IGICE CYA 4
Uko itorero riyoborwa
MU RWANDIKO rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuzemo ikintu k’ingenzi kiranga Imana. Yaranditse ati: ‘Imana si iy’akaduruvayo, ahubwo ni iy’amahoro.’ Hanyuma yavuze uko amateraniro y’itorero agomba kuyoborwa, agira ati: “Byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.”—1 Kor 14:33, 40.
2 Pawulo atangira urwo rwandiko, yagiriye abavandimwe inama yo kwirinda amacakubiri yavugwaga mu itorero ry’i Korinto. Yabashishikarije ‘kuvuga rumwe’ no ‘kunga ubumwe rwose mu bitekerezo kandi bakagira imyumvire imwe’ (1 Kor 1:10, 11). Hanyuma yabagiriye inama y’uko bakemura ibibazo byatumaga iryo torero ritunga ubumwe. Yakoresheje urugero rw’umubiri w’umuntu kugira ngo abagaragarize ko bagombaga gukorana bunze ubumwe. Yashishikarije abagize itorero rya gikristo bose kwitanaho mu rukundo, batitaye ku nshingano zabo (1 Kor 12:12-26). Kugira ngo bakorane mu bumwe, bagombaga kugendera kuri gahunda isobanutse neza.
3 Ariko se itorero rya gikristo ryari kuyoborwa rite? Ni nde wari kuriyobora? Ryari kugira izihe nzego z’ubuyobozi? Ni nde wari guhabwa inshingano? Bibiliya isubiza ibyo bibazo mu buryo bwumvikana.—1 Kor 4:6.
IMANA NI YO IYOBORA ITORERO
4 Itorero rya gikristo ryashinzwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Iryo torero ryo mu kinyejana cya mbere ryayoborwaga rite? Ryayoborwaga n’Imana. Inkuru yahumetswe y’ibyabereye i Yerusalemu, ubu hakaba hashize imyaka hafi 2.000, igaragaza neza ko itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka ryashinzwe n’Imana (Ibyak 2:1-47). Ryari inzu yubatswe n’Imana (1 Kor 3:9; Efe 2:19). Itorero rya gikristo ryo muri iki gihe rikora nk’uko itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryakoraga.
Itorero rya gikristo ryo muri iki gihe rikora nk’uko itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryakoraga
5 Itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryatangiye rigizwe n’abigishwa bagera ku 120. Abo ni bo babanje gusukwaho umwuka wera nk’uko byari byarahanuwe muri Yoweli 2:28, 29 (Ibyak 2:16-18). Ariko nanone kuri uwo munsi, abantu bagera ku 3.000 babatijwe mu mazi, maze baba abagize itorero ry’Abakristo babyawe binyuze ku mwuka. Bari baremeye ubutumwa bwerekeye Kristo kandi ‘bakomezaga gushishikarira inyigisho z’intumwa.’ Nyuma yaho, “buri munsi Yehova yakomezaga kubongeraho abakizwa.”—Ibyak 2:41, 42, 47.
6 Itorero ry’i Yerusalemu ryakomeje kwiyongera cyane, ku buryo umutambyi mukuru w’Abayahudi yitotombeye ko abigishwa bari barujuje inyigisho zabo muri Yerusalemu. Nanone hari abatambyi benshi b’Abayahudi b’i Yerusalemu bahindutse abigishwa ba Yesu.—Ibyak 5:27, 28; 6:7.
7 Yesu yari yaravuze ati: “Muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Igihe i Yerusalemu hadukaga ibitotezo bikomeye nyuma y’urupfu rwa Sitefano, abigishwa batataniye i Yudaya n’i Samariya. Aho bageraga hose bakomezaga kwamamaza ubutumwa bwiza, bagahindura abantu benshi abigishwa, hakubiyemo n’Abasamariya (Ibyak 8:1-13). Nyuma yaho, ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu banyamahanga batari barakebwe (Ibyak 10:1-48). Uwo murimo wo kubwiriza watumye abantu benshi bahinduka abigishwa, hashingwa amatorero ya gikristo no mu yindi migi.—Ibyak 11:19-21; 14:21-23.
8 Ni iki cyakozwe kugira ngo ayo matorero yashingwaga ayoborwe n’Imana? Umwuka wera wagize uruhare mu gushyiraho abungeri bungirije bo kwita ku mukumbi. Pawulo na Barinaba bashyizeho abasaza mu matorero yose basuye mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari (Ibyak 14:23). Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka avuga ko Pawulo yahuye n’abasaza b’itorero ryo muri Efeso, akababwira ati: “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyak 20:17, 28). Bahawe inshingano yo kuba abasaza kuko bari bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Tim 3:1-7). Tito wakoranaga na Pawulo yahawe uburenganzira bwo gushyiraho abasaza mu matorero y’i Kirete.—Tito 1:5.
