IGICE CYA 20
Igitangaza cya kabiri Yesu yakoreye i Kana
MARIKO 1:14, 15 LUKA 4:14, 15 YOHANA 4:43-54
YESU ABWIRIZA KO ‘UBWAMI BW’IMANA BWEGEREJE’
AKIZA UMWANA W’UMUHUNGU ATAMWEGEREYE
Yesu amaze iminsi ibiri i Samariya, yasubiye mu karere k’iwabo. Yari yarakoreye i Yudaya umurimo wo kubwiriza mu buryo bwagutse, ariko ntiyari asubiye i Galilaya ajyanywe no kwiruhukira gusa. Ahubwo, yatangiye umurimo ukomeye kurushaho mu karere yakuriyemo. Yesu ashobora kuba atari yiteze ko ari bwakirwe neza, kubera ko yari yaravuze ati “nta muhanuzi uhabwa icyubahiro mu gihugu cye” (Yohana 4:44). Aho kugira ngo abigishwa be bagumane na we, bisubiriye mu miryango yabo no mu mirimo bahoze bakora.
Yesu yatangiye kubwiriza ubuhe butumwa? Ni ubu bugira buti “ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane kandi mwizere ubutumwa bwiza” (Mariko 1:15). None se bakiriye bate ubutumwa bwe? Abanyagalilaya benshi bakiriye Yesu neza kandi baramwubaha. Icyakora ntibyatewe n’ubutumwa bwe. Mu mezi make mbere yaho, hari Abanyagalilaya bari baragiye i Yerusalemu mu gihe cya Pasika, babona ibitangaza bikomeye Yesu yahakoreye.—Yohana 2:23.
Ni hehe Yesu yatangiriye umurimo we ukomeye yakoreye i Galilaya? Uko bigaragara ni i Kana, aho yari yarahinduye amazi divayi mu bukwe bwari bwahabereye. Igihe Yesu yajyagayo ku ncuro ya kabiri, yamenye ko hari umwana wari urembye, yenda gupfa. Yari umuhungu w’umugaragu w’Umwami Herode Antipa, Herode uwo akaba ari we waje guca Yohana Umubatiza umutwe. Uwo mugaragu yumvise ko Yesu yari yageze i Kana avuye i Yudaya. Yavuye iwe i Kaperinawumu ajya gushaka Yesu i Kana. Uwo mugaragu wari wishwe n’agahinda yinginze Yesu ati “Nyagasani, ngwino umwana wanjye atarapfa.”—Yohana 4:49.
Yesu yamushubije amubwira amagambo agomba kuba yaramutangaje agira ati “igendere umwana wawe ni muzima” (Yohana 4:50). Uwo mugaragu yizeye Yesu, maze asubira iwe. Mu gihe yari akiri mu nzira, abagaragu be bamusanganiye bamuzaniye inkuru nziza. Koko rero, umwana we yari muzima kandi ameze neza! Yashatse kumenya neza uko byagenze arababaza ati ‘yakize ryari?’
Baramusubiza bati “ejo ku isaha ya karindwi ni bwo umuriro wamuvuyemo.”—Yohana 4:52.
Uwo mugaragu w’umwami yahise amenya ko kuri iyo saha ari bwo Yesu yamubwiye ati “igendere umwana wawe ni muzima.” Nyuma yaho, uwo mugabo wari umukire na we akaba yari afite abagaragu hamwe n’abo mu rugo rwe bose babaye abigishwa ba Kristo.
I Kana Yesu yahakoreye ibitangaza bibiri: yahinduye amazi divayi kandi nyuma yaho yakijije umwana w’umuhungu wari mu birometero 26. Birumvikana ko ibyo atari byo bitangaza byonyine Yesu yakoze. Ariko icyo gitangaza cyo gukiza uwo mwana cyari icy’ingenzi kubera ko cyagaragazaga ko yari yagarutse i Galilaya. Byaragaragaraga ko yari umuhanuzi wemerwa n’Imana. Ariko se ni mu rugero rungana iki uwo ‘muhanuzi yari guhabwa icyubahiro mu gihugu cye’?
Ibyo byari kugaragara ari uko Yesu ageze iwabo i Nazareti. Byari kumugendekera bite agezeyo?