Inzira, ukuri n’ubuzima
Birashoboka ko wishimira kugezwaho inkuru nziza. Kandi koko, hari inkuru nziza cyane ikureba wowe n’abo ukunda.
Iyo nkuru nziza iboneka mu gitabo cyitwa Bibiliya cyandikishijwe n’Umuremyi w’ijuru n’isi ari we Yehova Imana, ubu hakaba hashize imyaka myinshi. Muri iki gitabo, tuzibanda ku bitabo bine byo muri Bibiliya bikubiyemo inkuru nziza cyane ireba buri wese muri twe. Ibyo bitabo byitirirwa amazina y’abagabo Imana yakoresheje ngo babyandike, ari bo Matayo, Mariko, Luka na Yohana.
Izo nkuru enye abantu benshi bazita Amavanjiri. Ayo mavanjiri yose uko ari ane avuga inkuru nziza, cyangwa ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu, buvuga ko ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, akaba ari we Imana yakoresheje kugira ngo abantu bose bamwizera bazabone agakiza n’imigisha irambye.—Mariko 10:17, 30; 13:13.
KUKI HANDITSWE AMAVANJIRI ANE?
Ushobora kuba wibaza impamvu Imana yahumetse inkuru enye zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’inyigisho ze.
Kuba dufite izo nkuru enye zitandukanye zivuga ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, bidufitiye akamaro. Dufate urugero. Tekereza abagabo bane bahagaze iruhande rw’umwigisha w’icyamamare. Umugabo uhagaze imbere y’uwo mwigisha, afite ibiro bikusanya imisoro. Uhagaze iburyo ni umuganga. Naho uteze amatwi ari ibumoso ni umurobyi kandi ni incuti magara y’uwo mwigisha. Uwa kane uhagaze inyuma ye, azi kwitegereza kandi ni we muto muri bo. Bose uko ari bane ni abagabo b’inyangamugayo kandi buri wese afite ibimushishikaza bitandukanye n’iby’abandi. Buri wese aramutse yanditse inkuru z’ibyo uwo mwigisha avuga n’ibyo akora, birashoboka ko izo nkuru zaba zirimo ibintu bitandukanye. Turamutse dusuzumye izo nkuru uko ari enye, tuzirikana ko abazanditse bari bafite intego zitandukanye, dushobora kubona inkuru yuzuye y’ibyo uwo mwigisha yavuze n’ibyo yakoze. Urwo rugero rugaragaza ukuntu kuba dufite inkuru enye zitandukanye zivuga iby’ubuzima bw’Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu, bidufitiye akamaro.
Dukomeje urwo rugero, umugabo wakusanyaga imisoro yifuzaga kugera ku mutima Abayahudi. Bityo yanditse inyigisho n’ibintu bibashishikaza. Umuganga yibanze ku barwayi n’abamugaye bakijijwe; bityo hari ibintu atanditse umusoresha yanditse, cyangwa abikurikiranya mu buryo butandukanye. Uwari incuti magara y’uwo mwigisha yibanze ku byiyumvo bye n’imico ye. Inkuru y’umuto muri bo ni ngufi kandi ivuga ibintu igusha ku ngingo. Icyakora inkuru ya buri mugabo ivuga ibintu by’ukuri. Ibi bigaragaza neza ukuntu kugira inkuru enye zivuga iby’ubuzima bwa Yesu bituma turushaho gusobanukirwa ibyo yakoze, inyigisho ze n’imico ye.
Hari abantu bashobora kuvuga bati “Ivanjiri ya Matayo” cyangwa “Ivanjiri ya Yohana.” Ibyo si ikosa kuko buri Vanjiri ikubiyemo “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo” (Mariko 1:1). Ariko ubundi, muri rusange izo nkuru enye zigize Ivanjiri imwe, cyangwa ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.
Abantu benshi biga Ijambo ry’Imana bagiye bagereranya ibintu bivugwa muri Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Ahagana mu mwaka wa 170, umwanditsi w’Umunyasiriya witwaga Tatien yagerageje kwiga Bibiliya muri ubwo buryo. Yabonye ko ibyo bitabo bine birimo inkuru z’ukuri kandi zahumetswe, maze abibumbira mu gitabo cyahuzaga inkuru zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we.
Iki gitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima, na cyo gikoresha ubwo buryo, ariko kikabikora mu rugero rwagutse kandi rwuzuye kurushaho. Ibyo bishoboka bitewe n’uko ubu dusobanukiwe neza kurushaho isohozwa ry’ubuhanuzi bwinshi bwa Yesu n’imigani ye. Ubwo bumenyi butuma turushaho gusobanukirwa ibyo yavuze n’ibyo yakoze hamwe n’uko ibintu byagiye bikurikirana. Ibyataburuwe mu matongo na byo bituma turushaho gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe n’ibyo abanditsi batekerezaga. Birumvikana ariko ko nta muntu ushobora kwemeza adashidikanya uko ibintu byose byakurikiranye. Ariko iki gitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima kigaragaza ibintu mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ubwenge.
INZIRA, UKURI N’UBUZIMA
Mu gihe uzaba usoma iki gitabo kandi uryoherwa na cyo, jya ugerageza kuzirikana ubutumwa bw’ibanze bukureba wowe n’abo ukunda. Jya wibuka ko Yesu Kristo ubwe yabwiye intumwa Tomasi ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6.
Iki gitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima kizagufasha gusobanukirwa neza ukuntu Yesu ari “inzira” rwose. Dushobora kwegera Yehova Imana mu isengesho ari uko gusa tunyuze kuri Yesu. Nanone Yesu ni inzira tunyuramo twiyunga n’Imana (Yohana 16:23; Abaroma 5:8). Bityo rero, ntidushobora kwemerwa n’Imana tutanyuze kuri Yesu.
Yesu ni “ukuri.” Yavugaga ukuri kandi akabaho ahuje n’ukuri; mbese ni nk’aho ukuri kwaje binyuze kuri Yesu. Yashohoje ubuhanuzi bwinshi, bukaba bwarabaye “ ‘yego’ binyuze kuri we” (2 Abakorinto 1:20; Yohana 1:14). Ubwo buhanuzi budufasha kubona uruhare rw’ingenzi afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana.—Ibyahishuwe 19:10.
Nanone Yesu Kristo ni “ubuzima.” Igihe yatangaga ubuzima bwe n’amaraso ye bitunganye ho incungu, yatumye dushobora kubona “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga “ubuzima bw’iteka” (1 Timoteyo 6:12, 19; Abefeso 1:7; 1 Yohana 1:7). Nanone azagaragaza ko ari “ubuzima” igihe abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazazurwa bafite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo.—Yohana 5:28, 29.
Twese tugomba kwihatira gusobanukirwa uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana. Turifuza ko wakwishimira kumenya ibyerekeye Yesu, we “nzira n’ukuri n’ubuzima.”