Igice cya 7
Yesu n’Abantu Baraguzaga Inyenyeri
HARI umubare runaka w’abagabo baje baturuka i Burasirazuba. Ni abantu baraguzaga inyenyeri—abantu bihandagazaga bavuga ko bazi gusobanura ibyerekeranye n’aho inyenyeri ziherereye. Igihe bari iwabo mu Burasirazuba, babonye inyenyeri nshya maze bagenda ibirometero amagana bayikurikiye kugera i Yerusalemu.
Igihe abo baraguzaga inyenyeri bageraga i Yerusalemu, barabajije bati “umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye, turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”
Igihe Umwami Herode yumvaga ibyo i Yerusalemu, yahagaritse umutima. Nuko atumiza abatambyi bakuru maze ababaza aho Kristo yagombaga kuvukira. Bashingiye ku Byanditswe, baramushubije bati “ni i Betelehemu.” Nuko Herode abyumvise atyo ahamagaza abo bantu baraguzaga inyenyeri, maze arababwira ati “nimugende, musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona, muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.” Ariko mu by’ukuri, Herode yashakaga kumenya aho uwo mwana ari kugira ngo amwice!
Nyuma y’aho bamariye kugenda, habayeho ikintu gitangaje. Ya nyenyeri bari babonye bari i Burasirazuba yagiye ibarangaje imbere. Uko bigaragara, iyo ntiyari inyenyeri isanzwe, ahubwo yari yazanywe no kugira ngo ibayobore. Abo bantu baraguzaga inyenyeri bakomeje kuyikurikira kugeza aho ihagarariye hejuru y’inzu Yozefu na Mariya barimo.
Igihe abo bantu binjiraga mu nzu, basanzemo Mariya n’umwana we Yesu. Nuko bose barapfukama baramuramya. Hanyuma, bavanye mu mifuka yabo impano zari zigizwe na zahabu, icyome n’ishangi. Nyuma y’ibyo, igihe bendaga gusubira kwa Herode ngo bamubwire aho umwana ari, Imana yarababuriye binyuriye mu nzozi irabibabuza. Bityo, basubira iwabo baciye mu yindi nzira.
Utekereza ko ari nde waba yarazanye iyo nyenyeri yagendaga hejuru kugira ngo iyobore abo bantu baraguzaga inyenyeri? Wibuke ko iyo nyenyeri itahise ibayobora aho Yesu yari ari i Betelehemu. Ahubwo yabajyanye i Yerusalemu, aho babonaniye n’Umwami Herode washakaga kwica Yesu. Kandi koko, Herode uwo aba yaramwishe iyo Imana itaza kuhagoboka ngo ibuze abo bantu baraguzaga inyenyeri kujya kumubwira aho Yesu ari. Umwanzi w’Imana, ari we Satani Diyabule, ni we washakaga kwicisha Yesu, bityo akaba yarakoresheje iyo nyenyeri mu kugerageza gusohoza umugambi we. Matayo 2:1-12; Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.
▪ Ni iki kigaragaza ko inyenyeri abantu baraguzaga inyenyeri babonye itari inyenyeri isanzwe?
▪ Ni hehe abo bantu baraguzaga inyenyeri basanze Yesu?
▪ Tuzi dute ko Satani ari we wazanye inyenyeri yo kuyobora abo bantu baraguzaga inyenyeri?