Indirimbo ya 141
Dushakishe abakunda amahoro
Igicapye
Yesu yadusabye kubwiriza.
Na we yarabwirizaga,
Ndetse no ku zuba ryinshi.
Yabwirizaga abantu bose.
Yabwirizaga hose
umunsi ukira.
Natwe tubwiriza bose,
Mu nzira no ku nzu n’inzu
Tuvuga ko turi hafi gukizwa.
(INYIKIRIZO)
Dushakishe
Abikundira amahoro.
Dushakishe
Abakeneye agakiza.
Twifuza ko
Bose bumva.
Dusigaranye igihe gito.
Dukore ibishoboka
Hagire abarokoka.
Byose tubiterwa n’urukundo.
Dufasha abarushye
n’abihebye bose.
Tujya mu migi n’ahandi;
Iyo bemeye ukuri,
Turishima tukagira umwete.
(INYIKIRIZO)
Dushakishe
Abikundira amahoro.
Dushakishe
Abakeneye agakiza.
Twifuza ko
Bose bumva.
(Reba nanone Yes 52:7; Mat 28:19, 20; Luka 8:1; Rom 10:10.)