshi baramwakiriye, bisa n’aho bamwakiriye ku ifunguro rya nimugoroba. Ku bw’ibyo, kuva mu wa 1919, amaso yabo yarahumutse maze basobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya. Babonye umucyo w’igitangaza.—Zaburi 97:11; 2 Petero 1:19.
22. Ni irihe funguro rya nimugoroba ryo mu gihe kigiye kuza Yesu ashobora kuba yaratekerejeho, kandi ni bande bazifatanya kuri ryo?
22 Abwira ab’i Laodikia, Yesu ashobora kuba nanone yaratekereje ku rindi funguro rya nimugoroba. Hirya mu Byahishuwe dusomamo aya magambo ngo “Hahirw’ abatorew’ ubukwe bg’Umwana w’Intama.” Ibyo ni ibirori by’agahebuzo byo kunesha bizizihirizwa Yehova igihe azaba amaze gusohoza iteka rye ku madini y’ibinyoma—ibirori bizabera mu ijuru kandi Kristo n’umugeni we wuzuye ugizwe n’abantu 144.000 bakazabyifatanyamo (Ibyahishuwe 19:1-9). Abagize itorero rya kera ry’i Laodikia bitabiranye umutima ukunze—abo, kimwe n’abavandimwe b’indahemuka ba Kristo Yesu bo muri iki gihe bambaye imyenda iboneye igaragaza ko ari Abakristo b’ukuri basizwe—bose bazasangira n’Umugabo wabo ifunguro rya nimugoroba (Matayo 22:2-13). Mbega inkunga ikomeye yo gutuma tugira ishyaka kandi tukihana!
Intebe y’Ubwami Ihabwa Abanesheje
23, 24. (a) Ni iyihe ngororano yindi Yesu avuga? (b) Ni ryari Yesu yicaye ku ntebe y’Ubwami ya Kimesiya, kandi ni ryari yatangiye gucira imanza abiyitaga Abakristo? (c) Ni irihe sezerano rihebuje Yesu yagiriye abigishwa be igihe ashyiraho urwibutso rw’urupfu rwe?
23 Yesu avuga ibyerekeye indi ngororano agira ati “Ūnesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubgami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye [y’Ubwami]” (Ibyahishuwe 3:21). Mu gusohoza amagambo ya Dawidi yo muri Zaburi 110:1, 2, Yesu wakomeje gushikama kandi akanesha isi, yazuwe mu wa 33 w’igihe cyacu maze arazamurwa ahabwa ikuzo ryo kwicarana na Se ku ntebe Ye y’Ubwami mu ijuru (Ibyakozwe 2:32, 33). Mu wa 1914, undi mwaka w’ingenzi mu mateka, Yesu yaraje kugira ngo yicare ku ntebe ye bwite y’Ubwami bwa Kimesiya ari Umwami n’Umucamanza. Urubanza rwatangiriye mu biyitaga Abakristo mu wa 1918. Abanesheje basizwe bari barapfuye mbere y’icyo gihe noneho bagombaga kuzurwa maze bagasanga Yesu mu Bwami bwe (Matayo 25:31; 1 Petero 4:17). Ibyo yari yarabibasezeranyije igihe yashyiragaho urwibutso rw’urupfu rwe, maze akabwira abigishwa be ati “Ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami nk’uko Data yarigiranye nanjye, kugira ngo muzarye kandi munywe mwegereye ameza yanjye mu Bwami bwanjye, ndetse muzicara ku ntebe z’Ubwami mucira imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.”—Luka 22:28-30, MN.
