Igice cya 19
Yigisha Umusamariyakazi
IGIHE Yesu n’abigishwa be bari bavuye i Yudaya bagiye i Galilaya, banyuze mu ntara ya Samariya. Bari bananiwe bitewe n’urugendo, nuko bigeze mu ma saa sita bahagarara ku iriba ryari hafi y’umujyi wa Sukara kugira ngo baruhuke. Iryo riba ryari ryarafukuwe na Yakobo ibinyejana byinshi mbere y’aho, kandi n’ubu riracyariho, rikaba riherereye hafi y’umujyi ubu witwa Naplouse.
Mu gihe Yesu yari arimo aruhukira aho ngaho, abigishwa be bagiye mu mujyi kugura ibyokurya. Igihe umugore w’Umusamariyakazi yazaga kuvoma, Yesu yaramubwiye ati “mpa utuzi two kunywa.”
Ubusanzwe, Abayahudi n’Abasamariya ntibagiranaga imishyikirano bitewe n’urwikekwe rukomeye rwabaga hagati yabo. Ni yo mpamvu uwo mugore yamubajije atangaye ati “ko uri Umuyuda, nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?”
Yesu yaramushubije ati “iyaba wari uzi . . . ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye, na we akaguha amazi y’ubugingo.”
Yaramushubije ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha, n’iriba rikaba ari rirerire: none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he? Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo, wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?”
Yesu yaravuze ati “umuntu wese unywa aya mazi, azongera kugira inyota: ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
Uwo mugore yaramubwiye ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi, ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano, kuko ari kure.”
Hanyuma, Yesu yaramubwiye ati “genda uhamagare umugabo wawe, maze ugaruke hano.”
Uwo mugore yaramushubije ati “nta mugabo mfite.”
Yesu yemeje ko ibyo uwo mugore yari avuze byari ukuri. Yaravuze ati “uvuze ukuri yuko udafite umugabo; kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe.”
Uwo mugore yavuze yumiwe cyane ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.” Yagaragaje ukuntu yitaga ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, agira ati “[Abasamariya] basengeraga kuri uyu musozi [Gerizimu, wari uri aho hafi]: namwe [Abayahudi] mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
Ariko kandi, Yesu yagaragaje ko ahantu ho gusengera atari cyo kintu cy’ingenzi. Yaravuze ati ‘igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mu kuri.’
Uwo mugore yaratangaye cyane. Yaravuze ati “nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo: kandi ubwo azaza, azatubwira byose.”
Yesu yaramubwiye ati “ni jye, tuvugana.” Tekereza gato! Uwo mugore wari uje kuvoma mu ma saa sita, wenda kugira ngo adahura n’abagore bo mu mujyi bamusuzuguraga bitewe n’uburyo yabagaho, yatoneshejwe na Yesu mu buryo butangaje. Yamubwiye mu buryo butaziguye ibintu atari yarigeze abwira undi muntu wese. Ibyo byagize izihe ngaruka?
Abasamariya Benshi Barizeye
Igihe abigishwa bavaga i Sukara bazanye ibyokurya, basanze Yesu ku iriba rya Yakobo aho bari bamusize, basanga arimo avugana n’umugore w’Umusamariyakazi. Igihe abigishwa bahageraga, wa mugore yahise agenda, asize ikibindi cye cy’amazi, yerekeza iy’umujyi.
Kubera ko yari yashimishijwe cyane n’ibyo Yesu yari yamubwiye, yabwiye abantu bo mu mujyi ati “nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose.” Hanyuma kugira ngo abatere amatsiko, yarababwiye ati “murebe ahari ko ari Kristo!” Icyo cyifuzo cyageze ku ntego yacyo—kubera ko abo bantu bagiye kwirebera ubwabo.
Hagati aho, abigishwa binginze Yesu ngo arye ku byokurya bari bavanye mu mujyi. Ariko yarabashubije ati “mfite ibyokurya mutazi.”
Abigishwa barabazanyije bati “mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?” Yesu yarababwiye ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. Mbese ntimuvuga ngo ‘hasigaye amezi ane, isarura rigasohora?’” Ariko kandi, Yesu yerekeje ku isarura ryo mu buryo bw’umwuka, maze aravuga ati “nimwubure amaso, murebe imirima, yuko imaze kwera ngo isarurwe. Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho, ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe.”
Icyo gihe wenda Yesu yashoboraga kubona ingaruka zikomeye zo kuba yari yahuye n’umugore w’Umusamariyakazi—kuko abantu benshi bamwizeye biturutse ku buhamya bwatanzwe n’uwo mugore. Yari arimo ahamiriza abari batuye mu mujyi, agira ati “yambwiye ibyo nakoze byose.” Kubera iyo mpamvu, igihe abantu b’i Sukara bamusangaga ku iriba, bamusabye ko yagumana na bo kugira ngo ababwire byinshi. Yesu yemeye iryo tumira maze ahamara iminsi ibiri.
Uko Abasamariya bategaga Yesu amatwi, ni na ko benshi kurushaho bizeraga. Hanyuma, babwiye uwo mugore bati “noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye, tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” Nta gushidikanya, uwo mugore w’Umusamariyakazi yatanze urugero rwiza rugaragaza ukuntu dushobora gutanga ubuhamya buhereranye na Kristo, tubyutsa ugushimishwa ku buryo abaduteze amatwi bashaka kumenya byinshi kurushaho!
Wibuke ko hari hasigaye amezi ane gusa ngo habe isarura—uko bigaragara rikaba ryari isarura rya sayiri, muri Palesitina ryabaga mu gihe cy’urugaryi. Bityo rero, birashoboka ko icyo gihe hari mu kwezi k’Ugushyingo cyangwa Ukuboza. Ibyo bikaba bigaragaza ko nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C., Yesu n’abigishwa be bamaze hafi amezi umunani i Yudaya bigisha kandi babatiza. Hanyuma, barahavuye bajya mu karere k’iwabo ari ko Galilaya. Ni iki cyari kibategereje aho ngaho? Yohana 4:3-43.
▪ Kuki umugore w’Umusamariyakazi yatangajwe n’uko Yesu yari amuvugishije?
▪ Ni iki Yesu yamwigishije ku bihereranye n’amazi y’ubuzima hamwe n’ahantu ho gusengera?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yibwiye uwo mugore, kandi se, kuki iryo hishurwa ryari rishimishije cyane?
▪ Ni ubuhe buhamya bwatanzwe n’umugore w’Umusamariyakazi, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
▪ Ni gute ibyokurya bya Yesu bifitanye isano n’isarura?
▪ Ni gute twamenya uko igihe Yesu yamaze akora umurimo i Yudaya nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C. cyareshyaga?