IGICE CYA 4
Yesu Kristo ni nde?
1, 2. (a) Ese kumenya izina ry’umuntu w’icyamamare bivuga ko uba umuzi neza? Sobanura. (b) Abantu benshi bafata Yesu bate?
KU ISI hari abantu benshi b’ibyamamare. Ushobora no kuba uzi izina ry’umuntu w’icyamamare. Ariko kumenya izina rye ntibivuga ko umuzi neza. Ntibivuga ko uzi imibereho ye na kamere ye.
2 Ushobora kuba warumvise ibya Yesu Kristo, nubwo hashize imyaka igera hafi ku 2.000 abaye ku isi. Ariko abantu benshi ntibazi uwo Yesu yari we. Hari abavuga ko yari umuntu mwiza, abandi bakavuga ko yari umuhanuzi, abandi bo bakemera ko yari Imana. Wowe se ubyumva ute?—Reba Ibisobanuro bya 12.
3. Kuki ari iby’ingenzi ko umenya Imana na Yesu Kristo?
3 Ni iby’ingenzi cyane ko umenya ukuri ku byerekeye Yesu. Kubera iki? Bibiliya igira iti “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Koko rero, kumenya neza Yehova na Yesu bishobora kuzatuma ubona ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo (Yohana 14:6). Nanone kumenya Yesu bizagufasha, kubera ko yatubereye urugero rwiza cyane mu bihereranye n’uko umuntu akwiriye kubaho no kubana neza n’abandi (Yohana 13:34, 35). Mu Gice cya 1, twize ukuri ku byerekeye Imana. Ubu noneho tugiye kureba icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye Yesu.
TWABONYE MESIYA
4. Amazina “Mesiya” na “Kristo” asobanura iki?
4 Imyaka myinshi mbere y’uko Yesu avuka, Yehova yari yarahanuye ko azohereza Mesiya cyangwa Kristo. Izina “Mesiya” rikomoka mu giheburayo naho izina “Kristo” rikomoka mu kigiriki. Ayo mazina yombi asobanura ko Imana yari kumutoranya, ikamuha umwanya wihariye. Mesiya yari gutuma amasezerano yose y’Imana asohora. Icyakora Yesu ashobora no kugufasha uhereye ubu. Ariko mbere y’uko avuka, abantu benshi baribazaga bati “ni nde uzaba Mesiya?”
5. Ese abigishwa ba Yesu bemeraga ko ari we wari Mesiya?
5 Abigishwa ba Yesu bemeraga badashidikanya ko ari we wari Mesiya wasezeranyijwe (Yohana 1:41). Urugero, Simoni Petero yabwiye Yesu ati “uri Kristo” (Matayo 16:16). Ni iki kitwemeza ko Yesu ari we Mesiya?
6. Yehova yafashije ate abantu b’imitima itaryarya kumenya Mesiya?
6 Mbere y’uko Yesu avuka, abahanuzi b’Imana banditse ibintu byinshi byari gufasha abantu kumenya Mesiya. Byari kubafasha bite? Reka tuvuge ko usabwe kujya aho imodoka zihagarara gufata umuntu utazi. Hagize ukubwira ibiranga uwo muntu, ushobora kumubona bitakugoye. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yakoresheje abahanuzi kugira ngo batubwire ibyo Mesiya yari gukora n’ibyari kumubaho. Isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryafashije abantu b’imitima itaryarya kumenya ko Yesu ari Mesiya.
7. Ni ubuhe buhanuzi bubiri bugaragaza ko Yesu ari Mesiya?
7 Dore bubiri muri ubwo buhanuzi bwasohoye. Ubwa mbere, imyaka 700 mbere y’uko Yesu avuka, Mika yari yarahanuye ko Mesiya yari kuvukira mu mugi muto wa Betelehemu (Mika 5:2). Koko rero, Yesu yavukiye i Betelehemu (Matayo 2:1, 3-9)! Ubwa kabiri, Daniyeli yahanuye ko Mesiya yari kuboneka mu mwaka wa 29 (Daniyeli 9:25). Ubwo ni ubuhanuzi bubiri gusa mu buhanuzi bwinshi bugaragaza neza ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe.—Reba Ibisobanuro bya 13.
8, 9. Ni iki cyabaye igihe Yesu yabatizwaga cyagaragaje ko ari we Mesiya?
8 Yehova yagaragaje neza ko Yesu ari we Mesiya. Imana yasezeranyije Yohana Umubatiza ko yari kumuha ikimenyetso cyari gutuma amenya Mesiya. Yohana yabonye icyo kimenyetso mu mwaka wa 29, igihe Yesu yamusangaga ku ruzi rwa Yorodani ngo amubatize. Bibiliya itubwira uko byagenze igira iti “Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma. Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera’” (Matayo 3:16, 17). Igihe Yohana yabonaga icyo kimenyetso, yahise amenya ko Yesu ari we Mesiya (Yohana 1:32-34). Yesu yabaye Mesiya kuri uwo munsi, igihe Yehova yamusukagaho umwuka we. Ni we Imana yari yaratoranyije kugira ngo azabe Umuyobozi n’Umwami.—Yesaya 55:4.
