INDIRIMBO YA 58
Dushakishe abakunda amahoro
Igicapye
1. Yesu yadusabye kubwiriza.
Yatangaje ubutumwa
Ndetse no ku zuba ryinshi.
Yabwirizaga abantu bose.
Yabwirizaga hose
Umunsi ukira.
Natwe tubwiriza bose,
Mu nzira no ku nzu n’inzu
Tuvuga ko turi hafi gukizwa.
(INYIKIRIZO)
Dushakishe
Abikundira amahoro.
Dushakishe
Abakeneye agakiza.
Twifuza ko bose bumva.
2. Dusigaranye igihe gito.
Turitanga kugira ngo
Hagire abarokoka.
Urukundo ni na rwo rutuma
Dufasha abarushye
N’abihebye bose.
Tujya mu migi n’ahandi;
Iyo bemeye ukuri,
Turishima tukagira umwete.
(INYIKIRIZO)
Dushakishe
Abikundira amahoro.
Dushakishe
Abakeneye agakiza.
Twifuza ko bose bumva.
(Reba nanone Yes 52:7; Mat 28:19, 20; Luka 8:1; Rom 10:10.)