Igice cya 3
Idini Yawe Ifite Akamaro Rwose
1. Ni ikihe gitekerezo cya bamwe ku idini?
AKENSHI baravuga ngo “Amadini YOSE ni meza. Ni inzira zitandukanye zijyana ahantu hamwe.” Niba Imana iyemera yose, ihitamo lyawe ntacyo livuze cyane. Aliko se niko bili koko?
2. (a) Ni iyihe myifatire Abafarisayo bagiliye Yesu? (b) Bihandagazaga bavuga ko bafite nde ho Se?
2 Ubwo Yesu yali ku isi, Abafarisayo bali barashyizeho ubulyo bwo gusenga bibwiraga ko bwemerwa n’Imana. Nyamara, ni bo bashatse kwica Yesu! Ni cyo cyatumye ababwira ati: “Mwebwe, mukora ibikorwa bya so.” Nabo basubiza bati: “Dufite Data umwe, Imana.”—Yohana 8:41, MN.
3. Yesu yavuze iki cyerekeye Abafarisayo?
3 Mbese, Imana yali Se wabo koko? Mbese, yemeraga gusenga kwabo? Oya! Ni koko, Abafarisayo bali bafite Ibyanditswe kandi bakibwira ko babikulikiza, aliko bali barayobejwe n’Umubeshyi. Ni yo mpamvu Yesu yunzemo ati: “Mwebwe, mukomoka kuli so, Umubeshyi, kandi murashaka kuzuza ibyifuzo bya so. Yabaye umwicanyi ubwo yatangiraga, kandi ntiyahamye mu ukuli, . . . ni umunyabinyoma na se w’ikinyoma.”—Yohana 8:44, MN.
4. Yesu yise ate idini y’Abafarisayo?
4 Idini y’Abafarisayo yali iy’ikinyoma. Yakoreraga Umubeshyi. Ni cyo cyatumye, aho kuyita nziza, Yesu ayamagana. Yabwiye Abafarisayo ati: “Mufungira imbere y’abantu ubwami bw’ijuru; kuko mutabwinjiramo ubwanyu, kandi n’abaliho binjira, ntimureka binjira.” (Matayo 23:13, MN) Yesu yabise indyalya n’inzoka z’ubumara, yongeraho ko kubera imyifatire yabo mibi, bajyaga mu kulimbuka.—Matayo 23:25-33.
5. Yesu yerekanye ate ko amadini atali nk’inzira zijyana ahantu hamwe?
5 Bityo, Yesu Kristo ntiyigishije ko amadini ali inzira zitandukanye ziyobora mu gukizwa. Mu kibwiliza cye cyo ku Musozi yagize ati: “Mwinjilire mu mulyango ufunganye; kuko umulyango ujyana kulimbuka ali mugali kandi wagutse, kandi abenshi ni wo binjiliramo; aliko umulyango urafunganye, n’inzira ijyana mu buzima ni impatanwa, maze bakeya ni bo bayitahura.” (Matayo 7:13, 14, MN) Kuba badasenga Imana mu bulyo buboneye, abantu benshi bakulikira inzira y’ilimbuka. Bakeya cyane bali mu nzira y’ubuzima.
6. Ni iki idini y’Isiraheli itwigisha?
6 Imyifatire y’Imana ku Bisiraheli igaragaza ko ali ngombwa kuyisenga mu bulyo yemera. Imana yabihanangilije [ibabwira] kwitaza idini y’ikinyoma y’amahanga yali ibakikije (Gutegeka kwa Kabiri 7:25), yatambiraga imana zabo abana babo kandi bakagendera mu ngeso z’ubusambanyi, zilimo kulyamana kw’ibitsina bihuje. (Abalewi 18:20-30) Imana yabategetse guta uwo muco. Ubwo basuzuguraga bagasenga izindi mana, Imana yarabahannye. (Yosua 24:20; Yesaya 63:10) Idini yabo rero yali ifite akamaro cyane.
IDINI Y’IKINYOMA UYU MUNSI
7, 8. (a) Ni iyihe myifatire idini yagize mu ntambara z’isi? (b) Wowe uko ureba, Imana igomba kuba itekereza iki ku myifatire y’idini mu gihe cy’intambara?
