IGICE CYA GATATU
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
Imana yarwanyijwe ite?
Ubuzima buzaba bumeze bute ku isi mu gihe kizaza?
1. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
UMUGAMBI Imana ifitiye isi urahebuje rwose. Yehova yifuza ko isi yaturwa n’abantu bishimye kandi bafite amagara mazima. Bibiliya ivuga ko ‘Imana yateye ubusitani muri Edeni, ikamezamo igiti cyose kinogeye ijisho gifite ibyokurya byiza.’ Hanyuma yaremye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, ibashyira muri ubwo busitani bwiza cyane, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:28; 2:8, 9, 15). Bityo rero, umugambi w’Imana wari uw’uko abantu bororoka, bakagura iyo paradizo igakwira ku isi hose kandi bakita ku nyamaswa.
2. (a) Ni iki kitwemeza ko umugambi Imana ifitiye isi uzasohozwa? (b) Bibiliya ivuga ko ari ba nde bazabaho iteka?
2 Ese utekereza ko uwo mugambi uzasohora? Imana yaravuze iti “narabivuze kandi nzabisohoza” (Yesaya 46:9-11; 55:11). Imana izasohoza ibyo yagambiriye byose. Ivuga ko ‘itaremeye isi ubusa,’ ahubwo ko ‘yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Imana yashakaga ko ku isi haba abantu bameze bate? Kandi se yashakaga ko bayituraho igihe kingana iki? Bibiliya isubiza igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.
3. Ni ibihe bintu bibi bibera ku isi muri iki gihe, kandi se bituma abantu bibaza ibihe bibazo?
3 Uwo mugambi nturasohora, kubera ko abantu barwara, kandi bagapfa, ndetse bararwana kandi bakicana. Hari ikintu kitagenze neza, kuko Imana itashakaga ko isi imera nk’uko tuyibona muri iki gihe! None se byagenze bite? Kuki umugambi w’Imana utasohoye? Nta gitabo cy’amateka cyanditswe n’abantu gishobora kuduha igisubizo kuko ibibazo byatangiriye mu ijuru.
INKOMOKO Y’UMWANZI
4, 5. (a) Ni nde mu by’ukuri wavugishije Eva akoresheje inzoka? (b) Ni mu buhe buryo umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo, ashobora guhinduka umujura?
4 Igitabo cya mbere cya Bibiliya kitubwira uko umwanzi w’Imana yigaragaje mu busitani bwa Edeni. Yitwa “inzoka,” ariko ntiyari inzoka iyi isanzwe. Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, ‘yitwa Satani Usebanya, ari na we uyobya isi yose ituwe.’ Nanone yitwa “ya nzoka ya kera” (Intangiriro 3:1; Ibyahishuwe 12:9). Uwo mumarayika w’umunyambaraga yavugiye mu nzoka, atuma Eva agira ngo iyo nzoka ni yo yamuvugishaga. Igihe Imana yateguraga isi kugira ngo izayituzeho abantu uwo mumarayika yari ahari.—Yobu 38:4, 7.
5 None se ko ibyo Yehova yaremye byose byari bitunganye, uwo “Satani” yaremwe na nde? Mu magambo make, umwe mu bamarayika b’Imana yihinduye Satani. Ibyo se byari gushoboka bite? Ni nk’uko muri iki gihe umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo ashobora guhinduka umujura. Bigenda bite? Uwo muntu ashobora kugira icyifuzo kibi mu mutima we. Iyo akomeje kugitekerezaho, gishobora gushora imizi noneho uburyo bwaboneka, agakora bya bintu bibi yatekerezagaho.—Soma muri Yakobo 1:13-15.
6. Byagenze bite kugira ngo umumarayika w’Imana ahinduke Satani Usebanya?
6 Uko ni ko byagendekeye Satani. Igihe Imana yabwiraga Adamu na Eva ngo babyare buzure isi, yarumvaga (Intangiriro 1:27, 28). Satani ashobora kuba yaribwiye ati “aba bantu bose bashobora kunsenga aho gusenga Imana!” Ubwo icyifuzo kibi cyari cyinjiye mu mutima we. Amaherezo yabeshyeye Imana, abwira Eva ibinyoma kugira ngo amushuke. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5.) Nguko uko yahindutse “Usebanya,” kandi ahinduka “Satani” bisobanura ngo “Urwanya Imana.”
7. (a) Kuki Adamu na Eva bapfuye? (b) Kuki abakomotse kuri Adamu bose basaza kandi bagapfa?
7 Satani yakoresheje ibinyoma n’uburiganya atuma Adamu na Eva basuzugura Imana (Intangiriro 2:17; 3:6). Imana yari yaravuze ko nibasuzugura bazapfa, kandi koko amaherezo baje gupfa (Intangiriro 3:17-19). Igihe Adamu yakoraga icyaha yabaye umuntu udatunganye bityo araga icyaha abamukomokaho bose. (Soma mu Baroma 5:12.) Twabigereranya n’iforomo babumbiramo amatafari. Iyo babumbiye amatafari mu iforomo ifite ubusembwa, buri tafari ryose riza rifite ubwo busembwa. Adamu na we yaraze abantu bose “ubusembwa” bwo kudatungana. Ni yo mpamvu abantu bose basaza kandi bagapfa.—Abaroma 3:23.
