IGICE CYA 2
Uko wakomeza kugira umutimanama utagucira urubanza
“Mugire umutimanama utabacira urubanza.”—1 PETERO 3:16.
1, 2. Kuki busole ari igikoresho cy’ingenzi cyane, kandi se kuki ishobora kugereranywa n’umutimanama?
TEKEREZA umusare uyoboye ubwato mu miraba yo mu nyanja ngari; sa n’ureba mukerarugendo arimo agenda mu butayu; utekereze umupilote utwaye indege hejuru y’ibicu. Ese waba uzi icyo abo bantu bose bahuriyeho? Buri wese, ashobora guhura n’ingorane zikomeye aramutse adafite igikoresho cyerekana amerekezo cyitwa busole, kandi akaba adashobora kubona ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.
2 Busole ni igikoresho cyoroheje kimeze nk’isaha, gifite urushinge rukoreshwa na rukuruzi rwerekana amajyaruguru. Iyo ikora neza, ukayikoresha ufite n’ikarita igaragaza ahantu neza, ishobora kukurinda akaga. Mu buryo runaka, busole ishobora kugereranywa n’impano nziza y’umutimanama Yehova yaduhaye (Yakobo 1:17). Turamutse tudafite umutimanama, twayoba burundu. Ariko tuwukoresheje neza, ushobora kudufasha kumenya inzira nziza tunyuramo kandi tukayikomeza ubuzima bwacu bwose. Nimucyo noneho tubanze dusuzume icyo umutimanama ari cyo n’uko ukora. Hanyuma turi busuzume izi ngingo zikurikira: (1) uko twatoza umutimanama wacu; (2) impamvu twagombye kwita ku mitimanama y’abandi; (3) n’imigisha duheshwa no kugira umutimanama uticira urubanza.
ICYO UMUTIMANAMA ARI CYO N’UKO UKORA
3. Ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “umutimanama,” rifashwe uko ryakabaye risobanura iki, kandi se ryerekeza ku buhe bushobozi bwihariwe n’abantu?
3 Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umutimanama,” rifashwe uko ryakabaye risobanura “kwimenya.” Dutandukanye n’ibindi biremwa byose byo ku isi, kubera ko Imana yaduhaye ubushobozi bwo kwimenya. Mbese ni nkaho dushobora guhagarara tukisuzuma, tukareba niba imyifatire yacu ikwiriye. Umutimanama wacu umeze nk’umuhamya cyangwa umucamanza utubamo, ushobora gusuzuma ibikorwa byacu, imyifatire yacu n’amahitamo tugira. Ushobora kudufasha gufata imyanzuro myiza cyangwa kutuburira igihe tugiye gufata imyanzuro mibi. Iyo dufashe umwanzuro mwiza uraduhumuriza, twafata umwanzuro mubi ukatubuza amahwemo.
4, 5. (a) Tubwirwa n’iki ko Adamu na Eva bari bafite umutimanama, kandi se kuba bararenze ku mategeko y’Imana byabagizeho izihe ngaruka? (b) Ni izihe ngero zigaragaza ko abagabo b’indahemuka ba mbere y’Ubukristo bakoreshaga umutimanama wabo?
4 Abantu baremanywe ubwo bushobozi. Adamu na Eva bagaragaje ko bari bafite umutimanama. Ibyo bigaragazwa n’uko bamaze gukora icyaha bagize ikimwaro (Intangiriro 3:7, 8). Ikibabaje ni uko umutimanama ubacira urubanza nta cyo wari ukibamariye. Bari barenze nkana ku itegeko ry’Imana. Ku bw’ibyo, bahisemo kwigomeka, bigira abanzi ba Yehova Imana. Kubera ko bari batunganye, bari bazi neza ibyo bakora ku buryo batashoboraga kwigarura.
5 Mu buryo bunyuranye n’uko Adamu na Eva babigenje, hari abantu benshi badatunganye bumviye imitimanama yabo. Urugero, umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yaravuze ati “nagundiriye gukiranuka kwanjye kandi sinzakurekura; umutima wanjye nta cyo uzandega mu minsi yose yo kubaho kwanjye” (Yobu 27:6).a Buri gihe Yobu yumviraga umutimanama we, akawureka ukamuyobora mu bikorwa bye no mu myanzuro ye. Ni yo mpamvu yavuze anyuzwe rwose ko umutimanama we utigeze umubuza amahwemo ngo yumve afite ikimwaro cyangwa yishinja icyaha. Zirikana itandukaniro riri hagati ya Yobu na Dawidi. Igihe Dawidi yubahukaga Sawuli, umwami Yehova yari yarasutseho amavuta, ‘umutima wa Dawidi waramukubise’ (1 Samweli 24:5). Kuba umutimanama wa Dawidi waramukubise byamugiriye akamaro rwose. Byamuhaye isomo ryo kutazongera gutinyuka ibintu nk’ibyo.
