Igice cya 28
Mubane neza, mu Rukundo
1. (a) Umuntu yaba ate uwo mu muteguro w’Imana? (b) Ubwo se ni ilihe tegeko tugomba kumvira?
UKO ubumenyi bwawe kuli Yehova no ku migambi ye buzarushaho kuba bwinshi ni ko icyifuzo cyawe cyo kwegera kenshi abo musangiye kwizera kizarushaho kuba cyinshi. Ubwo rero uzaba uwo mu muteguro ugaragara w’Imana, aho usanga ubuvandimwe nyakuli bwa Gikristo, maze uzagombe kumvira ili tegeko ngo? “Mukunde bene Data.”—1 Petero 2:17; 5:8, 9.
2. (a) Ni ilihe tegeko lishya Yesu yahaye abigishwa be? (b) Imvugo ngo “mukundane” na “ni mukundana” igaragaza neza iki? (c) Urukundo rufite agaciro kangana gate?
2 Yesu yategetse abigishwa be gukundana. Yarababwiye ati: “Ndabah’ itegeko rishya ngo mukundane . . . Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’ abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:34, 35) Imvugo ngo: “Mukundane” na “ni mukundana” yerekana ko Abakristo b’ukuli bazaba itsinda limwe ali lyo muteguro. (Abaroma 12:5; Abefeso 4:25), uwo muteguro ukazarangwa n’urukundo mu bawulimo. Nta rukundo, nta cyo tuli cyo.—1 Abakorinto 13:1-3.
3. Bibiliya itsindagiliza ite akamaro ko gukunda abavandimwe bacu dusangiye kwizera?
3 Abakristo ba mbere babwiwe kenshi ngo: “Mukundane rwose.” “Mwemerane.” “Mukorerane.” “Mugirirane neza, mugiriran’ imbabazi.” “Mwihanganirane, kandi mubabariran’ ibyaha.” “Muhumurizanye kandi muhugurane.” “Mugiriran’ amahoro.” “Arikw’ikiruta byose, mukundan’ urukundo rwinshi.”—Abaroma 12:10; 15:7; Abagalatia 5:13; Abefeso 4:32; Abakolosai 3:13, 14; 1 Abatesalonike 5:11, 13; 1 Petero 4:8; 1 Yohana 3:23, 4:7, 11.
4. (a) Ni iki cyerekana ko Abakristo batagomba “gukundana” gusa? (b) Cyane cyane Abakristo bagomba gukunda bande?
4 Aliko ntiwumve ko Abakristo nyakuli bagomba gukunda gusa abo mu muteguro w’Imana. Intumwa Paulo yabasabye gusesekara “gukunda no gukunda abandi bose.” (1 Abatesalonike 3:12; 5:15) Kandi yaravuze ati: “Tugirire bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.” (Abagalatia 6:10)) Bityo, Abakristo bagomba gukunda abantu bose, halimo n’abanzi babo, aliko bagomba cyane cyane gukunda abavandimwe babo b’umwuka.—Matayo 5:44.
5. Ni iki cyerekana ko Abakristo nyakuli, abakera n’ab’ubu, bagaragajwe n’urukundo bafitanye?
5 Abakristo ba mbere bali bazwi neza ho urukundo bali bafitanye. Dukulikije Terituliyani, umwanditsi wo mu kinyejana cya kabili, abantu babavugagaho ngo: “Reba ukuntu bakundana, n’ukuntu badatinya gupfira abandi.” Urukundo nk’ urwo muli iki gihe ruli mu Bakristo nyakuli. Ni ukuvuga se ko nta na limwe hagati yabo havuka impagarara?
INGARUKA ZO KUDATUNGANA
6. Kuki n’Abakristo nyakuli limwe na limwe bagilirana ibicumuro?
6 Kwiga Bibiliya byakumenyesheje ko twese twarazwe kudatungana kwa Adamu na Eva. (Abaroma 5:12) Usanga rero twihutira gukora nabi. Bibiliya iravuga ngo? “Twese ducumura muri byinshi.” (Yakobo 3:2; Abaroma 3:23) Kandi uzamenye ko abo mu muteguro w’Imana na bo badatunganye kandi ko limwe na limwe bakora ibyo gukiranirwa. Ibyo bituma hashobora kuvuka ingorane mu Bakristo b’ukuli.
7. (a) Kuki Ewodia na Sintike batewe inkunga yo “guhuz’imitima”? (b) Ni iki cyerekana ko bali abagore beza?
7 Turebe ibyabaye kuli Ewodia na Sintike mu itorero ly’i Filipi. Intumwa Paulo yaranditse ati: “Ndahugur’ Ewodia, ndahugura na Sintike ngo bahuriz’ imitima mu Mwami.” Kuki Paulo yateye inkunga abo bagore bombi yo “guhuz’imitima”? Nta shiti, bali bafitanye akantu. Bibiliya ntivuga ako ali ko, aliko bashobora kuba bali bafitanye ishyali. Nyamara kandi, bali abagore beza. Nta bwo bali bahindutse vuba; mbere yuko bifatanya na Paulo mu mulimo wo kubwiliza, bali bamaze igihe ali Abakristo. Bityo, Paulo yandikiye itorero ati: “Ujy’ufash’abo bagore kuko bakoranaga nanjye bakamfasha kurwanir’ubutumwa bwiza.”—Abafilipi 4:1-3.
