Igice cya 117
Agirira Umubabaro Mwinshi mu Busitani
IGIHE Yesu yari arangije gusenga, we n’intumwa ze 11 zizerwa baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova. Hanyuma, baramanutse bava mu cyumba cyo hejuru, basohoka hanze mu ijoro rihehereye, ricuze umwijima, maze bongera kwambukiranya Ikibaya cya Kidironi bagana i Betaniya. Ariko bari mu nzira bagenda, bahagaze ahantu bakundaga cyane, hari ubusitani bwa Getsemani. Ubwo busitani bwari buri ku Musozi wa Elayono cyangwa mu nkengero zawo. Incuro nyinshi, Yesu yajyaga ahurira n’intumwa ze aho ngaho mu biti bya elayo.
Yasize intumwa umunani—wenda ku muryango w’ubwo busitani—maze arazibwira ati “nimube mwicaye aha, nigire hariya nsenge.” Hanyuma, yafashe izindi ntumwa eshatu—ari zo Petero, Yakobo na Yohana—maze barakomeza binjirana mu busitani. Yesu yagize agahinda kenshi kandi ahagarika umutima mu buryo bukomeye. Yarababwiye ati “umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica: mugume hano, mubane maso nanjye.”
Yesu amaze kwigira imbere ho gato, yarapfukamye maze yubika umutwe hasi atangira gusenga abigiranye umwete ati “Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge; ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Yashakaga kuvuga iki? Kuki yari ‘afite agahinda kenshi, kenda kumwica’? Yaba se yari yisubiyeho ku bihereranye n’icyemezo yari yarafashe cyo gupfa no gutanga incungu?
Reka da! Yesu ntiyasabye ko yarindwa kugerwaho n’urupfu. Ndetse n’igitekerezo ubwacyo cyari cyarigeze gutangwa na Petero cyo kwirinda gupfa urupfu rw’igitambo, kuri we cyari ikizira rwose. Ahubwo, yari afite umubabaro mwinshi kuko yatinyaga ko uburyo yari agiye kwicwamo—nk’umugizi wa nabi usuzuguritse—bwatukisha izina rya Se. Icyo gihe noneho, yatekereje ukuntu mu masaha make yari agiye kumanikwa ku giti nk’umuntu mubi hanyuma y’abandi bose—nk’umuntu watutse Imana! Ibyo ni byo byari bimuhangayikishije cyane.
Yesu amaze umwanya muremure asenga, yasubiyeyo asanga za ntumwa eshatu zirasinziriye. Yesu yabwiye Petero ati “harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? Mube maso, musenge, mutajya mu moshya.” Ariko kandi, yazirikanye ukuntu bari bahangayitse kandi n’amasaha akaba yari akuze, nuko aravuga ati “umutima ni wo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”
Hanyuma, Yesu yongeye kugenda ubwa kabiri maze asaba Imana ngo imurenze ‘icyo gikombe,’ ni ukuvuga icyo Yehova yari yaramuhaye gukora, cyangwa icyo yashakaga ko akora. Igihe yagarukaga, yongeye gusanga za ntumwa uko ari eshatu zisinziriye, kandi icyo gihe zaragombaga kuba zirimo zisenga kugira ngo zitagwa mu moshya. Yesu azivugishije, zayobewe icyo zamusubiza.
Hanyuma noneho, Yesu yongeye kugenda ku ncuro ya gatatu, ajya ahantu nk’aho watera ibuye, maze arapfukama, asenga ataka cyane arira ati “Data, nubishaka, undenze iki gikombe.” Yesu yumvaga ababajwe cyane n’uko urupfu yari gupfa nk’urw’umugizi wa nabi rwari gushyira igitutsi ku izina rya Se. Kuba yararegwaga ko yatutse Imana—ko yayivumye—urebye, byari ibintu atashoboraga kwihanganira!
Nyamara kandi, Yesu yarakomeje arasenga ati “bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Yesu abigiranye ukumvira, yakoze ibyo Imana yashakaga aho gukora ibyo we yashakaga. Icyo gihe, umumarayika wari uturutse mu ijuru yaramubonekeye maze amukomeresha amagambo atera inkunga. Birashoboka ko uwo mumarayika yabwiye Yesu ko Se yari amwishimiye.
Nyamara se, mbega umutwaro Yesu yari yikoreye! Yashoboraga kubura ubuzima bw’iteka, we ubwe, n’ubwoko bwa kimuntu bwose uko bwakabaye. Yari ahagaritse umutima mu buryo bukomeye. Bityo, Yesu yakomeje gusengana umwete, ku buryo ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso igihe byatonyangaga hasi. Ikinyamakuru cyitwa Journal de l’Association des médecins américains cyaravuze kiti “n’ubwo ibyo bidakunze kubaho, umuntu ashobora . . . kubira ibyuya by’amaraso mu gihe yaba ari mu mimerere ituma ahagarika umutima mu buryo bukomeye.”
Nyuma y’aho, Yesu yarongeye ajya kureba intumwa ze ku ncuro ya gatatu, nanone asanga zasinziriye. Bari banegekajwe n’agahinda kenshi bari bafite. Yaravuze ati “noneho nimusinzire, muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye; dore, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha. Nimubyuke tugende: dore, ungenza ari hafi.”
Igihe yari atararangiza kuvuga, Yuda Isikaryota yaje amusanga, aherekejwe n’imbaga y’abantu bari bafite imuri n’amatara kandi bitwaje intwaro. Matayo 26:30, 36-47; 16:21-23; Mariko 14:26, 32-43; Luka 22:39-47; Yohana 18:1-3; Abaheburayo 5:7.
▪ Ni hehe Yesu yajyanye intumwa ze igihe bari bavuye mu cyumba cyo hejuru, kandi se, ni iki yakoze bari aho ngaho?
▪ Mu gihe Yesu yari arimo asenga, intumwa ze zakoraga iki?
▪ Kuki Yesu yari afite umubabaro mwinshi, kandi se, ni iki yasabye Imana?
▪ Kuba Yesu yarabize ibyuya bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso byagaragazaga iki?