Igice cya 7
Icyo I,mana Yakoze ngo Irokore Abantu
1, 2. (a) Ni gute umusirikare w’Umuroma yaje kumenya neza Umwana w’Imana uwo ari we? (b) Ni kuki Yehova yaretse Yesu apfa?
KU GICAMUNSI kimwe cyo mu rugaryi rwabayeho, dore ubu hashize hafi imyaka 2.000, umusirikare umwe w’Umuroma yitegereje amarembera y’ubuzima bw’abagabo batatu barimo bavamo umwuka buhoro buhoro. Uwo musirikare yatangajwe cyane cyane n’umwe muri bo—ari we Yesu Kristo. Yesu yari amanikishijwe imisumari ku nkingi y’igiti. Hari ku manywa y’ihangu ariko ijuru ryijimye mu gihe urupfu rwe rwari rwegereje. Igihe yapfaga, isi yahinze umushyitsi ukomeye cyane, maze wa musirikare ariyamira ati “ni ukuri uyu muntu yari Umwana w’Imana.”—Mariko 15:39.
2 Umwana w’Imana! Uwo musirikari yavuze ukuri. Yari amaze guhamya gusa ikintu cy’ingenzi cyane cyari kimaze kubaho ku isi. Mu mizo ya mbere, Imana ubwayo yari yaragiye yita Yesu Umwana wayo ikunda cyane (Matayo 3:17; 17:5). Ni kuki Yehova yemeye ko Umwana we apfa? Ni ukubera ko ubwo ari bwo buryo Imana yashakaga kurokoramo abantu ibakiza icyaha n’urupfu.
GUTORANYIRIZWA UMUGAMBI WIHARIYE
3. Ni kuki byari bikwiriye ko Umwana w’ikinege w’Imana atoranyirizwa gusohoza umugambi wihariye uhereranye n’abantu?
3 Nk’uko twamaze kubyiga muri iki gitabo, Yesu yabayeho mbere yuko aba umuntu. Yitwa “Umwana w’Imana w’ikinege” kubera ko ari we wenyine Yehova yaremye mu buryo butaziguye. Nyuma y’aho, Imana yaje gukoresha Yesu mu kurema ibindi bintu byose (Yohana 3:18; Abakolosayi 1:16). Yesu yakundaga umuryango wa kimuntu mu buryo bwihariye (Imigani 8:30, 31). Ntibitangaje rero kuba Yehova yaratoranyije Umwana we w’ikinege gusohoza umugambi wihariye igihe abantu bari bamaze gucirwaho iteka ryo gupfa!
4, 5. Mbere yuko Yesu aza ku isi, ni iki Bibiliya yari yarahishuye gihereranye n’Imbuto ya Kimesiya?
4 Mu gihe Imana yacaga iteka rihereranye na Adamu, Eva hamwe na Satani mu busitani bwa Edeni, yagize n’icyo ivuga ku Mukiza wari kuzabaho mu gihe kizaza imwita “imbuto.” (MN, mu Cyongereza.) Iyo Mbuto, cyangwa urubyaro, yari kuza kuvanaho ububi bukabije bwazanywe na Satani Umwanzi, “ya nzoka ya kera.” Koko rero, Imbuto yasezeranijwe yagombaga kumenagura Satani n’abamuyobotse bose.—Itangiriro 3:15; 1 Yohana 3:8; Ibyahishuwe 12:9.
5 Uko ibinyejana byagiye bihita, Imana yagiye ihishura buhoro buhoro ibintu byinshi bihereranye n’Imbuto, ari na yo yitwa Mesiya. Nk’uko byagaragajwe mu mbonerahamwe yo ku ipaji ya 37, hari ubuhanuzi bwinshi bwagiye buvuga ibintu byinshi cyane byagombaga kuranga ubuzima bwe bwo ku isi. Urugero, yagombaga kwihanganira imibabaro ikomeye cyane kugira ngo asohoze inshingano yari afite mu mugambi w’Imana.—Yesaya 53:3-5.