8. (a) Habaye ntonganya ki kuli Paulo na Barinaba? (b) Iyo ujya kubibona uba warabivuzeho iki?
8 Igihe kimwe habaye intonganya hagati ya Paulo na mugenzi we Barinaba. Igihe bali bagiye gufata urugendo rwabo rwa kabili rw’ubumisiyoneli, Barinaba yashatse kujyana na mubyara we Mariko. Paulo arabyanga, kuko Mariko yali yabasize agataha igihe cy’urugendo rwabo rwa mbere. (Ibyakozwe 13:13) Bibiliya iravuga ngo: “Nuko bagir’ intonganya nyinshi, bituma batandukana.” (Ibyakozwe 15:37-40) Ntiwiyumvira? Iyo ujya kubona izo “ntonganya nyinshi,” mbese uba warahereyeko uvuga ko Paulo na Barinaba batali abo mu muteguro w’Imana?
9. (a) Ni ikihe cyaha Petero yakoze, kandi ni iki cyatumye agenza atyo? (b) Paulo amaze kubimenya yakoze iki?
9 Ubundi na bwo, intumwa Petero yaretse gushyikirana n’Abakristo b’Abanyamahanga ali ugutinya kwangwa n’Abakristo bamwe b’Abayuda basuzuguraga nta mpamvu abavandimwe babo b’Abanyamahanga. (Abagalatia 2:11-14) Intumwa Paulo abonye ibyo Petero yakoraga yacyahiye imbere ya bose imyifatire ye mibi. Iyo ujya kuba mu mwanya wa Petero, uba walifashe ute?—Abaheburayo 12:11
UKO TWAHOSHA INTONGANYA MU RUKUNDO
10. (a) Petero yifashe ate ubwo yacyahwaga? (b) Ni ikihe cyigisho twakura mu rugero rwa Petero?
10 Petero aba yarashoboye kubabazwa n’uko Paulo yamucyahiye mu ruhame. Aliko ntiyabikoze (Umubgiriza 7:9), Petero yichishaga bugufi. Yemeye gucyahwa kandi ntiyatuma bihumanya urukundo yali afitiye Paulo. (1 Petero 3:8, 9) Umva uko mu nyuma Petero muli imwe mu mabaruwa ye yaje kuvuga Paulo: “Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wac’ar’ agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Paulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe.” (2 Petero 3:15) Petero yatumye urukundo rutwikira ingorane zali zikomotse ku myifatire ye mibi.—Imigani 10:12.
11. (a) N’ubwo bali barakaranije, Paulo na Barinaba berekanye bate ko ali Abakristo nyakuli? (b) Urugero rwabo rushobora kudufasha rute?
11 Bite ku ntonganya za Paulo na Barinaba? Zahoshejwe mu rukundo. Mu nyuma zaho, mu ibaruwa ye yandikiye Abakorinto, Paulo yavuze ko Barinaba bafatanije nawe cyane. (1 Abakorinto 9:5, 6) Kandi nubwo Paulo asa n’uwali ufite impamvu zigaragara zo kutizera Mariko ho uwo bafatanya urugendo, Mariko amaze kuba umusore ushyira mu gaciro, Paulo yabwiye Timoteo ngo: “Shaka Mariko umuzane, kukw angirir’ umumaro wo kunkorera.” (2 Timoteo 4:11) Dukure icyigisho muli ubwo bulyo bwo guhosha intonganya.
12. (a) Kuki dushobora gutekereza ko Ewodia na Sintike bahosheje intonganya zabo? (b) Dukulikije Abagalatia 5:13-15, kuki ali ngombwa ngo Abakristo bahoshe intonganya zabo mu rukundo?
12 Naho se Ewodia na Sintike, mbese, batumye urukundo rutwikira ibyaha baba baragiliranye? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Aliko, kubera ko abo bagore bali abagore beza bali barakoranye na Paulo mu mulimo wa Gikristo, birakwiye gutekereza ko bakiliye biyoroheje inama bagiliwe. Bamaze kubona ibaruwa ya Paulo, turabaruzi neza umwe asanga undi ngo bakemure ingorane zabo mu mwuka w’urukundo.—Abagalatia 5:13-15.
13. Ni uruhe rugero rw’urukundo Yehova aduha?
13 Naho se wowe, uvunwa no kwihanganira abantu bamwe mu itorero? Ahali yenda hagomba igihe cyo kugira imico ya Gikristo. Tekereza neza kuli iyi ngingo: Yehova ntategereza ko abantu batsinda ingeso mbi zabo zose ngo abone kubakunda. Bibiliya iravuga ngo: “Imana yerekany’urukundo rway’idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukir’abanyabyaha.” (Abaroma 5:8) Twigane rero urugero rw’Imana kandi dukulizike urukundo rwayo.—Abefeso 5:1, 2; 1 Yohana 4:9-11; Zaburi 103:10.