6. Ni iki kigaragaza ko umutimanama ari impano yahawe abantu bose?
6 Ese iyo mpano y’umutimanama igirwa n’abagaragu ba Yehova bonyine? Zirikana amagambo yahumetswe intumwa Pawulo yavuze agira ati “iyo abanyamahanga badafite amategeko bakoze ibintu bisabwa n’amategeko babibwirijwe na kamere yabo, abo bantu nubwo badafite amategeko, bo ubwabo baba bihindukiye amategeko. Ni bo bagaragaza ko ibisabwa n’amategeko byanditswe mu mitima yabo, ari na ko imitimanama yabo ihamanya na bo, kandi mu bitekerezo byabo ubwabo bakaregwa cyangwa bakagirwa abere” (Abaroma 2:14, 15). Hari igihe n’abantu batazi na gato amategeko ya Yehova, bakora ibihuje n’amahame y’Imana babibwirijwe n’umutimanama wabo.
7. Kuki hari igihe umutimanama ushobora kutuyobya?
7 Icyakora, hari igihe umutimanama ushobora kuyobya nyirawo. Kubera iki? Ubundi iyo ushyize busole hafi y’ikintu gikozwe mu cyuma, icyo cyuma gishobora kuyihungabanya ku buryo yerekana andi merekezo atari amajyaruguru. Kandi iyo busole ikoreshejwe n’umuntu udafite ikarita yerekana ahantu neza, ishobora rwose kutagira icyo imumarira. Mu buryo nk’ubwo, iyo umutimanama wacu uyobejwe n’ibyifuzo by’ubwikunde byo mu mutima wacu, ushobora kutuyobya. Iyo tuwukoresheje tutisunze ubuyobozi bwiringirwa bw’Ijambo ry’Imana, dushobora kunanirwa gutandukanya icyiza n’ikibi mu bintu byinshi by’ingenzi. Mu by’ukuri, dukeneye ubuyobozi bw’umwuka wera wa Yehova, kugira ngo umutimanama wacu ukore neza. Pawulo yaranditse ati “umutimanama wanjye ufatanya nanjye guhamya uhuje n’umwuka wera” (Abaroma 9:1). None se twakora iki kugira ngo twiringire ko umutimanama wacu uhuje n’umwuka wera wa Yehova? Tugomba kuwutoza.
UKO TWATOZA UMUTIMANAMA WACU
8. (a) Ni mu buhe buryo umutima ushobora kuyobya umutimanama, kandi se ni iki twagombye guha agaciro cyane mu gihe dufata imyanzuro? (b) Kuki kuba Umukristo afite umutimanama utamucira urubanza atari ko buri gihe biba bihagije? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
8 Twakoresha dute umutimanama mu gihe dufata umwanzuro? Hari abantu bafata umwanzuro w’icyo bagomba gukora bashingiye ku bitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo. Hanyuma bashobora kuvuga bati “umutimanama wanjye ntuncira urubanza.” Hari igihe ibyifuzo byo mu mutima biba bikomeye cyane, bikayobya umutimanama. Bibiliya igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya” (Yeremiya 17:9)? Ibyo umutima wacu wifuza si byo twagombye guha agaciro cyane. Ahubwo tugomba kubanza kureba igishimisha Yehova Imana.b
9. Gutinya Imana bisobanura iki, kandi se bifasha bite umutimanama wacu?
9 Nidufata umwanzuro ushingiye ku mutimanama watojwe, bizagaragaza ko dutinya Imana, ko tutagendera ku byifuzo byacu bwite. Reka dufate urugero rubigaragaza. Nehemiya wari umutware w’indahemuka yari afite uburenganzira bwo kwaka abaturage b’i Yerusalemu imisoro n’amahoro. Nyamara ntiyabikoze. Yabujijwe n’iki? Yangaga ko Yehova yamurakarira bitewe n’uko yakandamije ubwoko bw’Imana. Nehemiya yaravuze ati “sinigeze ngenza ntyo kuko ntinya Imana” (Nehemiya 5:15). Tugomba gutinya Imana by’ukuri, tukagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo gutinya kubabaza Data wo mu ijuru. Gutinya Imana muri ubwo buryo, bizatuma dushakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo igihe tuzaba tugiye gufata imyanzuro.
