INDIRIMBO YA 10
Dusingize Yehova Imana yacu!
Igicapye
1. Dushime Yehova Data!
Dutangaze izina rye!
Dutange umuburo we,
Umunsi we uri bugufi.
Yah yavuze ko ubu ari bwo
Umwana agomba kwima.
Dutangaze hose imigisha
Tuzahabwa na Yehova!
(INYIKIRIZO)
Dushime Yehova Data!
Dutangaze ko akomeye!
2. Dushime Yehova Data!
Dusingize izina rye!
Tuvuge ikuzo rya Yah
N’umutima unezerewe.
Imana yacu irakomeye,
Nyamara ikatwitaho.
Data azi ibyo dukeneye,
Tumusabe azatwumva.
(INYIKIRIZO)
Dushime Yehova Data!
Dutangaze ko akomeye!
(Reba nanone Zab 89:27; 105:1; Yer 33:11.)