24 Mbega igikundiro gitangaje—cyo kuzicarana n’Umwami uganje “mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya” no kuzafatanya na we kugeza isi y’abantu bumvira ku butungane nk’ubwa Edeni, binyuriye ku gitambo cye gitunganye! (Matayo 19:28; 20:28). Nk’uko Yohana abivuga, abanesha abahindura “abami n’abatambyi b’Imana ye, ni yo na Se,” kugira ngo bazicare mu ntebe z’Ubwami zikikije intebe y’Ubwami y’agahebuzo ya Yehova mu ijuru (Ibyahishuwe 1:6; 4:4). Twebwe twese—twaba turi abasizwe cyangwa se abagize isi nshya bafite ibyiringiro byo kuzifatanya mu gushyiraho Paradizo—reka dushyire ku mutima amagambo Yesu yabwiye ab’i Laodikia!—2 Petero 3:13; Ibyakozwe 3:19-21.
25. (a) Kimwe n’uko Yesu yagiye abigenza ku bundi butumwa, ni gute asoza ubutumwa bwe yoherereje ab’i Laodikia? (b) Ni gute buri Mukristo wese yagombye kwitabira amagambo Yesu yabwiye itorero ry’i Laodikia?
25 Kimwe n’uko yagiye abivuga ku butumwa bwe bubanziriza ubu, Yesu asoza avuga aya magambo ahugura agira ati ‘Ūfite ugutwi, niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero’ (Ibyahishuwe 3:22). Ubu igihe cy’imperuka kigeze aharenga. Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko urukundo rwo muri Kristendomu rwakonje. Twe Abakristo b’ukuri, reka tunyuranye na yo mu buryo bugaragara tugira ishyaka mu kumvira ubutumwa Yesu yoherereje itorero ry’i Laodikia, kandi twumvire ubutumwa burindwi bwose bw’Umwami bwohererejwe amatorero. Ibyo twabigeraho tugira umuhati mu kwifatanya mu isohozwa ry’ubuhanuzi bukomeye Yesu yavuze yerekeza kuri iki gihe cyacu agira ati “Kand’ ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose: ni bg’ imperuk’ izaherakw ize.”—Matayo 24:12-14.
26. Ni ryari Yesu yongera kuvugana na Yohana, ariko kandi hagati aho ni ibiki akomeza kugiramo uruhari?
26 Nguko uko inama Yesu aha amatorero arindwi zirangira. Yongera kuvugana na Yohana mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe; hagati aho ariko akomeza kugira uruhare mu iyerekwa ryinshi, urugero, nko ku byerekeye isohozwa ry’imanza za Yehova. Reka noneho twifatanye n’itsinda rya Yohana mu gusuzuma iyerekwa rya kabiri ritangaje ryahishuwe n’Umwami Yesu Kristo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibyo byatahuwe n’ubucukumbuzi bw’ibyarenzweho n’igitaka (archéologie) bwakorewe mu itongo ry’ahahoze umugi wa Laodikia.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 73]
Umwuka wo Gukunda Ubutunzi Utava mu Bwenge
Mu wa 1956, umunyamakuru umwe yanditse agira ati “Bavuga ko mbere y’imyaka ijana ishize uhereye ubu, umuntu yagiraga ibyifuzo 72, muri byo 16 bikaba ari byo byari ngombwa. Na ho muri iki gihe, bavuga ko umuntu asigaye agira ibyifuzo 474, muri byo 94 bikaba ari byo ngombwa. Mbere y’imyaka ijana uhereye ubu, hacuruzwaga ibintu by’ubwoko 200—na ho muri iki gihe, ku masoko harunze ibicuruzwa by’ubwoko 32.000. Ibyo umuntu akeneye ni bike, ariko ibyifuzo bye ntibibarika.” Muri iki gihe, abantu ntibahwema kutwumvisha ko kugira ubutunzi bwinshi ari cyo kintu cya ngombwa mu buzima. Ibyo byatumye abantu benshi batita kuri iyi nama itangwa n’Umubwiriza 7:12, MN, ngo “Ubwenge ni uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi; ariko umumaro wo kumenya ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ababufite.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 67]
Amazi yageraga i Laodikia agomba kuba yari akazuyazi abishye. Abakristo b’i Laodikia bari buzuwemo n’umwuka wo kuba akazuyazi