8, 9. (a) Ni iki Satani yashinje Imana? (b) Kuki Imana itahise irimbura ibyo byigomeke?
8 Satani yarwanyije ubutegetsi bwa Yehova igihe yatumaga Adamu na Eva bacumura ku Mana, bityo aba atangije igikorwa cyo kwigomeka. Ni nk’aho Satani yavugaga ati “Imana ni umutegetsi mubi. Irabeshya kandi yima abantu ibintu byiza. Abantu ntibakeneye gutegekwa n’Imana. Bashobora kwihitiramo icyiza n’ikibi. Ari jye ubategetse barushaho kumererwa neza.” Imana yari gusubiza ite ibyo birego birimo agasuzuguro? Hari abatekereza ko Imana yagombaga guhita yica ibyo byigomeke. Ariko se ibyo byari kuba bishubije ibirego bya Satani? Ese byari kuba bigaragaje ko Imana ari yo itegeka neza?
9 Yehova ntiyahise yica ibyo byigomeke kubera ko akurikiza ubutabera mu buryo butunganye. Ahubwo yararetse abantu bamara igihe runaka bitegeka bayobowe na Satani. Ibyo byagaragaje neza ko Satani ari umunyabinyoma. Impamvu yatumye Yehova abigenza atyo izasuzumwa mu gice cya 11 cy’iki gitabo. Ariko se ubundi byari bikwiriye ko Adamu na Eva bizera Satani utari warigeze agira ikintu cyiza na kimwe abakorera? Ese bari bakwiriye kwemera ko Yehova ari umunyabinyoma w’umugome kandi ari we wari warabahaye ibintu byose bari bafite? Wowe se wari kubigenza ute?
10. Washyigikira Yehova ute mu gusubiza ibirego bya Satani?
10 Byaba byiza dutekereje kuri ibyo bibazo kubera ko bitureba twese. Dushobora guhitamo gushyigikira Yehova, tukemera ko ari Umuyobozi wacu, maze tukagaragaza ko Satani ari umunyabinyoma. Dushobora no guhitamo gushyigikira Satani. (Zaburi 73:28; soma mu Migani 27:11.) Ikibabaje, ni uko abantu bake gusa ari bo bahitamo kumvira Yehova. Ibyo bigaragaza ko Yehova atari we utegeka iyi si. None se niba Imana atari yo itegeka iyi si, ni nde uyitegeka?
NI NDE UTEGEKA IYI SI?
11, 12. (a) Ikigeragezo cyageze kuri Yesu kigaragaza gite ko Satani ari we utegeka iyi si? (b) Ni iki kindi kigaragaza ko Satani ari we utegeka iyi si?
11 Yesu ntiyigeze ahakana ko Satani ari we utegeka iyi si. Mu buryo runaka bw’igitangaza, Satani yigeze kwereka Yesu “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.” Hanyuma Satani yabwiye Yesu ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya” (Matayo 4:8, 9; Luka 4:5, 6). Bitekerezeho nawe! Ese ibyo byari kubera Yesu ikigeragezo iyo Satani aza kuba atari we utegeka ubwo bwami? Yesu ntiyigeze ahakana ko ubutegetsi bwose bw’isi ari ubwa Satani. Nta gushidikanya ko iyo Satani aza kuba atari we uyoboye ubwo butegetsi, Yesu aba yarabihakanye.
12 Ni iby’ukuri ko Yehova Imana ishoborabyose ari we waremye ijuru n’isi (Ibyahishuwe 4:11). Nyamara nta na hamwe Bibiliya ivuga ko Yehova Imana cyangwa Yesu Kristo ari bo bategeka iyi si. Ahubwo, Yesu yavuze yeruye ko Satani ari we ‘mutware w’iyi si’ (Yohana 12:31; 14:30; 16:11). Nanone Bibiliya ivuga ko Satani ari “imana y’iyi si” (2 Abakorinto 4:3, 4). Intumwa Yohana na we yaranditse ati “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19.
UKO ISI YA SATANI IZAKURWAHO
13. Kuki dukeneye isi nshya?
13 Uko umwaka ushize undi ugataha, isi igenda irushaho kuba mbi. Yuzuyemo intambara, abanyapolitiki b’abahemu, abayobozi b’amadini b’indyarya n’abagizi ba nabi ruharwa. Isi yose muri rusange yarenze igaruriro. Bibiliya igaragaza ko vuba aha Imana izarimbura iyi si mbi mu ntambara ya Harimagedoni, ikayisimbuza isi nshya irangwa no gukiranuka.—Ibyahishuwe 16:14-16.
