IGICE CYA CUMI N’UMUNANI
Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
Umubatizo wa gikristo ukorwa ute?
Ni izihe ntambwe ugomba gutera kugira ngo ubatizwe?
Umuntu yiyegurira Imana ate?
Ni iyihe mpamvu yihariye yagombye gutuma umuntu abatizwa?
1. Ni iki cyatumye umutware w’ibwami w’Umunyetiyopiya asaba kubatizwa?
“DORE ikidendezi cy’amazi: ni iki kimbuza kubatizwa?” Icyo kibazo cyabajijwe n’umutware w’ibwami w’Umunyetiyopiya mu kinyejana cya mbere. Umukristo witwaga Filipo yari yamuhaye ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe. Ibyo uwo Munyetiyopiya yize mu Byanditswe byamukoze ku mutima bituma agira icyo akora. Yagaragaje ko yashakaga kubatizwa.—Ibyakozwe 8:26-36.
2. Kuki wagombye gutekereza ibyo kubatizwa ubishyizeho umutima?
2 Niba waramaze kwiga witonze ibice bibanza by’iki gitabo ubifashijwemo n’Umuhamya wa Yehova, ushobora nawe kumva witeguye kubaza uti “ni iki kimbuza kubatizwa?” Wamaze kumenya isezerano ryo muri Bibiliya ry’uko abantu bazabaho iteka muri paradizo (Luka 23:43; Ibyahishuwe 21:3, 4). Wamaze no gusobanukirwa imimerere abapfuye barimo kandi umenya ko hazabaho umuzuko (Umubwiriza 9:5; Yohana 5:28, 29). Ushobora no kuba waratangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova mu materaniro y’itorero ryabo, ukaba waramaze kwibonera rwose ko bari mu idini ry’ukuri (Yohana 13:35). Icy’ingenzi kurushaho, ushobora kuba waratangiye kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bwite.
3. (a) Ni iki Yesu yategetse abigishwa be? (b) Umubatizo wo mu mazi ukorwa ute?
3 None se wagaragaza ute ko wifuza gukorera Imana? Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza” (Matayo 28:19). Na Yesu ubwe yatanze urugero igihe yabatizwaga mu mazi menshi. Nta bwo bamuminjagiyeho amazi cyangwa ngo bayamusuke ku gahanga (Matayo 3:16). Inshinga “kubatiza” ituruka ku ijambo ry’ikigiriki risobanura “kwibiza.” Ku bw’ibyo rero, umubatizo wa gikristo usobanura kwibiza umuntu wese uko yakabaye mu mazi.
4. Umubatizo wo mu mazi ugaragaza iki?
4 Abantu bose bashaka kugirana na Yehova Imana imishyikirano myiza basabwa kubatizwa mu mazi. Umubatizo ugaragariza abantu icyifuzo ufite cyo gukorera Imana. Ugaragaza ko wishimira gukora ibyo Yehova ashaka (Zaburi 40:7, 8). Icyakora hari intambwe ugomba gutera kugira ngo ubatizwe.
UGOMBA KUGIRA UBUMENYI NO KWIZERA
5. (a) Ni iyihe ntambwe ya mbere umuntu agomba gutera kugira ngo abatizwe? (b) Kuki amateraniro ya gikristo ari ngombwa?
5 Intambwe ya mbere watangiye kuyitera. Mu buhe buryo? Wamenye Yehova Imana na Yesu Kristo wenda ubifashijwemo na gahunda ihamye yo kwiga Bibiliya. (Soma muri Yohana 17:3.) Ariko rero, uracyafite byinshi ugomba kwiga. Abakristo bifuza “kuzuzwa ubumenyi nyakuri bw’ibyo [Imana] ishaka” (Abakolosayi 1:9). Kujya mu materaniro y’itorero ry’Abahamya ba Yehova bizagufasha cyane kubigeraho. Kujya muri ayo materaniro ni ngombwa (Abaheburayo 10:24, 25). Kujya mu materaniro buri gihe bizatuma urushaho kumenya Imana.
