Igice cya 107
Urugero ku Bihereranye n’Ibirori by’Ubukwe
YESU yashyize ahagaragara abanditsi n’abatambyi bakuru yifashishije ingero ebyiri, maze bashaka kumwica. Ariko kandi, nta ho yari yakabageza. Yakomeje abaha urundi rugero muri aya magambo:
“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami, wacyujije ubukwe bw’umwana we, arongora: atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe: banga kuza.”
Yehova Imana ni we Mwami wateguriye Umwana we, Yesu Kristo, ibirori by’ubukwe. Amaherezo, umugeni ugizwe n’abigishwa 144.000 basizwe azunga ubumwe na Yesu mu ijuru. Abayoboke b’uwo Mwami ni Abisirayeli bahawe uburyo bwo kuba abagize “ubwami bw’abatambyi,” igihe bashyirwaga mu isezerano ry’Amategeko mu mwaka wa 1513 M.I.C. Icyo gihe, ni bwo bari batumiwe bwa mbere mu birori by’ubukwe.
Ariko kandi, abantu ba mbere batumiwe mu mpera z’umwaka wa 29 I.C., ubwo Yesu n’abigishwa be (abagaragu b’umwami) batangiraga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Nyamara kandi, Abisirayeli ba kavukire bagejejweho iryo tumira ryatangwaga n’abagaragu kuva mu mwaka wa 29 I.C. kugeza mu wa 33 I.C. banze kuza. Ku bw’ibyo rero, Imana yahaye iryo shyanga ry’abari baratumiwe ubundi buryo bwo kuza mu birori, nk’uko Yesu yabivuze mu magambo akurikira:
“Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘mubwire abatowe muti: dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe: muze mu bukwe.’” Iryo tumira rya kabiri ari na ryo rya nyuma, ryatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe umwuka wera wasukwaga ku bigishwa ba Yesu. Iryo tumira ryarakomeje kugeza mu mwaka wa 36 I.C.
Ariko kandi, umubare munini w’Abisirayeli wanze kwitabira iryo tumira. Yesu yaravuze ati “abo ntibabyitaho, barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe: abasigaye bafata abagaragu be, barabashinyagurira barabica.” Yesu yakomeje agira ati “umwami ararakara, agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi, atwika umudugudu wabo.” Ibyo byabaye mu mwaka wa 70 I.C., igihe Yerusalemu yarimburwaga n’Abaroma, maze abo bicanyi bakicwa.
Hanyuma, Yesu yavuze ibyabaye hagati aho, agira ati “maze [umwami] abwira abagaragu be, ati ‘ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye. Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’” Abagaragu barabikoze, maze “inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.”
Uwo murimo wo gukorakoranya abashyitsi bari kuza baturutse mu mayira yo hanze y’umurwa w’abari batumiwe watangiye mu mwaka wa 36 I.C. Umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Koruneliyo n’umuryango we babaye aba mbere mu bantu batakebwe batari Abayahudi bakorakoranyijwe. Iryo korakoranywa ry’abantu batari Abayahudi, bakaba bose barasimburaga ba bandi babanje gutumirwa ariko bakanga kuza, ryarakomeje kugeza mu kinyejana cya 20.
Mu kinyejana cya 20 ni bwo icyumba cyo gucyurizamo ubukwe cyuzuye. Yesu yakomeje avuga ibyakurikiyeho agira ati “umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe. Aramubaza ati ‘mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano, utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose. Maze umwami abwira abagaragu be, ati ‘nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze: ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’”
Umuntu utari wambaye umwenda w’ubukwe ashushanya ingirwa Bakristo bo muri Kristendomu. Imana ntiyigeze ibona ko bakwiriye kwitwa Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka. Imana ntiyigeze ibasiga umwuka wera kugira ngo babe abaragwa b’Ubwami. Ku bw’ibyo rero, bajugunywe hanze mu mwijima aho bazarimbukira.
Yesu yashoje urugero rwe agira ati “kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.” Ni koko, hari abantu benshi bo mu ishyanga rya Isirayeli bari baratumiriwe kuba abagize umugeni wa Kristo, ariko bake cyane mu Bisirayeli ba kavukire ni bo batoranyijwe. Abenshi mu bantu 144.000 batumiwe bazahabwa ingororano y’ijuru, bagaragaye ko atari Abisirayeli. Matayo 22:1-14; Kuva 19:1-6; Ibyahishuwe 14:1-3.
▪ Ni bande babanje gutumirwa mu birori by’ubukwe, kandi batumiwe ryari?
▪ Itumira rya mbere ryatanzwe ryari, kandi se, ni abahe bagaragu bakoreshejwe mu kuritanga?
▪ Itumira rya kabiri ryatanzwe ryari, kandi se, nyuma y’aho ni bande batumiwe?
▪ Umuntu utari wambaye umwenda w’ubukwe ashushanya nde?
▪ Ni bande bahamagawe ari benshi, ariko hagatoranywa bake?