Igice cya 12
Ikibazo cy’ingenzi Kikwerekeye
1, 2. (a) Kuki ubulyo bwawe bwo kubaho, bugufitiye koko akamaro? (b) Nanone bufitiye akamaro nde wundi, kandi kubera iki?
UBULYO ubaho bufite akamaro kanini cyane. Bushobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi. Mu by’ukuli, buzagena niba uzajyana n’iyi si cyangwa niba uzayirokoka ukinjira muli gahunda nshya ikiranuka y’Imana, aho uzabaho iteka.—1 Yohana 2:17; 2 Petero 3:13.
2 Aliko si wowe wenyine urebwa. Ubulyo ubaho bufite nanone ingaruka ku bandi bantu. Urugero, imyifatire yawe ishobora guhesha ishema cyangwa gukoza isoni ababyeyi bawe. Bibiliya iravuga iti: “Umwana w’umunyabwenge anezeza se, arik’ umwan’ upfapfana ababaza nyina.” (Imigani 10:1) Ikirenze ibyo kandi: ubulyo bwawe bwo kubaho bugera kuli Yehova Imana. Bushohora kumunezeza cyangwa kumushavuza. Kubera iki? Kubera ikibazo cy’ingenzi kikwerekeye.
MBESE, ABANTU BAZABA INDAHEMUKA KU MANA?
3. Ni iki Satani yahandagalishije Yehova?
3 Ngicyo ikibazo cyabyukijwe na Satani Umubeshyi. Ni igihe yateraga Adamu na Eva kurenga ku itegeko ly’Imana bityo bakifatanya na Satani mu kugomera Imana. (Itangiriro 3:1-6) Satani rero yabonye afite impamvu yo guhangara Yehova avuga ati: ‘Abantu bagukorera kubera inyungu gusa. Nyihorera maze nzabakwambure.’ Ni koko, ayo magambo ntaboneka atyo muli Bibiliya, aliko ni ibigaragara ko Satani yabwiye Imana amagambo yenda gusa n’ayo. Ni byo bigaragara mu gitabo cyo muli Bibiliya cya Yobu.
4, 5. (a) Yobu yali nde? (b) Byagenze bite mu ijuru mu minsi ya Yobu?
4 Yobu yabayeho nyuma y’ibinyejana byinshi hanyuma yo kugoma ko muli Edeni. Yali umukozi w’Imana ukiranuka n’indahemuka. Aliko ubudahemuka bwa Yobu, mbese, bwali ingenzi ku Mana cyangwa kuli Satani? Yego, dukulikije Bibiliya. Hasomwa ko habayeho umunsi Satani yaje imbere ya Yehova, mu ijuru. Iyumvire ingingo y’ikiganiro cyabo:
5 “Umuns’umwe abana b’Imana baje bashengereye [Yehova], kandi na Satani yazanye na bo. [Yehova] abaza Satani ati: ‘Uturutse he?’ Nuko Satani asubiza [Yehova], ati: ‘Mvuye gutambagir’isi no kuyizereramo.’ [Yehova] arongera abaza Satani ati: ‘Witegerej’ umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawe uhwanye na we mu isi, kw ar’umukirants’ utunganye, wubahi’ Imana kand’ akirind’ ibibi?’”—Yobu 1:6-8.
6. Dukulikije Bibiliya, byali byifashe bite mu gihe cya Yobu?
6 Kuki Yehova yabwiye Satani ko Yobu ali inyangamugayo Kuko umurava wa Yobu kuli Yehova wali warashidikanijwe. Dusesengure ikibazo cya Yehova, “Uturutse he?” n’igisubizo cya Satani, “Mvuye gutambagir’ isi no Kuyizereramo.” Icyo kibazo cyerekana ko Yehova yarekaga Satani birambuye ngo arangize umugambi we, ali wo wo kuvana abantu ku Mana. Aliko se Satani yashubije iki ku kibazo cya Yehova cyerekeye ubudahemuka bwa Yobu?
7, 8. (a) Ku bwa Satani, kuki Yobu yakoreraga Imana? (b) Yehova yabigenje ate ngo akemure icyo kibazo?
7 “Maze Satani asubiza [Yehova], ati: Ariko se, ugira ngo Yobu yubahir’ Imana ubusa? Ntiwagiy’ umurinda we n’inzu ye n’iby’atunze byose? Wahiriy’umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambur’ ukuboko kwawe, ukore ku by’atunze byose, na w’azakwihakana ar’imbere yawe.—Yobu 1:9-11.