6. Ugomba kugira ubumenyi bwa Bibiliya bungana iki kugira ngo ubatizwe?
6 Birumvikana ariko ko atari ngombwa ko umenya buri kintu cyose kivugwa muri Bibiliya kugira ngo ubatizwe. Hari ibintu wa mutware w’Umunyetiyopiya yari asanzwe azi, ariko yari akeneye uwamusobanurira ibindi bice by’Ibyanditswe (Ibyakozwe 8:30, 31). Nawe uracyafite byinshi ugomba kwiga. N’ubundi kandi, ntuzigera umenya ibintu byose byerekeye Imana (Umubwiriza 3:11). Ariko mbere y’uko ubatizwa, ugomba kumenya no kwemera nibura inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya (Abaheburayo 5:12). Muri izo nyigisho hakubiyemo kumenya ukuri ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye n’akamaro k’izina ry’Imana n’Ubwami bwayo.
7. Kwiga Bibiliya byagombye kukumarira iki?
7 Icyakora, ubumenyi bwonyine ntibuhagije, kuko ‘umuntu udafite ukwizera adashobora gushimisha [Imana]’ (Abaheburayo 11:6). Bibiliya itubwira ko hari abantu bo mu mugi wa kera wa Korinto bumvise ubutumwa bwigishwaga n’Abakristo maze ‘barizera barabatizwa’ (Ibyakozwe 18:8). Mu buryo nk’ubwo, ibyo wize muri Bibiliya byagombye gutuma wizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Kwiga Bibiliya byagombye gutuma wizera ibyo Imana yasezeranyije kandi ukizera ko igitambo cya Yesu gishobora kugukiza.—Yosuwa 23:14; Ibyakozwe 4:12; 2 Timoteyo 3:16, 17.
KUGEZA KU BANDI UKURI KO MURI BIBILIYA
8. Ni iki kizatuma wifuza kubwira abandi ibyo wamenye?
8 Uko ukwizera kuzagenda gushinga imizi mu mutima wawe, ni na ko uzagenda wumva ko udashobora gukomeza kwihererana ibyo wamenye (Yeremiya 20:9). Uzumva wifuza cyane kubwira abandi ibyerekeye Imana n’imigambi yayo.—Soma mu 2 Abakorinto 4:13.
9, 10. (a) Ni ba nde ushobora guheraho ubabwira ukuri ko muri Bibiliya? (b) Wakora iki niba wifuza gufatanya n’Abahamya ba Yehova mu murimo wo kubwiriza?
9 Ushobora guhera kuri bene wanyu, incuti, abaturanyi cyangwa se abo mukorana, ukabagezaho ukuri ko muri Bibiliya ubigiranye amakenga. Nyuma y’igihe uzumva wifuza gufatanya n’Abahamya ba Yehova mu murimo wo kubwiriza. Icyo gihe ntuzatinye kubiganiraho n’Umuhamya ukwigisha Bibiliya. Nibigaragara ko wujuje ibisabwa kugira ngo ukore umurimo wo kubwiriza, hazakorwa gahunda maze wowe n’uwo mwigana muganire n’abasaza babiri b’itorero.
10 Ibyo bizatuma urushaho kumenya bamwe mu basaza b’Abakristo baragira umukumbi w’Imana (Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:2, 3). Abo basaza nibasanga usobanukiwe inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi uzemera, ukaba ubaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana kandi wifuza rwose kuba Umuhamya wa Yehova, bazakumenyesha ko ushobora kwifatanya mu murimo wo kubwiriza uri umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa.
11. Ni ibihe bintu abantu bamwe baba bagomba guhindura kugira ngo bemererwe gukora umurimo wo kubwiriza?
11 Icyakora, hari igihe abo basaza bashobora gusanga ugomba kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe no mu myifatire yawe kugira ngo ukore umurimo wo kubwiriza. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kureka ingeso zimwe na zimwe wihereranye. Ku bw’ibyo rero, mbere y’uko usaba kuba umubwiriza utarabatizwa, ugomba kuba waramaze kureka ibyaha bikomeye, urugero nk’ubwiyandarike, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.—Soma mu 1 Abakorinto 6:9, 10; Abagalatiya 5:19-21.