7 Naho se amagana y’amadini aliho uyu munsi? Ntuzahakana ko ibintu byinshi bikorwa mu izina lyayo bidashimisha Imana. Mu gihe cya za ntambara ebyili z’isi, zibukwa na za miliyoni z’abantu, idini yateraga inkunga abayo bo mu mpande zombi [zishyamiranye] ngo bicane. Umwepiskopi w’i “Londres” yateraga ejuru ati: “Nimwice, Abadage . . . nimubice se!” Naho Umwepiskopi mukuru wa “Cologne” akabwira Abadage ati: “Tubategetse, mu izina ly’Imana, kurwana kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso ku bw’icyubahiro n’ikuzo by’igihugu.”
8 Abagatolika n’Abaporotesitanti bicanye muli ubwo bulyo bashyigikiwe n’abakuru b’idini. Pasitori Harry Emerson Fosdick yemeye avuga ati: “Ndetse no muli za kiliziya zacu twazamuye amabendera y’intambara. . . . Mu kanwa kamwe havuyemo ibishimagiza Umwami w’Amahoro n’ibyoshyoshya intambara.” Uko ureba, Imana itekereza iki ku idini yihandagaza ivuga ko iyubaha, aliko ikogagiza intambara?
9. (a) Abantu benshi babigenza bate iyo babona ubwicanyi buva ku bantu bali mu madini? (b) Iyo idini ishaka kwivanga mu by’isi wayifataho mwanzuro ki?
9 Za miliyoni z’abantu zataye Imana na Kristo kubera ubwicanyi bwakozwe n’amadini mu izina lyayo. Izo za miliyoni z’abantu zishinja Imana intambara ntagatifu zuzuye amaraso, alizo zateranyije Abagatolika n’Abisilamu, kimwe n’intambara hagati y’Abahindi n’Abisilamu no hagati y’Abagatolika n’Abaporotesitanti. Bibukije iyicwa ly’Abayahudi, mu izina lya Kristo, bibutsa n’igikuba cya “Inquisition” ya gatolika. Nyamara, n’ubwo bemeza ko bafiteho Imana Se, mbese, abakuru b’amadini ba nyili ubwo bwicanyi si abana ba Satani, kimwe n’Abafarisayo baciliweho iteka na Kristo? Ubwo Satani ali yo mana y’iyi si, ntidukwiye kubona ko yategeka n’amadini?—2–Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:9.
10. Vuga bimwe mu bintu bikorwa mu izina ly’idini ukaba utabyemera?
10 Nta gushidikanya ko utemera ibintu byinshi bikorwa mu izina ly’idini. Ugomba kuba uzi abantu bubahwa mu Itorero lyabo, n’ubwo bagendera mu busambanyi. Hali n’ubwo ndetse baba ali abatware b’idini. Bamwe muli bo bemeza ko ukulyamana kw’ibitsina bihuje kimwe no kulyamana kw’abatashakanye atali bibi. Uzi ko Bibiliya itavuga ibyo? Mu by’ukuli, Imana yahanishije Isiraheli igihano cyo gupfa, kuko yali yashaye mu ngeso nk’izo. Imana yalimbuye Sodoma na Gomora kubera nanone iyo mpamvu. (Yuda 7) Vuba hano, izalimbura idini y’ikinyoma y’ubu. Bibiliya igereranya iyo dini na malaya kubera ubusambanyi bwayo “n’abami bo ku isi.”—Ibyahishuwe 17:1, 2, 16.
UGUSENGA IMANA YEMERA
11. Ni mu buhe bulyo gusenga kwacu gushobora gushimisha Imana?
11 Ubwo Imana itemera amadini yose, birakwiye kwibaza uti: “Nsenga Imana mu bulyo ishima?” Wabimenya ute? Imana ni Yo ibigena, si umuntu. Kugira ngo gusenga kwacu kuyishimishe, kugomba gushora imizi mu Ijambo ly’Imana ly’ukuli. Twagombye kuvuga nk’umwanditsi wa Bibiliya wagize ati: “Imana yemerweho ukuli, umuntu wese yemerweho ibinyoma.”—Abaroma 3:3, 4, MN.
12. Kuki Yesu yavuze ko Imana itemera gusenga kw’Abafarisayo?
12 Icyo nticyali igitekerezo cy’Abafarisayo. Bakulikiye inyigisho n’imihango byabo bwite aho gukulikira Ijambo ly’Imana. Byagize iyihe ngaruka? Yesu yarababwiye ati: “Mwahinduye ubusa ijambo ly’Imana kubera imigenzo yangu. Mwa ndyalya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza, ubwo yagiraga ati: ‘Ubu bwoko bunyubahisha umunwa gusa, aliko umutima wabwo ukamba kure cyane. Ni iby’imfabusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ali amategeko y’abantu.’” (Matayo 15:1-9; Yesaya 29:13) Niba rero dushaka gushimisha Imana, tugomba kumenya neza niba ibyo twemera bihuje na Bibiliya.
