IGICE CYA 21
Mu isinagogi y’i Nazareti
YESU ASOMA UMUZINGO W’IGITABO CYA YESAYA
ABANTU B’I NAZARETI BASHAKA KWICA YESU
Nta gushidikanya ko abantu b’i Nazareti bari bishimye cyane. Yesu yari umubaji muri uwo mugi mbere y’uko ahava agiye kubatizwa na Yohana, hakaba hari hashize umwaka urengaho gato. Ariko noneho, yari asigaye azwi hose ko ari umuntu ukora ibitangaza. Abaturage bari bafite amatsiko yo kumwibonera akora bimwe muri ibyo bitangaza.
Barushijeho kugira amatsiko igihe Yesu yajyaga mu isinagogi y’iwabo nk’uko yari amenyereye. Amateraniro yahaberaga yabaga agizwe n’isengesho no gusoma ibitabo bya Mose, nk’uko ‘buri sabato byasomerwaga mu masinagogi’ (Ibyakozwe 15:21). Nanone basomaga ibitabo by’ubuhanuzi. Igihe Yesu yahagurukaga kugira ngo asome, ashobora kuba yaramenye benshi mu bari mu isinagogi kuko yari amaze imyaka myinshi ayizamo. Bamuhereje umuzingo w’igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Nuko ashaka ahantu havuga ibihereranye n’Uwasutsweho umwuka wa Yehova, muri iki gihe hakaba ari muri Yesaya 61:1, 2.
Yesu yasomye ukuntu uwo wahanuwe yari kubwiriza ibyo kubohora imbohe, guhumurwa kw’impumyi, n’umwaka wo kwemererwamo na Yehova. Yashubije umukozi uwo muzingo maze aricara. Abantu bose bari bamuhanze amaso. Ashobora kuba yaramaze umwanya acecetse, hanyuma ababwira amagambo akubiyemo iyi nteruro ifite ireme, igira iti “uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birashohojwe.”—Luka 4:21.
Abantu batangajwe n’ “amagambo meza yavaga mu kanwa ke,” maze barabazanya bati “mbese uyu si mwene Yozefu?” Ariko kubera ko Yesu yamenye ko bashakaga kumubona akora ibitangaza nk’ibyo bari barumvise, yakomeje agira ati “nta gushidikanya ko muzancira uyu mugani ngo ‘muganga, banza wivure. Ibintu twumvise wakoreye i Kaperinawumu, bikorere na hano mu karere k’iwanyu’ ” (Luka 4:22, 23). Abahoze ari abaturanyi ba Yesu bashobora kuba barumvaga ko ibitangaza byo gukiza byagombaga guhera iwabo, akabanza gukiza bene wabo. Ni yo mpamvu bashobora kuba baratekerezaga ko Yesu yari yarabasuzuguye.
Yesu amenye ibyo batekerezaga, yababwiye inkuru zimwe z’ibintu byari byarabayeho mu mateka y’Abisirayeli. Yababwiye ko muri Isirayeli hari abapfakazi benshi mu gihe cya Eliya, ariko ko nta n’umwe muri bo Eliya yatumweho. Ahubwo, yagiye ku mupfakazi utari Umwisirayelikazi wari utuye mu mudugudu wa Sarefati hafi y’i Sidoni, aho yakoreye igitangaza cyo kurokora ubuzima (1 Abami 17:8-16). No mu gihe cya Elisa, muri Isirayeli hari ababembe benshi, ariko nta wundi uwo muhanuzi yakijije uretse Namani w’Umunyasiriya.—2 Abami 5:1, 8-14.
Abantu bo mu mugi Yesu yakomokagamo bakiriye bate iryo gereranya ry’ibintu byari byarabayeho mu mateka, bashobora kuba barabonaga ko ridakwiriye kandi ryagaragazaga ubwikunde bwabo no kubura ukwizera? Abari mu isinagogi bararakaye maze barahaguruka bashushubikanya Yesu, bamujyana hanze y’umugi. Bamujyanye ku mpinga y’umusozi umugi wa Nazareti wari wubatsweho, bagerageza kumujugunya ku manga. Ariko Yesu yarabacitse agenda nta cyo abaye. Yesu yahise yerekeza i Kaperinawumu, ku nkombe yo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’inyanja ya Galilaya.