Igice cya 7
Kuki Tuli Ku Isi?
1. Abantu bashyira mu gaciro bageze ku wuhe mwanzuro?
KUVA kera hali ikibazo gihora mu bantu: Ubuzima ku isi buvuze iki? Mu kureba ijuru lihunze inyenyeli, umususirane w’izuba lirenga cyangwa ahantu hashimishije ijisho, abantu bashyira mu gaciro biyumvisha ku umugambi ukomeye ali lyo shingiro ly’ibyo byose. Aliko bakibaza umwanya wabo uwo ali wo muli uwo mugambi.—Zaburi 8:3, 4.
2. Ni ibihe bibazo abantu bibaza?
2 Hali igihe mu buzima umuntu yibaza ati: Umurage hali ni ukubaho iminsi mike, kwishimira ubuzima uko bishoboka kose no gupfa? Mu by’ukuli, turagana he? Mbese, hali ibyilingiro byo gusohoka muli iyo ngeli itaramba, ivuka ubuzima, n’urupfu? (Yobu 14:1, 2) Mbere na mbere, birakwiye gusubiza iki kibazo: Inkomoko y’umuntu ni iyihe?
IYOGABIHE (EVOLUTION) CYANGWA IREMWA (CRÉATION)?
3. Iyogabihe “evolisiyo” (évolution) lyigisha iki?
3 Igitekerezo muli rusange gisakaye [hose] ni uko ibintu byose byibeshejeho, gutya gusa cyangwa nta mpamvu. Abantu bihandagaza bavuga ko ubuzima bwogoze ibihe mu gihe cya za miliyoni z’imyaka buturutse ku tuntu tudashyitse kugeza ubwo amaherezo haje umuntu. Ilyo hame ly’abashyigikiye “evolisiyo” (évolution) kenshi lyigishwa nk’aho ali ikintu cy’ukuli gihamye. Aliko se ni ukuli ko dukomoka ku nyamaswa–buguge yaba imaze za miliyoni z’imyaka ibayeho? Mbese, ikirere cyabayeho gutyo gusa nk’impanuka?
4. Kuki dushobora kwemera ko “Imana yaremye ijuru n’isi”?
4 Bibiliya ivuga iti: “Mu ntangiliro Imana yaremye ijuru n’isi.” (Itangiriro 1:1, MN) Ibiboneka by’ukuli bya “siyansi” bihamya ko ijuru n’isi yacu byagize itangiliro. Byararemwe. Ingendo z’inyenyeli n’iz’imibumbe izigaragaza (planètes) zihora kuli gahunda ku bulyo abantu bashobora kuvuga, nta kwibeshya na busa, aho zizaba zigeze, imyaka myinshi mbere y’uko biba. Mu kirere byose bigenda bikulikije amategeko n’amahame y’imibare. Dore ibyo P. Dirac, Porofeseri muli Univerisité ya Cambridge, yanditse mu igazeti yitwa Scientific American: “Ahali twashobora kuvuga ko Imana ali umuhanga kaminuza mu mibare, kandi ko yakoresheje ubwo bumenyi bw’imibare buhanitse arema ikirere.”
5. Ni iki mu mubili w’umuntu cyerekana ko twaremwe tukaba tutali umulimo wa “evolisiyo” (évolution)?
5 Bibiliya igira iti “Mumenye ko Yehova ali Imana. Ni we waturemye, sitwe twiremye ubwacu.” (Zaburi 100:3, MN) Umwanditsi wa Bibiliya yahimbaje Imana avuga ati: “Nzaguhimbaliza ko, mu bulyo buteye ubwoba, ndemye mu bulyo bw’igitangaza. . . . Amagufwa yanjye ntiyali ahishwe, ubwo naremerwaga mu bwiherero . . . . Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, kandi mu gitabo cyawe hali handitsemo ibice byarwo byose.” (Zaburi 139:14-16, MN) Kuremwa k’umwana mu nda ya nyina kuratangaje. Dore icyo ikinyamakuru Newsweek kibivugaho: “Erega ni igitangaza. Nta bulyo na bumwe butuma igihe cy’isama kimenywa. Nta muhanga n’umwe ushobora kumenya imbaraga zidasanzwe ziboneka muli icyo gihe kugira ngo ibice kimwe n‘urusobe rw’imyakura (réseau de nerfs) by’urusoro rw’umuntu bikure.”