IMPAMVU MESIYA YAGOMBAGA GUPFA
6. Dukurikije Daniyeli 9:24-26, ni iki Mesiya yari gusohoza, kandi se, gute?
6 Ubuhanuzi bwanditswe muri Daniyeli 9:24-26 bwari bwarahanuye ko Mesiya—Uwasizwe n’Imana—yari gusohoza umugambi ukomeye. Yari kuza ku isi “kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano, haze gukiranuka” kw’iteka. Mesiya yari kuvana iryo teka ryo gupfa ku bantu b’indahemuka. Ariko se, ibyo yari kubigeraho ate? Ubwo buhanuzi bugaragaza ko Mesiya yari ‘gukurwaho,’ cyangwa se akicwa.
7. Ni kuki Abayahudi batambaga ibitambo by’amatungo, kandi se, ibyo byari igicucu cy’iki?
7 Abisirayeli ba kera bari bamenyereye icyo gitekerezo cyo gutanga impongano y’ibyaha. Mu gusenga kwabo bakurikije Amategeko bari barahawe n’Imana binyuriye kuri Mose, batangaga buri gihe ibitambo by’amatungo. Ibyo byibutsaga ubwoko bw’Isirayeli ko hari ikintu abantu bakeneye cyo gutangwaho impongano, cyangwa gutwikira ibyaha byabo. Intumwa Pawulo yagize icyo ivuga muri make iby’iryo hame muri aya magambo ngo “amaraso atavuye, ntihabaho kubabarirwa ibyaha” (Abaheburayo 9:22). Abakristo nta bwo bari munsi y’Amategeko ya Mose n’ibyajyanaga na yo, nk’ibitambo (Abaroma 10:4; Abakolosayi 2:16, 17). Nanone bazi ko ibitambo by’amatungo bidashobora gutuma ibyaha bibabarirwa burundu. Ahubwo, ibyo bitambo byatangwaga byari igicucu cy’igitambo kirushijeho kuba icy’agaciro cyari kuzatambwa kera—ni ukuvuga icya Mesiya, ari we Kristo. (Abaheburayo 10:4, 10; gereranya n’Abagalatiya 3:24.) Wenda wakwibaza uti ‘ariko se, byari ngombwa ko Mesiya apfa koko?’
8, 9. Ni ibihe bintu by’agaciro Adamu na Eva batakaje, kandi se, ni gute ibikorwa byabo byagize ingaruka ku rubyaro rwabo?
8 Ni koko, Mesiya yagombaga gupfa kugira ngo abantu barokoke. Kugira ngo twiyumvishe impamvu zabyo, tugomba gusubiza amaso inyuma gato mu busitani bwa Edeni maze tukagerageza kwiyumvisha uburemere bw’ibyo Adamu na Eva batakaje igihe bagomeraga Imana. Ubuzima bw’iteka bwari bwarashyizwe imbere yabo! Nanone kandi, kubera ko bari abana b’Imana, bagiranaga imishyikirano ya bugufi na yo. Ariko bamaze guca ukubiri n’ubuyobozi bwa Yehova, batakaje ibyo byose maze bakururira ubwoko bwa kimuntu icyaha n’urupfu.—Abaroma 5:12.
9 Ni nk’aho mbese abo babyeyi bacu ba mbere baba barasesaguye ubutunzi bwinshi cyane, noneho bakajyamo umwenda uremereye cyane. Adamu na Eva basigiye urubyaro rwabo uwo mwenda. Kubera ko tuvuka tutari abantu batunganye kandi batagira icyaha, buri wese muri twe ni umunyabyaha kandi arapfa. Iyo turwara cyangwa se tukavuga nk’ijambo ribabaza ku buryo twakwifuza kurizimanganya, tuba tugezweho n’ingaruka z’uwo mwenda twarazwe—ni ukuvuga ukudatungana kwa kimuntu (Abaroma 7:21-25). Ibyiringiro byacu rukumbi bishingiye gusa ku gikorwa cyo kongera gusubiza ibyo Adamu yatakaje. Icyakora, ntidushobora kuronka ubuzima bwa kimuntu butunganye. Kubera ko abantu badatunganye bose bakora icyaha, twese turonka urupfu, si ubuzima.—Abaroma 6:23.