10, 11. Amahame yo muri Bibiliya avuga iki ku birebana no kunywa inzoga, kandi se twabona dute ubuyobozi bw’Imana mu gihe tuyashyira mu bikorwa?
10 Reka dufate urugero ku birebana n’inzoga. Dore umwanzuro abenshi muri twe baba bagomba gufata igihe turi mu minsi mikuru: “ese ndanywa inzoga cyangwa nta zo nywa?” Mbere na mbere, tuba dukeneye kwiyigisha. Amahame ya Bibiliya avuga iki kuri iyo ngingo? Ubundi Bibiliya ntibuzanya kunywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro. Bibiliya isingiza Yehova kubera ko yaduhaye impano ya divayi (Zaburi 104:14, 15). Ariko nanone, Bibiliya iciraho iteka ubusinzi no kurara inkera (Luka 21:34; Abaroma 13:13). Nanone igaragaza ko ubusinzi ari icyaha gikomeye, kimwe n’ubusambanyi n’ubuhehesi.c—1 Abakorinto 6:9, 10.
11 Ayo mahame atoza umutimanama w’Umukristo kandi agatuma uba muzima. Bityo, mu gihe tugiye gufata umwanzuro urebana no kunywa inzoga aho twatumiwe, tujye twibaza tuti: “hateguwe ibirori bwoko ki? Ese aho ntibari buze gutandukira, ibyo birori bigahinduka inkera? Ni izihe ntege nke nkunze kugira? Ese nkunda inzoga cyane? Ese nabaswe na zo, cyangwa nzinywa ngira ngo zintere akanyabugabo? Ese nshobora kwifata sinywe inzoga nyinshi?” Mu gihe dutekereza twitonze ku mahame ya Bibiliya n’ibibazo bishingiye kuri ayo mahame, twagombye gusenga Yehova tumusaba ubuyobozi. (Soma muri Zaburi ya 139:23, 24.) Muri ubwo buryo, tuba dusaba Yehova kutuyobora akoresheje umwuka wera. Nanone, tuba dutoza umutimanama wacu kugendera ku mahame y’Imana. Ariko kandi, hari ikindi kintu twari dukwiriye kuzirikana mu gihe dufata imyanzuro.
KUKI TWAGOMBYE KWITA KU MITIMANAMA Y’ABANDI?
12, 13. Zimwe mu mpamvu zituma imitimanama y’Abakristo itandukana ni izihe, kandi se ibyo byagombye gutuma twitwara dute?
12 Ushobora gutangazwa n’uburyo imitimanama y’Abakristo itandukanye cyane. Umuntu umwe ashobora kuba atemera umugenzo cyangwa umuhango uyu n’uyu, undi we akaba awukunda kandi akabona nta cyo utwaye pe! Dufashe urugero nko mu birebana no gusangira n’abandi inzoga, hari ushobora gushimishwa no gusangira ikirahuri n’incuti ze mu gihe barimo birangaza ku mugoroba; mu gihe undi we ashobora kuba atemera ibintu nk’ibyo. Kuki abantu babona ibintu mu buryo butandukanye, kandi se kuki twagombye kubizirikana mu myanzuro dufata?
13 Abantu babona ibintu mu buryo butandukanye bitewe n’impamvu nyinshi. Imimerere bakuriyemo iba itandukanye cyane. Urugero, hari bamwe baba bacyibuka intege nke bigeze guhangana na zo kera, wenda rimwe na rimwe bakaba barananiwe kuzitsinda (1 Abami 8:38, 39). Ku birebana n’inzoga, umutimanama w’abantu nk’abo utuma bagira amakenga cyane. Niba umuntu nk’uwo aje kugusura, umutimanama we ushobora gutuma yanga inzoga umuhaye, kandi rwose abifitiye uburenganzira. Ese ibyo bizakubabaza? Ese uzashaka kuyimuhatira? Oya. Waba uzi impamvu yabimuteye cyangwa utayizi, impamvu wenda adashobora kukubwirira aho, urukundo rwa kivandimwe ruzatuma utamuhata.
14, 15. Ni ikihe kintu imitimanama y’Abakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere yari itandukaniyeho, kandi se ni iyihe nama Pawulo yabagiriye?