6. Kuki ali iby’ubwenge kuli twe kwemera iremwa aho kwemera “evolisiyo” (évolution)?
6 Turebe ikirere n’imiterere itangaje y’umubili wacu. Ubwenge butwumvisha ko bitiremye ubwabyo. Hali uwagombye kubitekereza no kubirema. Terera akajisho iruhande rwawe maze wibaze iki kibazo: Itara, igitanda, intebe, ameza, ndetse n’inzu, mbese ni umulimo “evolisiyo” (évolution) yagezeho cyangwa ni umulimo w’umunyamwuga? Nta kabuza, abantu bafite ubwenge ni bo babikoze. Umuntu rero yakwihandagaza ate avuga ko ikirere cyacu, kirushijeho cyane kuba urusobe, natwe ubwacu, tudafite Uwaturemye? Kandi niba Imana yaradushyize ku isi, ni uko mu by’ukuli ifite umugambi.
7. (a) Yesu yagaragaje ate ko yemera iremwa? (b) Ni ubuhe buhamya bundi dufite bugaragaza ko Adamu yabayeho koko?
7 Dore icyo Yesu avuga ku mugabo n’umugore ba mbere: “Uwabaremye, uhereye mu ntangiliro yabaremye ali umugabo n’umugore, maze . . . aravuga ati: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina maze akazibumbira ku mugore we, nuko bombi bazabe umubili umwe.’”(Matayo 19:4, 5, MN) Yesu yavugaga amagambo yo mu Itangiriro 1:27; 2:24 havuga iremwa ly’Adamu na Eva, bityo yanahamyaga ukuli kwako. (Yohana 17:17) Bibiliya yita kandi Enoki “uwakalindwi mu gisekuru gitangilira kuli Adamu.” (Yuda 14) Iyaba Adamu atali yarabayeho, Bibiliya ntiba yaramwise ityo.—Luka 3:37, 38.
8. Ni iyihe nyigisho yerekeye inkomoko y’umuntu Bibiliya itigisha?
8 Benshi bihandagaza bavuga ku Imana yakoresheje ubulyo bw’iyogabihe irema umuntu. Nk’uko babivuga, yatumye umuntu yogoga ibihe kugera ku ntera runaka, nyuma y’ibyo imushyiramo ubugingo. Aliko Bibiliya si ko ivuga; ahubwo yemeza ko ibimera n’inyamaswa byaremwe “nk’uko amoko yabyo ali.” (Itangiriro 1:11, 21, 24, MN) Iby’ukuli biboneka byerekana ku ubwoko bw’ikimera cyangwa bw’inyamaswa butigera bwihinduramo ubundi bwoko [bw’ikintu]. Ushaka ubuhamya bushyitse, wareba igitabo L’homme est il le Produit de l’évolution ou de la création?
UKO IMANA YAREMYE UMUNTU
9. (a) Bibiliya ivuga ite iremwa ly’umuntu? (b) Byagenze bite ubwo Imana yahumekeraga mu mazuru y’umuntu “umwuka w’ubuzima”?
9 Dukulikije Bibiliya, Imana yaremye umuntu ikoresheje igitaka kugira ngo abe ku isi: “Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu wo ku butaka maze amuhumekera mu mazuru umwuka w’ubuzima maze umuntu ahinduka ubugingo buzima.” (Itangiriro 2:7, MN) Umuntu rero ni ikiremwa mbonera cy’Imana. Ku bw’igikorwa cyihaliye cyo kurema, Imana yaremye umuntu wuzuye. Ubwo Imana yahumekeraga mu mazuru y’umuntu “umwuka w’ubuzima,” ibihaha bye byuzuye umwuka. Aliko si ibyo gusa. Imana iha ityo ubuzima umubuli w’umuntu. Iyo mbaraga y’ubuzima ibeshwaho n’uguhumeka.
