Igice cya 119
Ajyanwa kwa Ana, Hanyuma Akajyanwa kwa Kayafa
YESU yaboshywe nk’umugizi wa nabi ajyanwa kwa Ana, wahoze ari umutambyi mukuru ukomeye. Ana yari umutambyi mukuru igihe Yesu wari ufite imyaka 12 yatangazaga cyane abigisha ba Rabi mu rusengero. Nyuma y’igihe runaka, bamwe mu bahungu ba Ana baje kuba abatambyi bakuru, ariko icyo gihe umukwe we Kayafa ni we wari uri muri uwo mwanya.
Birashoboka ko Yesu yaba yarabanje kujyanwa kwa Ana kubera ko uwo mutambyi mukuru yari amaze igihe kirekire afite uruhare rukomeye mu mibereho y’idini rya kiyahudi. Kuba baranyuze kwa Ana byatumye Umutambyi Mukuru Kayafa abona igihe cyo guteranya Sanhedrin, ni ukuvuga abantu 71 bari bagize urukiko rukuru rwa Kiyahudi, no gukorakoranya abagabo bo guhamya ibinyoma.
Uwo mutambyi mukuru Ana yabajije Yesu ibihereranye n’abigishwa be n’inyigisho yigishaga. Ariko kandi, Yesu yaramushubije ati “nigishaga ab’isi neruye: iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero, aho Abayuda bose bateranira; nta cyo navuze rwihishwa. Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye: ni bo bazi ibyo navuze.”
Akimara kuvuga atyo, umwe mu basirikare bakuru wari umuhagaze iruhande yamukubise urushyi mu maso, aravuga ati “uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?”
Yesu yaramushubije ati “niba mvuze ikibi, kimpamye: ariko niba ari neza, umpoye iki?” Nyuma yo guterana amagambo batyo, Ana yohereje Yesu kwa Kayafa aboshye.
Icyo gihe, abatambyi bakuru, abakuru n’abanditsi, ni koko, abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bose, batangiye kwisuganya. Uko bigaragara, mu rugo rwa Kayafa ni ho bateraniye. Guca urubanza nk’urwo mu ijoro rya Pasika byari binyuranyije rwose n’amategeko ya Kiyahudi. Nyamara kandi, ibyo ntibyabujije abayobozi ba kidini gukomeza imigambi yabo mibisha.
Ibyumweru runaka mbere y’aho, igihe Yesu yazuraga Lazaro, abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, hagati yabo bari baramaze gufata umwanzuro w’uko yagombaga gupfa. Nanone kandi iminsi ibiri gusa mbere y’aho, ni ukuvuga ku wa Gatatu, abakuru b’idini bagiye inama yo gufata Yesu mu mayeri kugira ngo bamwice. Tekereza gato: yari yakatiwe mbere yo gucirwa urubanza!
Icyo gihe noneho, bari bahagurukiye ibyo gushaka abagabo bo guhamya Yesu ibinyoma kugira ngo acirwe urubanza. Ariko kandi, hari habuze abagabo bashoboraga guhuriza ku birego bimwe. Kera kabaye, abagabo babiri bagiye imbere maze baramushinja bati “twumvise avuga ati ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n’intoki.’”
Kayafa yaramubajije ati “mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” Ariko Yesu yaricecekeye. No muri icyo kirego cy’ikinyoma ariko, abo bagabo na bo ntibashoboye kuvuga rumwe, ibyo bikaba byarakojeje isoni Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Nuko umutambyi mukuru agerageza ubundi buryo.
Kayafa yari azi ukuntu Abayahudi barakazwaga cyane n’umuntu wabaga yihandagaje akavuga ko ari Umwana w’Imana. Incuro ebyiri mbere y’aho, bari bafashe umwanzuro huti huti bavuga ko Yesu yigereranyaga, bityo akaba yari akwiriye gupfa, kubera ko bari bibeshye batekereza ko yihandagaje avuga ko angana n’Imana. Nuko Kayafa amubwirana uburyarya ati “nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”
Uko Abayahudi baba baratekerezaga kose, Yesu yari Umwana w’Imana rwose. Kandi gukomeza kwicecekera byari gufatwa nk’aho ahakanye ko ari Kristo. Ni yo mpamvu Yesu yasubizanyije ubutwari ati “ndi we: kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”
Amaze kuvuga atyo, Kayafa, mu buryo bwo kwigaragaza, yagize atya ashishimura imyambaro ye, maze aravuga ati “arigereranije; turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”
Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwahise rutangaza ruti “akwiriye kwicwa.” Nuko batangira kumushinyagurira no kumutuka ibitutsi byinshi. Bamwe bamukubise inshyi banamucira mu maso. Abandi na bo bamupfutse mu maso maze bamukubita ibipfunsi bamuvugiraho bati “duhanure, Kristo, ni nde ugukubise?” Iyo myifatire y’urukozasoni, inyuranyije n’amategeko, yagaragajwe mu ijoro yaciriwemo urubanza. Matayo 26:57-68; 26:3, 4; Mariko 14:53-65; Luka 22:54, 63-65; Yohana 18:13-24; 11:45-53; 10:31-39; 5:16-18.
▪ Ni hehe Yesu yabanje kujyanwa, kandi byamugendekeye bite igihe yari ari yo?
▪ Hanyuma Yesu yajyanywe he, kandi kubera iki?
▪ Kayafa yabigenje ate kugira ngo ashobore gutuma Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwemeza ko Yesu yagombaga gupfa?
▪ Ni iyihe myifatire y’urukozasoni, kandi inyuranyije n’amategeko, yagaragajwe mu gihe cyo gucira Yesu urubanza?