Gutegura disikuru y’abantu bose
BURI cyumweru, amatorero y’Abahamya ba Yehova hafi ya yose ateganya disikuru y’abantu bose ishingiye kuri Bibiliya. Niba uri umusaza cyangwa umukozi w’imirimo, mbese, waba utanga igihamya cy’uko utanga disikuru cyangwa ukigisha neza mu ruhame? Niba ari uko biri, ushobora gusabwa gutanga disikuru y’abantu bose. Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryafashije abavandimwe bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo kuzuza ibisabwa abifuza iyo nshingano. Igihe usabwe gutanga disikuru y’abantu bose, ni hehe wagombye gutangirira?
Iga ibikubiye ku rupapuro rwa disikuru
Mbere yo gutangira gukora ubushakashatsi, soma ibikubiye ku rupapuro rwawe rwa disikuru kandi ubitekerezeho, kugeza ubwo ubisobanukiwe neza. Zirikana igitekerezo rusange, ari cyo mutwe wa disikuru. Ni iki ugomba kwigisha abaguteze amatwi? Intego yawe ni iyihe?
Menya neza udutwe duto tugize ingingo z’ingenzi, hanyuma udusesengure. Ni irihe sano riri hagati ya buri gatwe gato n’igitekerezo rusange cya disikuru? Munsi ya buri ngingo y’ingenzi, hari izindi ngingo ziyunganira. Ibitekerezo bizishyigikira biba biri munsi yazo. Reba ukuntu buri gice cya disikuru gikomereza ku kikibanziriza, kikinjira mu gikurikiyeho kandi kigafasha mu kugera ku ntego ya disikuru. Iyo umaze gusobanukirwa igitekerezo rusange cya disikuru, intego yayo n’ukuntu ibitekerezo by’ingenzi bifasha kuyigeraho, ubwo noneho uba ushobora gutangira kubakira ingingo zawe.
Ugitangira, ushobora kwibonera ko ari iby’ingirakamaro gufata disikuru yawe igizwe na disikuru ntoya enye cyangwa eshanu, bitewe n’ingingo z’ingenzi zirimo. Tegura izo disikuru ntoya imwe imwe.
Urupapuro rwa disikuru wahawe ni urwo kugufasha gutegura. Si urwo gusomeraho utanga disikuru yawe. Rwagereranywa n’igikanka. Mu buryo bw’ikigereranyo, bizaba ngombwa ko usa n’urwambika umubiri, uruhe umutima n’umwuka w’ubuzima.
Gukoresha imirongo y’Ibyanditswe
Inyigisho za Yesu Kristo n’iz’abigishwa be zari zishingiye ku Byanditswe (Luka 4:16-21; 24:27; Ibyak 17:2, 3). Nawe ushobora kubigenza utyo. Disikuru yawe igomba kuba ishingiye ku Byanditswe. Aho gusobanura no kugaragaza uko ibitekerezo byatanzwe ku rupapuro rwa disikuru byashyirwa mu bikorwa gusa, reba uko Ibyanditswe bishyigikira ibyo bitekerezo, hanyuma wigishe ushingiye ku Byanditswe.
Mu gihe utegura disikuru yawe, suzuma buri murongo watanzwe ku rupapuro rwa disikuru. Reba icyo imirongo iwukikije ivuga. Hari imirongo imwe n’imwe iba igufasha gusobanukirwa ibintu runaka gusa. Yose si ko ugomba kuyisoma cyangwa kuyivugaho mu gihe utanga disikuru yawe. Toranya ibereye abaguteze amatwi kurusha indi. Niwibanda ku mirongo yatanzwe ku rupapuro rwa disikuru, ushobora kutazakenera gukoresha imirongo y’Ibyanditswe y’inyongera.
Disikuru yawe ntizaba nziza bitewe n’umubare w’imirongo y’Ibyanditswe wakoresheje; ahubwo, bizaterwa n’ukuntu wigisha. Niba ugiye gusoma umurongo w’Ibyanditswe, banza ugaragaze impamvu wawuhisemo. Teganya igihe cyo kugaragaza uko washyirwa mu bikorwa. Niba umaze gusoma umurongo runaka, komeza ubumbure Bibiliya yawe mu gihe uwusobanura. Abaguteze amatwi ntibazabura kukwigana. Ni gute watuma abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo uvuga kandi ukabafasha kungukirwa n’Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye kurushaho (Neh 8:8, 12)? Ushobora kubigeraho binyuriye mu kubasobanurira ibyo uvuga, kubitangaho ingero no kugaragaza uko byashyirwa mu bikorwa.
Gusobanura. Niba uteganya gusobanura umurongo w’ingenzi, ibaze uti ‘ni iki uyu murongo usobanura? Kuki nzawifashisha muri disikuru yanjye? Ni iki abateze amatwi bazawibazaho?’ Bishobora kuba ngombwa ko usuzuma imirongo iwukikije, icyatumye wandikwa, imimerere wandikiwemo, imbaraga amagambo yakoreshejwe afite n’intego umwanditsi wahumekewe yari afite awandika. Ibyo bisaba ubushakashatsi. Uzabona ibitekerezo by’agaciro kenshi bitabarika mu bitabo byateguwe n’“[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45-47). Ntukagerageze gusobanura ibintu byose bifitanye isano n’uwo murongo, ahubwo, uhuje n’ingingo uvugaho, sobanura impamvu wasabye abateze amatwi gukurikira muri Bibiliya zabo igihe wawubasomeraga.
