Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Inshingano y’umwigishwa
AMAZE kuva mu nzu y’Umufarisayo ukomeye ushobora no kuba yari ari mu Rukiko rukuru, Yesu yakomeje inzira ye yo kujya i Yerusalemu. Imbaga y’abantu benshi yari imukurikiye. Ariko se ni iki cyatumaga bamukurikira? Mu by’ukuri kuba umwigishwa wa Yesu nyawe bisaba iki?
Yesu akomeje urugendo rwe, yahindukiriye abantu benshi bari bamukurikiye maze ababwira aya magambo ashobora kuba yarabateye akantu ngo: “Umunt’uz’aho ndi, ntiyange se, na nyina, n’umugore we, n’abana be, na bene se, na bashiki be, ndetse n’ubugingo bge, uwo ntashobora kub’umwigishwa wanjye. Utikorer’ umusaraba we ngw’ankurikire, ntashobora kub’umwigishwa wanjye.”
Yesu ahongaho ntabwo yashakaga kuvuga ko abigishwa be bagomba kwangana n’abo mu muryango wabo ahubwo uko kubanga bisobanura kubakunda buhoro munsi y’uko bamukunda. Urugero, bavuga ko umukurambere wa Yesu Yakobo ‘yangaga’ Lea agakunda Raheli. Mu yandi magambo ni ukuvuga ko Lea yakundwaga buhoro munsi y’ukuntu Raheli yakundwaga.
Turabona na none ko Yesu avuga ko umwigishwa we agomba no kwanga ‘ubugingo bge’ ari bwo buzima bwe. Aho nanone arashaka kuvuga ko umwigishwa we agomba kumukunda kurusha uko yikunda. Ubwo rero Yesu arabitsindagiriza, kuba umwigishwa we ni ukugira inshingano nini cyane. Ntabwo ari icyemezo cyo gufata umuntu atabanje kubitekerezaho igihe kinini.
Kuba umwigishwa wa Yesu ni ukuzahangana n’ibigeragezo hamwe n’ibitotezo: ‘Utikorera igiti cye ngo ankurikire uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.’ Ubwo umwigishwa w’ukuri agomba kuba yiteguye gutwara umutwaro usuzuguritse nk’uwo Yesu yahuye nawo, ako gasuzuguro gashobora no kugeza ku rupfu umuntu aguye mu maboko y’abanzi b’Imana, ibyo kandi ni byo byari bitegereje Yesu.
Ubwo rero abantu bari bakurikiye Yesu bagombaga gusuzuma bitonze icyo kuba umwigishwa wa Yesu bisobanura. Yesu yatsindagirije iyo ngingo abaha ikigereranyo ngo: “Ni nde muri mw’ushaka kubak’ inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara, akabar’ umubare w’impiya zayubaka, ngw’ amenye yukw’ afit’ izikwiriye kuyuzuza? kugira ngw’ ahari atab’amaze gushyirah’ urufatiro, akananirirw’aho, atayujuje; maz’ ababireba bose bagatangira kumuseka bati.”
Yesu ahongaho yasobanuriye abantu benshi bari bamukurikiye bamuteze amatwi ko mbere yo kuba umwigishwa we umuntu agomba kwiyemeza gushaka uburyo bwose bwabimugezaho kimwe n’umuntu ushaka kubaka inzu ndende mbere yo gutangira abanza akareba niba afite amafaranga ahagije. Hanyuma Yesu yarongeye abaha iki kigereranyo ngo:
“Cyangwa se, har’umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara, ngw’ajy’’inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzov’imwe ngw’arwane n’umutey’afit’ingabo ze inzov’ebyiri? Bitabaye bityo, wa wund’akiri kure cyane, atum’intumwa ze, akamubaz’icyo yamuhongera ngo baban’amahoro.”
Muri ibyo bigereranyo byose Yesu yavanyemo inyigisho muri aya magambo ngo: “Nuko rero namwe, umuntu wese muri mw’udasig’iby afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” ibyo rero nibyo abashaka kumukurikira bagomba gukora, kimwe n’abamaze kumumenya bose. Bagomba kuba bemeye kwigomwa ibyo bafite, ubutunzi bwabo no kugeza ku buzima bwabo niba bashaka kuba abigishwa be. Mbese na we waba witeguye kwigomwa?
Yesu yarakomeje ngo: “Umunyu ni mwiza.” No muri disikuru yari yavugiye ku musozi yari yarabwiye abigishwa ko ‘ari umunyu w’isi’ mu buryo yashakaga kuvuga ko nk’uko umunyu ubika, amagambo yabo yagombaga gukomeza ubuzima bw’ababategaga amatwi. Yashojesheje aya magambo ngo “arik’umunyu, iy’ukayutse, uryoshywa n’iki? Nta n’ubg’ukwiriy’umurima, haba n’icukiro; bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva, niyumve.”
Ahangaha Yesu yerekanye ko n’abantu b’abigishwa be kuva igihe runaka batagomba gucika intege mu cyemezo bafashe cyo gukomeza muri iyo nzira. Ari ibyo, baba nta kamaro bagifite, bagasekwa na rubanda kandi bakaba badakwiye guhagarara imbere y’lmana, mu magambo make baba ari nk’igitutsi ku Mana. Kimwe n’umunyu wakayutse kandi wahonyowe bajugunywa hanze bakazarimburwa. Luka 14:25-35; Itangiriro 29: 30-33; Matayo 5:13.
◆ ‘Kwanga’ ababyeyi no ‘kwiyanga’ bisobanura iki?
◆ Yesu yakoresheje ibigereranyo bibiri. Ni ibihe kandi bisobanura iki?
◆ Ni iyihe nyigisho iva mu magambo ya nyuma Yesu yatanze yerekeranye n’umunyu?