Igice cya cyenda
Jya wiringira Yehova mu gihe cy’amakuba
1. Muri iki gihe, kuki Abakristo bungukirwa no gusuzuma igice cya 7 n’icya 8 cy’igitabo cya Yesaya?
MURI Yesaya igice cya 7 n’icya 8 havugwamo abantu babiri bagize imyifatire itandukanye. Yesaya na Ahazi bombi bari mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova; bombi Imana yari yarabahaye inshingano, umwe ari umuhanuzi undi ari umwami w’u Buyuda; kandi bombi bari basumbirijwe n’akaga kamwe. U Buyuda bwari bwugarijwe n’ingabo z’abanzi babwo zabarushaga amaboko. Yesaya we yiringiye Yehova, ariko Ahazi yahiye ubwoba. Kuki bagaragaje imyifatire itandukanye? Kubera ko muri iki gihe Abakristo na bo bakikijwe n’ingabo zibarwanya, ni byiza ko basuzuma ibyo bice byombi by’igitabo cya Yesaya kugira ngo bamenye amasomo abikubiyemo.
Hagombaga gufatwa umwanzuro
2, 3. Ni iyihe ncamake Yesaya yavuze mu magambo ye y’intangiriro?
2 Nk’uko umunyabugeni abanza guca imirongo mike gusa aho aba agiye gushushanya, Yesaya yatangije inkuru ye amagambo make ahinnye yagaragazaga intangiriro n’iherezo ry’ibintu yari agiye kuvuga. Yagize ati “ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w’Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.”—Yesaya 7:1.
3 Hari mu kinyejana cya munani M.I.C. Ahazi yari yarasimbuye se Yotamu, aba umwami w’u Buyuda. Resini, umwami wa Siriya na Peka, umwami w’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, bateye u Buyuda maze ingabo zabo zihagaba igitero gikomeye cyane. Amaherezo, baje no kugota Yerusalemu ariko irabananira (2 Abami 16:5, 6; 2 Ngoma 28:5-8). Icyatumye ibananira turaza kukimenya.
4. Kuki Ahazi n’abantu be bahiye ubwoba?
4 Iyo ntambara igitangira, ‘abantu babwiye umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n’Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana, nk’uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n’umuyaga’ (Yesaya 7:2). Ahazi n’abantu be bahiye ubwoba bamaze kumenya ko Abasiriya n’Abisirayeli bari bishyize hamwe, kandi ko icyo gihe ingabo zabo zari zikambitse ku butaka bwa Efurayimu (muri Isirayeli). Mu minsi ibiri gusa cyangwa itatu bari kuba basesekaye i Yerusalemu!
5. Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana muri iki gihe bumeze nka Yesaya?
5 Yehova yabwiye Yesaya ati “sohoka nonaha, ujyane n’umwana wawe Sheyariyashubu usanganire Ahazi, murahurira aho umugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy’umumeshi” (Yesaya 7:3). Tekereza nawe! Mu gihe uwo mwami ari we wagombaga kujya gushaka umuhanuzi wa Yehova akamusaba ubuyobozi, uwo muhanuzi ni we waje kwirebera umwami! Icyakora, ibyo ntibyabujije Yesaya kumvira Yehova n’umutima ukunze. Muri iki gihe, ubwoko bw’Imana na bwo usanga bushishikariye gushakisha abantu bafite ubwoba bitewe n’imihangayiko yo muri iyi si (Matayo 24:6, 14). Mbega ukuntu bishimisha kubona buri mwaka hari abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakira neza abo babwiriza b’ubutumwa bwiza maze bakarindwa n’ukuboko kwa Yehova!
6. (a) Ni ubuhe butumwa bukomeza umutima umuhanuzi yabwiye Umwami Ahazi? (b) Muri iki gihe byifashe bite?