14 Intumwa Pawulo yiboneye ko imitimanama y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere yari itandukanye cyane. Muri icyo gihe, hari Abakristo babuzwaga amahwemo n’ibyokurya byabaga byatambiwe ibigirwamana (1 Abakorinto 10:25). Umutimanama wa Pawulo ntiwamubuzaga kurya bene ibyo biribwa byabaga byagurishijwe mu isoko. Yabonaga ko ibigirwamana nta cyo byari bivuze, kuko ibyokurya bitangwa na Yehova bitari guhinduka iby’ibigirwamana. Ariko kandi, Pawulo yari asobanukiwe ko abandi batavugaga rumwe na we kuri icyo kibazo. Bamwe bashobora kuba baragenderaga cyane mu nzira zo gusenga ibigirwamana mbere y’uko baba Abakristo. Ntibashoboraga kwihanganira ikintu cyose babaga bazi ko cyakoreshejwe mu gusenga ibigirwamana. Pawulo yakemuye ate icyo kibazo?
15 Pawulo yaravuze ati “nuko rero, twebwe abakomeye tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke zabo kandi ntitwinezeze. Kuko na Kristo atinejeje ubwe” (Abaroma 15:1, 3). Pawulo yabumvishaga ko twagombye gushyira imbere ibyo abavandimwe bacu bakeneye tukabirutisha ibyo twe dukeneye, nk’uko Kristo yabigenje. Igihe Pawulo yasobanuraga iyo ngingo, yavuze ko yahitamo kutarya inyama na gato aho kugira ngo abere igisitaza intama Kristo yatangiye ubuzima bwe.—Soma mu 1 Abakorinto 8:13; 10:23, 24, 31-33.
16. Kuki abafite umutimanama ubabuza ibintu runaka bakwiriye kwirinda gucira urubanza abafite umutimanama unyuranye n’uwabo?
16 Ku rundi ruhande, abafite imitimanama ibabuza ibintu runaka ntibagombye gucira abandi urubanza, bashaka ko abantu bose babona ibintu nk’uko babibona. (Soma mu Baroma 14:10.) Mu by’ukuri, twagombye gukoresha umutimanama wacu twigenzura, aho kuwugira urwitwazo rwo gucira abandi urubanza. Ibuka amagambo ya Yesu agira ati “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Matayo 7:1). Abagize itorero bose bagombye kwirinda kujya impaka ku kibazo kireba umutimanama. Ahubwo, dushakisha uburyo bwo kwimakaza urukundo n’ubumwe, tugaterana inkunga aho kuryana.—Abaroma 14:19.
UKO KUGIRA UMUTIMANAMA UTICIRA URUBANZA BIHESHA IMIGISHA
17. Imitimanama y’abantu benshi isigaye imeze ite?
17 Intumwa Petero yaranditse ati “mugire umutimanama utabacira urubanza” (1 Petero 3:16). Kugira umutimanama ukeye imbere ya Yehova Imana ni umugisha ukomeye cyane. Uwo mutimanama utandukanye cyane n’uwo abantu benshi muri iki gihe bafite. Pawulo yavuze iby’abantu “bafite inkovu mu mitimanama yabo nk’iz’ubushye bw’icyuma gishyiraho ikimenyetso” (1 Timoteyo 4:2). Icyuma gishyira ikimenyetso ku mubiri kirawotsa, kikawusigaho inkovu ukoraho umuntu ntiyumve. Abantu benshi bafite umutimanama wapfuye, ufite inkovu kandi utumva. Mu gihe bakoze ikintu kibi, ntubaburira, ntubabuza amahwemo, ntutuma bagira ikimwaro cyangwa ngo ubacire urubanza. Abantu benshi muri iki gihe bashimishwa n’uko umutimanama wabo utajya ubacira urubanza.
18, 19. (a) Kumva dufite ikimwaro cyangwa umutimanama uducira urubanza byatumarira iki? (b) Twakora iki niba umutimanama wacu ukomeje kuducira urubanza rw’ibyaha twakoze kera kandi twaramaze kwihana?
18 Mu by’ukuri, iyo umutimanama wacu uducira urubanza, bishobora kuba ari uburyo bwo kutubwira ko twakoze ikintu kibi. Iyo ibyiyumvo nk’ibyo biteye umunyabyaha kwihana, ashobora kubabarirwa ibyaha yakoze niyo byaba bikomeye bite. Urugero, Umwami Dawidi yakoze icyaha gikomeye, ariko yarababariwe rwose kuko yihannye abivanye ku mutima. Kuba yarababajwe cyane n’icyaha yakoze kandi akiyemeza ko kuva ubwo agiye kumvira amategeko ya Yehova, byatumye yibonera ubwe ko Yehova ‘ari mwiza kandi yiteguye kubabarira’ (Zaburi 51:1-19; 86:5). Bite se mu gihe dukomeje kumva dufite ikimwaro n’umutimanama uducira urubanza kandi twarihannye tukanababarirwa?