KWIHANA NO GUHINDUKA
12. Kuki ugomba kwihana?
12 Hari izindi ntambwe umuntu agomba gutera kugira ngo abatizwe. Intumwa Petero yaravuze ati “mwihane maze muhindukire, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe” (Ibyakozwe 3:19). Kwihana ni ukumva wicujije ubikuye ku mutima icyaha runaka wakoze. Birakwiriye rero ko umuntu yihana niba yarigeze kugendera mu nzira z’ubwiyandarike, kandi niyo mu rugero runaka yaba ataragize imibereho yanduye, na bwo aba agomba kwihana. Kubera iki? Kubera ko abantu bose ari abanyabyaha, bityo bakaba bakeneye imbabazi z’Imana (Abaroma 3:23; 5:12). Mbere y’uko wiga Bibiliya, ntiwari uzi icyo Imana ishaka. Bityo rero, ntiwari kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka kandi utabizi. Ni yo mpamvu ugomba kwihana.
13. Guhinduka ni iki?
13 Nyuma yo kwihana ugomba guhinduka cyangwa ‘guhindukira.’ Ugomba gukora ibirenze kumva wicujije. Ugomba kureka inzira wagenderagamo kera maze ukiyemeza umaramaje ko noneho ugiye kujya ukora ibyiza. Kwihana no guhinduka ni intambwe ugomba gutera mbere y’uko ubatizwa.
KWIYEGURIRA IMANA
14. Ni iyihe ntambwe yindi y’ingenzi ugomba gutera mbere y’uko ubatizwa?
14 Hari indi ntambwe y’ingenzi ugomba gutera mbere y’uko ubatizwa. Ugomba kwiyegurira Yehova Imana.
15, 16. Kwiyegurira Imana bisobanura iki, kandi se ni iki gituma umuntu yifuza kubikora?
15 Iyo wiyeguriye Yehova Imana binyuze mu isengesho rivuye ku mutima, umusezeranya ko ari we wenyine uzakorera iteka ryose (Gutegeka kwa Kabiri 6:15). Ariko se kuki umuntu yakwiyemeza kuba imbata y’Imana? Reka wenda tuvuge ko umusore atangiye kurambagiza umukobwa. Uko agenda arushaho kumumenya no kubona ko afite imico myiza, ni na ko arushaho kumva amukunze. Birasanzwe ko nyuma y’igihe amubaza niba bashobora kuzabana. Ni iby’ukuri ko ishyingiranwa rituma umuntu agira inshingano z’inyongera. Ariko urukundo rutuma uwo musore atera iyo ntambwe ikomeye.
16 Iyo umaze kumenya Yehova no kumukunda, wumva wifuza kumukorera utizigamye. Umuntu wese ushaka gukurikira Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, agomba ‘kwiyanga’ (Mariko 8:34). Tugaragaza ko twiyanga iyo twirinze ko ibyifuzo byacu n’intego zacu bitubuza kumvira Imana mu buryo bwuzuye. Mbere y’uko ubatizwa rero, ugomba gukora ibyo Yehova Imana ashaka, bikaba intego y’ibanze mu buzima bwawe.—Soma muri 1 Petero 4:2.
IKUREMO KO UTAZABISHOBORA
17. Kuki bamwe bashobora kwifata ntibiyegurire Imana?
17 Hari abantu banga kwiyegurira Yehova kubera ko bumva batinye gutera intambwe nk’iyo ikomeye. Bashobora gutinya ko nibaba Abakristo biyeguriye Imana izagira icyo ibabaza. Batekereza ko icyababera cyiza ari uko batakwiyegurira Yehova kuko batinya ko batazashobora kubaho mu buryo buhuje no kumwiyegura bityo bakamubabaza.
18. Ni iki gishobora gutuma wifuza kwiyegurira Yehova?
18 Uko uzagenda witoza gukunda Yehova, ni na ko uzagenda wumva ushaka kumwiyegurira no gukora ibishoboka byose kugira ngo ubeho mu buryo buhuje n’uko wamwiyeguriye (Umubwiriza 5:4). Nyuma yo kwiyegurira Imana, birumvikana ko uzifuza ‘kugenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, bityo ubone uko umushimisha mu buryo bwuzuye’ (Abakolosayi 1:10). Urukundo ukunda Imana ruzatuma utumva ko gukora ibyo ishaka bivunanye. Nta gushidikanya ko uzemeranya n’amagambo intumwa Yohana yanditse agira ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yohana 5:3.
