Igice cya 84
Inshingano yo Kuba Umwigishwa
YESU amaze kuva mu nzu y’Umufarisayo ukomeye, uko bigaragara akaba yari umwe mu bagize Sanhedrin, yakomeje agana i Yerusalemu. Imbaga y’abantu benshi yaramukurikiye. Ariko se, ni iki cyabateye kumukurikira? Mu by’ukuri se, kuba umwigishwa we nyakuri bisaba iki?
Igihe bari bakiri mu nzira bagenda, Yesu ashobora kuba yaratumye iyo mbaga y’abantu igwa mu kantu ubwo yahindukiraga akababwira ati “umuntu uza aho ndi, ntiyange se, na nyina, n’umugore we, n’abana be, na bene se, na bashiki be, ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”
Yesu yashakaga kuvuga iki? Aha ngaha, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kwanga bene wabo ibi byo kubanga. Ahubwo, bagombaga kubanga mu buryo bw’uko bari kubakunda mu rugero ruto ugereranyije n’uko bamukundaga. Yakobo, sekuruza wa Yesu, yavuzweho kuba ‘yaranyungwakaje [“yaranze,” NW]’ Leya maze agakundwakaza Rasheli, ibyo bikaba bishaka kuvuga ko Leya atari akunzwe cyane nka murumuna we Rasheli.
Nanone kandi, uzirikane ko Yesu yavuze ko umwigishwa agomba kwanga “ndetse n’ubugingo bwe,” cyangwa ubuzima bwe. Aha nanone icyo Yesu yashakaga kuvuga ni uko umwigishwa nyakuri agomba kumukunda kurusha uko akunda ubuzima bwe bwite. Bityo Yesu akaba yari arimo atsindagiriza ko kuba umwigishwa we ari inshingano ikomeye. Si ikintu cyo kwiyemeza gukora utabanje kubitekerezaho ubigiranye ubwitonzi.
Kuba umwigishwa wa Yesu bigendana n’ingorane n’ibitotezo, nk’uko yakomeje abigaragaza avuga ati “utikorera . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” Ku bw’ibyo rero, umwigishwa nyakuri agomba kuba yiteguye kwikorera umutwaro w’ibirego by’urukozasoni nk’uwo Yesu yikoreye, byaba na ngombwa akaba yagwa mu maboko y’abanzi b’Imana nk’uko byari bigiye kuba kuri Yesu.
Bityo rero, kuba umwigishwa wa Kristo ni ikintu iyo mbaga y’abantu bari bamukurikiye bagombaga kubanza gusuzumana ubwitonzi. Yesu yatsindagirije iyo ngingo yifashishije urugero. Yaravuze ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara, akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho, atayujuje; maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ‘uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’”
Yesu yari arimo agaragariza iyo mbaga y’abantu bari bamukurikiye ko mbere y’uko baba abigishwa be, bagombaga kwiyemeza bamaramaje ko bari gushobora kuzuza ibisabwa, kimwe n’uko umuntu ushaka kubaka umunara abanza kureba niba afite umutungo uhagije wo kuwuzuza mbere yo gutangira kubaka. Yesu yakomeje abaha urundi rugero agira ati
“Cyangwa se, hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara, ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri? Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane, atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro.”
Hanyuma, Yesu yatsindagirije icyo izo ngero yari atanze zumvikanishaga agira ati “nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” Ibyo ni byo iyo mbaga y’abantu bari bamukurikiye bagombaga kuba biteguye gukora, kimwe n’undi muntu wese wamenye ibya Kristo. Bagombaga kuba biteguye guhara ibyo bafite byose—ni ukuvuga ibyo batunze byose, hakubiyemo n’ubuzima ubwabwo—niba barashakaga kuba abigishwa be. Mbese nawe witeguye kubigenza utyo?
Yesu yakomeje avuga ati “umunyu ni mwiza.” Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yavuze ko abigishwa be ari “umunyu w’isi,” akaba yarashakaga kuvuga ko kimwe n’uko umunyu uyu dusanzwe tuzi utuma ibintu bitabora, ari na ko abigishwa be bari kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’abantu. Mu gusoza, Yesu yaravuze ati “ariko umunyu, iyo ukayutse, uryoshywa n’iki? Nta n’ubwo ukwiriye umurima, haba n’icukiro; bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva, niyumve.”
Bityo, Yesu yagaragaje ko ndetse n’abamaze igihe runaka ari abigishwa be batagomba kudohoka ku cyemezo bafashe cyo gukomeza kujya mbere. Baramutse babigenje batyo, baba abantu badafite icyo bamaze, bagahinduka ibishungero muri iyi si kandi ntibabe bakwiriye imbere y’Imana, mbese rwose bagashyira umugayo ku Mana. Bityo, kimwe n’umunyu wakayutse, wanduye, bakazajugunywa hanze, ni koko, bakazarimburwa. Luka 14:25-35; Itangiriro 29:30-33; Matayo 5:13.
▪ “Kwanga” bene wanyu, kimwe no kwiyanga ubwawe, bisobanura iki?
▪ Ni izihe ngero ebyiri Yesu yatanze, kandi se, zisobanura iki?
▪ Amagambo Yesu yavuze asoza ubwo yavugaga ibihereranye n’umunyu yumvikanisha iki?