6 Yesaya yasanze Ahazi inyuma y’inkuta z’i Yerusalemu. Yari yaje kugenzura imiyoboro yazanaga amazi mu murwa, kuko yiteguraga ko ugiye kugotwa. Yesaya yamugejejeho ubutumwa bwa Yehova agira ati ‘wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishumi ibiri y’imuri zicumba’ (Yesaya 7:4). Igihe abo banzi bateraga u Buyuda mbere y’aho, bari bafite uburakari butwika nk’ibirimi by’umuriro. Ariko bari basigaye bameze nk’‘imishumi ibiri y’imuri zicumba.’ Ahazi ntiyagombaga gutinya Umwami Resini wa Siriya, cyangwa Umwami Peka wa Isirayeli, mwene Remaliya. No muri iki gihe ni ko bimeze. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bagiye batoteza cyane Abakristo b’ukuri. Ariko ubu ayo madini ameze nk’urumuri ruri hafi kuzima. Iminsi yayo irabaze.
7. Kuki izina rya Yesaya n’iry’umuhungu we yatumye abantu bagira icyizere?
7 Mu gihe cya Ahazi, ubutumwa bwa Yesaya si bwo bwonyine bwatumye abantu biringiraga Yehova bagira icyizere, ahubwo nanone bagize icyizere bitewe n’icyo izina rya Yesaya n’iry’umuhungu we yasobanuraga. Ni iby’ukuri ko u Buyuda bwari bwugarijwe n’akaga, ariko izina Yesaya risobanurwa ngo “Agakiza ka Yehova,” ryumvikanishaga ko Yehova yari kubakiza. Yehova yabwiye Yesaya ngo ajyane n’umuhungu we Sheyariyashubu, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Abasigaye bake bazagaruka.” N’igihe ubwami bwa Yuda bwari kuzagwa, Imana yari kugirira impuhwe abasigaye ikabagarura mu gihugu cyabo.
Ntiyari intambara y’ibihugu gusa
8. Kuki gutera Yerusalemu bitari intambara y’ibihugu gusa?
8 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahishuye imigambi y’abanzi b’u Buyuda. Baravugaga bati “nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho” (Yesaya 7:5, 6). Abasiriya n’Abisirayeli bari baracuze umugambi wo kwigarurira u Buyuda, noneho bagasimbuza Ahazi mwene Dawidi undi muntu bihitiyemo. Uko bigaragara, gutera Yerusalemu ntibyari bikiri intambara y’ibihugu gusa. Byari intambara ya Satani na Yehova. Kubera iki? Kubera ko Yehova Imana yari yaragiranye isezerano n’Umwami Dawidi, amwizeza ko abana be bari gutegeka ubwoko bwa Yehova (2 Samweli 7:11, 16). Mbega ukuntu Satani yari kuba atsinze iyo ashobora kwimika undi muryango wa cyami i Yerusalemu! Ndetse yari no kuburizamo umugambi wa Yehova w’uko mu gisekuruza cya Dawidi hari kuzavamo uwari kuzaba umuragwa w’iteka ryose, “Umwami w’amahoro.”—Yesaya 9:5, 6.
Yehova yatanze icyizere abigiranye urukundo
9. Ni ayahe magambo atanga icyizere yashoboraga gutuma Ahazi agira ubutwari, kimwe n’Abakristo muri iki gihe?
9 Mbese, hari icyo umugambi wacuzwe na Siriya na Isirayeli wari kuzageraho? Nta cyo kuko Yehova yagize ati “imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora” (Yesaya 7:7). Binyuriye kuri Yesaya, Yehova ntiyavuze gusa ko kugota Yerusalemu bitari kugira icyo bigeraho, ahubwo yanavuze ko ‘imyaka mirongo itandatu n’itanu itarashira Abefurayimu bari kuzatagarana’ (Yesaya 7:8). Kandi koko, imyaka 65 yashize ubwoko bwa Isirayeli butakiriho.a Icyo cyizere cyatanzwe hamwe n’igihe nyacyo byari kuzaberaho, byashoboraga gutuma Ahazi agira ubutwari. No muri iki gihe, ubwoko bw’Imana buterwa inkunga no kumenya ko igihe isi ya Satani ishigaje kigiye gushira.
10. (a) Ni gute Abakristo b’ukuri muri iki gihe bashobora kwigana Yehova? (b) Ni iki Yehova yabwiye Ahazi?