9 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, amagambo Yehova yavuze n’ikimenyetso yatanze igihe Yesu yabatizwaga, byose byagaragaje ko Yesu ari we Mesiya. Ariko se Yesu yaturutse he kandi se yari muntu ki? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.
YESU YATURUTSE HE?
10. Ni iki Bibiliya yigisha ku buzima bwa Yesu mbere y’uko aza ku isi?
10 Bibiliya yigisha ko Yesu yabaye mu ijuru igihe kirekire cyane mbere y’uko aza ku isi. Mika yavuze ko Mesiya yabayeho “uhereye mu bihe bitarondoreka” (Mika 5:2). Yesu na we yavuze kenshi ko yabaga mu ijuru mbere y’uko avukira ku isi ari umuntu. (Soma muri Yohana 3:13; 6:38, 62; 17:4, 5.) Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari afitanye imishyikirano yihariye na Yehova.
11. Kuki Yehova abona ko Yesu ari uw’agaciro kenshi cyane?
11 Yehova abona ko Yesu afite agaciro kenshi cyane. Kubera iki? Icya mbere ni ukubera ko ari we yabanje kurema mbere y’ibindi byose. Ni yo mpamvu Yesu yitwa “imfura mu byaremwe byose”a (Abakolosayi 1:15). Icya kabiri, ni ukubera ko ari we wenyine yiremeye ubwe. Ni yo mpamvu yitwa ‘umwana w’ikinege’ (Yohana 3:16). Icya gatatu, Yesu ni we wenyine Yehova yakoresheje kugira ngo areme ibindi bintu byose (Abakolosayi 1:16). Icya kane, Yesu ni we Yehova yakoresheje kugira ngo ageze ubutumwa n’amabwiriza ku bamarayika n’abantu, akaba ari yo mpamvu yitwa “Jambo.”—Yohana 1:14.
12. Ni iki kitwemeza ko Yesu atangana n’Imana?
12 Abantu bamwe batekereza ko Yesu ari we Mana. Ariko ibyo si byo Bibiliya yigisha. Bibiliya ivuga ko Yesu yaremwe, bikaba bisobanura ko yagize intangiriro. Ariko Yehova we waremye ibintu byose nta ntangiriro agira (Zaburi 90:2). Yesu ni Umwana w’Imana kandi ntiyigeze yigereranya n’Imana. Bibiliya yigisha ko Data aruta Umwana. (Soma muri Yohana 14:28; 1 Abakorinto 11:3.) Yehova wenyine ni we ‘Mana Ishoborabyose’ (Intangiriro 17:1). Ni we usumba byose mu ijuru no ku isi.—Reba Ibisobanuro bya 14.
13. Kuki Bibiliya ivuga ko Yesu ari ‘ishusho y’Imana itaboneka’?
13 Mbere y’uko ijuru n’isi biremwa, Yehova yamaze imyaka myinshi cyane akorana n’Umwana we Yesu. Barakundanaga cyane rwose (Yohana 3:35; 14:31)! Yesu yiganaga neza neza imico ya se ku buryo Bibiliya imwita ‘ishusho y’Imana itaboneka.’—Abakolosayi 1:15.
14. Byagenze bite ngo Umwana wa Yehova akunda cyane avuke ari umuntu?
14 Umwana wa Yehova akunda cyane yemeye kuva mu ijuru avukira ku isi ari umuntu. Ibyo byari gushoboka bite? Yehova yakoze igitangaza yimurira ubuzima bw’Umwana we mu nda y’umukobwa w’isugi witwaga Mariya. Nguko uko Yesu yavutse bitabaye ngombwa ko agira se w’umuntu. Bityo Mariya yabyaye umwana utunganye amwita Yesu.—Luka 1:30-35.
YESU YARI MUNTU KI?
15. Ni iki cyagufasha kurushaho kumenya Yehova?
15 Ushobora kumenya byinshi ku byerekeye Yesu, ni ukuvuga ubuzima bwe n’imico ye, uramutse usomye ibitabo bya Bibiliya bya Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Ibyo bitabo byitwa Amavanjiri. Ibyo uzasoma bizatuma urushaho kumenya Yehova, kubera ko Yesu afite imico nk’iya Se. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ati “uwambonye yabonye na Data.”—Yohana 14:9.
16. Yesu yigishaga iki? Ibyo yigishaga yabikomoraga he?
16 Abantu benshi bitaga Yesu “Umwigisha” (Yohana 1:38; 13:13). Kimwe mu bintu by’ingenzi yigishije ni “ubutumwa bwiza bw’ubwami.” Ubwo Bwami ni iki? Ni ubutegetsi bw’Imana buzategekera mu ijuru bugategeka isi yose, kandi bukazanira imigisha abantu bumvira Imana (Matayo 4:23). Ikintu cyose Yesu yigishaga yagikomoraga kuri Yehova. Yesu yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16). Yari azi ko Yehova yifuza ko abantu bumva ubutumwa bwiza buvuga ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi.