13. Dukulikije Yesu, tugomba gukora iki ngo twemerwe n’Imana?
13 Ntibihagije kwihandagaza tuvuga ko twemera Kristo nyamara tugakora ibyo twibonera ko ali byiza. Tugomba rwose kumenya ubushake bw’Imana ubwo ali bwo. Yesu yabitsindagilishije aya magambo: “Ntabwo ali abambwira bose ngo: ‘Mwami, Mwami,’ bazinjira mu bwami bw’ijuru, ahubwo ukora ibyo Data uli mu ijuru ashaka.”—Matayo 7:21, MN.
14. Kuki Yesu yashobora kudufata nk’ “abantu basuzugura amategeko,” n’ubwo wenda twaba dukora “ibikorwa byiza?”
14 Ndetse n’ibikorwa byiza dutekereza ko dukora mu izina lya Kristo ntacyo byamara turamutse tudasohoje ubushake bw’Imana. Twaba dusa n’abo Yesu yakomeje avuga ati: “Benshi bazambwira kuli uwo munsi bati :‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina lyawe, kandi tukirukana abadayimoni mu izina lyawe, tukanakora ibitangaza byinshi mu izina lyawe?’ Nyamara aliko ubwongubwo nzaberulira nti: Sinigeze mbamenya! Nimumve iruhande, mwe mukora nk’abantu basuzugura amategeko.” (Matayo 7:22, 23, MN) Bityo, dushobora gukora ibyo twibwira ko ali byiza, na ndetse bakatwogeza, bakabidushimira, aliko niba tudakora ibyiza bishimwa n’Imana, Yesu azatubona nk’“abantu basuzugura amategeko.”
15. Kuki ali ubwenge kwigana ab’i Beroya?
15 Ubwo amadini menshi adakora ubushake bw’Imana, ntibihagije gukeka ko inyigisho z’idini yacu zihuje rwose n’Ijambo ly’Imana. Kuba gusa idini ikoresha Bibiliya ntibyerekana ko inyigisho zayo n’imigenzo yayo bishingiye kuli yo. Ni ngombwa ngo twirebera ubwacu uko biteye. Bamwe mu bantu bali batuye i Beroya bashimwe kuba baragenzuye mu Byanditswe ko Paulo wali umaze kubabwiliza Ijambo yali yababwiye ukuli koko. (Ibyakozwe 17:10, 11) Idini yemerwa n’Imana igomba guhuza na Bibiliya muli byose; ntigomba kwemeramo ibice bimwe ngo ireke ibindi.—2 Timoteo 3:16.
KUTARANGWAHO UBULYALYA NTIBIHAGIJE
16. Yesu yavuze iki yerekana ko bidahagije kuba wizera nta bulyalya ngo ube ushimisha Imana?
16 Wavuga uti: “Aliko, niba umuntu atarangwaho ubulyalya mu byo yemera, mbese, Imana ntizamwemera, n’ubwo idini ye yaba ali iy’ikinyoma?” Yesu yavuze rwose ko azihakana “abantu basuzugura amategeko,” n’ubwo baba bibwira ko bakora ibili byo. (Matayo 7:22, 23) Kutarangwaho ubulyalya byonyine rero ntibihagije ngo umuntu yemerwe n’Imana. Umunsi umwe, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Igihe kigiye kuza ubwo uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umulimo wera.” (Yohana 16:2, MN) Abishe Abakristo bibwiraga ahali n’umutima mwiza ko bakorera Imana, aliko balibeshyaga. Imana ntiyemeraga ibikorwa byabo.
17. Paulo yakoze iki nta bulyalya mbere yo guhinduka Umukristo?
17 Mbere yuko aba Umukristo, intumwa Paulo yali mu bishe Sitefano kandi yagerageje no kwica abandi bigishwa. (Ibyakozwe 8:1; 9:1, 2) Yarasobanuye ati: “Natotezaga birenze urugero itorero ly’Imana maze nkaliyogoza, kandi . . . nagiraga amajyambere mu idini ya kiyahudi aruta cyane aya benshi bo mu kigero cyanjye no mu bwoko bwanjye, kuko nali mfite ishyaka likaze cyane ly’imigenzo ya ba data.” (Abagalatia 1:13, 14) Umutima mwiza wa Paulo ntiwali ubujije idini ye kuba mbi.