10 Ahazi agomba kuba yaragaragaje ko afite ugushidikanya, kubera ko binyuriye kuri Yesaya, Yehova yavuze ati “nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.” Kubera ko Yehova yihangana, ‘yongeye kubwira Ahazi’ (Yesaya 7:9, 10). Mbega urugero rwiza! N’ubwo abantu benshi muri iki gihe badahita bitabira ubutumwa bw’Ubwami, twagombye kwigana Yehova, ‘tukongera kubabwira’ mu gihe dukomeza kubasura. Yehova yakomeje abwira Ahazi ati “saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy’ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere” (Yesaya 7:11). Ahazi yashoboraga gusaba ikimenyetso, noneho Yehova akagikora kugira ngo amwereke ko azarinda inzu ya Dawidi.
11. Ni ikihe cyizere gikubiye mu magambo yavuzwe na Yehova agira ati ‘Imana yawe’?
11 Zirikana ko Yehova yavuze ati ‘saba Imana yawe ikimenyetso.’ Yehova agira neza rwose. Ahazi yari asanzwe avugwaho ko yasengaga imana z’ibinyoma kandi agakurikiza imigenzo iteye ishozi y’abapagani (2 Abami 16:3, 4). N’ubwo ibintu byari bimeze bityo, kandi Ahazi akaba yari umunyabwoba, Yehova yakomeje kwiyita Imana ya Ahazi. Ibyo bitwemeza ko Yehova atavanaho abantu amaboko huti huti. Ahubwo yifuza gufasha abayobye cyangwa abafite ukwizera kwacogoye. None se, kuba Imana yari imaze kwizeza Ahazi ko ikimukunda, byaba byari gutuma yemera ko imufasha?
Nyuma yo gushidikanya yarasuzuguye
12. (a) Ni iyihe myifatire y’ubwibone Ahazi yagaragaje? (b) Aho kugira ngo Ahazi ahindukirire Yehova, ni nde yagiye gushakiraho ubufasha?
12 Ahazi yasubizanyije agasuzuguro agira ati “nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka” (Yesaya 7:12). Aha ngaha, Ahazi ntiyabitewe n’uko yubahirizaga amagambo yo mu mategeko agira ati “ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu” (Gutegeka 6:16). Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Yesu yasubiyemo ayo magambo yo mu mategeko igihe yageragezwaga na Satani (Matayo 4:7). Ahazi we Yehova yamusabaga guhindukirira ugusenga k’ukuri, kandi yashakaga kumukorera ikimenyetso cyari gukomeza ukwizera kwe. Ariko Ahazi yahisemo gushakira uburinzi ahandi. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo uwo mwami yohereje amafaranga menshi muri Ashuri, ashaka ko bamufasha kurwanya abanzi be bo mu majyaruguru (2 Abami 16:7, 8). Hagati aho, ingabo z’Abasiriya n’Abisirayeli zagose Yerusalemu.
13. Ni ubuhe buryo bwo guhindura imvugo tubona ku murongo wa 13, kandi se, byasuraga iki?
13 Yesaya yumijwe n’ukuntu uwo mwami yabuze ukwizera, maze agira ati “nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo?” (Yesaya 7:13). Ni koko, Yehova ashobora kumva arushye, arambiwe abantu bahora bamusuzugura. Zirikana nanone ko icyo gihe uwo muhanuzi yavuze ngo ‘Imana yanjye’ aho kuvuga ngo ‘Imana yanyu.’ Hari ikintu byasuraga rwose, kandi kibi! Igihe Ahazi yateraga Yehova umugongo maze agahindukirira Ashuri, yacikanywe n’uburyo bwiza yari abonye bwo kongera kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Ntitukazigere na rimwe duhara imishyikirano dufitanye n’Imana maze ngo dutatire ukwizera kwacu gushingiye ku Byanditswe, ngo aha turashaka kuronka inyungu z’igihe gito.
Ikimenyetso cya Imanweli
14. Ni gute Yehova yagaragaje ko yakomeje kubahiriza ibyo yasezeranyije Dawidi?
14 Yehova yakomeje kubahiriza ibyo yasezeranyije Dawidi. Hari ikimenyetso yasezeranyije ko yari gutanga! Yesaya yakomeje agira ati “Uwiteka ubwe [ni] we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli. Amata n’ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza, kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy’abo bami bombi wazinutswe kizatabwa.”—Yesaya 7:14-16.