8 Satani yatanze impamvu y’ukudahemuka kwa Yobu. Yaravuze ati: “Yobu agukorera kubera ibyo wamuhaye byose, si ukubera urukundo agukunda.” Satani yagaye kandi Yehova ko akoresha ububasha bwe bukomeye mu bulyo budakwiye. Satani yaravuze ati: “Waramulinze.” Ni yo mpamvu, kugira ngo ikibazo gikemurwe, Yehova yashubije ati: “Dore, ibye byose bishyizwe mu maboko yawe. Gusa, ntumurambulireho ukuboko kwawe!”—Yobu 1:12.
9. Ni gute Satani yateje ibyago Yobu, kandi ingaruka yabaye iyihe?
9 Satani ako kanya ateza Yobu ibyago. Yica imikumbi ye: amatungo amwe arapfa andi alibwa. Nyuma yoreka abana be icumi mu rupfu. Yobu yabuze hafi ibintu byose, aliko akomeza kuba indahemuka kuli Yehova. Ntiyihakanye Imana. (Yobu 1:2, 13-22) Aliko Satani ntiyarekera aho.
10. Ni iki cyerekana ko Satani atava ku izima?
10 Satani yongera kuzana n’abandi bamalayika imbere ya Yehova amubaza niba yabonye ko Yobu ali indahemuka. Yehova aravuga ati: “Kugeza ubu yakomeje kuba inyangamugayo.” Satani arasubiza ati: “Umubir’uhorerw’umubiri: ndets’iby’umunt’atunze byose yabitanga ngw abicunguz’ubugingo bge. Ariko noneho, rambur’ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakan’ ar’imbere yawe.”—Yobu 2:1-5.
11. (a) Ni ibihe bigeragezo bindi Satani yateje Yobu? (b) Ibyo byarangiye bite?
11 Yehova aha Satani ububasha kuli Yobu, aliko aramubwira ati: “Ntuzamwice.” (Yobu 2:6) Nuko Satani ateza Yobu indwara mbi cyane. Ububabare bwe ni bwinshi ku bulyo asaba gupfa. (Yobu 2:7; 14:13, 14) Umugore we bwite aramwitanukwa, avuga ati: “Ihikane Imana maze wipfire!” (Yobu 2:9) Yobu yanga inama y’umugore we ati: “Kugeza mfa, sinzareka kuba indahemuka!” (Yobu 27:5) Yobu akomeza kuba indahemuka ku Mana. Bityo bigaragaza ko Satani yali yibeshye mu kwihandagaza avuga ko umusekuruza yakoreraga Imana kubera inyungu atali ukubera urukundo. Nanone byagaragaje ko Satani adashobora kuvana abantu bose ku Mana.
12. (a) Ni ikihe gisubizo ku gitutsi cya Satani Yobu aha Imana? (b) Ubudahemuka bwa Yesu ku Mana bugaragaza iki?
12 Mbese, ubudahemuka bwa Yobu bwateye Yehova ibyishimo? Yego rwose! Ijambo ly’Imana livuga liti: ‘Gir’ubgenge, mwana wanjye, kand’unezez’umutima wanjye; kugira ngo mbon’uko nsubiz untutse.’ (Imigani 27:11) Ni Satani watutse Yehova. Umurava wa Yobu washimishije umutima w’Imana. Yashubije igitutsi cy’umwibone Satani, [igitutsi] cyavugaga ko nta muntu n’umwe wakorera Imana [ali] mu kigeragezo. Ni benshi abanyomoje Satani. Ukomeye muli bose ni umuntu utunganye Yesu. Yakomeje kuba indahemuka ku Mana mu bigeragezo byose byamugezeho. Ibyo biragaragaza ko umuntu utunganye Adamu yali gushobora kubikora iyo abishaka, kandi ko Imana itakoresheje ubutabera mu gutegeka ko umuntu ayibera indahemuka mu bulyo bunonosoye.
UHEREREYE HE?
13. (a) Ni mu biki ubulyo bwawe bwo kubaho burebwa n’iyo ngingo? (b) Dushobora dute kunezeza cyangwa gushavuza Imana?