18. (a) Idini ya Paulo yali iyihe igihe yatotezaga Abakristo? (b) Kuki Paulo n’abandi bagombye guhindura idini?
18 Ubwongubwo Paulo yakulikiraga mu idini ya kiyahudi yali yaranze Yesu maze mu nyuma [nayo] yangwa n’Imana. (Ibyakozwe 2:36, 40; Imigani 14:12) Kugira ngo Paulo yemerwe n’Imana, yagombye guhindura idini. Yanditse ku Bayuda bali bafite “ishyaka ly’Imana” bali bafite nta bulyalya, aliko ntibemerwe n’Imana, kuko idini yabo itali ishingiye ku bumenyi nyakuli bw’imigambi y’Imana.—Abaroma 10:2, 3.
19. Ni iki cyerekana ko ukuli kutemera inyigisho z’amadini zivuguruzanya?
19 Inyigisho zose z’amadini ntizishobora kuba ali ukuli. Ibintu ni bibili: abantu bagira ubugingo bukomeza kubaho iyo umubili upfuye, cyangwa ntabwo bagira; isi izahoraho iteka, cyangwa izavaho; Imana izakuraho ubugome, cyangwa izabwihorera bukomeze bubeho. Iyo ibyemerwa bibili bivuguruzanya, kimwe muli byo kigomba kuba ali ikinyoma. Kwemerana ikintu umutima mwiza ukanagikora ntibigihindura ukuli niba ali amakosa.
20. Mu by’idini, ni gute twakulikira “ikarita y’imihanda” iboneye?
20 Wagombye kubigenza ute bakugaragalije ko ibyo wemera ali ibinyoma? Tekereza ko ugombye kujya ahantu bwa mbere uli mu modoka. Ufite rwose ikarita y’imihanda, aliko ntiwayiroyeho. Umuntu yakweretse inzira kandi uratekereza ko ushobora kumwizera. Tuvuge ko yibeshye. Uzakora iki nibakwereka ku ikarita yawe ko uli mu nzira itali yo? Ubwibone cyangwa ukudakurwakwizima bizakubuza kubyemera? Rero, numenya, ubikesheje Bibiliya, ko idini yawe itaboneye, gira uhindure. Va mu nzira y’igihogere yo kulimbuka maze unyure inzira ifunganye y’ubuzima.
UGOMBA GUKORA UBUSHAKE BW’IMANA
21. (a) Uretse ubumenyi bw’ukuli, ni iki cya ngombwa? (b) Uzakora iki numenya ko Imana itemera bimwe mu bikorwa byawe?
21 Ni ngombwa kumenya ukuli kwa Bibiliya; nyamara, ubwo bumenyi ni imfabusa niba udasenga Imana mu ukuli. (Yohana 4:24) Ibyo bikubiyemo: kugendera mu ukuli no gukora ubushake bw’Imana. Ukwemera kutagira ibikorwa kuba gupfuye. (Yakobo 2:26) Kugirango idini yawe ishimishe Imana, ntigomba gusa kuba ihuza na Bibiliya muli byose, igomba kandi no guhindura ubuzima bwawe. Niba rero umenye ko ibikorwa byawe bidashimisha Imana, mbese, witeguye guhindura?
22. Ni izihe nyungu dushobora kubona ubu no mu gihe kizaza niba tugendera mu idini y’ukuli?
22 Nukora ubushake bw’Imana, uzabonamo inyungu ubu no mu gihe kizaza. Ugusenga k’ukuli kuzaguhindura mwiza kurushaho. Kuzakureramo imico izagutandukanya n’abantu muli rusange, kuko uzakora ibyiza. N’indi migisha iragutegereje: umunezero, amagara mazima n’ubuzima bw’iteka muli paradizo yasezeranijwe n’Imana. (2 Petero 3:13) Bidashidikanywa, idini yawe ifite akamaro cyane!
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Abakuru b’idini bakoze uko bashoboye kwose ngo bice Yesu bakoreraga Imana?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]
Nk’uko Yesu abivuga, abantu benshi bali mu nzira [ngali] y’ilimbuka. Bake cyane bakulikira inzira ifunganye y’ubuzima.
[Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]
“Mu ruhame bavuga yuko bazi Imana, aliko bayihakanisha ibikorwa byabo.”—Tito 1:16
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Paulo, umuhamya w’iyicwa lya Sitefano, wicishijwe amabuye kubera impaka z’idini.
[Ifoto yo ku ipaji ya 33]
Niba uli mu nzira itali yo, ubwibone cyangwa ukudakurwakwizima bizakubuza kubyemera?