15. Ni ibihe bintu bibiri bigaragazwa n’ubuhanuzi buhereranye na Imanweli?
15 Iyo yari inkuru nziza ku muntu wese watinyaga ko abashakaga kugaba igitero bari kuvanaho abami bakomokaga kuri Dawidi. Izina “Imanweli” risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.” Imana yari kumwe na Yuda kandi ntiyari kwemera ko isezerano yagiranye na Dawidi riburizwamo. Byongeye kandi, Yehova ntiyabwiye Ahazi n’abantu be icyo yari gukora gusa, ahubwo yanababwiye igihe yari kugikorera. Mbere y’uko uwo mwana w’umuhungu Imanweli amenya gutandukanya ikibi n’icyiza, ayo mahanga y’abanzi yari kurimburwa. Kandi ibyo byarasohoye rwose!
16. Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumye Yehova atamenyekanisha Imanweli wo mu gihe cya Ahazi?
16 Bibiliya ntivuga ababyeyi ba Imanweli abo ari bo. Ariko kubera ko uwo mwana Imanweli yari kuba ikimenyetso, kandi na nyuma y’aho Yesaya akaba yaravuze ko we n’abana be ‘bari kuba ibimenyetso,’ Imanweli ashobora kuba yari umwana w’umuhanuzi (Yesaya 8:18). Wenda Yehova ntiyashatse kumenyekanisha Imanweli wo mu gihe cya Ahazi kugira ngo abo mu gihe cyari kuza batayoberwa Imanweli Mukuru. Uwo yari nde?
17. (a) Imanweli Mukuru ni nde, kandi se, ni iki ivuka rye ryasobanuraga? (b) Kuki abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bashobora kurangurura ijwi bagira bati “Imana iri kumwe natwe”?
17 Uretse mu gitabo cya Yesaya, izina Imanweli riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, muri Matayo 1:23. Yehova yahumekeye Matayo kugira ngo agaragaze ko ubuhanuzi buhereranye n’ivuka rya Imanweli bwerekezaga ku ivuka rya Yesu, Umuragwa ubifitiye uburenganzira w’intebe y’ubwami ya Dawidi (Matayo 1:18-23). Ivuka rya Imanweli wa mbere ryari ikimenyetso cy’uko Imana itataye inzu ya Dawidi. Mu buryo nk’ubwo, ivuka rya Yesu, ari we Imanweli Mukuru, ryari ikimenyetso cyagaragazaga ko Imana itataye abantu cyangwa isezerano ryayo ry’Ubwami yagiranye n’inzu ya Dawidi (Luka 1:31-33). Kubera ko icyo gihe uwari uhagarariye Yehova w’ibanze yari ari mu bantu, Matayo yashoboraga rwose kuvuga ngo “Imana iri kumwe natwe.” Muri iki gihe, Yesu ni Umwami utegeka mu ijuru, akaba ari kumwe n’itorero rye rya hano ku isi (Matayo 28:20). Nta gushidikanya, abagize ubwoko bw’Imana bafite impamvu y’inyongera ituma barangurura ijwi bashize amanga bati “Imana iri kumwe natwe.”
Izindi ngaruka z’ubuhemu
18. (a) Kuki amagambo Yesaya yakurikijeho yakuye umutima abari bamuteze amatwi? (b) Ni gute ibintu byari bigiye guhinduka?
18 N’ubwo ayo magambo ya Yesaya yahumurije abayumvaga, ayo yakurikijeho yo yabakuye umutima. Yagize ati “wowe n’abantu bawe n’inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n’Abayuda: ni ko guterwa n’umwami wa Ashuri” (Yesaya 7:17). Ni koko, umwami wa Ashuri yari kubateza amakuba menshi. Ahazi n’abantu be bagomba kuba baramaze amajoro menshi barara batagohetse bitewe no gutekereza ukuntu bari gutegekwa n’Abashuri bari barabaye indahiro kubera ubugome bwabo. Ahazi yibwiye ko aramutse acuditse na Ashuri byari gutuma yivuna Isirayeli na Siriya. Kandi koko, umwami wa Ashuri yemeye ibyo Ahazi yamusabye, maze aza gutera Isirayeli na Siriya (2 Abami 16:9). Ibyo bishobora kuba ari byo byatumye Peka na Resini bava i Yerusalemu batumva batabona. Nguko uko Abasiriya n’Abisirayeli bananiwe gufata Yerusalemu (Yesaya 7:1). Ariko noneho, Yesaya yabwiye abari bamuteze amatwi bumiwe ko Ashuri bari bitezeho uburinzi, ari yo yari guhindukira ikabakandamiza!—Gereranya no mu Migani 29:25.