9 Intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ari na bo bari bagize inteko nyobozi y’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, bakomeje kugenzura amatorero yagendaga ashingwa hirya no hino ku isi.
10 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga itorero ryo muri Efeso, yavuze ko iyo Abakristo bemeye kuyoborwa n’umwuka w’Imana kandi bakagandukira Yesu Kristo, bunga ubumwe. Yashishikarije Abakristo kugira umuco wo kwicisha bugufi, kandi bagakomeza “ubumwe bw’umwuka,” babana amahoro n’abagize itorero bose (Efe 4:1-6). Hanyuma yasubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 68:18, ayahuza na gahunda Yehova yateganyije yo gushyiraho abagabo bujuje ibisabwa kugira ngo babe intumwa, abahanuzi, ababwiriza, abungeri n’abigisha mu itorero. Abo bagabo bari impano Yehova yatanze kugira ngo bakomeze itorero ryose, barigeze ku rugero rushyitse rushimisha Imana.—Efe 4:7-16.
ITORERO RYO MURI IKI GIHE RIKURIKIZA IKITEGEREREZO K’INTUMWA
11 Muri iki gihe amatorero yose y’Abahamya ba Yehova akurikiza gahunda nk’iyo. Yose agize itorero mpuzamahanga rimwe ryunze ubumwe, rishingiye ku itsinda ry’abasutsweho umwuka (Zek 8:23). Yesu Kristo ni we utuma ibyo bishoboka. Nk’uko yabisezeranyije, yakomeje kubana n’abigishwa be basutsweho umwuka “iminsi yose kugeza ku mperuka.” Abantu baza mu itorero rikomeje kwaguka, bemera ubutumwa bwiza bw’Imana, bakegurira Yehova ubuzima bwabo batizigamye kandi bakabatizwa bakaba abigishwa ba Yesu Kristo (Mat 28:19, 20; Mar 1:14; Ibyak 2:41). Bemera ko Yesu Kristo ari ‘umwungeri mwiza,’ akaba n’Umutware w’umukumbi wose, ugizwe n’Abakristo basutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” (Yoh 10:14, 16; Efe 1:22, 23). Abagize uwo ‘mukumbi’ bakomeza kunga ubumwe kuko bemera ubutware bwa Kristo kandi bakagandukira ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ akoresha. Nimucyo dukomeze kwiringira byimazeyo uwo mugaragu wizerwa.—Mat 24:45.
HAKORESHWA IMIRYANGO YO MU RWEGO RW’IDINI
12 Umuryango wacu washyizeho imiryango itandukanye yo mu rwego rw’amategeko kugira ngo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bige bitangwa ku gihe, n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ukorwe neza mbere y’uko imperuka iza. Iyo miryango yemerwa n’amategeko yo mu bihugu bitandukanye kandi yose irakorana kugira ngo iteze imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose.
IMIKORERE Y’IBIRO BY’ISHAMI
13 Buri gihe iyo hashyizweho ibiro by’ishami, hashyirwaho na Komite y’Ibiro by’Ishami igizwe n’abasaza batatu cyangwa barenga, kugira ngo bite ku murimo ukorerwa mu gihugu cyangwa mu bihugu biri mu ifasi igenzurwa n’iryo shami. Umwe mu bagize komite aba umuhuzabikorwa w’iyo Komite.
14 Amatorero ari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami aba yibumbiye mu turere. Uturere turutanwa mu bunini bitewe n’imiterere y’ahantu n’indimi zikoreshwa, ndetse n’umubare w’amatorero ari muri iyo fasi. Hashyirwaho umugenzuzi w’akarere wita ku matorero agize ako karere. Ibiro by’ishami biha umugenzuzi w’akarere amabwiriza arebana n’ukuntu asohoza inshingano ze.
15 Amatorero yemera gahunda zashyizweho kugira ngo zigirire bose akamaro. Yemera abasaza bashyirwaho kugira ngo bagenzure umurimo ukorerwa ku biro by’ishami, mu turere no mu matorero. Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni we uha abagize ayo matorero amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Uwo mugaragu na we agandukira Kristo, agakurikiza amahame yo muri Bibiliya kandi akemera kuyoborwa n’umwuka wera. Iyo twese dukorana twunze ubumwe, natwe tugera ku byo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagezeho. ‘Ibyo bituma rwose amatorero akomeza gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ugakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.’—Ibyak 16:5.