INDIRIMBO YA 108
Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu
Igicapye
1. Yehova ufite
Urukundo ruhebuje,
Ni rwo rwatumye uduha
Umwana wawe w’imfura
Kugira ngo tuzabone
Ubuzima buhoraho.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.
2. Yehova ufite
Urukundo ruhebuje.
Warutugaragarije
Uha Yesu gutegeka.
Ubu ni we Mwami wacu,
Ubwami bwe buhoraho.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.
3. Yehova dufashe
Natwe tujye dukundana,
Twigishe bose ukuri
Maze na bo bakumvire.
Tubwirize nta gutinya,
Duhumurize abantu.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota
Nimuze mwese munywe
Amazi y’ubugingo,
Atangwa n’Imana.