19. Ni uwuhe muburo iyi nkuru y’ibintu byabayeho mu mateka iha Abakristo muri iki gihe?
19 Iyi nkuru y’ibintu byabayeho mu mateka ifite umuburo iha Abakristo muri iki gihe. Iyo duhanganye n’ibigeragezo, dushobora kumva twateshuka ku mahame ya Gikristo, ubwo tukaba twanze uburinzi bwa Yehova. Ibyo ni ukutareba kure, ndetse ni ubwiyahuzi, nk’uko amagambo Yesaya yakurikijeho abigaragaza. Uwo muhanuzi yakomeje avuga ingaruka igitero cy’Abashuri cyari kugira kuri icyo gihugu no ku baturage bacyo.
20. Ni bande bagereranywa n’“isazi” n’“inzuki”, kandi se, bari gukora iki?
20 Yesaya yagabanyije amagambo ye mo ibyiciro bine, buri cyiciro kikaba gihanura ibyari kuzabaho muri “icyo gihe,” ubwo Ashuri yari kuba yateye u Buyuda. Yagize ati “icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy’imigezi ya Egiputa, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuri. Bizaza byose byarare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose” (Yesaya 7:18, 19). Ingabo zo mu Misiri n’izo muri Ashuri, zari gutera Igihugu cy’Isezerano zimeze nk’amarumbo y’isazi n’ay’inzuki. Icyo gitero nticyari kuba ari agatero shuma. Izo ‘sazi’ n’“inzuki” byari kwarara, bikuzura igihugu cyose, ndetse n’ahantu hiherereye.
21. Ni mu buhe buryo umwami wa Ashuri yari kuba ameze nk’icyuma cyogosha?
21 Yesaya yakomeje agira ati “icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n’ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy’igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y’uruzi, ndetse kizamaraho n’ubwanwa” (Yesaya 7:20, 21). Aha ngaha, Ashuri ni yo ivugwa yonyine, kuko ari yo yari guteza akaga gakomeye. Ahazi yaguririye umwami wa Ashuri ngo ‘yogoshe’ Siriya na Isirayeli. Nyamara kandi, icyo ‘cyuma cy’igitirano’ cyo hakurya y’uruzi rwa Ufurate cyari guhindukirira ‘umutwe’ w’u Buyuda kikawogosha inkomborera, ndetse n’ubwanwa kikabumaraho!
22. Ni izihe ngero Yesaya yakoresheje kugira ngo agaragaze ingaruka z’igitero Ashuri yari igiye kugaba?
22 Hanyuma byari kugenda bite? “Icyo gihe umuntu azaragira inka y’iriza n’intama ebyiri. Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n’amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n’amavuta n’ubuki” (Yesaya 7:21, 22). Igihe Abashuri bari ‘kogosha’ igihugu, cyari gusigaramo abantu bake cyane ku buryo amatungo make gusa yari kuba ahagije mu kubatunga. Uretse “amavuta n’ubuki,” nta kindi bari kubona barya: nta divayi, nta mugati, habe n’ibyokurya bindi! Birasa n’aho Yesaya yashakaga gutsindagiriza urugero icyo gihugu cyari guhindurwamo umusaka, kuko avuga incuro eshatu zose ko ahari hasanzwe ubutaka bwiza burumbuka, icyo gihe hari kumera imifatangwe n’amahwa. Abari kwishora ngo bagiye mu cyaro bagombaga kuba bitwaje “umuheto n’imyambi” kugira ngo birinde inyamaswa z’inkazi zari kuba zihishe mu bihuru. Imirima itarimo ibihuru yari gusiribangwa n’amasekurume n’intama (Yesaya 7:23-25). Ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora ku ngoma ya Ahazi.—2 Ngoma 28:20.
