Igice cya 120
Petero Amwihakanira mu Rugo rw’Umutambyi Mukuru
PETERO na Yohana bamaze guta Yesu mu busitani bwa Getsemani maze bagahungana n’izindi ntumwa bahiye ubwoba, bo bageze aho barahagarara. Wenda baje gushyikira Yesu igihe bari bamujyanye mu rugo kwa Ana. Igihe Ana yamwoherezaga ku Mutambyi Mukuru Kayafa, Petero na Yohana baramukurikiye ariko bitaruye ho gato, uko bigaragara bakaba bari baheze mu rungabangabo batinya gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nanone bakaba bari bahangayikishijwe cyane n’uko byari kugendekera Shebuja.
Mu gihe bari bageze mu rugo rugari cyane rwo kwa Kayafa, Yohana yashoboye kwinjiramo imbere, kubera ko yari azwi n’umutambyi mukuru. Petero we yasigaye ahagaze ku irembo. Ariko bidatinze, Yohana yaragarutse avugana n’umuja wari urinze irembo, maze yemerera Petero kwinjira.
Icyo gihe hari hamaze gukonja, kandi abakozi bo mu rugo n’abasirikare bakuru b’umutambyi mukuru bari bacanye umuriro w’amakara. Petero na we yagiye kota mu gihe yari ategereje umwanzuro w’urubanza rwa Yesu. Aho ngaho, umurinzi w’irembo wari winjije Petero yaje kumwitegerereza neza ku rumuri rw’umuriro wari urimo waka. Yariyamiriye ati “nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.”
Petero yabujijwe amahwemo n’uko bari bamenye uwo ari we, maze ahakanira imbere yabo bose ko atazi Yesu. Yaravuze ati “ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye.”
Petero amaze kuvuga atyo, yarasohotse ajya hafi y’irembo. Aho ngaho, undi mukobwa yaramubonye maze na we abwira abari bahagaze aho ati “n’uyu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.” Petero yongeye kubihakana, ararahira ati “uwo muntu simuzi.”
Petero yagumye aho mu rugo, agerageza kwihishahisha uko bishoboka kose. Wenda icyo gihe, yarashigutse ubwo inkoko yabikaga mu gitondo kare kare butari bwacya neza. Hagati aho, urubanza rwa Yesu rwari rugikomeza, uko bigaragara rukaba rwarimo rubera mu ruhande rumwe rw’inzu yo hejuru yari aho mu rugo. Nta gushidikanya, Petero hamwe n’abandi bari bategerereje aho hasi babonaga abahamya batandukanye bazanywe no kumushinja bacicikana.
Hari hashize nk’isaha bavuze ko Petero yari ari kumwe na Yesu. Noneho, bamwe mu bari bahagaze aho hafi baramwegereye maze baramubwira bati “ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe ikumenyekanishije.” Muri iryo tsinda ry’abantu harimo mwene wabo wa Maluko, uwo Petero yari yaciye ugutwi. Yaravuze ati “harya sinakubonye, uri kumwe na we muri ka gashyamba?”
Petero yarihanukiriye ati “uwo muntu simuzi.” Mu by’ukuri, yagerageje kubemeza ko bose bari bibeshye, yivuma kandi arahira, ndetse rwose anisabira kugerwaho n’ibyago niba ataravugaga ukuri.
Petero akimara kwihakana Yesu ubwa gatatu, inkoko yahise ibika. Icyo gihe kandi, Yesu, uko bigaragara wari wavuye mu nzu ari hejuru ku ibaraza ry’inzu, yarahindukiye aramureba. Petero yahise yibuka amagambo Yesu yari yavuze mu masaha make yari ashize, bari mu cyumba cyo hejuru, igihe yavugaga ati “inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.” Kubera ko Petero yashegeshwe n’icyaha gikomeye yari yakoze, yarasohotse maze ararira cyane.
Ni gute ibyo byashoboraga kubaho? Petero yashoboraga ate kwihakana Shebuja incuro eshatu yikurikiranya, kandi yari amaze kwemeza adashidikanya ko yari akomeye mu buryo bw’umwuka? Nta gushidikanya, ibyo byaramugwiririye. Barimo bagoreka ukuri, kandi bakavuga ko Yesu ari umugizi wa nabi ruharwa. Icyiza cyarimo kigaragazwa ko ari kibi, n’utariho urubanza akagirwa umunyamakosa. Bityo kubera iyo mimerere Petero yari arimo, yabuze amahitamo. Ibyiyumvo bikwiriye yari afite byo kuba indahemuka byarahungabanye mu buryo butunguranye; yatewe agahinda no kuba yaraneshejwe no gutinya abantu. Tujye twirinda kugira ngo ibyo bye kuzigera bitubaho! Matayo 26:57, 58, 69-75; Mariko 14:30, 53, 54, 66-72; Luka 22:54-62; Yohana 18:15-18, 25-27.
▪ Ni gute Petero na Yohana bashoboye kwinjira mu rugo rw’umutambyi mukuru?
▪ Mu gihe Petero na Yohana bari mu rugo, ni iki cyarimo kibera mu nzu?
▪ Inkoko yabitse kangahe, kandi se, Petero yahakanye ko atazi Kristo incuro zingahe?
▪ Kuba Petero yarisabiye imivumo kandi akarahira byasobanuraga iki?
▪ Ni iki cyatumye Petero ahakana ko atazi Yesu?