Indirimbo ya 151
Guhishurwa kw’abana b’Imana
Igicapye
Yehova azahishura
Abatoranyijwe.
Bategekane na Kristo
Mu Bwami bw’ijuru.
(INYIKIRIZO)
Bazanahabwa Ubwami
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara
Batsinde burundu.
Vuba ’ha abasigaye
Bazahamagarwa.
Umwami azabajyana
Bahabwe Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Bazanahabwa Ubwami
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara
Batsinde burundu.
Bazarwana intambara
Ya nyuma, batsinde.
Mu bukwe bwabo na Kristo
Bazishima cyane.
(INYIKIRIZO)
Bazanahabwa Ubwami
Bimane na Kristo.
Bazarwana intambara
Batsinde burundu.
(Reba nanone Dan 2:34, 35; 1 Kor 15:51, 52; 1 Tes 4:15-17.)