Ubuhanuzi bugusha ku ngingo
23. (a) Ni iki Yesaya yategetswe gukora? (b) Ni bande bari kuzemeza ko ikimenyetso cyanditswe ku gisate ari icy’ukuri?
23 Yesaya yongeye kuvuga ku kuntu ibintu byari byifashe igihe Yerusalemu yari ikigoswe n’Abasiriya n’Abisirayeli bishyize hamwe. Yagize ati “bukeye Uwiteka arambwira ati ‘wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti “Maherishalalihashibazi.” Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya’” (Yesaya 8:1, 2). Izina Maherishalalihashibazi risobanurwa ngo “Ihute, unyage! Yihutiye gufata umunyago.” Yesaya yasabye abagabo babiri bubahwaga na rubanda ko baza bakamubera abagabo bo guhamya ko yanditse iryo zina ku gisate kinini, kugira ngo nyuma y’aho bazemeze ko iyo nyandiko ari iy’ukuri. Ariko kandi, icyo kimenyetso cyagombaga kwemezwa n’ikindi kimenyetso cya kabiri.
24. Ni izihe ngaruka ikimenyetso cya Maherishalalihashibazi cyari kugira ku bantu b’i Buyuda?
24 Yesaya yagize ati “nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo ‘mwite Maherishalalihashibazi. Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati “Data” cyangwa “Mama”, ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya bizajyanwa ho iminyago n’umwami wa Ashuri’” (Yesaya 8:3, 4). Cya gisate kinini hamwe n’uwo mwana w’umuhungu wari uvutse bari kuba ibimenyetso by’uko mu gihe kitarambiranye Ashuri yari igiye kunyaga abakandamizaga u Buyuda, ari bo Siriya na Isirayeli. Ni ryari ibyo byari kuba? Byari kuba mbere y’uko uwo mwana w’umuhungu amenya amagambo impinja nyinshi zitangiriraho kuvuga, ari yo “Data” na “Mama.” Ubuhanuzi nk’ubwo buvuga ibintu bukagusha ku ngingo bwagombaga gutuma abantu biringira Yehova. Bwashoboraga no gutuma bamwe bakwena Yesaya n’abahungu be. Uko byaba byaragenze kose, amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya yarasohoye.—2 Abami 17:1-6.
25. Ibintu byariho mu gihe cya Yesaya bihuriye he n’ibiba muri iki gihe?
25 Abakristo bashobora kuvana isomo ku miburo Yesaya yagiye atanga kenshi. Intumwa Pawulo yatugaragarije ko muri iyo nkuru y’ibyabaye mu mateka, Yesaya yashushanyaga Yesu Kristo, naho abahungu ba Yesaya bakaba barashushanyaga abigishwa ba Yesu basizwe (Abaheburayo 2:10-13). Binyuriye ku bigishwa be basizwe, Yesu yagiye yibutsa Abakristo b’ukuri akamaro ko gukomeza ‘kuba maso’ muri ibi bihe bigoye (Luka 21:34-36). Nanone kandi, abarwanya ukuri batihana bahabwa umuburo w’uko irimbuka ryabo ryegereje, n’ubwo imiburo nk’iyo akenshi bayikerensa (2 Petero 3:3, 4). Kuba ubuhanuzi bwo mu gihe cya Yesaya bwarasohoye mu gihe cyagenwe, bitwemeza ko ibyo Imana yateganyije ko bizaba muri iki gihe na byo ‘bizaza ntibizahera.’—Habakuki 2:3.
“Amazi” arimbura
26, 27. (a) Ni ibihe bintu Yesaya yahanuye? (b) Ni iki amagambo ya Yesaya agaragaza ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe?
26 Yesaya yakomeje kubaburira agira ati “ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya, nuko rero none Uwiteka abateje amazi y’urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n’icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose, kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry’umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”—Yesaya 8:5-8.