17. Yesu yigishirizaga he? Kuki yagiraga umwete wo kwigisha abantu?
17 Yesu yigishirizaga he? Aho yabonaga abantu hose. Yigishirizaga mu byaro, mu migi, mu midugudu, mu masoko, ahantu ho gusengera no mu ngo z’abantu. Ntiyategerezaga ko abantu bamusanga, ahubwo akenshi yarabasangaga (Mariko 6:56; Luka 19:5, 6). Yesu yakoranaga umwete agakoresha igihe kinini n’imbaraga yigisha abantu. Kuki yabigenje atyo? Ni uko yari azi ko ari byo Imana yashakaga kandi buri gihe yumviraga Se (Yohana 8:28, 29). Nanone Yesu yabwirizaga abantu abitewe n’impuhwe yari abafitiye. (Soma muri Matayo 9:35, 36.) Yabonaga ko abayobozi b’amadini batigishaga abantu ukuri ku byerekeye Imana n’Ubwami bwayo. Bityo rero yifuzaga gufasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bumve ubutumwa bwiza.
18. Ni iyihe mico ya Yesu ukunda cyane?
18 Yesu yakundaga abantu kandi akabitaho. Yaritondaga kandi akishyikirwaho ku buryo n’abana bato bakundaga kumusanga (Mariko 10:13-16). Yesu ntiyarobanuraga ku butoni. Yangaga ruswa n’akarengane (Matayo 21:12, 13). Yesu yabayeho mu gihe abagore batari bafite uburenganzira busesuye kandi ntibubahwe. Ariko we buri gihe yubahaga abagore (Yohana 4:9, 27). Nanone yicishaga bugufi by’ukuri. Urugero, igihe kimwe yogeje intumwa ze ibirenge, ubusanzwe uwo murimo ukaba warakorwaga n’umugaragu.—Yohana 13:2-5, 12-17.
19. Ni uruhe rugero rugaragaza ko Yesu yari azi ibyo abantu bari bakeneye by’ukuri kandi ko yifuzaga kubafasha?
19 Yesu yari azi icyo abantu bari bakeneye by’ukuri kandi yifuzaga kubafasha. Ibyo yabigaragaje neza igihe yakoreshaga imbaraga Imana yamuhaga agakiza abantu mu buryo bw’igitangaza (Matayo 14:14). Urugero, umuntu wari urwaye ibibembe yegereye Yesu aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yiyumvishije ukuntu uwo muntu yari ababaye bimukora ku mutima. Yumvise amubabariye maze ashaka uko yamukiza. Yarambuye ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka. Kira.” Nuko uwo muntu ahita akira (Mariko 1:40-42). Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu uwo muntu yumvise ameze?
YAKOMEJE KUBERA SE INDAHEMUKA
20, 21. Ni mu buhe buryo Yesu yatubereye urugero ruhebuje rwo kumvira Imana?
20 Yesu yatubereye urugero ruhebuje mu bihereranye no kumvira Imana. Ibyamubayeho n’ibyo abanzi be bamukoreye ntibyamubujije gukomeza kubera Se indahemuka. Urugero, Yesu ntiyakoze icyaha igihe Satani yageragezaga kumushuka (Matayo 4:1-11). Bamwe mu bari bagize umuryango we ntibemeraga ko yari Mesiya kandi bageze nubwo bavuga ko “yataye umutwe,” ariko yakomeje gukorera Imana (Mariko 3:21). Igihe abanzi be bamukoreraga ibikorwa by’urugomo, Yesu yakomeje kubera Imana indahemuka kandi ntiyagerageza kubagirira nabi.—1 Petero 2:21-23.
21 Nanone igihe Yesu yicwaga urupfu rw’agashinyaguro, yakomeje kubera Yehova indahemuka. (Soma mu Bafilipi 2:8.) Gerageza kwiyumvisha imibabaro yihanganiye ku munsi yapfiriyeho. Yarafashwe, ashinjwa ibinyoma ko atuka Imana, abacamanza bamunzwe na ruswa bamucira urubanza, rubanda ruramunnyega n’abasirikare bamukorera ibikorwa by’iyicarubozo, maze bamumanika ku giti. Igihe yapfaga yaravuze ati “birasohoye” (Yohana 19:30)! Yesu amaze iminsi itatu apfuye, Yehova yaramuzuye amuha umubiri w’umwuka (1 Petero 3:18). Nyuma y’ibyumweru bike, yasubiye mu ijuru “yicara iburyo bw’Imana,” ategereza igihe yari kumugirira Umwami.—Abaheburayo 10:12, 13.
22. Ni iki dushobora kuzabona bitewe n’uko Yesu yabereye Se indahemuka?
22 Kubera ko Yesu yakomeje kubera Se indahemuka, dushobora kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo nk’uko Yehova yari yarabigambiriye. Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu urupfu rwa Yesu rwatumye dushobora kuzabaho iteka.
a Yehova yitwa Data kubera ko ari Umuremyi (Yesaya 64:8). Yesu yitwa Umwana w’Imana kuko Yehova ari we wamuremye. Abamarayika na Adamu, na bo bitwa abana b’Imana.—Yobu 1:6; Luka 3:38.