10. Ni iki cyari gikenewe gutangwa kugira ngo icyo Adamu yari yatakaje kigarurwe?
10 Nyamara se, hari icyo umuntu yatanga kugira ngo kijye mu mwanya w’ubuzima Adamu yatakaje? Amahame y’Imana ahereranye n’ubutabera asaba ko habaho kutabogama ku buryo “ubugingo buhorerwa ubundi” (Kuva 21:23). Ku bw’ibyo rero, byari ngombwa ko hatangwa ubuzima mu cyimbo cy’ubwatakajwe. Nta bwo ari ubuzima ubwo ari bwo bwose bwari kuba buhagije. Muri Zaburi 49:8, 9 (reba umurongo wa 7, n’uwa 8, muri Biblia Yera) hagira icyo havuga ku bantu badatunganye muri aya magambo ngo “nta wubasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa guha Imana incungu ye (kuko incungu y’ubugingo bwabo ari iy’igiciro cyinshi, ikwiriye kurekwa iteka).” Mbese ye, ni ukuvuga se noneho ko ari nta makiriro? Ashwi da! si ko biri.
11. (a) Ni iki ijambo “incungu” risobanura mu Giheburayo? (b) Ni nde wenyine washoboraga gucungura abantu, kandi se, kuki?
11 Mu rurimi rw’Igiheburayo, ijambo “incungu” risobanura amafaranga atangwa mu gucungura imfungwa, nanone kandi rikaba ryerekeza ku ngurane. Umuntu ufite ubuzima bwa kimuntu butunganye ni we wenyine washoboraga gutanga ingurane y’icyo Adamu yatakaje. Nyuma y’Adamu, undi muntu rukumbi wavukiye ku isi atunganye ni Yesu Kristo wenyine. Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “Adamu wa nyuma,” kandi ikatwizeza ko Kristo ari we witangiye kuba “incungu ya bose” (1 Abakorinto 15:45; 1 Timoteyo 2:5, 6). N’ubwo Adamu yaraze abana be urupfu, Yesu we yabaraze ubuzima bw’iteka. Mu 1 Abakorinto 15:22 hasobanura hati “nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.” Mu buryo bukwiriye rero, Yesu yitwa “Data wa twese uhoraho.”—Yesaya 9:5, 6, reba umurongo wa 6, n’uwa 7 muri Biblia Yera.
UKO INCUNGU YATANZWE
12. Ni ryari Yesu yabaye Mesiya, kandi se, ni iyihe mibereho yaje kugira nyuma y’aho?
12 Mu mpera z’umwaka wa 29 I.C., Yesu yasanze mwene wabo Yohana kugira ngo abatizwe maze abone uko yiyegurira Imana akora iby’ishaka. Icyo gihe Yehova yasize Yesu umwuka wera. Bityo rero, Yesu aba Mesiya, cyangwa Kristo, uwasizwe n’Imana (Matayo 3:16, 17). Ubwo ni bwo Yesu yatangiraga umurimo we wamaze imyaka itatu n’igice. Yagendagendaga hose mu gihugu cye, abwiriza iby’Ubwami bw’Imana kandi anakusanya abayoboke b’indahemuka. Nyamara, nk’uko byari byarahanuwe, abantu ntibatinze kumurwanya.—Zaburi 118:22; Ibyakozwe 4:8-11.