27 ‘Abo bantu,’ ni ukuvuga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, baretse isezerano Yehova yagiranye na Dawidi (2 Abami 17:16-18). Kuri bo, ryagaragaraga ko ridafite imbaraga, rimeze nk’amazi make ya Shilowa, umuyoboro wajyanaga amazi i Yerusalemu. Bishimiraga intambara barwanaga n’u Buyuda. Ariko ako gasuzuguro ntikari kubura kubakururira igihano. Yehova yari kureka Abashuri ‘bagasendera’ cyangwa bakanesha Siriya na Isirayeli, nk’uko vuba aha azatuma igice cy’iyi si ya none kigizwe n’abanyapolitiki gisendera mu idini ry’ikinyoma. (Ibyahishuwe 17:16; gereranya na Daniyeli 9:26.) Hanyuma Yesaya yavuze ko uwo mwuzure w’“amazi” wari ‘gutemba ukagera i Buyuda,’ ukagera no “mu ijosi,” kugera i Yerusalemu aho umutwe wa Yuda (umwami) wategekeraga.b No muri iki gihe na bwo, abanyapolitiki bazasohoza urubanza rwaciriwe idini ry’ikinyoma, bazegera n’abagaragu ba Yehova bashaka kubagabaho igitero, babagote ‘kugera mu ijosi’ (Ezekiyeli 38:2, 10-16). Ingaruka zizaba izihe? None se, byagenze bite mu gihe cya Yesaya? Mbese, Abashuri barasendereye barenga inkuta z’umurwa maze batsembaho abagize ubwoko bw’Imana? Oya. Imana yari kumwe na bo.
Ntimutinye kuko “Imana iri kumwe natwe”
28. Ni iki Yehova yijeje abantu b’i Buyuda, n’ubwo abanzi babo bari bakomeye cyane?
28 Yesaya yatanze umuburo agira ati “nimwiyunge mwa mahanga [arwanya ubwoko bw’Imana bw’isezerano] mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika. Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n’ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe” (Yesaya 8:9, 10). Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, ayo magambo yarasohoye, mu gihe cy’ubutegetsi bw’umuhungu wa Ahazi wari uwizerwa, ari we Hezekiya. Igihe Yerusalemu yari isumbirijwe n’Abashuri, umumarayika wa Yehova yishe muri bo abantu 185.000. Byagaragaraga neza ko Imana yari iri kumwe n’ubwoko bwayo, kandi ko yari iri kumwe n’umuryango wa cyami wa Dawidi (Yesaya 37:33-37). Mu gihe cy’intambara igiye kuza ya Harimagedoni, nanone Yehova azohereza Imanweli Mukuru, atari ukugira ngo amenagure abanzi Be gusa, ahubwo ari ukugira ngo anarokore abamwiringira bose.—Zaburi 2:2, 9, 12.
29. (a) Ni gute Abayahudi bo mu gihe cya Ahazi bari batandukanye n’abo mu gihe cya Hezekiya? (b) Kuki abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe birinda kwifatanya n’abanyamadini n’abanyapolitiki?
29 Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku Bayahudi bo mu gihe cya Hezekiya, abo mu gihe cya Ahazi bo ntibizeye ko Yehova yari kubarinda. Bahisemo kwishyira hamwe cyangwa ‘kugambana’ n’Abashuri kugira ngo bazabarinde Abasiriya n’Abisirayeli. Ariko kandi, “ukuboko” kwa Yehova kwasunikiye Yesaya kuvuga amagambo yaciragaho iteka ‘imigambi y’ubwo bwoko,’ cyangwa imitekerereze yabwo. Yatanze umuburo agira ati “ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye. Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya” (Yesaya 8:11-13). Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bazirikana ayo magambo, bakirinda kwifatanya n’amadini n’abanyapolitiki cyangwa kubiringira. Abagaragu ba Yehova biringira byimazeyo ko afite imbaraga zo kubarinda. None se, niba ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] ari mu ruhande rwacu, umuntu yabasha kudutwara iki?’—Zaburi 118:6.