14. Ni iyihe nama Yesu yatanze yerekeye gushaka kunegurana?
14 Kubera kudatungana kwacu, ntitugomba kunegura bagenzi bacu. Niba bafite amakosa, na twe ni uko. Yesu yaravuze ati: “N’iki gitum’ ubon’ agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Niko Yesu abaza. (Matayo 7:1-5) Ntitukibagirwe na limwe iyo nama y’ubwenge, maze tuzabane mu mahoro n’abavandimwe bacu.
15. (a) Kuki ali ngombwa kubabalira nubwo twaba dufite igituma twinubira umuntu? (b) Mu mugani wanditswe muli Matayo igice cya 18, Yesu yatsindagilije ate akamaro ko kubabalira?
15 Kuba umunyembabazi no kuba witeguye kubabalira ni ngombwa cyane. Ese ufite koko impamvu yo kwinubira umuntu? Rero, ibuka iyi nama ngo: “Mwihanganirana, kandi mubabariran’ ibyaha, uk’ umunt’ agiz’ icy’ apfa n’undi.” Kuki twababalira dufite icyo dupfa n’undi? Kuko “Yehova yatubabaliye.” (Abakolosai 3:13) Kandi, kugira ngo Imana itubabalire, tugomba kukabalira abandi. (Matayo 6:9-12, 14, 15) Nk’uko urugero rw’umwami wo mu umwe mu migani ya Yesu ruvuga, Imana yatubabaliye inshuro ibihumbi [byinshi]. Mbese, ntidushobora kubabalira bene data limwe na limwe?—Matayo 18:21-35; Imigani 19:11.
16. (a) Dukulikije 1 Yohana 4:20, 21 ni gute urukundo rw’Imana rujyana n’urukundo rw’Abakristo bagenzi bacu? (b) Ni ngombwa ngo dukore iki niba mwene data afite icyo aturega?
16 Nta we ushobora kugendera mu kuli ngo anahindukire abure urukundo n’imbabazi ku bavandimwe be. (1 Yohana 4:20, 21; 3:14-16) Rero, uramutse ugiranye intonganya n’undi Mukristo, ntureke kumuvugisha. Ntumurware inzika, ahubwo kemura ikibazo mu mwuka w’urukundo. Niba wababaje umuvandimwe wawe, ihutire kumwibohoraho no kumusaba imbabazi.—Matayo 5:23, 24.
17. Ni iyihe myifatire dukwiye kugira igihe badututse?
17 Naho se igihe umuntu atutswe cyangwa arenganyijwe? Bibiliya itanga inama ngo: “Ntukavug’ uti: Ibyo yankoreye nzabimwitura.” (Imigani 24:29; Abaroma 12:17, 18) Na Yesu yaravuze ati: “Ugukubis’ urushyi mu musaya w’i buryo, umuhindurire n’uw’i bumoso.” (Matayo 5:39) Urushyi si urwo gukomeretsa umuntu ku mubili, ahubwo ni urwo gutukana cyangwa gushotora. Bityo, Yesu yabwilizaga abigishwa be kutitabira amahane. Aho “kwitura inabi iyindi cyangwa igitutsi ikindi,” “ahubwo shaka amahoro maze uyakulikirane.”—1 Petero 3:9, 11; Abaroma 12:14, MN.
18. Ni ikihe cyigisho twavana mu rukundo rw’Imana rutarobanura ku butoni?
18 Ibuka ko ugomba “gukunda umulyango wose wa bene Data.” (1 Petero 2:17, MN) Yehova atanga urugero. Ntarobanura ku butoni. Kuli we amoko yose arareshya. (Ibyakozwe 10:34, 35; 17:26) Abazarokoka “umubabaro ukomeye” uli imbere ni abo “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.” (Ibyahishuwe 7:9, 14-17) Rero, dukulikije urugero rw’Imana, dukunde abantu bose tutitaye ku bwoko, ku gihugu, ku rwego cyangwa ku ibara.
19. (a) Twali dukwiliye kubona no gufata dute abavandimwe bacu dusangiye kwizera? (b) Ni uwuhe mwanya w’igikundiro duhabwa?
19 Itoze kumenya abifatanya bose n’itorero lya Gikristo maze uzabakunde. Abakuze bakubere nka ba so na ba nyoko, abato bakubere nk’abavandimwe na bashiki bawe. (1 Timoteo 5:1, 2) Kuba mu mulyango mugali ali wo muteguro ugaragara w’Imana ni umwanya w’igikundiro. Mbega ibyishimo byo kuzaba iteka muli paradizo mu mulyango nk’ uwo nguwo!—1 Abakorinto 13:4-8.
[Ifoto yo ku ipaji ya 233]
Twavana cyigisho ki ku ntonganya za Ewodia na Sintike?
[Ifoto yo ku ipaji ya 235]
Mbese, intonganya za Paulo na Barinaba zivuga ko batali bali
mu muteguro w’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 236]
Abakristo nyakuli batuma urukundo rutwikira ibyatuma binubirana
[Ifoto yo ku ipaji ya 237]
Mu muteguro w’Imana, urukundo rutera Abakristo kubona bareshya