13 Twavuga iki k’ubulyo bwawe bwo kubaho? Ni ubw’ingenzi cyane. Waba ubizi cyangwa utabizi, imyifatire yawe ishyigikira Imana, cyangwa Satani, Yehova akwitayeho; ashaka ko umukorera ukabaho iteka muli paradizo ku isi. (Yohana 3:16) Ubwigomeke bw’Abisiraheli bwashavuje Imana. (Zaburi 78:40, 41) Mbese, ubulyo bwawe bwo kubaho bunezeza Imana, cyangwa burayishavuza? Ni ibyumvikana ko kugira ngo dushimishe Imana, tugomba mbere na mbere kwiga amategeko yayo no kuyakulikiza.
14. (a) Ku byerekeye kulyamana, ni ayahe mategeko tugomba kumvira ngo tunezeze Imana? (b) Kuki kwica ayo mategeko ali icyaha?
14 Umwe mu migambi y’ingenzi ya Satani ni ugutuma abantu barenga ku mategeko y’Imana agenga ubulyo bwo gukoresha ingingo zibyara, ugushyingirwa n’imibereho yo mu mulyango. Ayo mategeko abuza kulyamana kw’abatashakanye no kulyamana n’undi muntu wese utali uwo mwashakanye. (1 Abatesalonike 4:3-8; Abaheburayo 13:4) Ukwica ayo mategeko, akenshi kwagize ingaruka yo kubyara abana udashaka no gukuramo amada. Twongere kuli ibyo ko abasambanyi benshi bandura indwara zifata ibitsina zishobora kugilira nabi abana bazabavukaho. Kulyamana n’umuntu wundi utali uwo mwashakanye ni igikorwa cy’ubuhemu, ni icyaha ku Mana. Yobu yaravuze ati: “Niba umutima wanjye warashutswe n’umugore, nkubikirira ku mulyango w’umuturanyi wanjye; icyo cyaba ari ikibi gikabije, ikizira cyo guhanwa n’abacamanza.”—Yobu 31: 1, 9, 11, Bible de Jérusalem.
15. (a) Umusambanyi anezeza nde? (b) Kuki ali iby’ubwenge kumvira amategeko y’Imana?
15 Si igitangaza rero ko isi iyoborwa na Satani ibona ko kulyamana kw’abatashakanye nta kibi kilimo. Ibyo ni byo Satani yifuza. Kugira ngo tunezeze Imana, tugomba “kuzibukira gusambana.” (1 Abakorinto 6:18) Ni koko, iteka si ikintu cyoroshye kudahemukira Imana, umugabo ni Yobu. Aliko, kandi ni iby’ubwenge kumvira amategeko y’Imana. Nubikora, uzanezerwa kurushaho uhereye ubu, aliko mbere ya byose, uzaba uli mu ruhande rw’Imana maze uyinezeze. Nayo izaguha ubuzima bw‘iteka mu munezero ku isi.
16. (a) Ni gute Yobu yituwe ubudahemuka bwe? (b) Twavuga iki ku byerekeye ububabare Satani yateje Yobu, nk’ubwo kwica abana be cumi?
16 Yego, Satani yashoboye gutindahaza Yobu no kwica abana be cumi. Nta gushidikanya, cyali igihombo gikomeye kuli Yobu. Aliko Imana yamwituye umurava we imukubira kabili ibyo yali atunze byose, mbere yuko Satani yemererwa kumugerageza. Yobu kandi yabyaye abandi bana cumi. (Yobu 42:10-17) Kandi twemere ko ba bana cumi ba mbere ba Yobu Satani yishe bazazuka mu bapfuye. Mu by’ukuli, inabi yose Satani yagilira umuntu, Yehova Data wa twese udukunda, azayihindura igihe cye nikigera.
17. Kuki ubulyo bwacu bwo kubaho ali ingenzi koko?
17 Bityo, ntiwibagirwe na limwe ko ubulyo bwawe bwo kubaho ali ingenzi koko. Cyane cyane bufite akamaro kuli Yehova Imana no kuli Satani Umubeshyi, kuko icyo kibazo kikwerekeye: Mbese, abantu bazaba cyangwa ntibazaba indahemuka ku Mana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 106]
Yobu yashubije ikibazo cya Satani yavugaga ko nta muntu n’umwe wakomeza kuba indahemuka ku Mana ali mu kigeragezo
[Ifoto yo ku ipaji ya 110]
Kulyamana n’undi utali uwo mwashakanye ni icyaha ku Mana
[Ifoto yo ku ipaji ya 111]
Yehova yituye Yobu amukubira kabili ibyo yali atunze byose