INDIRIMBO YA 23
Yehova yatangiye gutegeka
1. Ubwami bwa Yehova
Buyobowe na Kristo.
Ubu ategeka i Siyoni.
Turangurure ijwi,
Dusingize Yehova.
Kristo yashyizwe
ku ntebe ye y’Ubwami.
(INYIKIRIZO)
Ni ‘ki Ubwami buzazana?
Gukiranuka n’ukuri.
Ni ‘ki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingize Yehova
Kuko adahemuka.
2. Kristo arategeka
Imperuka iraje,
Isi ya Satani izavaho.
Ubu turabwiriza,
Dushakisha abantu,
Abiyoroshya
bagasanga Yehova.
(INYIKIRIZO)
Ni ‘ki Ubwami buzazana?
Gukiranuka n’ukuri.
Ni ‘ki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingize Yehova
Kuko adahemuka.
3. Umwami utegeka
Tumwishimire rwose.
Yaje atumwe na Se Yehova.
Mujye mu rusengero
Mushimire Yehova.
Yesu azategeka ibintu byose.
(INYIKIRIZO)
Ni ‘ki Ubwami buzazana?
Gukiranuka n’ukuri.
Ni ‘ki se kindi buzazana?
Ni ubuzima bw’iteka.
Nimusingize Yehova
Kuko adahemuka.
(Reba nanone 2 Sam 7:22; Dan 2:44; Ibyah 7:15.)