13. Ni ibihe bintu byaranze Yesu kugeza ku gupfa kwe ari indahemuka?
13 Yesu yagize ubutwari bwo gushyira ahabona uburyarya bw’abayobozi ba kidini, bituma bashakisha uburyo bwo kumwica. Hanyuma, baje gucura umugambi mubisha wari ukubiyemo ubugambanyi, gufatwa mu buryo butemewe, gucirwa urubanza rudahuje n’amategeko, no gushinjwa ibinyoma. Yesu yarakubiswe, acirwa mu maso, baramukoba, maze akubitwa n’imikoba yari yateganyirijwe gutanyaguza umubiri we. Guverineri w’Umuroma witwaga Pontiyo Pilato yamukatiye urwo gupfa ku giti cy’umubabaro. Yabambishijwe imisumari ku nkingi y’igiti maze aba ari na yo amanikwaho. Uko yahumekaga ni ko yababaraga cyane, kandi hashize igihe cy’amasaha menshi atarapfa. Muri ibyo bigeragezo bikaze bityo, Yesu yakomeje gushikama ku Mana mu buryo butunganye.
14. Ni kuki Imana yaretse Umwana wayo ababazwa kandi agapfa?
14 Bityo rero, ku wa 14 Nisani 33 I.C., ni bwo Yesu yatanze ubugingo bwe kuba “incungu ya benshi” (Mariko 10:45; 1 Timoteyo 2:5, 6). Yehova wari mu ijuru yashoboraga kureba Umwana we akunda cyane ababara kandi apfa. Ni kuki Imana yaretse bene ibyo bintu bibi bibaho? Yabigenje ityo kubera ko yakundaga abantu. Yesu yagize ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Nanone, urupfu rwa Yesu rutwigisha ko Yehova ari Imana ikiranuka mu buryo butunganye (Gutegeka 32:4). Wenda hari abakwibaza impamvu Imana itirengagije amahame yayo akiranuka asaba ko ‘ubugingo buhorerwa ubundi’ bityo ngo yoye kwita ku kiguzi cyasabwaga ku myifatire y’icyaha y’Adamu. Impamvu ni uko buri gihe Yehova akurikiza amahame ye akanayakomeza, kabone n’iyo byaba bimusaba kwigomwa ibintu by’agaciro kenshi we ubwe.
15. Kubera ko byari bidahuje n’ugukiranuka kureka ubuzima bwa Yesu buzimangatana burundu, ni iki Yehova yakoze?
15 Ugukiranuka kwa Yehova kwasabaga nanone ko urupfu rwa Yesu rwagira ingaruka zishimishije. Ibyo ari byo byose se, byari kuba ari ugukiranuka iyo indahemuka Yesu ikomeza kurekwa igasinzirira mu rupfu iteka ryose? Ashwi da! Ibyanditswe bya Giheburayo byari byarahanuye ko indahemuka y’Imana itari guhama mu mva (Zaburi 16:10; Ibyakozwe 13:35). Yasinziriye mu rupfu mu gihe cy’iminsi itatu ituzuye, maze Yehova Imana amuzurira kubaho ari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha.—1 Petero 3:18.
16. Ni iki Yesu yakoze amaze gusubira mu ijuru?
16 Mu gupfa kwe, Yesu yari yemeye guhara ubuzima bwe bwa kimuntu iteka ryose. Amaze kuzurirwa ubuzima bwo mu ijuru, yabaye umwuka ntangabuzima. Byongeye kandi, igihe Yesu yazamukaga ajya ahera cyane kurusha ahandi ho mu isi n’ijuru, yongeye guhuzwa na Se yakundaga cyane maze amushyikiriza ku mugaragaro agaciro k’ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye (Abaheburayo 9:23-28). Agaciro k’ubwo buzima bw’igiciro cyinshi kashoboraga noneho gukoreshwa ku bantu bumvira. Ibyo birashaka kuvuga iki kuri wowe?