10. Ubugingo bw’umuntu ni iki, kandi bwaremwe bute?
10 Twitondere iki: Bibiliya ntivuga ko Imana yahaye umuntu ubugingo, ahubwo ivuga ko “umuntu yahindutse ubugingo buzima,” Imana imaze kumuha uguhumeka. Bityo, umuntu ni ubugingo, nk’uko umuntu ubaye muganga aba ali umuganga. (1 Abakorinto 15:45) “Umukungugu w’ubutaka” umubili bunyama wakuwemo si ubugingo, kimwe n’uko “umwuka w’ubuzima” na wo atali ubugingo. Dukulikije Bibiliya, uguhuzwa kw’ibyo bintu byombi ni ko kwatumye “umuntu ahinduka ubugingo buzima.”
11. Ni ibihe byemezo bishingiye kuli Bibiliya, byerekana ko Ubugingo bw’umuntu atali ikintu kidafatika kiba mu muntu ndetse kigashobora kumuvamo?
11 Ubwo ubugingo bw’umuntu ali umuntu ubwe, ntibushobora kuba ikintu kidafatika kiba mu mubili kikanawuvamo. Mu yandi magambo, Bibiliya yigisha ko ubugingo bwawe ali wowe. Kandi, Bibiliya ivuga ko ubugingo busonzera kulya: “Urugero, Bibiliya ivuga ko ubugingo bwifuza ibyo kulya: “Ubugingo bwawe buzifuza kulya inyama.” (Gutegeka kwa kabiri 12:20, MN) Bibiliya ivuga kandi ko ubugingo bufite amaraso atemba mu mitsi yabwo, kuko ivuga “uturongo tw’amaraso y’ubugingo bw’abakene, y’abahowe ubusa.”—Yeremia 2:34, MN.
KUKI IMANA YASHYIZE UMUNTU KU ISI?
12. Umugambi w’Imana ku bantu yashyize hano ku isi wali uwuhe?
12 Umugambi w’Imana ntiwali ko Adamu na Eva umunsi umwe bazapfa bakajya kuba ahandi. Isi yali ubuturo bwabo; bagombaga kuyifata neza kimwe n’ibiremwa byayo byose bifite ubuzima. Bibiliya igira iti: “Imana ibaha umugisha maze irababwira iti: ‘Mwororoke, mugwire, maze mwuzure isi, munayitegeke, kandi mutware amafi yo mu nyanja, n’ibiremwa biguruka byo mu kirere, n’ikitwa ikintu cyose gifite ubugingo kigenza ku isi.’” (Itangiriro 1:28; 2:15, MN) Adamu na Eva, kimwe n’abana babo, baba barashoboye kuba iteka ku isi mu munezero bakora ibyo Imana ishaka.
13. (a) Dushobora kunezerwa dute? (b) Ni iki kizaha ubuzima bwacu agaciro nyako?
13 Umenye ko “Imana yabahaye umugisha.” Yitaye rwose ku bana bayo bo ku isi. Nk’uko umubyeyi ukunda abe abigira, Imana yabahaye amabwiliza abafitiye akamaro. Baba barabonye umunezero iyo bayakulikiza. Yesu yali abizi; ni cyo cyatumye avuga ati: “Hahirwa abumva ajambo ly’Imana kandi bakalikulikiza!” (Luka 11:28) Yesu yakulikije ijambo ly’Imana. Yaravuze ati: “Iteka lyose nkora ibimunyura.” (Yohana 8:29, MN) Ngiyo impamvu nyilizina ly’ukubaho kwacu ku isi: kugira ubuzima bw’umunezero kandi bwuzuye dukulikiza ubushake bw’Imana. Gukorera Yehova bizaha ubuzima bwacu agaciro nyako uhereye ubu, kandi bizatuyobora mu buzima bw’iteka muli paradizo.—Zaburi 37:11,29.
KUKI DUSAZA KANDI TUGAPFA?
