Igice cya 118
Agambanirwa Hanyuma Agafatwa
HARI mu gicuku gishyira mu nkoko ubwo Yuda yajyanaga imbaga y’abasirikare, abatambyi bakuru, Abafarisayo ndetse n’abandi bantu mu busitani bwa Getsemani. Abatambyi bari bemeye guhemba Yuda ibice by’ifeza 30 kugira ngo agambanire Yesu.
Mbere y’aho, ubwo Yuda yahezwaga ku ifunguro rya Pasika, uko bigaragara yahise ajya kureba abatambyi bakuru. Bahise bateranya abakuru babo bwite, kimwe n’agatsiko k’abasirikare. Yuda ashobora kuba yarabanje kubajyana aho Yesu n’intumwa ze bari bizihirije Pasika. Babonye ko bari bahavuye, iyo mbaga y’abantu bari bitwaje intwaro kandi bafite amatara n’imuri basohotse muri Yerusalemu bakurikiye Yuda maze bambuka Ikibaya cya Kidironi.
Mu gihe Yuda yajyanaga abo bantu ku Musozi wa Elayono, yari azi neza aho yari gusanga Yesu. Mu cyumweru cyabanjirije icyo, igihe Yesu n’intumwa ze bakoraga ingendo hagati ya Betaniya na Yerusalemu bagenda bagaruka, incuro nyinshi bahagararaga mu busitani bwa Getsemani kugira ngo baruhuke kandi baganire. Ariko se, icyo gihe noneho ko Yesu ashobora kuba ataragaragaraga bitewe n’uko hari umwijima kandi akaba yari munsi y’ibiti bya elayo, abasirikare bari kumumenya bate? Bashobora kuba batari barigeze bamubona mbere y’aho. Kubera iyo mpamvu, Yuda yabahaye ikimenyetso, avuga ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate, mumujyane mumukomeje.”
Yuda yajyanye icyo kivunge cy’abantu muri ubwo busitani, abona Yesu n’intumwa ze maze ahita agenda amusanga. Yaramubwiye amusoma cyane ati “ni amahoro, Mwigisha!”
Yesu yahise amubaza ati “uzanywe n’iki hano mugenzi wanjye?” Hanyuma, mu gusubiza ikibazo we ubwe yari amaze kubaza, yaravuze ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma?” Ariko kandi, ntiyari afite byinshi byo kuvugana n’uwo mugambanyi! Yesu yigiye imbere mu mucyo w’amatara yakaga cyane maze arabaza ati “murashaka nde?”
Barashubije bati “ni Yesu w’i Nazareti.”
Yesu yagize ubutwari bwo guhagarara imbere yabo bose, maze arababwira ati “ni jye.” Kubera ko abo bagabo batangajwe n’ukuntu yari afite ubushizi bw’amanga kandi bakaba batari bazi ibyari bigiye kuba, basubiye inyuma bikubita hasi.
Yesu yarakomeje arababwira atuje ati “mbabwiye ko ari jye; nuko rero niba ari jye mushaka, mureke aba bagende.” Mbere y’aho gato, bakiri mu cyumba cyo hejuru, Yesu yari yabwiye Se mu isengesho ko yari yararinze intumwa ze zizerwa, kandi ko nta n’imwe muri zo yazimiye “keretse umwana wo kurimbuka.” Bityo rero, kugira ngo ijambo rye risohore, yasabye ko abigishwa be babareka bakagenda.
Igihe abo basirikare bari bamaze gutuza, bagahaguruka maze bagatangira kuboha Yesu, intumwa zahise zimenya ibyendaga kuba. Zaramubajije ziti “Databuja, tubakubite inkota?” Mbere y’uko Yesu asubiza, Petero yafashe imwe mu nkota ebyiri intumwa zari zazanye, yadukira Maluko, umugaragu w’umutambyi mukuru. Petero yahushije umutwe w’uwo mugaragu ariko amuca ugutwi kw’iburyo.
Yesu yahise atabara maze aravuga ati “rekera aho.” Yakoze ku gutwi kwa Maluko, amukiza igikomere. Aho yahise ahatangira isomo ry’ingenzi, ategeka Petero ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo; kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri?”
Yesu yari yiteguye kwemera ko bamufata, kuko yavuze ati “ibyanditswe byasohora bite, kandi ari ko bikwiriye kuba?” Kandi yongeyeho ati “mbese igikombe Data ampaye, ne kukinyweraho?” Yemeranyaga mu buryo bwuzuye n’ibyo Imana yashakaga ku birebana na we!
Hanyuma, Yesu yagize icyo abwira imbaga y’abantu bari aho. Yarababajije ati “harya muhurujwe no kumfata, nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, ko mutamfashe? Ariko ibi byose bibereyeho, kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”
Abasirikare n’umugaba w’ingabo n’abakuru b’Abayahudi bumvise ibyo, bafashe Yesu baramuboha. Intumwa zibibonye, zataye Yesu zirahunga. Ariko kandi, hari umusore umwe—wenda akaba ari umwigishwa Mariko—wagumye muri iyo mbaga y’abantu. Ashobora kuba yari muri rwa rugo Yesu yizihirijemo Pasika, maze nyuma y’aho akaza gukurikira iyo mbaga y’abantu aturutse aho muri urwo rugo. Nyuma y’aho ariko, baje kumumenya maze bashaka kumufata. Basigaranye umwenda w’ihariri yari yambaye maze we arabacika. Matayo 26:47-56, gereranya na NW; Mariko 14:43-52; Luka 22:47-53; Yohana 17:12; 18:3-12.
▪ Kuki Yuda yari yizeye adashidikanya ko yari busange Yesu mu busitani bwa Getsemani?
▪ Ni gute Yesu yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’intumwa ze?
▪ Ni iki Petero yakoze ashaka kurengera Yesu, ariko se, ni iki Yesu yamubwiye ku bihereranye n’ibyo?
▪ Ni gute Yesu yerekanye ko yemeranyaga mu buryo bwuzuye n’ibyo Imana yashakaga ku birebana na we?
▪ Igihe intumwa zasigaga Yesu, ni nde wagumanye na we, kandi se, ni iki cyamubayeho?