IGICE CYA 11
Indirimbo zahumetswe zihumuriza kandi zigisha
Dawidi hamwe n’abandi, bahimbye indirimbo zikoreshwa mu gusenga. Igitabo cya Zaburi gikubiyemo amagambo y’indirimbo zigera ku 150
IGITABO kinini muri Bibiliya ni igikubiyemo indirimbo zahumetswe. Icyo gitabo cyose cyanditswe mu gihe cy’imyaka igera ku 1.000. Igitabo cya Zaburi kirimo amagambo akora ku mutima kandi yubaka ukwizera kuruta izindi nyandiko zabayeho. Dusangamo ibyiyumvo bitandukanye by’abantu: ibyishimo, gusingiza Imana no kuyishimira, umubabaro, agahinda no kwihana. Biragaragara ko abanditsi ba zaburi biringiraga Imana, kandi bari bafitanye na yo imishyikirano ya bugufi. Nimucyo dusuzume bimwe mu bitekerezo bivugwa mu magambo y’izo ndirimbo.
Yehova ni we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga, kandi ni we ukwiriye gusengwa no gusingizwa. Muri Zaburi ya 83:18 hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Zaburi nyinshi zisingiza Yehova kubera imirimo ye y’irema, urugero nk’inyenyeri zo mu ijuru, ubuzima buhebuje bwo ku isi, n’ukuntu umubiri w’umuntu uremwe mu buryo butangaje (Zaburi 8, 19, 139, 148). Izindi zisingiza Yehova kuko ari Imana ikiza kandi ikarinda indahemuka zayo (Zaburi 18, 97, 138). Icyakora izindi zimusingiza bitewe n’uko ari Imana y’ubutabera, ihumuriza abakandamizwa kandi igahana inkozi z’ibibi.—Zaburi 11, 68, 146.
Yehova afasha abamukunda kandi akabahumuriza. Birashoboka ko zaburi izwi cyane ari iya 23, aho Dawidi agaragaza ko Yehova ari Umwungeri wuje urukundo, uyobora intama ze, akazirinda kandi akazitaho. Zaburi ya 65:2 yibutsa abasenga Imana ko Yehova ari we “wumva amasengesho.” Abantu benshi baguye mu cyaha gikomeye baboneye ihumure muri Zaburi ya 39 n’iya 51, aho Dawidi yakoresheje amagambo akora ku mutima akatura ibyaha bikomeye yakoze, kandi akagaragaza ko yizeraga imbabazi za Yehova. Zaburi ya 55:22 itugira inama yo kwiringira Yehova no kumwikoreza imitwaro yacu yose.
Yehova azahindura isi binyuze ku Bwami bwa Mesiya. Imirongo myinshi yo muri za Zaburi yerekeza kuri Mesiya, Umwami wahanuwe. Zaburi ya 2 ihanura ko uwo Mutegetsi azarimbura amahanga akora ibibi, kandi akamurwanya. Zaburi ya 72 igaragaza ko uwo Mwami azakuraho inzara, akarengane no gukandamizwa. Dukurikije Zaburi ya 46:9, Imana izakoresha Ubwami bwa Mesiya, ikureho intambara kandi irimbure intwaro zose z’intambara. Zaburi ya 37 ivuga ko ababi bazakurwaho, ariko abakiranutsi bo bakazabaho iteka ku isi, bakishimira amahoro menshi, n’ubwumvikane.
—Bishingiye mu gitabo cya Zaburi.