INDIRIMBO YA 24
Tujye ku musozi wa Yehova
Igicapye
1. Dore umusozi
Usumba indi yose.
Ni wo musozi wa Yah
Washyizwe hejuru.
Abantu baraza,
Bavuye kure cyane.
Bose barabwirana,
Bati “mwese muze.”
Igihe kiraje,
Umuto akaba ishyanga.
Uko twiyongera,
Yehova aratuyobora.
Abamuyoboka
Bariyongera cyane
Kandi bahigiye
Kutava aho ari.
2. Yesu yategetse
Ko tujya kubwiriza,
Bose bakagezwaho
Ubutumwa bwiza.
Kristo ni Umwami,
Tujye ku ruhande rwe.
Twumve ijwi rya Yesu,
Tubone inzira.
Dushimishwa n’uko
Abumva biyongera cyane!
Twese tubafashe
Ngo na bo bamenye Yehova.
Niturangurure
Maze bose batwumve,
Baze ku musozi we,
Bahabe iteka.
(Reba nanone Zab 43:3; 99:9; Yes 60:22; Ibyak 16:5.)