Gutanga ingero. Ingero zituma abateze amatwi basobanukirwa neza cyangwa zikabafasha kwibuka ingingo cyangwa ihame uba wavuzeho. Ingero zifasha abantu gusobanukirwa icyo wababwiye no kugihuza n’ibintu basanzwe bazi. Uko ni ko Yesu yabigenje igihe yatangaga cya Kibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane. “Ibiguruka mu kirere,” “uburabyo bwo mu gasozi,” “irembo rifunganye,” “inzu [yo] ku rutare” n’ibindi nk’ibyo, byatumye inyigisho ye igira ireme, yumvikana neza kandi ntiyibagirana.—Mat, igice cya 5–7.
Kugaragaza uko ibintu byashyirwa mu bikorwa. Gusobanura umurongo w’Ibyanditswe no kuwutangaho ingero bituma abantu bunguka ubumenyi, ariko kugaragaza uko ubwo bumenyi bwashyirwa mu bikorwa ni byo bigira ingaruka nziza. Ni iby’ukuri ko gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Bibiliya ari inshingano y’abateze amatwi, ariko ushobora kubafasha kwiyumvisha icyo bagomba gukora. Niba umaze kwizera neza ko abaguteze amatwi bamaze gusobanukirwa umurongo urimo uvugaho kandi ko babona aho uhuriye n’ingingo ushaka kubumvisha, fata igihe cyo kubereka ingaruka uwo murongo ushobora kugira ku myizerere yacu no ku myifatire yacu. Garagaza inyungu zibonerwa mu kwiyambura ibitekerezo bikocamye cyangwa imyifatire mibi idahuje n’ukuri urimo uvugaho.
Igihe utekereza ku kuntu imirongo runaka yashyirwa mu bikorwa, ibuka ko abaguteze amatwi bakuriye mu mimerere inyuranye kandi ko bahangana n’ibibazo bitandukanye cyane. Bashobora kuba barimo abamaze igihe gito bashimishijwe, abakiri bato, abageze mu za bukuru, n’abahanganye n’ibindi bibazo binyuranye. Tanga disikuru ihuje n’ibibazo byabo kandi ivuga ibintu bibaho koko. Irinde gutanga inama zisa n’aho zigaragaza ko hari itsinda runaka ry’abantu bake gusa wibandaho.
Imyanzuro utanga disikuru afata
Hari imyanzuro imwe n’imwe iba yagufatiwe ku bihereranye na disikuru yawe. Ingingo z’ingenzi hamwe n’igihe ugomba kugenera buri mutwe w’ingenzi biba bigaragara neza. Indi myanzuro yose ugomba kuyifatira. Ushobora guhitamo gutinda ku tugingo tumwe two mu mutwe w’ingenzi, utundi ukatumaraho igihe gito. Ntukumve ko ugomba gutsindagiriza buri kagingo mu rugero rumwe. Ibyo bishobora gutuma utanga disikuru yawe uhushura kandi ukananiza abaguteze amatwi. Ni gute ushobora kumenya agatwe wavugaho mu buryo burambuye n’ako wavugaho muri make gusa cyangwa wihitira? Ibaze uti ‘ni izihe ngingo zizamfasha kumvikanisha igitekerezo cy’ingenzi gikubiye muri disikuru yanjye? Ni izihe ngingo zishobora gutuma abateze amatwi bungukirwa cyane kurushaho? Mbese, nimvanamo umurongo runaka w’Ibyanditswe n’ingingo ifitanye isano na wo, bizatuma ibihamya nshaka gutanga bitagira imbaraga?’
Kora uko ushoboye kose wirinde gukekeranya no gutanga ibitekerezo byawe bwite. Ndetse n’Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, yirinze kuvuga amagambo ‘ye ubwe’ (Yoh 14:10). Menya ko impamvu ituma abantu baza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ari ukugira ngo bumve uko twiga Bibiliya. Niba uzwiho kuba utanga disikuru neza, birashoboka ko biterwa n’uko wihatira kuterekeza ibitekerezo by’abaguteze amatwi kuri wowe ubwawe, ahubwo ko ubyerekeza ku Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, disikuru zawe zirishimirwa.—Fili 1:10, 11.
Iyo umaze gufata disikuru yawe ukayikungahaza uyishyiramo ibisobanuro bishingiye ku Byanditswe, ahasigaye uba ugomba kuyisubiramo. Ni iby’ingenzi kubikora mu ijwi riranguruye. Icya ngombwa ni uko uzirikana ingingo z’ingenzi zose. Ugomba kuba wizeye neza ibyo uvuga muri disikuru yawe, ukayiha imbaraga, kandi ugatanga disikuru yawe ivuga iby’ukuri ufite ibyishimo. Mbere yo gutanga disikuru yawe, ibaze uti ‘ni iki nshaka kugeraho?’ Nanone wongere wibaze uti ‘mbese, ingingo z’ingenzi zaba zigaragara neza? Mbese, disikuru yanjye yaba koko ishingiye ku Byanditswe? Mbese, umuntu ashobora guhita abona aho buri gitekerezo cy’ingenzi gihuriye n’ikigikurikiye? Mbese, iyi disikuru yaba isunikira abantu kunyurwa n’ibyo Yehova aduha? Mbese, umusozo waba ufitanye isano ritaziguye n’igitekerezo rusange cya disikuru, waba se wereka abateze amatwi icyo bagomba gukora, kandi se waba ubashishikariza kugikora?’ Niba ushobora gusubiza yego kuri ibyo bibazo byose, uzaba ushobora ‘kugaragaza ubuhanga uko bikwiriye,’ ku bw’inyungu z’itorero no ku bw’ikuzo rya Yehova!—Imig 15:2.