19 Hari igihe umutimanama ushobora gukabya gucira urubanza uwakoze icyaha, ugakomeza kumubuza amahwemo no mu gihe kwicira urubanza biba bitagifite icyo byamumarira. Mu mimerere nk’iyo, tuba dukeneye guhumuriza umutimanama wacu uducira urubanza, tukawumvisha ko Yehova aruta ibyiyumvo byose umuntu ashobora kugira. Tugomba kwiringira ko adukunda kandi tukemera imbabazi ze, nk’uko tujya tubigiramo abandi inama. (Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.) Ku rundi ruhande, umutimanama ukeye uhesha nyirawo amahoro yo mu mutima, umutuzo n’ibyishimo nyabyo bidashobora kubonwa na buri wese muri iyi si. Abantu benshi bigeze gukora ibyaha bikomeye, biboneye iryo humure kandi ubu bakorera Yehova Imana bafite umutimanama utabacira urubanza.—1 Abakorinto 6:11.
20, 21. (a) Iki gitabo kigamije kugufasha gukora iki? (b) Ni uwuhe mudendezo Abakristo bafite, ariko se twagombye kuwukoresha dute?
20 Iki gitabo kigenewe kugufasha kugira ibyo byishimo, ukagira umutimanama utagucira urubanza mu gihe gisigaye cy’iyi minsi ya nyuma y’isi ya Satani. Birumvikana ariko ko kitazavuga amahame n’amategeko yose yo muri Bibiliya ugomba gutekerezaho no gushyira mu bikorwa mu mimerere uhura na yo buri munsi. Ikindi kandi, ntuzitege ko mu bintu bigusaba gukoresha umutimanama uzabona amategeko asobanutse neza. Intego y’iki gitabo ni ukugufasha gutoza umutimanama wawe no gutuma ukomeza kuba muzima, binyuze mu kwiga uko washyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu buzima bwawe bwa buri munsi. “Amategeko ya Kristo” atandukanye n’Amategeko ya Mose, kubera ko ashishikariza abayemera kugendera ku mahame no kuyoborwa n’umutimanama, aho kugendera ku mategeko yanditse (Abagalatiya 6:2). Muri ubwo buryo, Yehova yahaye Abakristo umudendezo udasanzwe. Ariko kandi, Ijambo rye ritwibutsa ko tutagomba na rimwe kugira uwo mudendezo “urwitwazo rwo gukora ibibi” (1 Petero 2:16). Ahubwo, uwo mudendezo uduha uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko dukunda Yehova.
21 Nutekereza uko warushaho kugendera ku mahame yo muri Bibiliya, ukabishyira mu isengesho, kandi ukabishyira mu bikorwa, uzakomeza inzira watangiye igihe wamenyaga bwa mbere ibyerekeye Yehova. Uzatoza ‘ubushobozi [ bwawe] bwo kwiyumvisha ibintu binyuze mu kubukoresha’ (Abaheburayo 5:14). Umutimanama wawe watojwe na Bibiliya uzakomeza kuguhesha imigisha buri munsi. Kimwe na busole iyobora mukerarugendo, umutimanama wawe uzagufasha gufata imyanzuro ishimisha So wo mu ijuru. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kuguma mu rukundo rw’Imana.
a Ijambo “umutimanama” ubwaryo ntiriboneka mu Byanditswe by’igiheburayo. Icyakora, mu ngero zimeze nk’uru tumaze kubona havugwamo ibyo gukoresha umutimanama. Ijambo “umutima” muri rusange ryerekeza ku muntu w’imbere. Mu ngero nk’izo, riba ryerekeza ku kintu kiri mu muntu imbere, ni ukuvuga umutimanama we. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umutimanama” riboneka incuro zigera kuri 30 mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo.
b Bibiliya igaragaza ko kugira umutimanama utagucira urubanza atari ko buri gihe biba bihagije. Urugero, Pawulo yaravuze ati “nta cyo umutimanama wanjye undega. Ariko ibyo si byo bigaragaza ko ndi umukiranutsi, ahubwo ungenzura ni Yehova” (1 Abakorinto 4:4). Ndetse n’abatoteza Abakristo, nk’uko Pawulo yigeze kubikora, bashobora kubikorana umutimanama utabacira urubanza kubera ko batekereza ko Imana yemera ibyo bakora. Ni iby’ingenzi rero ko tugira umutimanama utaducira urubanza ariko ukeye imbere y’Imana.—Ibyakozwe 23:1; 2 Timoteyo 1:3.
c Twagombye kuzirikana ko abaganga benshi bavuga ko abantu babaswe n’inzoga badashobora kwitegeka ngo banywe mu rugero. Kuri bo “gushyira mu gaciro” bisobanura kutanywa inzoga rwose.