14. Mu gusuzugura itegeko ly’Imana, Adamu na Eva bakoze iki?
14 Aliko twese turasaza kandi tugapfa. Kubera iki? Kubera kugoma kwa Adamu na Eva. Yehova yarabagerageje kugira ngo abereke ko ali ngombwa kumwumvira. Yabwiye Adamu ati: “Ku giti cyose cyo muli iyi ngobyi uzajye ulya imbuto zacyo uko ushaka. Aliko ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, ntuzakilyeho, kuko umunsi wakiliyeho, uzapfa nta kabuza.” (Itangiriro 2:16, 17, MN) Mu kulya kuli icyo giti, Adamu na Eva bateye umugongo Se wo mu ijuru maze banga ubuyobozi bwe. Barasuzuguye maze bafata ikintu kitali icyabo. Baba barashoboye kubaho iteka mu munezero muli paradizo batigeze bagerwaho n’ubukene cyangwa n’umubabaro, mu mwanya wabyo, bikuruliye igihano cy’icyaha, ukudatungana n’urupfu.—Abaroma 6:23.
15. Twarazwe icyaha cy’Adamu dute?
15 Twarazwe dute icyaha cy’Adamu? Amaze guta ubutungane, Adamu yanduje abamukomokaho bose ukudatungana n’urupfu. (Yobu 14:4; Abaroma 5:12) Dufate urugero: Bigenda bite iyo umutetsi w’imigati atetse imigati mw’iforoma yononekaye? Ubwo busembwa bugaragara kuli buli mugati utekewe muli iyo foroma. Nyine, Adamu ashobora kugereranywa ni foroma. Naho twe tukagereranywa n’umugati. Adamu yabuze ubutungane igihe yacaga ku itegeko ly’Imana. Ni nk’aho yaba yaratewe icyapa. Bityo, igihe abyaye, buli mwana we yatewe icyo cyapa cy’icyaha cyangwa ukudatungana.
16, 17. Ni gute kimwe mu bitangaza bya Yesu kigaragaza ko indwara igera ku bantu kubera icyaha?
16 Turarwara kandi tugasaza biturutse ku cyaha twarazwe n’Adamu. Kimwe mu bitangaza bya Yesu kirabigaragaza. Umunsi umwe yigishiliza mu nzu yali acumbitsemo, imbaga y’abantu yarakoranye ku bulyo hatasigaye akanya na gato. Ubwo aliko, abagabo bane bakaba bazanye ikirema kirambaraye mu ngobyi, aliko nta bulyo bakwinjira. Nuko rero bulira inzu, baca icyuho mu gisenge, bamanura ikirema mu ngobyi maze bagishyira bugufi bwa Yesu.
17 Yesu abonye ukwizera kwabo gukomeye abwira ikirema ati “Ibyaha byawe birababaliwe.” Aliko bamwe mu bali aho ntibemeraga ububasha bwa Yesu bwo kubabalira ibyaha. Ni cyo cyatumye ababwira ati: “Kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite abubasha bwo kubabalira ibyaha mu isi,—abwira ikirema ati: Ndakubwiye Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze utahe. Uwo mwanya afata ingobyi ye maze asohokera mu maso ya rubanda rwose.”—Mariko 2:1-12, MN.
18. Abakozi b’Imana bilingiye iki mu gihe kizaza?
18 Tekereza icyo ubwo bubasha bwa Yesu bushobora kutwumvisha! Munsi y’Ubwami bw’Imana, azashobora kubabalira ibyaha by’abantu bose bakunda Imana bakanayikorera. Ibyo birashaka kuvuga ko kulibwa, imibabaro n’indwara bitazongera kubaho ukundi, ko ubusaza n’urupfu bizavaho. Mbega ibyilingiro by’igitangaza by’igihe kizaza! Ni koko, hali ikintu kindi kirenze kuvuka, kubaho akanya gato no gupfa. Niba dushaka buli gihe kumenya Imana kurushaho no kuyikorera, tuzabaho iteka muli paradizo ku isi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 69]
Ubuzima buvuze iki
[Ifoto yo ku ipaji ya 70]
Mbere, ibyo bintu byalizanye cyangwa byarakozwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 75]
Inkuru ya Bibiliya ivuga uko Yesu Yakijije ikirema yerekana ko indwara ziterwa n’icyaha cy’ Adamu