14. Ni nde Imana yatoranyirije kuba Umutegetsi w’Ubwami bwayo, kandi se ibyo byari byarahanuwe bite?
14 Yehova yatoranyije Yesu Kristo kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Bibiliya yari yarahanuye iti “umwana yatuvukiye, twahawe umwana w’umuhungu, kandi ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa . . . Umwami w’amahoro. Ubutware bwe buziyongera kandi amahoro ntazagira iherezo” (Yesaya 9:6, 7). Yesu yigishije abigishwa be gusenga bavuga bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Nk’uko tuzabibona muri iki gitabo, vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho ubutegetsi bwose bw’iyi si, maze bubusimbure. (Soma muri Daniyeli 2:44.) Hanyuma Ubwami bw’Imana buzahindura iyi si paradizo.
ISI NSHYA IRI BUGUFI
15. “Isi nshya” ni iki?
15 Bibiliya iduha icyizere igira iti “nk’uko isezerano [ry’Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13; Yesaya 65:17). Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu bayituyeho (Intangiriro 11:1). Bityo rero, “isi nshya” ikiranuka ni umuryango w’abantu bazaba bemerwa n’Imana.
16. Ni iyihe mpano y’agaciro katagereranywa Imana izaha abo yemera, kandi se ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzayibone?
16 Yesu yasezeranyije ko mu isi nshya yegereje, Imana izaha “ubuzima bw’iteka” abo yemera (Mariko 10:30). Rambura Bibiliya yawe muri Yohana 3:16 na 17:3, maze wisomere ibyo Yesu yavuze ko tugomba gukora kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Reka noneho turebe muri Bibiliya imigisha izagera ku bantu bazaba bakwiriye guhabwa iyo mpano ihebuje y’Imana mu isi izahinduka paradizo.
17, 18. Ni iki kitwemeza ko ku isi hose hazabaho amahoro n’umutekano?
17 Ibikorwa bibi, intambara n’urugomo ntibizongera kubaho. ‘Umuntu mubi ntazaba akiriho; ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi’ (Zaburi 37:10, 11). Hazabaho amahoro kuko Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi’ (Zaburi 46:9; Yesaya 2:4). Hanyuma “umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho,” ni ukuvuga kugeza iteka ryose.—Zaburi 72:7.
18 Abagaragu ba Yehova bazagira umutekano. Iyo Abisirayeli bumviraga Imana, bagiraga umutekano (Abalewi 25:18, 19). Kugira umutekano nk’uwo muri paradizo bizaba bihebuje rwose!—Soma muri Yesaya 32:18; Mika 4:4.
19. Tuzi dute ko mu isi nshya y’Imana hazabamo ibyokurya byinshi?
19 Ntihazabaho inzara. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Yehova Imana azaha imigisha abakiranutsi be, kandi “isi izatanga umwero wayo.”—Zaburi 67:6.
20. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko isi yose izahinduka paradizo?
20 Isi yose izahinduka paradizo. Amazu meza afite ubusitani bwiza azubakwa aho abantu b’abanyabyaha bari barangije. (Soma muri Yesaya 65:21-24; Ibyahishuwe 11:18.) Isi izatunganywa kugeza igihe yose izabera nziza kandi ikarumbuka nk’ubusitani bwa Edeni. Nanone Imana ‘izapfumbatura ikiganza cyayo, ihaze ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Zaburi 145:16.
21. Ni iki kigaragaza ko abantu bazabana amahoro n’inyamaswa?
21 Abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. Inyamaswa z’inkazi n’amatungo yo mu rugo bizarishanya. Ndetse n’umwana muto ntazongera gutinya inyamaswa ziteye ubwoba muri iki gihe.—Soma muri Yesaya 11:6-9; 65:25.
22. Bizagendekera bite indwara?
22 Indwara zizavaho. Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari we Yesu, azakiza abantu indwara mu rugero rwagutse kurusha uko yabikoze igihe yari hano ku isi (Matayo 9:35; Mariko 1:40-42; Yohana 5:5-9). Icyo gihe ‘nta muturage uzavuga ati “ndarwaye.” ’—Yesaya 33:24; 35:5, 6.
23. Kuki umuzuko uzadushimisha cyane?
23 Abantu bacu twakundaga bapfuye bazazuka kandi bazaba bashobora kubaho iteka. Abantu bose Imana izirikana basinziriye mu rupfu bazazuka. Koko rero, “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15; soma muri Yohana 5:28, 29.
24. Iyo utekereje paradizo wumva umeze ute?
24 Mbega igihe kizaza gihebuje gihishiwe abantu bemera kwiga ibyerekeye Umuremyi wacu Mukuru, Yehova Imana, no kumukorera! Iyo paradizo iri hafi kuza ni yo Yesu yavugaga igihe yasezeranyaga umunyabyaha wari umanitse iruhande rwe ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Ni iby’ingenzi ko tumenya neza Yesu Kristo, we uzatuma iyo migisha yose itugeraho.