19. Kuki utagombye gutinya kwiyegurira Imana?
19 Si ngombwa ko uba umuntu utunganye kugira ngo wiyegurire Imana. Yehova azi intege nke zawe kandi ntakwitegaho gukora ibirenze ubushobozi bwawe (Zaburi 103:14). Yifuza rwose ko wagira icyo ugeraho kandi azagushyigikira anagufashe. (Soma muri Yesaya 41:10.) Ushobora rwose kwemera udashidikanya ko niwiringira Yehova n’umutima wawe wose, “azagorora inzira zawe.”—Imigani 3:5, 6.
GARAGAZA KO WIYEGURIYE IMANA UBATIZWA
20. Kuki kwiyegurira Yehova mu isengesho bidahagije?
20 Gutekereza ku bintu tumaze gusuzuma bishobora gutuma wiyegurira Yehova mu isengesho. Umuntu wese ukunda Imana by’ukuri nanone agomba ‘kwatura bikamuhesha agakiza’ (Abaroma 10:10). Ibyo se wabikora ute?
21, 22. ‘Wakwatura’ ute ukwizera kwawe?
21 Menyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza bo mu itorero ryawe ko ushaka kubatizwa. Azateganya abasaza bazasuzumana nawe ibibazo runaka bishingiye ku nyigisho z’ibanze za Bibiliya. Abo basaza nibasanga wujuje ibisabwa, bazakumenyesha ko ushobora kubatizwa mu ikoraniro rizakurikiraho.a Ubusanzwe, muri iryo koraniro hatangwa disikuru ivuga muri make icyo umubatizo usobanura. Hanyuma uwatanze iyo disikuru asaba abiteguye kubatizwa bose gusubiza ibibazo bibiri byoroheje kugira ngo ‘bature’ ukwizera kwabo.
22 Umubatizo ni wo ugaragariza abantu bose ko wiyeguriye Imana kandi ko noneho uri Umuhamya wa Yehova. Abiteguye kubatizwa bibizwa mu mazi uko bakabaye kugira ngo berekane mu ruhame ko biyeguriye Yehova.
ICYO UMUBATIZO WAWE USOBANURA
23. Kubatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” bisobanura iki?
23 Yesu yavuze ko abigishwa be bagombaga kubatizwa “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (Matayo 28:19). Ibyo bisobanura ko ubatijwe aba yemera ubutware bwa Yehova Imana n’ubwa Yesu Kristo (Zaburi 83:18; Matayo 28:18). Nanone aba yemera imikorere y’umwuka wera w’Imana, ni ukuvuga imbaraga ikoresha.—Abagalatiya 5:22, 23; 2 Petero 1:21.
24, 25. (a) Umubatizo ugereranya iki? (b) Ni ikihe kibazo gikeneye kubonerwa igisubizo?
24 Ariko rero, kubatizwa si ukwibira mu mazi gusa. Ni ikimenyetso kigaragaza ikintu gikomeye cyane. Kwibizwa mu mazi bigereranywa no gupfa ku bihereranye n’imibereho wari usanganywe. Kuburuka mu mazi bigaragaza ko noneho uzajya ubaho ukora ibyo Imana ishaka. Wibuke nanone ko wiyeguriye Yehova Imana ubwe utiyeguriye umurimo runaka, ikintu runaka, umuntu cyangwa umuryango runaka. Kwiyegurira Imana no kubatizwa ni intangiriro y’ubucuti bukomeye uba ugiye kugirana n’Imana, mbese mukagirana imishyikirano myiza.—Zaburi 25:14.
25 Kubatizwa ntibisobanura ko byanze bikunze uzabona agakiza. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi” (Abafilipi 2:12). Umubatizo ni intangiriro gusa. Ikibazo rero ni ukumenya uko waguma mu rukundo rw’Imana. Igice cya nyuma kizaguha igisubizo.
a Buri gihe iyo Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro haba n’umubatizo.