INCUNGU YA KRISTO NAWE UBWAWE
17. Ni gute twe ubwacu dushobora kwiringira kugirirwa imbabazi zishingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo?
17 Nimucyo dusuzume uburyo butatu incungu ya Kristo itugirira umumaro ndetse no muri iki gihe. Uburyo bwa mbere, ni uko iduhesha kubabarirwa ibyaha. Binyuriye mu kwizera amaraso ya Yesu yamenetse, tubasha ‘gukizwa ku bw’incungu ye,’ ni ukuvuga, “kubabarirwa ibicumuro byacu” (Abefeso 1:7). Bityo rero, n’ubwo twaba twarakoze icyaha gikomeye, dushobora gusaba Imana imbabazi mu izina rya Yesu. Iyo twicujije by’ukuri, Yehova akoresha agaciro k’igitambo cy’incungu y’Umwana we kuri twe. Imana iratubabarira, ikaduha imigisha yo kugira umutimanama utaducira urubanza, aho kugerwaho n’igihano cyo gupfa kiba kigomba kutugeraho mu gihe dukoze icyaha.—Ibyakozwe 3:19; 1 Petero 3:21.
18. Ni mu buhe buryo duheshwa ibyiringiro n’igitambo cya Yesu?
18 Uburyo bwa kabiri, ni uko igitambo cy’incungu cya Kristo ari rwo rufatiro rw’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye ko “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara” bagombaga kuzarokoka icyago cy’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu. Ni kuki bazarokoka mu gihe Imana izaba irimo irimbura abandi benshi gutyo? Marayika yabwiye Yohana ko iyo mbaga y’abantu benshi “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 7:9, 14). Uko dukomeza kwizera amaraso ya Yesu Kristo yamenetse dukomeza guhuza imibereho yacu n’ibyo Imana idusaba, ni ko tuzakomeza kubarwaho kuba turi abere mu maso y’Imana kandi tukagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.
19. Ni gute igitambo cya Kristo ari igihamya cy’uko we na Se badukunda?
19 Uburyo bwa gatatu, ni uko igitambo cy’incungu ari igihamya cya nyuma cy’urukundo rwa Yehova. Urupfu rwa Kristo rwerekanye ku mugaragaro bya bikorwa byombi biruta ibindi by’urukundo mu mateka y’isi n’ijuru: (1) Urukundo Imana yadukunze mu kohereza Umwana wayo ngo adupfire; (2) Urukundo rwa Yesu mu kwitanga ku bushake ngo abe incungu (Yohana 15:13; Abaroma 5:8). Iyo tugaragaje ukwizera by’ukuri, urwo rukundo rugira ingaruka kuri buri wese muri twe. Intumwa Pawulo yagize iti ‘Umwana w’Imana yarankunze, aranyitangira.’—Abagalatiya 2:20; Abaheburayo 2:9; 1 Yohana 4:9, 10.
20. Ni kuki twagombye kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu?
20 Ku bw’ibyo rero, nimucyo tugaragarize Imana na Kristo ko tubashimira ku bw’urukundo rwabo mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Kubigenza dutyo, biyobora ku buzima bw’iteka (Yohana 3:36). Icyakora, agakiza kacu si yo mpamvu y’ingenzi cyane kurusha izindi yo kubaho kwa Yesu no gupfa kwe hano ku isi. Oya, icyari kimuhangayikishije mbere na mbere cyari ikibazo kirushijeho gukomera, ikibazo kireba isi n’ijuru. Nk’uko tuza kubibona mu gice gikurikiraho, icyo kibazo kirareba buri wese muri twe, kubera ko kigaragaza impamvu Imana yaretse ububi n’imibabaro bikomeza kubaho bene aka kageni muri iyi si.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Ni kuki byari ngombwa ko Yesu apfa kugira ngo arokore abantu?
Ni gute incungu yatanzwe?
Ni mu buhe buryo wungukirwa n’incungu?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 67]