Indirimbo ya 140
Ubuzima bw’umupayiniya
Igicapye
Tuzinduka kare, kare butaracya
N’ibitotsi byinshi
Tugasenga,
tukitegura.
Mu murimo duhura n’abantu benshi.
Niyo batatwumva
Ntiducika intege rwose.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo.
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
No ku mugoroba izuba rirenga,
Dutaha twishimye,
tugasenga tunezerewe.
Dutura Yehova ibyiza dufite.
Dushima Yehova
kuko aduha umugisha.
(INYIKIRIZO)
Ni byo twahisemo.
Twiyeguriye Yah
Tuzakora ibyo ashaka.
Tugira ishyaka
Ndetse no mu mvura.
Tugaragaza ko dukunda Yehova.
(Reba nanone Yos 24:15; Zab 92:2; Rom 14:8)