30. Ni akahe kaga kazagera ku bantu batiringira Yehova?
30 Yesaya yakomeje avuga ko Yehova yari kubera abamwiringira “ubuturo bwera.” Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abamwanze bari ‘kumusitaraho bakagwa, bakavunika, bagategwa bagafatwa.’ Izo nshinga uko ari eshanu zigaragaza neza akaga kari kugera ku bantu batiringiraga Yehova (Yesaya 8:14, 15). Mu kinyejana cya mbere, abanze Yesu na bo barasitaye baragwa (Luka 20:17, 18). Muri iki gihe, abananirwa kugandukira Umwami wimitswe mu ijuru, ari we Yesu, na bo bazagerwaho n’ingaruka nk’izo.—Zaburi 2:5-9.
31. Ni gute Abakristo b’ukuri muri iki gihe bashobora kwigana urugero rwa Yesaya n’urw’abantu bateze amatwi inyigisho ze?
31 Mu gihe cya Yesaya, abantu bose si ko basitaye. Yesaya yagize ati “bumba ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye. Nuko Uwiteka wimaga amaso ab’inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire” (Yesaya 8:16, 17). Yesaya hamwe n’abitondeye inyigisho ze ntibari kureka Amategeko y’Imana. Bakomeje kwiringira Yehova, n’ubwo bagenzi babo b’inkozi z’ibibi banze kumwiringira, maze bigatuma Yehova abima amaso. Nimucyo dukurikize urugero rw’abakomeje kwiringira Yehova kandi twiyemeze tumaramaje kwizirika ubutanamuka ku gusenga kutanduye, nk’uko na bo babyiyemeje!—Daniyeli 12:4, 9; Matayo 24:45; gereranya n’Abaheburayo 6:11, 12.
“Ibimenyetso n’ibitangaza”
32. (a) Ni bande muri iki gihe babera abantu “ibimenyetso n’ibitangaza”? (b) Kuki Abakristo bagombye kwitandukanya n’isi?
32 Yesaya noneho aragira ati “dore jyewe n’abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni” (Yesaya 8:18). Ni koko, Yesaya, Sheyariyashubu na Maherishalalihashibazi, bari ibimenyetso byagaragazaga umugambi Yehova yari afitiye Abayahudi. Muri iki gihe na bwo, Yesu hamwe n’abavandimwe be basizwe na bo babera abantu ibimenyetso (Abaheburayo 2:11-13). Kandi bifatanya mu murimo wabo n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’“izindi ntama” (Ibyahishuwe 7:9, 14; Yohana 10:16). Birumvikana ko ikimenyetso kigira umumaro ari uko gusa kigaragarira abari impande zacyo bose. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basohoza inshingano yabo yo kubera abantu ibimenyetso mu gihe gusa bagaragara ko batandukanye n’iyi si, bakiringira Yehova mu buryo bwuzuye kandi bagatangaza imigambi ye bashize amanga.
33. (a) Ni iki Abakristo b’ukuri biyemeje gukora? b) Kuki Abakristo b’ukuri bazashobora guhagarara bashikamye?
33 Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese twubahirize amahame y’Imana aho kubahiriza amahame y’iyi si. Nimucyo dukomeze kugaragara ko turi ibimenyetso nta gutinya, dusohoza umurimo wahawe Yesaya Mukuru ari we Yesu Kristo, wo “kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi . . . n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo” (Yesaya 61:1, 2; Luka 4:17-21). Koko rero, igihe umwuzure w’Abashuri uzisuka ku isi hose, yemwe n’ubwo watugera mu ijosi, twe Abakristo b’ukuri ntituzatembanwa na wo. Tuzahagarara dushikamye kubera ko “Imana iri kumwe natwe.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kumenya uko ubwo buhanuzi bwasohojwe, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ipaji ya 62 n’iya 791, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Ashuri nanone igereranywa n’inyoni itanda amababa yayo ‘agakwira igihugu.’ Ku bw’ibyo, uko icyo gihugu cyari kuba kingana kose, cyari kuzimagizwa n’ingabo za Ashuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 103]
Yesaya yajyanye na Sheyariyashubu igihe yajyaga kubwira Ahazi ubutumwa bwa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 111]
Kuki Yesaya yanditse ku gisate kinini ngo “Maherishalalihashibazi”?